AGATI GATERETSWE N’IMANA NTIGAHUNGABANYWA N’UMUDAGE.

12108726_1554553438190382_7203759184518784138_n
  • Views 2896
  • Rating 12345

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani umwaka ushize, uwari uhagarariye umuryango w’ababibumbye muri Kongo mu kuyobora MONUSCO, umudage witwa MARTIN KOBLER, yagiye Kisangani abwira impunzi z’abanyarwanda zirimo abahoze ari ingabo za FDLR, mbere yuko bemera gushyira intwaro hasi ngo bashyigikira amahoro mu karere, ko zitazongera kurya no kuryama nizitaramuka zemeye gusubira mu Rwanda zipfukamye kandi kandi zemeye kuyoboka kalinga nshya ya Kagame. Iri terabwoba ndetse ryatumye bamwe mu banyapolitiki b’abanyarwanda baba hanze bongera kugira amagombo nk’abiri bavuga ku bijyanye n’impunzi muri Kongo, ariko mbere yuko ukwezi kwa cyenda kugera ngo umunsi w’imperuka wari wajyennye n’umudage Kobler wikubite ku mpunzi, abenshi bari baricecekeye, ku buryo n’iyo uwo munsi uza kugera sinzi niba bari kubimenya.

Uwo munsi rero warageze usanga abacunguzi n’abacunguzi kazi kw’isi hose bo ntibibagiwe bene wabo, ahubwo bakoze uko bashoboye, bumvisha abashakaga guhohotera abavandimwe babo bari Kisangani ko ibyo barimo bidashobora gukomeza, nuko k’ubwo ubuntu bw’Imana agahenge karaboneka, nubwo bitabujije uwitwa Mama Sifa kunyuzamo ake agahungeta impunzi, gusa amahane ye nayo ntaho azamugeza.

Mu by’ukuri biragaragara ko hari abakibeshya ko urugaga ruri muri Kongo gusa, bakiyibagiza ko rwibumbiyemo abanyarwanda b’ingeri zose bakunda demokarasi kandi biyemeje guhangana n’ibinyoma by’inkotanyi zitizwa umurindi na bimwe mu bisumizi bya ba mpatsibihugu, ikaba ariyo mpamvu iyo abanyamuryango b’urugaga bashyize hamwe bagakora ikintu nk’iki gikorwa mubona cyo gufashanya no gushimangira ubuvandimwe bwabo, abenshi bamera nk’abatunguwe. Dore uko umwaka wa 2016 wasanze impunzi Kisangani zishimangira uburezi bwa gicunguzi.

12715445_1552960805016312_3788022743960376939_n

UBUYOBOZI BWA COMITE Y’ABABYEYI I KISANGANI MURI CAMP BAUMA

Nyuma y’aho abacunguzi ba Kisangani baboneye agahenge, Kobler akajye mu bindi, basabye abandi bacunguzi hirya no hino gukora iyo bwabaga ngo bagire icyo bamarira abana bari muri Camp Bauma mu kubafasha gutangira umwaka biga mu buryo butarimo ingorane nyinshi. Ibi byagezweho nk’uko aya mafoto abyerekana.

Directeur w'amashuri ari gusobanurira  abanyeshuri ibyo iki gikorwa cy'indashyikirwa abavandimwe b'urugaga bakoze.

Directeur w’amashuri ari gusobanurira abanyeshuri ibyo iki gikorwa cy’indashyikirwa abavandimwe b’urugaga bakoze.

Nk’uko muri kubibona ku mafoto murabonako imfashanyo hari aho  yageze.  Mwabonye  ko mbere abanyeshuri bandikaga kubi Carton ndetse n’utubahu tubaje mu mwanya w’imbahu zo kwandikaho.  Abarimu bandikisha amakara none ubu bakoresha amacaki, ama cahier buri munyeshuri afite iye n’ikaramu. Abarimu bafite ama cahier ahagije bateguriramo amasomo.

Umucunguzi PASCAL MWUMVENEZA

Source:www.urugaga.com/AGATI GATERETSWE N’IMANA NTIGAHUNGABANYWA N’UMUDAGE

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to AGATI GATERETSWE N’IMANA NTIGAHUNGABANYWA N’UMUDAGE.

  1. A lot of thanks for each of your hard work on this web site. Betty really loves working on investigation and it’s easy to understand why. Many of us notice all relating to the compelling means you produce insightful tricks via the blog and in addition attract contribution from website visitors on the situation and our simple princess is truly discovering a lot of things. Take advantage of the remaining portion of the new year. You’re the one doing a glorious job.

  2. Joe says:

    N’ukuri ndashimiye abantu bashimye kudaheba abandi ngo n’uko inkuba ziri kwasirana. Ejo hazaza hari hakwiye kuba hatagira ubwoko ariko ukuri kuri bose.Imana ihezagire uwariwe wese anezarezwa n’iterambere ry’urwaruka ataco ruzira mucyabaye mubihugu vyacu.
    UKURI KWONYENE KURAHAGIJE KUGIRA MU BIYAGA BININI HABE AMAHORO KURI BOSE.

  3. Teta says:

    Murambe kandi mukwiye gukomeza gushyigikirwa habanone ejo nejobundi the a bash yogi kite Mandi Imana umusumba byose abarikuhande

  4. DutabareMana says:

    Imana Ikomeze kubarinda mu izina rya Yesu.
    Amen.

  5. Mbonyingabo says:

    Ababavandimwe barakora igikorwa gikomeye Imana ibahe umugisha. Nikoko agati gaterecwe n`Imana ntikuma nizuba lyimpeshyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *