M7 UMUNYAGITUGU NK’UMUHUNGU WE KAGAME

Museveni2
  • Views 3369
  • Rating 12345

M7 amaze gutangaza ko igihugu cye kitagishyigikiye Urukiko Mpuzamahanga (CPI). Ibi yabitangaje amaze kubona ko abaturage be bariye karungu mu myigaragambyo bakoze bamwamagana. I Kampala benshi mu rubyiruko bagaragaje ko batakwihanganira gukomeza gutegekwa n’umunyagitugu bavutse bagasanga ategeka ubu bakaba ari abagabo bubatse.

M7 mu gutangaza ko Uganda nta cyo igitegereje muri CPI ko igomba kuvamo ndetse ahamagarira n’ibindi bihugu by’afurika, bigaragara ko yatewe ubwoba n’ukuntu abahanganye na we bakunzwe n’ abaturage cyane uwo bahanganye kuva kera Kizza Besigye wari umusirikari afite ipeti rya Colonel akaba na muganga (docteur en medicine). Hiyongeraho Amamba Mbabazi wahoze ari ministre w’intebe ku butegetsi bwa M7 akaza kurema ishyaka rya politike rirwanya M7.

Kizzaphoto

Aba bagabo bombi bashyigikiwe cyane n’abaturage ba Uganda bikaba bibuza M7 amahwemo kuko abona ibyabaye muri Côte d’Ivoire bishobora kuba i Kampala naramuka atsinzwe amatora agashaka kwiba amajwi. Mwese muzi uko Laurent Bagbo byamugendekeye. Na M7 rero ashobora gusanga Bagbo i La Haye.

Mu mvugo za M7 asigaye agaragaza ko Uganda ari akarima ke, ko azava ku butegetsi abishatse. Na muhungu we Kagame intero ni imwe. Ni agahomamunwa.! Kubona abantu bafashe ubutegetsi bavuga ngo bazanye demokarasi aribo babaye abanyagitugu gusumbya abo basimbuye?

KIZZA_ARRESTED1

Ese nka P Kagame abona ko abanyarwanda ari amatungo umushumba aragira uko yishakiye? Ko yagaragaje ubuswa bwinshi igihe amaze ategeka yabisije abandi bagakosora amakosa yakoze cyane cyane urwango yateje abanyarwanda aho mu karere turimo batwanga urunuka? Ese yirengagiza ko ibyaha yakoreye abaturanyi bizabazwa U Rwanda n’abarutuye kandi ari we wabikoze wenyine abanyarwanda bayabimutumye?

M7 abona abagande badashobora kuyoborwa n’ undi bihitiyemo dore ko asigaye urutanga aho ajya mu nama agasinzira mu bandi baperezida nk’uwariye inzaratsi?

M7 aribeshya azatsindwa amatora kandi nayiba abaturage ntibazamwemerera amaherezo ye ni mu nzu y’imbohe i La Haye. Umuhungu we Kagame we nta mahirwe afite kuko abamuteretse muri village urugwiro bamwirenza kubera impamvu nyinshi na we azi.

Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru. Rira bien qui rira le dernier.

L’Homme Libre.

Umusomyi w’ Intabaza

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *