INTWARI NTIPFA IRASINZIRA, IBISIGISIGI BYA DEMOKARASI NA REPUBULIKA NI IHURIZO RIKOMEREYE PAUL KAGAME

2Flag_of_Rwanda_(1962-2001)2
  • Views 4123
  • Rating 12345

 

Mu rwego rwo kwegera Rubanda no kumenya icyo batekereza, ikinyamakuru cyanyu Intabaza.com, cyegereye abaturage b’akarere ka Muhanga ahahoze ari Perefegiture ya Gitarama, hakaba hashyinguye umubyeyi wa Demokarasi y’Urwanda Mbonyumutwa Dominiko.

Umwe mu banyarwanda ba Muhanga ahahoze ari Gitarama yadutangarije ibi bikurikira :

« Kagame Paul ni umunyamahano, akorera Sekibi, nkubu koko niki cyamuteye gushinyagurira umubyeyi akaba n’intwari yacu Mbonyumutwa Dominiko. Ati buriya koko umujinya n’amatiku abikomora he ? Ati ubu koko abapfumu nibo basigaye badutegekera u Rwanda babinyujije muri Paul Kagame »?

Undi wundi n’agahinda kenshi ati : « rwose ubu twarumiwe, bagiye kugarura ingoma ya cyami, ariko ntabwo ikibatsi n’urumuri rwa Demokarasi na Repubulika bizatuva mu mutwe no m’umutima, nubwo bakwica abantu bose , muri Rubanda itara ryaracanwe ntiriteze kuzima. Tuzaharanira intwari zacu za Demokarasi, kugeza kuwanyuma, ntawe ugomba kudutera ubwoba yitwaje ibyuma inkota cyangwa se imbunda, ati : mbabwire ! Ubutegetsi bwa Kagame buzarangira mu buryo busa n’iturika rihambaye (bing bang), ati : ubu twese turiteguye impanda nivuga buri wese azigobotora ingoma Kalinga y’umubisha. »

Aba baturage n’iki kibatera umujinya n’agahinda ? Uretse agashinyaguro n’agasuzuguro Lata ya FPR Inkotanyi ikorera abaturage, ubu ikigezweho ni ugukumira ibikorwa ibyo aribyo byose byateza imbere umugi wa Gitarama, uyu mugi wahoze ari ikitegererezo mu bukungu no gutera imbere, ubu usigaye ubarizwa mu migi ititaweho na Leta iyobowe na FPR Inkotanyi, ukaba utanatera imbere kuva FPR yafata ubutegetsi. Ubwo aherutse i Muhanga mu rwego rwo gushishikariza abaturage ba Muhanga gutora itegekonshinga rihora ricurwa bufuni na buhoro hagamijwe gushinga ingoma ya Cyami iyobowe na Paul Kagame, Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis, aherutse gushinja abaturage ba Muhanga igihe yari yateranije inama muri Hôtel SPLANDID, ko bakunda kandi batsimbaraye kuri Repubulika kandi ngo ko batemera amatwara ya FPR Inkotanyi, ko nibadahindura ingendo bazabizira uko bakabaye.

Tukiri aho rero, buri wese aribuka ko Kagame Paul, agiriwe inama n’abapfumu, bamubwiye ko nibura kugirango arambe k’ubutegetsi, agomba gushyingura umwe mu bakuru b’ibihugu bategetse u Rwanda ubu bakaba batakiriho kuko bamwe bishwe na Paul Kagame,urugero ni nka Habyarimana Juvenal yubikiriye maze akamuhanura mu ndege we nabo bari bafatanye urugendo rwo guharanira amahoro n’ubumwe by’abanyarwanda birambye. Kuko rero atashoboraga kubona umurambo w’umwe muri abo baperezida, impamvu akaba ari uko aho bashyinguye ntawe ushobora kuhabwira Paul Kagame k’ubwubukozi bwe bw’ibibi bushingiye ku ndonke y’akaribwa n’akataribwa, impungenge abanyarwanda bafite akaba ari uko imirambo yabo bakuru b’ibihugu Kagame n’agatsiko ke bashobora kuyicuruza mu banyamahanga dore ko Kagame Paul n’umuryango we bitwariwe namafaranga y’ibyashara by’urukozasoni bishingiye mu gucuruza imibiri y’abantu cyangwa se imirambo yabo batitaye kubo aribo, urugero twatanga ni nko ku Gisozi, aho anyuza buri wese usuye u Rwanda akamucuruzaho amagufa n’imirambo y’abacu yanitse kuri ako gasi.

fprKagame

Abuze uko agenza rero, Paul Kagame n’abapagasi be, n’umujinya mwinshi, yitwikiriye ijoro, yerekeza i Muhanga kuri Stade yitiriwe intwari ya Demokarasi , iyo stade ikaba iherereye mu Karere ka Muhanga ahahoze ari Perefegiture ya Gitarama umurenge wa Nyamabuye, baraye bataburura Mbonyumutwa Dominiko barangiza gutaburura imva ye mu gitondo cya kare kare nuko bamujyana kumushyingura(nanze gukoresha imvugo nyandagazi kuko ubwo ntabwo byari bikitwa gushyingura ni ukujugunya kuko bari bamwambuye icyubahiro, nubwo icyo rubanda igomba iyi ntwari cyo kitazigera gisibangana), ubwo bamujyanye mu irimbi rusange ryo mu Gahondo ku muhanda wa kaburimbo ujya i Butare, kugirango Paul Kagame atandukanye imva ya Dominiko Mbonyumutwa n’iyabandi baturage, no kugirango azajye abona uko ahakorera imihango ijyanye n’ibyo abapfumu be bazajya bamutegeka, imva yayikikije utwuma tw’umweru.

Intwari ntipfa irasinzira, kandi intwari ntisibangana burundu, niyo mpamvu kabone imbaraga zashyizwe mu gusenya no kurimbura Imva na Stade byitiriwe intwari Mbonyumutwa Dominiko, maze ngo babonereho no guhamba cyangwa se kwibagiranya Revolusiyo ya Rubanda y’1959 no gusezerera ingoma ya cyami yarangwagwa na Kalinga, Stade ya Kamarampaka yabananiye kuyisenya, kugeza ubwo bitabaje Abahutu bafungiye muri Gereza ya Muhanga , kugirango baze maze bisenyere ibyo bo n’abakurambere babo barushye baharanira.

Mubyo Paul Kagame n’abo bategekana u Rwanda babeshyaga abanyarwanda ngo ni uko aho Mbonyumutwa Dominiko yari ashyinguye, na stade yamwitiriwe ikaba n’ikitegererezo cy’amateka u Rwanda rwanyuzemo, cyane cyane ikaba ari ikirango cy’urugendo abanyarwanda banyuzemo ngo bigobotore ingoma mbi ya Cyami n’amateka ya Kalinga,hagombaga kubakwa umuturirwa w’isanduku y’ubwiteganyirize( Caisse sociale ), ariko ubu uko bigaragara imyaka ishize ari myinshi harabaye igishugunda.

Kimwe mu bitangaje, nuko nubwo uburyo bwose bwakoreshejwe ngo ntihagire ikigaragaza ko stade ya Kamarampaka yabayeho, hari inkingi zabananiye gusenya kubera ugukomera kwazo, cyangwa se ko Imana itabyemera ko amaraso ya Rubanda yamenetse baharanira Demokarasi na Repubulika asibangana burundu,izo nkinki rero kugeza ubu benshi mu baturage ba Gitarama n’ahandi bazi agaciro ka Demokarasi n’ububi bw’ingoma ya cyami, baracyazibona nk’inkingi za demokarasi zananiye FPR Inkotanyi, ndetse kubera agaciro baha izo nkingi n’abaharaniye Demokarasi, usanga bahinyuza kugirango bazirebe gusa maze umunezero usabe muri bo.

Ikinyamakuru Intabaza.com rero mu bushishozi bwacyo, kandi tumaze kubona ko abaturage biteguye guhangana n’ingoma nkoramahano ya FPR Inkotanyi,kugeza aho bose bavuga ko bazarwana kugera ku wa nyuma mu gihe impanda izaba ivuze, ariko ngo bakikiza umwanzi, icyo twababwira kugeza ubu ni uko Kagame Paul ari mu ihurizo rikomeye ryo kuzimanganya ibirango, n’ikibatsi cya demokarasi kigurumana mu mutima wa Rubanda. Ngaho rero inama twamugira nuko yaba yitegura guhana n’abaturage mu rugamba ruzarangira asezerewe, kuko Rubanda arirwo Mucunguzi.

Nsengiyumva De Gaulle

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to INTWARI NTIPFA IRASINZIRA, IBISIGISIGI BYA DEMOKARASI NA REPUBULIKA NI IHURIZO RIKOMEREYE PAUL KAGAME

  1. Emmanuel says:

    bye ntacyo nshaka kuvuga aha, Atari ukuberako ntacyo mfite navuga ahubwo ndabona atari ngombwa. ndasaba ubuyobozi be,intabaza kumpa msg kuri e-mail yange mfite ibyo nshaka gusobanuza privately.

  2. joe ntirizimira says:

    Bareke kuko hari ibintu bitava mu mitima y’abantu ndakurahiye!

  3. Murakoze kutugezaho iyi nkuru. Simvuga menshi kuko musa naho byose mwabikozeho ariko ndabwira abambari ba Kagome, Gashitani, Gatindi, Vampire, Rupfu, ibi bikirikira:

    – Igihe kirageze ngo bitandukanye n’umwicanyi ruharwa kuko bitabaye ibyo bazaba ibicibwa mu Rwanda rw’ejo dukozaho imitwe y’intoki. Aha ndavuga abahutu abatutsi n’abatwa batiza umurindi umwicanyi P Kagome

    – Abajyanama be bafatanyije kwica inzirakarengane zo mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari cyane cyane Bill Clinton na Tony Blair bagomba kumva ko ibibi bakoze tutazigera tubibabarira. Ariko niba bemera ko bahemutse bikabije, igihe ni iki ngo bakureho umwanda bazanye mu Rwanda ukaba waramaze kunukira akarere kose. Inyoroshyo bazaduha bamaze kudukiza uwo mwanda tuzareba niba twayemera cyangwa twayanga kuko baraduhemukiye cyane. Aha ndavuga USA na UK kuko bariya bagabo babiri bakorera ibihugu byabo.

    – Abanyarwanda bose hutu tutsi na twa bumva ko bakandamijwe n’agatsiko kayobowe na P Kagome bagomba gutsinda ikintu cyitwa ubwoba. Tugomba guhagurukira rimwe tukikiza inyangabirama, inkotanyi n’abambari bazo.

    Umurage twasigiwe n’intwari za demokarasi tugomba kuwusigasira. Baribeshya nta ngoma ya cyami izongera kuba mu Rwanda.

  4. Kamana says:

    Komera kumuheto musaza ibyo uvuze muri iyi nkuru nziza cyane ni ukuri kwambaye ubusa. Kagame ubu ntagisinzira na gato

  5. McRae says:

    Hahaha ariko intwari ya demokarasi!!!! ahubwo niba atari ikigwari ni ” DEMON CRISIS”

  6. Teta says:

    Uvuze ukuri kandi urumuntu wumugabo pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *