(Kinyarwanda) Ubutegetsi bwa FPR bumereye nabi abanyarwanda barokotse ubwicanyi bwa 1994 bavugisha ukuri

3
  • Views 1688
  • Rating 12345

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Intambara FPR yashoje ku Rwanda muri 1990, yateje ubwicanyi karundura muri 1994 bwatumye abanyarwanda basubiranamo baricana, maze nyirimbaraga yigira ubara inkuru wenyine.

Undi wese ushatse kuvuga uko yabonye ubwicanyi cyangwa avuga ku mpamvu abantu bicanye, bitandukanye n’inkuru ya FPR yageneye abanyarwanda n’abanyamahanga, arafungwa, akicwa cga akameneshwa. Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu iyo bagize ikintu bavuga barabasisibiranya babita abajenosideri cga abana b’abajenosideri ko nta jambo bafite, ahubwo bagombye gusaba imbabazi mw’izina ry’ubwoko bwabo bw’abahutu.

Intandaro yabyo ikaba ibura ry’ubutabera aho haburanishijwe igice kimwe cy’abanyarwanda barwanyaga FPR-Inkotanyi maze bakigerekaho ubwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda, kugirango Inkotanyi zibe abatagatifu bo gucira abandi imanza. Mu by’ukuri, amakuru amaze kujya hanze yerekana ko nyirabayazana w’ishyano ryagwiririye u Rwanda muri 1994 ari FPR-Inkotanyi. Ihanurwa ry’indege y’umukuru w’igihugu perezida Juvenal Habyarimana ku italiki ya 6 Mata 1994 rihama FPR-Inkotanyi.

Imanza zarabaye muri France bagera kukintu kiswe “non-lieu”, bivuzeko habuze ibimenyetso byo kumenya uwahanuye indege. Ntawahakana ko iyo indege iba yarahanuwe n’abantu ba guverinoma yariho muri 1994 baba baramenyekanye bitamaze n’umwaka wose. Ubu imyaka 26 irashize harabuze ibimenyetso!

Ubucamanza buriho bumeze nka bumwe bwa gacaca yarunze inzirakarengane z’abahutu bize cga b’abacuruzi muri gereza babita abicanyi. Ibi ntibivugako nta bahutu bamwe bakoze ubwicanyi, ikintu mvuga ni uko Inkotanyi zari zihanganye n’abaciriwe imanza zitagombaga kuba arizo zica imanza. Ibindi bigaragaza ko Inkotanyi arizo nyirabayazana ni ukwanga uwatabara abanyarwanda guhera ku italiki ya 12 Mata 1994, kugeza bohereje intumwa zazo i New York muri ONU ku italiki ya 30 Mata 1994 zitwaje ibarwa ivugako uzibeshya agatabara azaraswaho. Ikimenyetso simusiga ni ibyo bwana Tito Ruterimara yatangaje kuri televisiyo y’u Rwanda uyu mwaka wa 2020 ko abakomando ba FPR bari barakwirakwijwe muri buri serire igize u Rwanda, byibura 5 muri buri serire.

Birumvikana indege ihanuwe, inkotanyi zikubura imirwano, aba bakomando batangiye akazi. Hano bakongeza igihugu cyose ubwicanyi aho banze uwaza gutabara. Niba aba bakomando batakoze ibi bigayitse baba barakoze iki cga baba barabohereje mu ma serire gukora iki? Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bo bagora cyane FPR-Inkotanyi. Iyo Abatutsi barokotse ubwicanyi nka nyakwigendera Kizito Mihigo cga Professeur Aimable Karasira bavugishije ukuri bigora kubashushubikanya.

Nabibutsa indirimbo ya nyakwigendera Kizito Mihigo y’igisobanuro cy’urupfu, aho avuga ko abanyarwanda bose bagombye guhabwa uburenganzira bwo kwibuka ababo, ati ari abishwe m’urugomo rwiswe jenoside cga urugomo rutiswe jenoside bose ndabazirikana. Hano ashaka kuvugako ubumwe n’ubwiyunge bwashoboka mu gihe ukuri gushyizwe imbere, tukemera ko abanyarwanda bava mu moko yose muri rusange barapfushije kandi nta rupfu rwiza rubaho. Abategetsi bategekesha ikinyoma babibonye nabi, maze bavugako yigometse ku mwami. Ntabwo byamugendekeye neza. Professeur Aimable Karasira we yabuze abe biturutse ku mpande zombi zari zihanganye. Ababyeyi be (mama na papa) na mushiki we bishwe na FPR-Inkotanyi muri 1994. Uyu yahagaze ku maguru yombi arwanya akarengane ahitamo ukuri n’ubutabera mu kwihutisha ubumwe n’ubwiyunge leta y’u Rwanda ihora iririmba.

FPR-Inkotanyi ntabwo yishimiye na gato kubona umuntu wize akaminuza, wivugirako ari umututsi utavangiye, yakwerura akavuga ko ababyeyi be bishwe n’abatutsi bo muri FPR muri 1994. Ibi mu by’ukuri bisenya cya kinyoma cy’umuhutu w’umwicanyi n’umututsi urengana. Ibi bigaragaza ko mu moko yose hagiye habamo abantu bakora ibigayitse bakabuza abandi kubaho burundu. Iyo Aimable Karasira avuze gutya ninko gusaba ko uruhande rwa FPR-Inkotanyi narwo rwaburanishwa, abakoze ibyaha by’ubwicanyi bakabihanirwa cga bagasaba imbabazi abanyarwanda.

Professeur Aimable Karasasira umaze kwirukanwa muri Kaminuza y'u Rwanda

Professeur Aimable Karasasira umaze kwirukanwa muri Kaminuza y’u Rwanda

 

Hano, abayerekana ko guhana uruhande rumwe kandi rugahanwa n’abo bari bahanganye nta butabera bwaba burimo, ahubwo ni ukongera inzangano no gushyamirana.

Umunyarwanda w’umutima yifuzako abanyarwanda babana neza ntawurenganya undi. Ibi bisaba ubutabera nyabwo butarangwa n’itekinika. Uyu Professeur Karasira avuze ati guhitisha ukuri ni ngombwa, yashyizeho youtube “Ukuri mbona”, maze ikundwa n’abanyarwanda benshi. FPR-Inkotanyi imaze kubona ko abanyarwanda barushye, barambiwe akarengane n’itekinika barimo kumukurikira ari benshi, yashatse ibintu yamwegekaho ngo imucecekeshe.

Hano niho umukuru wa kaminuza y’u Rwanda Prof. Philip Cotton yanditse ibarwa yo kumwirukana ku kazi imurega ko hari ibintu avuga bihabanye n’umwuga akora wo kwigisha.

Nakwanzura mvugako FPR-Inkotanyi biyorohera gucecekesha abahutu, ariko abatutsi bahuye n’akaga barayibangamiye cyane, kuko ukuri bashyira hanze gusenya vuba ikinyoma yubakiyeho. Ikintu buri wese yakwibaza ni niba FPR-Inkotanyi izashobora gucecekesha abanyarwanda bose barenganye kandi bamaze kumenya ukuri kujyana nuko barenganye babura abavandimwe babo.

Nasaba abanyarwanda bose barwanya akarengane, gushira ubwoba bakavuga ingorane bahuye nazo, ndetse bagasenya ikinyoma babahakisha. Abanyapolitiki badaharanira inyungu za rubanda bakunze gutwara rubanda mu kigare aho abantu baterwa ubwoba, bagahinduka bacishwaha, kandi ibi bibagiraho ingaruka ndetse zikagera no ku rubyaro rwabo.

Ukuri abatutsi barokotse ubwicanyi bw’intambara yo mu Rwanda ya 1990-94 bari gushyira hanze, kugaragaza ko ikarita y’iturufu y’amoko yitwazwa na FPR-inkotanyi irimo gucikagurika.

Umusomyi w’Intabaza

Uwiragiye Justice

2

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *