ESE AHO MUSEVENI NTIYABA AGIYE KUBONA ISOMO RIRENZE IRYA BLAISE COMPAORE CYANGWA LAURENT GBAGBO?

UgandaElection1
  • Views 3489
  • Rating 12345

Uko iminsi igenda indi ikicuma, niko abategetsi b’abanyagitugu babona ko ingufu n’igitinyiro bari bafite ku banyagihugu bigenda bigabanuka! Nibwo iyo bibaye ngombwa, bakabona ko nta bitekerezo basigaranye, biyambaza igisirikari cyabo mu gutera ubwoba abanyagihugu ndetse rimwe na rimwe, bamwe bakahasiga ubuzima.

Turebeye ku biri kuba mu matora muri Uganda, rimwe na rimwe urabireba bikagutera kwibaza byinshi. Perezida Yoweli Museveni, umaze imyaka itari mike ku butegetsi ndetse wamaze no kubwitiranya n’akarima ke bwite, nyuma yo kubona ko adakunzwe na gato n’abaturage be, mu gihe cyo kwiyamamaza yakomeje kugaragaza ko adashaka kurekura ubutegetsi, cyane cyanemu mvugo zinyuranye yagiye akoresha, zerekana ko ari umunyagitugu umazekunanirwa

UgandaElection5

Nk’uko umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya NRM, (National Resistance Movement) Lumumba Kasule yabivuze mu kwezi gushize, ati tuzarasa abazigaragambya kubera ibizava mu matora, bigaragara ko Museveni wafashe ubutegetsi akoresheje intwaro, kimwen’abandi banyagitugu bose, nta demukarasi akeneye, ahubwo aranateganya kumena amaraso y’abaturage. Ese aho ibyo muri Cote d’Ivoire nta somo byamwigishije? Ese Uganda ntiyaba igiye kuba Burukina Faso yo mu karere k’ibiyaga bigari?

UgandaElection4

Ntibyumvikana ukuntu umuyobozi ashobora gufata abanyagihugu akumva ko agomba kubayobora buka, dore ko muri ya ndirimbo yahimbye, “you want another rap”, hari aho yasabaga ngo bamuhe inkoni yongere abacyamure! Ese ko noneho batamwemereye another rap, arabona kugundira ubutegetsi yibye amajwi biri bumuhire? Reka tubitege amaso!

Muyumbu Chris

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *