(Kinyarwanda) ONU : Ubutegetsi bw’Urwanda burakomerewe

- Views 6333
Nyuma yo kunanirwa kubanira neza ibigugu bituranyi no kuba byarahawe gasopo n’ibihugu bimwe, twavuga nk’Uburundi na Ouganda,noneho hatahiwe ukuzamura ijwi ry’umuryango mpuzamahanga wa ONU, wihanangiriza ubutegetsi bwa Kigali.
Nkuko inzobere z’umuryango w’abibumbye (ONU) zishinzwe RDC zitangaza buri mwaka icyegeranyo, zikagishyikiriza akanama gashinzwe amahoro mu y’igihugu cya RDC ndetse no mu karere.Nkuko byakomojweho mu ntangiriro,icyegeranyo gikakaye k’Urwanda cyari gitegerejwe mu kwezi kwa Kamena(Article) 2020.Icyo cyegeranyo nyamara ntacyo cyigeze kivuga kubijyanye n’ubwicanyi bwakozwe n’ingabo z’Urwanda(Rwanda Defense Force).Ahubwo ni nyuma mu kindi cyegeranyo cyasohotse taliki ya 23 Ukuboza 2020 uRwanda rwatunzwe urutoki, ntawashidikanya ko ibyo byaturutse k’ukugenzura no gucukumbura byari bigikomeza, kubera ko , nkuko abo begenzuzi babyemeza, babanje kuvugana byimbitse, nibice bitandukanye bigera kuri 20 bashaka ibimenyetso.(Lettre datée du 23 décembre 2020 adressée au Président du Conseil de sécurité par le Groupe d’Expert sur le république démocratique du Congo page 12)
Bamwe mu bamenyereye ubucakura bwa FPR, bari batangiye guhwihwisa ko byarangiye, ko abanyembaraga bayifashije ibihe byose k’ukudahanwa baba baragakoze, ariko nyamara ubu amahirwe yayo,aragerwa ku mashyi, ishobora rwose kuzahabwa ibihano.
Kubatabizi ibihumbi n’ibihumbi by’impunzi z’abanyarwanda baracyaba mu burasirazuba bwa RDC, kandi kuva mu 1996 , ingabo z’Urwanda ntabwo z’ihuga gutera no kwica izo mpunzi z’inzirakarengane zidafite intwaro(mwareba icyegeranyo cyiswe mapping ) ubwicanyi ndengakamere, ubusahuzi, guhohotera igitsinagore babafata k’ungufu, gucyura impunzi ku gahato, ibibi bishoboka byose bigwa kuri izo nzirakarengane.Ariko ubwicanyi buteye ubwoba bwahitanye imbaga, butari bumenyerewe nyuma y’igihe kirekire bwabaye kuwa 13 Mata kugeza hagati muri Gicuransi 2020.
Nkuko bamwe mu batangabuhamya bemejwe n’imiryango y’igenga yo mu gace ka Nyiragongo, mu gitondo cya kare cyo ku wa 13 Mata imirongo y’Ingabo z’Urwanda baturutse ahitwa Kahunga hafi ya Kiwanja bambaye imyenda y’ingabo za Congo (FARDC), berekeza i Mabenga mu karere ka Rutshuru mu majyaruguru ya Kivu, ahari impunzi nyinshi z’abanyarwanda b’abahutu.
Zatangiye rero gukindagura impunzi zose nta kubabarira, abagabo,abagore, abana n’abasaza, yaba impunzi ndetse n’abenegihugu b’abakongomani, uko bicaga ninako basenyaga bakanangiza ibyo bahuye nabyo byose.Amazu yaratwitswe, rimwe na rimwe n’abantu bayarimo bagashyana nayo, ibi bihamywa n’abacitse kw’icumu b’i Kazaroho no mu nkengero.
Uturere twagezwemo cyane nayo makuba ni :Mayisafi,Kazaroho,Kirama,Kishishe,Kibirizi,Ngoloba,Bambou et Tongo.
Icyegeranyo cy’ibyangiritse n’abahatakarije ubuzima muri ubwo bwicanyi bw’ingabo za RDF kiraremereye. Abagera kw’ijana ry’abantu bishwe baciwe imitwe,n’amazu yabo aratwikwa.
Amafoto akurikira arerekana ubunyamanswa bwaranze ubwo bwicanyi.
Imirambo imwe yabonywe yajombaguwe inkota, imyinshi yaciwe imitwe.Ibyo binyomoza uwashaka kuvuga ko abishwe baguye mu mirwano, ahubwo bikerekana ko bishwe k’ubushake bigenderewe.
Mu mirambo yabonetse na banyirayo bakamenywa n’imiryango bakomokamo n’inshuti, twavuga nk’uwa :
Ndagijimana Sylvestre, Uwintwari Mika, Mugwaneza Félicien, Museme Festus, Minani, Ngiyimbere,Butare,Twagirayezu VINCENT,Gacaba, Mukamusoni Thérèse, na Nyiracumi Anastasia.
Nubwo inzira ikiri ndende kugirango izo nzirakarengane zibone ubutabera,ukwihanangiriza kuri ubwo bwicanye ndengakamere bigaragara mu cyegeranyo cya ONU,ni imwe mu ntambwe y’ingenzi itewe mu guca umuco wo kudahana nkuko Leta ya KIGALI yari yarabimenyerejwe, ivuna umuheha ikongezwa undi.
Anastase RUGIRA
Leave a Reply