(Kinyarwanda) UBUTUMWA BUGENEWE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MU RWEGO RWO KUZIRIKANA IMYAKA 30 (01/10/1990 – 01/10/2020) TUMAZE TWICWA NA FPR-INKOTANYI.

GVRRKinya
  • Views 1234
  • Rating 12345

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

IJWI RY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA (Global Voice of Rwandan Refugees, GVRR), rishimishijwe no kubona umwanya wo kubasuhuza, rinabifuriza kugira ubumwe, urukundo n’amahoro bituruka ku Mana.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Mpunzi dusangiye akababaro, agahinda, akarengane n’ubuhunzi; imyaka mirongo itatu (30) irashize, FPR-Inkotanyi (igizwe ahanini n’abatutsi) iteye igihugu cyacu cy’u Rwanda iturutse mu gihugu cy’u Buganda cyazihaye intwaro n’abasilikare. Muri icyo gihe, u Rwanda rwari mw’ituze n’umutekano, amoko uko ari atatu atuye u Rwanda, yari abanye neza, nta kwishishanya.

Tariki ya 01 Ukwakira 2020 itwibutsa amahano yagwiriye u Rwanda ndetse n’intangiriro y’itsembabwoko ry’ ABAHUTU ryatangiye 01 Ukwakira 1990 ubwo FPR-Inkotanyi yateraga u Rwanda. FPR-Inkotanyi yateye icyo gihe yitwaje ahanini impamvu ebyiri: (i) Gukemura ikibazo cy’impunzi z’ABATUTSI (ii) no kuzana demokarasi mu Rwanda.

Igitangaje ariko n’uko kw’ikubitiro FPR-Inkotanyi yaranzwe n’ubwicanyi ndengakamere yakoreraga abaturage b’inzirakarengane: kwicisha agafuni, kubakuramo amaso, kubabaga no kubakata ibice bigize umubiri, gusatura inda abagore batwite, gukubita impinja ku nkuta z’inzu, n’ibindi…

Kubera ko izo nkotanyi zari zarabuze aho zimenera ngo zifate ubutegetsi bitewe n’ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe n’ubumwe bw’abanyarwanda, nibwo zaje guhindura amayere arimo:

  • Kubiba amacakubiri n’urwangano hagati y’abana b’u Rwanda (Kiga-Nduga, Hutu-Tutsi, Akazu);
  • Kwica abanyabwenge b’abahutu (E. Gapysisi, F. Gatabazi na M. Bucyana) n’abaturage mu gihugu rwagati (abatutsi b’abagogwe), zikabyitirira ubuyobozi bwariho;
  • Guha amafaranga n’ubundi butunzi abahutu, ba “Ntibibuka na ba Mpemuke-Ndamuke”, zibagira ibikoresho n’ibyitso byazo.

Ibyo byose byavuzwe haruguru bikaba byaragize ingaruka mbi cyane ku bahutu, mu gihe cy’uruhando rw’amashyaka menshi, biba zimwe mu mpamvu zatumye FPR-Inkotanyi ibasha kubona icyuho kuko nta bumwe twari tugifite kandi ntitwari tukibona ubugome burenze ukwemera FPR-Inkotanyi zayoboranye urugamba zigamije kurimbura abahutu bari batuye aho zanyuraga hose cyane cyane muri Byumba na Ruhengeri.

Ni ngombwa kwibutsa ko n’ubwo FPR-Inkotanyi yateye iririmba demokarasi byari ukuyobya uburari kuko yari izi neza ko idashobora gutsinda binyuze mu matora nk’uko byagendekeye abatutsi bari bibumbiye muri UNAR ubwo batsindwaga amatora ya KAMARAMPAKA yari yateguwe n’ umuryango w’abibumbye (LONI) kuwa 25 Nzeli 1961. Iyo “KAMARAMPAKA” yemeje ko ubwami bw’abatutsi buvaho bugasimbuzwa Repubulika, maze abatutsi bahunga igihugu, biyongera ku bahunze 1959 mu gihe cya Revolisiyo. Nyuma y’amatora ya 1961, u Rwanda rugera ku bwigenge tariki 01/07/1962. Ntibyatinze, guhera 1963, abatutsi bari barahunze demokarasi batangiye kugaba ibitero ku buyobozi bushya bwitorewe n’abaturage. Icyo gihe, abo batutsi biyitaga « INYENZI”, bisobanura “Ingangurarugo zahisemo kuba Ingenzi », ariko ntibyazihira kubera ubumwe bw’abanyarwanda.

Ikindi kandi mu matora yayobowe na LONI muri “Zone tampon” muri 1993, abatowe bose bari abakandida b’ishyaka rya MRND, n’aho FPR yegukana ubusa. Ibi byeretse FPR-Inkotanyi ko idashobora gutsinda amatora mu Rwanda maze yiyemeza gukomeza inzira yo kumena amaraso n’iterabwoba kugira ngo izafate ubutegetsi bwose ku ngufu. Mw’ijoro ryo kuwa 17-18 Ugushyingo 1993, Inkotanyi zishe abayobozi b’ibanze barenga 40 muri zone tampon bari bamaze kwitorerwa n’abaturage. Mu mishyikirano y’amahoro yaberaga ARUSHA muri TANZANIYA, Inkotanyi zakoze uko zishoboye ngo zinanize iyo imishyikirano, kandi n’aho amasezerano y’amahoro asinyiwe n’impande zombi (FPR na Leta y’u Rwanda), FPRInkotanyi yahisemo kutayubahiriza maze ihanura indege yari itwaye abakuru b’ibihugu bibiri b’abahutu, aribo Yuvenali HABYARIMANA w’u Rwanda na Sipiriyani NTARYAMIRA w’u Burundi ndetse n’abo bari kumwe bose, ku tariki ya 06/04/1994.

Nguko rero uko FPR-Inkotanyi yatangije ku mugaragaro isubiranamo hagati y’abahutu n’abatutsi yari yarahembeye kuva tariki 01/10/1990 ikagenda yica abahutu mu buryo bwo kugira ngo barakarire bagenzi babo b’abatutsi bari baturanye.

Nk’uko inkotanyi zazobereye uburiganya, uburyarya n’ikinyoma; ari indege zahanuye ndetse n’ubwicanyi bwakurikiyeho, byose zabigeretse ku buyobozi bwa Leta yariho icyo gihe, maze LONI yemeza ko habayeho itsembatsemba n’itsembabwoko (jenoside y’abanyarwanda) nyuma iza guhindurwa jenoside yakorewe ABATUTSI ikozwe n’ABAHUTU. Mu by’ukuri jenoside yatangijwe na FPR-Inkotanyi guhera tariki ya 01/10/1990 igamije gutsembatsemba abahutu n’abatutsi babaga mu Rwanda ikaba yaratijwe umurindi na zimwe mu interahamwe muri Mata 1994.

Ikigaragaza ko FPR-Inkotanyi yarishishikajwe no gufata ubutegetsi bwose yonyine ni uko nyuma y’ihanurwa ry’indege, FPR-Inkotanyi mw’ibarwa yayo yo kuwa 30 Mata 1994 yangiye LONI gutabara, mu gihe abanyarwanda bapfaga kugeza ubwo ifashe ubutegetsi muri Nyakanga 1994. Ibyo byatumye ubu bwicanyi bwabaye muri 1994 buhitana abanyarwanda barenga miliyoni (1.000.000), abahutu n’abatutsi.

Ifatwa ry’ubutegetsi ku ngufu na FPR-Inkotanyi i Kigali muri Nyakanga 1994 ryatumye miliyoni zirenga ebyiri (2.000.000) b’abahutu zihunga u Rwanda, n’uko inzira y’ubuhungiro yari yatangiriye i Byumba muri 1990 aho abantu bagera kuri miliyoni bari baravuye mu byabo bakaza gukambika ahitwa NYACYONGA (Kigali), irakomeza kugeza uy’umunsi.

Abatarabashije guhunga ubwo bwicanyi bwa FPR-Inkotanyi nabo bahuye n’akaga gakomeye mu gihugu kuko abantu bamwe baranyerejwe, abandi bafungirwa ubusa, abandi bamburwa ibyabo ku ngufu, mbese abanyarwanda bagizwe ingaruzwamuheto n’agatsiko ka FPR-Inkotanyi kugera ubwo ikipe ya LONI yari iyobowe n’uwitwa GERSONY yoherejwe mu Rwanda mu mpera za 1994, n’ ukuvuga nyuma y’amezi hafi atanu FPR-Inkotanyi ifashe ubutegetsi; maze iyo kipe yemeza ko abahutu barimo bakorerwa itsembabwoko, bicishwa n’agafuni. Igitangaje ni uko LONI yanze gutangaza iyi raporo ibisabwe n’ibihugu byari bishyigikiye FPR-Inkotanyi.

Mu gihe LONI yafashe icyemezo cyo gushyiraho urukiko mpuzamahanga mpana byaha (TPIR) ngo rukurikirane ibyaha byakozwe mu Rwanda kuva Mutarama kugeza Ukuboza 1994, abanyarwanda benshi barabyishimiye kuko uru rukiko rwari rufite intego yo kunga abanyarwanda. Aho gukurikirana umuntu wese wagize uruhare mu bwicanyi, urukiko rwaje guhabwa amabwiriza na LONI yo guhiga, gufata no kuburanisha abahutu gusa bari ku butegetsi kugeza 1994. Kubera kubogama k’uru rukiko, ihanurwa ry’indege y’umukuru w’igihugu, benshi bafata nk’imbarutso ya jenoside ryakuwe nkana mu byo urukiko rwagombaga gusuzuma. Abahutu benshi barafunzwe, uhereye ku bayobozi, abasilikari, abacuruzi n’abanyabwenge. Igitangaje ni uko uru rukiko rutabashije kugaragaza ko guvernoma yariho yacuze umugambi wo kwica abatutsi nkuko FPR-Inkotanyi ibivuga. Ikibabaje kandi ni uko uru rukiko rwarangije igihe cyarwo nta muntu n’umwe wo muri FPR-Inkotanyi ruciriye urubanza!

Kubera gukingirwa ikibaba n’ibyo bihugu bikomeye ku isi, Inkotanyi zarashyekewe maze mu kwezi kw’icyunamo cyo muri Mata 1995 zirara mu bahutu bari barahungiye mu nkambi ya KIBEHO, GIKONGORO. Abasilikari b’Inkotanyi bagose iyo nkambi maze barasa urufaya mu mpunzi ku manywa y’ihangu, mu maso y’abasilikare b’umuryango w’abibumbye bari bashinzwe kurinda iyo nkambi. Nabwo LONI iraruca, irarumira kugeza n’uyu munsi nk’aho abahutu atari ibiremwamuntu, batagira uburenganzira bwo kubaho cyangwa ukaba wagira ngo agatsiko kari ku butegetsi kaba karahawe uburenganzira n’ubudahangarwa bwo kwica, kandi ko kwica umuhutu atari icyaha nk’uko byahoze mu gihe cy’ubwami.

Kubera ko intego ya FPR-Inkotanyi isa n’aho ari ugutsemba abahutu ibifashijwemo na ba mpatsibihugu, izo nkoramaraso zarambutse , zivogera imipaka y’igihugu cya Zayire ( Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, RDC), zikurikira impunzi aho zahungiye mu nkambi zo mu majy’epfo no mu majya ruguru ya Kivu, mu mpera za 1996 zitwaje AFDL, umuryango wari ugamije kubohoza Zaire. Ibyabaye ku mpunzi murabyibuka, abarokotse iryo tsembabwoko za GOMA, BUKAVU, WALIKARE, TINGI-TINGI, KISANGANI, MBANDAKA n’ahandi henshi tutavuze, baracyarangwaho ihahamuka.

Muri icyo gihe, inkambi z’impunzi zararashwe ku mugaragaro na FPR-Inkotanyi, nta kurobanura (abana, abagore, abasaza, abakecuru, abarwayi, …) amahanga ari kurebera, ntiyagira icyo akora nk’aho atari abantu bapfaga. N’inyamanswa ziba mu ishyamba zisigaye zifite amategeko azirengera.

Muri miliyoni zirenga ebyiri (2.000.000) z’abahutu b’abanyarwanda zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Zayire (RDC), abenshi muri bo barishwe, abandi bacyurwa ku ngufu maze FPR-Inkotanyi ibona umwanya mwiza wo kubica ruhongohongo imbere mu gihugu, abandi bagizwe ibimuga. Abashoboye kurokoka iryo tsembatsemba, bahungiye hirya no hino ku isi, abandi basigaye mu mashyamba y’inzitane muri Kongo aho babayeho mu buzima bwa kinyamanswa buteye ishavu n’agahinda bamazemo imyaka 25 ntawe ubitaho.

Ku nshuro ya kabiri, LONI yongeye gushyiraho indi kipe yari iyobowe n’uwitwa ROBERTO GARRETON mu mwaka 1998, nyuma y’ubwo bwicanyi ndengakamere, ikibabaje kandi giteye agahinda ni uko iyo kipe yemeje ko impunzi z’abahutu b’abanyarwanda zakorewe itsembabwoko mu cyahoze ari Zayire ( 1996- 1998 ), ariko bya bihugu by’ibihangange bikongera kuniga iyo raporo kugira ngo abakozi babo (Ingabo za FPR) badakurikiranwa. Imana yakire mu bwami bwayo izo nzirakarengane kandi ikomeze kwihanganisha no gutera imbaraga ababuze ababo ndetse n’abarokotse ayo mahano nan’ubu babuze kivugira.

Nyuma y’ubwo bwicanyi tuvuze haruguru (1996-1998), Inkotanyi ntizigeze zunamura icumu mu cyahoze ari Zayire kugeza magingo aya. Ubwo guhera 1998, zaremye indi mitwe yitwaje intwaro harimo: RCD/Goma, CNDP, M23, … maze zirara mu mpunzi z’abahutu b’abanyarwanda ndetse n’abakongomani zirabica karahava.

Nk’uko bisanzwe, raporo y’ umuryango w’abibumbye (RAPPORT MAPPING) yasohotse tariki 01/10/2010 yemeje ko impunzi z’abahutu b’abanyarwanda ndetse n’abakongomani bakorewe ubwicanyi bushobora kwitwa itsembabwoko (jenoside) bwakozwe na FPR-Inkotanyi. Ku nshuro ya gatatu, iyo raporo ikomeje kunigwa na bya bihugu by’ibihangange bikingira ikibaba abo bicanyi. Dore imyaka ibaye icumi (10) (01/10/2010 – 01/10/2020).

Umugambi wa FPR-Inkotanyi wo kumarira ku icumu impunzi z’abahutu b’abanyarwanda ntiwagarukiye muri Zayire (RDC) gusa. FPR yanashinze umutwe w’abicanyi witwa “Escradon de la mort”. Abo bicanyi ba ruharwa ntibagira umupaka. Babifashijwemo na z’ambasade z’u Rwanda hirya no hino ku isi, barahigira hasi no hejuru impunzi z’abanyarwanda zitavuga rumwe n’ubutegetsi bw’agatsiko aho ziri hose kugira ngo bazigirire nabi. Ingero ni nyinshi cyane. Uwo mutwe waje no kwibasira umututsi wese wakoranye n’Inkotanyi, nyuma akazihunga, akava mu Rwanda. Abatutsi bamwe barishwe, abandi barakomereka, abandi barashimutwa kuko agatsiko kari ku butegetsi katifuza ko abatutsi bamena amabanga yako. Tukivuga ibyo guhiga impunzi, ubu FPR-Inkotanyi yashyizeho undi mutwe yise “Intore”, ukorera hirya no hino ku isi, ushinzwe kunganira “Escadron de la mort” mu bikorwa by’ubutasi n’ubugizi bwa nabi. Ibyo byose babifashwamo na z’ambasade z’u Rwanda.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Mpunzi dusangiye akaga, kuva tariki 01/10/1990 kugeza ubu, imyaka ibaye mirongo itatu (30), impunzi z’abahutu b’abanyarwanda zicwa, zihigwa bukware mu maso ya LONI byitwa ko itagira aho ibogamiye kandi ikaba iryamanye raporo eshatu zose zishinja agatsiko ka FPRInkotanyi mu kwibasira no gutsemba ibihumbi amagana by’impunzi z’abahutu b’abanyarwanda bazira gusa kuba ari abahutu.

Nkuko twabibatangarije ku munsi mpuzamahanga w’impunzi kuwa 20 Kamena 2020, IJWI RY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA risanga mu myaka mirongo itatu (30) ishize, impunzi z’abahutu b’abanyarwanda zarakorewe amabi menshi: bamwe barishwe; abandi barashimutwa; abenshi barafunzwe hirya no hino bazira ubwoko bwabo ; abandi boherejwe mu Rwanda ku ngufu aho bicwa urubozo; kwamburwa uburenganzira bwo kwitwa impunzi; abana benshi bavukijwe uburenganzira bwo kwiga; impfubyi n’abapfakazi ntibagira kirengera; gupfusha abavandimwe buri gihe kubera kubura amikoro yo kwivuza cyane cyane ababyeyi mu gihe cyo kubyara; guhohoterwa n’inzego zishinzwe umutekano kubera kutagira icyangombwa; kudatembera ngo turenge imipaka y’ibihugu turimo; ibibazo by’icumbi n’imibereho ya buri munsi idahwitse, n’ibindi…

IJWI RY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA riributsa impunzi z’abanyarwanda ko FPR-Inkotanyi yateye u Rwanda yitwaje ko ngo ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri mu Rwanda bwanze ko impunzi z’abatutsi zitaha kandi ko ngo mu Rwanda nta demokarasi yari ihari.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’impunzi, kuva abatutsi bahunga u Rwanda muri 1959, bamwe, bitewe n’imvururu abandi, bitewe no gutinya demokarasi, nta butegetsi bw’u Rwanda bwigeze bubakurikirana mu bihugu bahungiyemo ngo bubice; bubakomatanyirize mu miryango mpuzamahanga igenga impunzi; bubateranye n’abaturage bari babacumbikiye ndetse na za Leta z’ibihugu babagamo; nta Leta nimwe yigeze ibakurikirana mu bucamanza ku bwicanyi bukabije bakoreye abahutu imyaka irenga magana ane (400) ku ngoma ya gihake y’abatutsi. Ahubwo Perezida Habyarimana yakoze hasi no hejuru asaba ibihugu bibacumbikiye ko byabaha “residence permanente” cyangwa ubwenegihugu. Ku munsi FPRInkotanyi yateraga u Rwanda, Perezida Habyarimana yarimo asobanurira Loni programu ya Leta yo gucyura impunzi z’abatutsi. Ibyo byose Habyarimana yakoze, ntabwo abatutsi babyishimiye kubera ko barimo bategura umugambi wo gutera u Rwanda bagafata ubutegetsi ku ngufu.

Kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi, ntabwo impunzi z’abahutu zigeze zigoheka na gato mu bihugu zahungiyemo kubera ko agatsiko kari ku butegetsi gakomeje kubuza impunzi amahwemo gakoresheje INTORE na z’AMBASSADE zako. FPR-Inkotanyi ishyira ingufu nyinshi mu gusaba ibihugu bicumbikiye impunzi z’abahutu, kubambura ibyangombwa, kubima amashuri ndetse no kubima uburengazira bwo gucuruza. Amahirwe tugira ni uko ibihugu byinshi bimaze kumenya ubugome bwa FPR-Inkotanyi. Iyi programu ya FPR yo kubuza impunzi z’abahutu amahwemo mu buryo ubwari bwo bwose, iherutse gushyirwa ahagaragara na Jenerali Kabarebe ubwo yahamagariraga urubyiruko rw’abatutsi rukomoka ku barokotse jenoside yo muri 1994, guhiga urubyiruko rw’abahutu mu buhugu byose rubarizwamo. Ibi bisa n’ibyo Perezida Kagame yavugiye mu muhango wo kwibuka jenoside i Murambi muri 2013 ko yababajwe n’uko abahutu bamucitse atabamariyemo umujinya.

IJWI RY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA rirashimangira ko kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi muri Nyakanga 1994, itigeze igira ubushake mu byatuma impunzi zitahuka mu mahoro n’umutekano. Aho kugira ngo ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwunamure icumu kandi buhumurize abanyarwanda, ahubwo bwarushijeho gukaza ingoma yo guhotora, bituma abanyarwanda benshi (abatutsi, abatwa n’abahutu) bahitamo inzira y’ubuhungiro kubera : iterabwoba; ubwicanyi ; gufungirwa ubusa ; iyicwa rubozo ; uburetwa; irondakoko; ubucakara; politiki yo gukenesha rubanda; kwamburwa amasambu no gusenyerwa; gutegekwa guhinga igihingwa kimwe; gufungirwa amasoko; gusabwa amahoro y’indengakamere; kwimwa uburenganzira bwo gusarura cyangwa kugurisha umusasuro; kurandurirwa ibyo wahinze; kwimwa inguzanyo muri banki; kuniganwa ijambo; gufungirwa ku masitadi hagamijwe kukubuza amahwemo; kutibuka abacu bahitanywe na FPR-Inkotanyi; kubura ubwisanzure mu bya politiki. Politiki y’amashyaka menshi yariho mbere y’uko FPR-Inkotanyi ifata ubutegetsi yasimbuwe na politiki y’igitugu; amashyaka menshi nubwo ariho, akubiye mw’ishyaka rimwe rukumbi rya FPR-Inkotanyi!

Dukurikije ibyabaye ku mpunzi z’abahutu b’abanyarwanda mu myaka mirongo itatu ishize, IJWI RY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA rirasanga twarabaye “IMFUBYI”, guhera tariki ya 01 Ukwakira 1990 kugeza uyu munsi, ubu tukaba twarabuze epfo na ruguru. Kubera iyi mpamvu, IJWI RY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA rirakangurira impunzi z’abanyarwanda aho turi hose kw’isi guhora tuzirikana ko turi imfubyi, tukimenya, tukirya tukimara. Abanyarwanda baravuga ngo: “IMFUBYI YUMVIRA MU RUSAKU.” Twagombye kumva ko igisubizo cy’ibibazo byacu kiri mu biganza byacu aho kuba mu muryango w’abibumbye cyangwa se indi miryango mpuzamahanga. Intambwe ya mbere ni iyacu IMPUNZI. Twese tuzi ko bavuga ngo: “IMANA IFASHA UWIFASHIJE”, kandi ngo “AK’IMUHANA KAZA IMVURA IHISE”.

IJWI RY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ryongeye gusaba impunzi nyazo z’abanyarwanda, zitari INTORE gushyira hamwe zigashakira umuti uhamye ikibazo cy’ubuhunzi.

Kugira ngo ubwo bumwe bugerweho, IJWI RY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA riragira inama ya kivandimwe impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose zikurikira:

  • Gushirika ubwoba tugaharanira uburenganzira bwacu;
  • Kurwanya twivuye inyuma umuco mubi wa « Nyamwigendaho » watubayemo karande;
  • Kuzuzanya no kwirinda gusuzugurana cyane ko ntawe uri kamara, maze buri wese agatanga umuganda uko ashoboye;
  • Kwirinda amacakubiri ya politiki cyane ko ntawakina politiki adafite igihugu, ikiduhuje twese akaba ar’ugushakira hamwe umuti w’ ubuhungiro twatewe n’ingoma-mpotozi ya FPR-Inkotanyi;
  • Kwirinda kugwa mu mutego wo gukorera agatsiko kari ku butegetsi ugambanira abo muhuje umuruho.
  • Kwirinda gusebya ibyo mugenzi wawe akora bigamije kurwanira uburenganzira bw’impunzi mu bihugu biducumbikiye cyangwa se bigamije kumvikanisha umuruho wacu ku rwego mpuzamahanga.

Mpunzi z’abanyarwanda, igihe kirageze ngo dushire ubwoba maze twese hamwe nk’abitsamuye, duhaguruke maze twumvikanishe mu mahoro n’ituze akarengane kacu kamaze imyaka mirongo itatu (30), dukoresheje uburyo bwose bushoboka kugira ngo tubashe gusubira iwacu mu cyubahiro. Mu ntego twagombye gushyira imbere mur’uyu mwaka dutangiye wa mirongo itatu n’umwe (31) mu buhungiro twatewe na FPR-Inkotanyi harimo:

  • Guharanira ko ubwicanyi bwakozwe na FPR kuva 01 Ukwakira 1990 kugeza ubu bwemerwa kandi ababukoze bakabuhanirwa (gukurikiza imyanzuro ya raporo eshatu (3) z’umuryango w’abibumbye);
  • Guharanira ko hashyirwa ahagaragara abateguye jenoside mu Rwanda, dore ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha (TPIR-Arusha) mu myanzuro yarwo – mu manza za Bagosora (Military I Case), Ndindiliyimana (Military II Case) na Karemera – rwasanze ko Guverinoma ya Habyarimana itegeze itegura jenoside yitiriwe abatutsi;
  • Guharanira ko habaho ibiganiro nyakuri hagati ya guverinoma ya FPR n’abatavuga rumwe nayo bose bityo tukagera ku bwiyunge nyabwo. Ibyo bikazakemura burundu ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda zikomeje kwiyongera buri munsi;
  • Guharanira ko impunzi z’abanyarwanda zikomeza kugira uburenganzira bwo kwitwa impunzi mu gihe cyose ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda kizaba kitarabonerwa umuti ;
  • Guharanira kumvikanisha ko abarwanya leta ya FPR-Inkotanyi ari “abacunguzi ba rubanda”, ko ari “impirimbanyi za demokrasi n’uburenganzira bwa muntu”, ko atari ibyihebe (terroristes), nkuko FPR-Inkotanyi n’abambari bayo babibona.

IJWI RY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA risoje ubu butumwa ryibutsa impunzi ko ubufatanye bwacu ari ngombwa, kandi ko dukwiriye kurangwa no koroherana, gufashanya, kuzuzanya no gutabarana aho turi hose.

Tugomba kandi kuzirikana ko uburenganzira bwa muntu budasabwa ahubwo ko buharanirwa!

IMANA IKOMEZE IBARINDE!

Bikorewe i Cape Town, kuwa 29 Nzeri 2020

JMV Nyilimbilima

Umuyobozi wa GVRR

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *