ESE AHO KIKWETE AZAMENYA KOKO IKIMUKUBISE?

Chikwete_kagame
  • Views 5263
  • Rating 12345

 

“Don’t hit at all if it is honorably possible to avoid hitting; but never hit soft!”(Theodore Roosevelt)

Kera abanyarwanda, mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi, njya numva ko bari bashyigikiye HITLER, kubera ko u Rwanda rwari colonie y’abadage. Nuko rero, nyuma y’uko abadage bakubitwa incuro mu Rwanda, abanyarwanda benshi bashaka kuvuga izina rya HITLER, kubera gutinya ubutegetsi bushya bw’abazungu (ababiligi), bakajya bamwita HITIMANA muri bwa bwenge nyine bwo kujijisha basanganywe! Kugeza ubu, sinari nabona umuntu unsobanurira neza aho izina HITIMANA ryaba ryarakomotse cyangwa se igisobanuro-mwimerere cyaryo (ethymologiquement)! Ese ahontaho ryaba rihuriye n’ijambo ry’icyongereza HITMAN rivuga umwicanyi kabuhariwe? Abize iby’ubuvanganzo bw’amazina buriya bazatubwira neza!

Ariko kandi, tugarutse ku ngingonyamukuru yacu, ubwo uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Jakaya Mrisho Kikwete yasabaga Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kumvikana na FDLR akanasaba Perezida Yoweri Kaguta Museveni nawe kumvikana n’imitwe inyuranye imurwanya, nibwo amaze iminsi yiyumvira, Perezida Paul Kagame yasubije Kikwete ko atazamenya ikimukubise! Abantu benshi icyo gihe barakangaranye uwari SIBOMANA ahinduka HITIMANA, amagambo aravugwa reka sinakubwira! Ku rundi ruhande nabo ntibicaye, uwigenzaga bamwerekako bamusubiza ku bibero, bakamukubita inshyi ku kabuno nk’umwana muto!

Byakomeje gusakuza ko u Rwanda rwatangiye gutegura intara y’i Burasirazuba ihana imbibi na Tanzaniya kugira ngo itegurirwemo imirwano, abandi bati na Tanzaniya iri kwitegura, biba birebire, kugeza bibaye nk’ibihosha! Kugeza ubu, nta masezerano tuzi na make yabaye hagati y’ibi bihugu byombi mu rwego rwo gusabana imbabazi ku magambo Atari meza bakoresheje muri diplomatie muri iyo minsi! Niyo yaba ahari, kugeza ubu, nkeka ko atanditse (peace proposals unaccompanied by a sworn convenient indicate a plot)! Abazi rero neza uwo Paul Kagame ari we, bemeza ko muri ya minsi yamaze atarasubiza ibyo Perezida Kikwete yari yamubwiye, yabitewe ubwa mbere n’uburakari bukabije ijambo rya kikwete ryari ryamuteye, ubwa kabiri, koyari agipanga uko azamukocora!

Muri iyo mipango yose rero, abatabizi, les naifs, bumvaga ko u Rwanda ruzakora attaque ruhereye ku mupaka warwo na Tanzaniya mu ntara ya Kagera, rukagenda rurasaaaaa, mpaka za Dodoma na za Dar-Es-Salam! Kagame nk’umusirikare, arabizi neza ko Tanzaniya Atari Zaire yo muri 1996! Arabizi neza ko uko yari ashyigikiwe muri iriya myaka atari ko ashyigikiwe muri 2010 gukomeza! Niyo mpamvu, Kagame nk’umusirikare, yakomeje gushakisha uko yakwihimura kuri Kikwete (Tanzaniya), kandi imigambi mibisha ye na n’ubu ntago yayiretse, aracyayifite! Yabanje gushaka gukora internal destabilization ya Tanzaniya, yifashishije impunzi z’abanyarwanda zari zisanzwe zibayo. Ibyo byabaye nk’ibyanga, nibwo yahise ashaka kwinjirira mu matora, aba yinjiriye Lowassa! Ariko kandi, izo turufu zose yazikoreshaga ari nako akomeza kohereza maneko nyinshi muri Tanzaniya ndani ndetse no mu bihugu biyikikije! Nibwo yatangiye kugenda ashaka kugura impunzi zinyuranye zari zarahungiye muri ibyo bihugu, cyane cyane mu gihugu cya Zambiya, dore ko naho yahohereje za maneko nyinshi mu rwego rwa destabilization y’ibihugu yisanganiwe!

Plan rero iriho ni iyihe? Kagame yakomeje kujijisha Tanzaniya ngo ikomeze irangarire mu bibazo ariho ateza u Burundi, ariko kandi, hari indi mipango myinshi yakomeje kuyipangira ku mpande zindi, cyane cyane uruhande rwa Kenya na Zambia! Hari abaketse ko gutsindwa amatora kwa Lowassa ari ugutsindwa kwa Kagame ku ruhande rwa Tanzaniya, bibagirwa ko umwami w’ishyamba atajya aruhuka, ameze nk’ifi bita requin (shark), iyo itishe irapfa! Abamuzi neza baramuzi ko icyo yagambiriye ashyirwa akigezeho! Hari umusirikare umwe ujya ambwira uko Paul Kagame ashobora kuba afite 6ème sens imuhuza direct n’uwo ashaka kwica, nkasanga birashoboka! Ababizi bibaza ukuntu yagambiriye kwica aba bantu bakurikira bose kandi akabigeraho bikabayobera! Twahera kuri Fred Gisa Rwigyema bigeze gukimbirana mu nama, General Rwigyema akamubwira ati “kaa chini Major”, noneho agahita amurwara inzika kugeza amwishe! Abandi bagiye bakurikiraho, ba Kayitare ibyo bazize murabizi, si ngombwa kubisubiramo, ko bashakaga kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’ivangura! Ba Melchior Ndadaye, ba Habyarimana Juvenal na Ntaryamira Cyprien, ba Laurent Désiré Kabila, ba John Garang, ba Kiza, ba Karegeya, ba Alison Des Forges, ba Misago Augustin, ugakomezaaaaaa kugeza kuri ba Gasakure naba Rwigara!!!!

Habyarimana

Abanyarwanda nibo babivuze neza bati akarenze umunwa karushya ihamagara, ariko abamuzi neza, Kagame icyo yavuze aba yakivuze (ubwa Pilato, ati icyo nanditse nacyanditse)! Tanzaniya irarye iri menge!

“If your enemy is secure at all points, be prepared for him. If he is in superior strength, evade him. If your opponent is temperamental, seek to irritate him. Pretend to be weak, that he may grow arrogant. If he is taking his ease, give him no rest. If his forces are united, separate them. If sovereign and subject are in accord, put division between them. Attack him where he is unprepared, appear where you are not expected” (Sun Tzu)

Chris Muyumbu

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to ESE AHO KIKWETE AZAMENYA KOKO IKIMUKUBISE?

  1. RUZI. says:

    kagame aribeshya cyane kuko ibi byose agenderaho byara enyekanye,nibyo yakoresheje yataka u Rwanda muri 1990.uburero byose birazwi.nibindi utavuze kagame yita ngo namayere byo abanyamerica bamwigishije birazwi ninayompamvu uburundi bwamunaniye!yibwira ko azubwenge kurusha abandi kd burya ninjiji mbi.mukinyaRwanda baravuga ngo Indryarya ihimwa ni Indryamirizi!

  2. McRae says:

    Ubwo se utubwiye iki? inkuru iratangiye cyangwa nah’ubutaha????
    Narumiwe koko!!

  3. Stefano KABURA says:

    NTIVYOROSHE!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *