ZIMBAMBWE : IMPUNZI ZO MURI ZIMBAMBWE MURARYE MURI MENGE KUKO UMUROZI UMUHISHA MUNZU BWACYA AKAKUMARA KURUBYARO

Rugero Jonathan
  • Views 4299
  • Rating 12345

Nyuma yaho inzego z’umutekano z’igihugu cya Zambiya zishinzwe iperereza no kurinda ubusugire bw’icyo gihugu n’uwabagituye, ndetse n’abahisi n’abagenzi zitereye muri yombi uwigeze kuba umukuru w’impunzi zaho “KAZUBA RWASIBO EGIDE” hamwe na “HABUMUGISHA INNOCENT (KABOKO)” kubera impamvu z’ibyaha byo guhungabanya ubusugire bw’igihugu cya Zambiya, mu buryo bunyuranye, no kugambanira bene wabo (impunzi) kugira ngo bicirwe ku butaka bwa Zambiya. Ibi kandi ntibyagarukiye kugutabwa muri yombi gusa, ahubwo byabaviriyemo n’impamvu yo kwamburwa ibyangombwa byabo bigateshwa agaciro, bityo bagusubizwa mu gihugu cyabo. Izo nzengo zibishinzwe mu gihugu cya zambia zigira ziti:

<< Basubijwe iwabo kuko batari bakiri impunzi, ahubwo bateguraga gusahindira ubusugire bwa Zambia nkuko byagaragariye mu mikorere yabo yogufasha leta ya Kigali rwihishwa, bafasha inzego z’ubutasi za Kigali (DMI) zikorera muri ambassade y’u Rwanda muri Zambiya.>>

KAZUBA Egide [iburyo] na KABOKO Innocent [ibumoso] mundenge bashyiriwe shebuja-Kigali. Aha bari bahagurutse Zambia, 2016

KAZUBA Egide [iburyo] na KABOKO Innocent [ibumoso] mu ndege bashyiriwe shebuja i Kigali. Aha bari bahagurutse ku kibuga cy’indege muri Zambia, Mutarama 2016

Nyuma y’ibimenyetso simusiga, inzego zishinzwe umutekano na immigration ya Zambia byafashe icyemezo cyo kubohereza kwa sebuja ngo bajye kumucyereza hafi. Inzego z’ubutasi za Zambia ntizahagarariye aho gusa, ahubwo zakomeje gukurikira n’abandi bose bafite uruhare mu mugambi mubisha wari wateguwe wo kwica bamwe mu mpunzi. Mubagombaga kwicwa hakaba harimo n’abacuruzi bakomeye b’impunzi bo muri icyo gihugu. Imana yakinze akaboko, inzego z’umutekano za leta ya Zambia zibivumbura uyu mugambi batarawushyira mu bikorwa, iyi ikaba ariyo mpamvu abantu bamwe bakomeje kubazwa no gukurikiranwa igihe cyose bakekwaho kugira uruhare muri uwo mugambi.

Muri abo harimo uwitwa Domitien (uzwi kw’izina rya DOMUCAS) ufite akabari intore zo muri Zambia zidagaduriramo. Uyu mugabo Domitien akaba yarakurikiranywe akabazwa nyuma akaza kurekurwa, (ariko agateza ibihuha hirya no hino avuga ko bashatse kumucyura ariko agacikira mu nzira n’ibindi byinshi byo gusebya leta ya Zambia n’impunzi).

Undi ni umugabo uzwi kw’izina rya ALLELUILLA (Rugero Jonathan) we wahise agararagaza ko ibyo avugwaho ari byo kuko yitwikiriye ijoro ahunga inzego z’umutewkano za Zambia. Uyu Alleluilla yari umwe mu basilikare bazwi. Akaba yarigeze kuba umwe mubacungiraga impunzi umutekano mu mashyamba ya Kongo, hanyuma we n’abandi bake harimo uwitwaga MAHORO inda zabo zirabananira, nibwo bisabiraga ibihembo leta ya Kigali kugirango basenye uburinzi bw’impunzi mu mashyamba ya Congo DRC, no kwica bamwe mu bayobozi bari aho. Bivugwa ko rero nk’umuntu wigeze kuba umusirikare akaba yarananiwe mission ya mbere yari yarahawe na leta ya Kigali, kandi akajya Zambia atwaye amafaranga yari yahawe yo kwica izo nzirakarengane, ntabitangaje kuba yakongera gukorera leta ya kigali mu buryo bwa DMI kugirango yikure mu mwenda!

Rugero Jonathan2

ALLELUILLA (Rugero Jonathan)

Amakuru aturuka ku muntu wizewe tutari buvuge amazina kubera umutekano we, aratubwira ko Alleluilla yagiranye ikiganiro n’uwitwa Makuza ukorera DMI muri Ambassade y’u Rwanda muri Zambiya, akamwibutsa ko igihe kigeze cyo kurangiza akazi yari yariyemeje gukora akagahagarika atakarangije, anamwemerera ko atari ngombwa kwita kubyabaye k’uwari umuyobozi we muri Kongo Gen MAHORO, ngo kuko we igihugu kikimukeneye.

Bivugwa rero ko icyo gikorwa kitari kigoye kuko abantu benshi bari bazi koEgide RWASIBO (KAZUBA), ari mukuru wa ALLELUILLA ku ivuko, kandi nta naho bahuriye, ahubwo ari ukubera ko basangiye ibanga ryo kugambanira impunzi. Ngo akaba ari nayo mpamvu bari bameze nk’indatana. Iby’ukuri ni uko mu byerekeranye n’amavuko nta na hamwe bahuriye, kuko umwe akomoka i Cyangugu undi agakomoka ku Gisenyi.

Amakaru rero dukesha abacukumbuzi b’intumwa zacu hirya no hino aratwerurira ko ALLELUILLA afatanyije n’undi mu DMI witwa VUNINGOMA bakaba aribo bari bahagarariye ama operations y’ubwicanyi arimo ategurirwa impunzi zo muri ako karere k’amajyepfo y’Africa, cyane cyane Zambia. Ibi bikaba byaragaragaye aho uyu mugabo Alleluilla amaze iminsi arata uruhande ahagazemo, mu mudiho no mu mbyino. Mu minsi ishize rero yareruye yitandukanya n’impunzi aho yasengeraga, avugako atakomeza gusengana n’interahamwe. Ibyo bikaba byaratangiye aho yishumbushirije murumuna w’umugore we wa mbere wari uvuye mu Rwanda.

Ikintu gitangaje cyane nuko abo yise ko ari interahamwe ari abantu bakoranaga umurimo wa Rurema nk’uburirimbyi muri korari y’impunzi yo muri paruwasi ya Mutagatifu Yozefu i KANYAMA, mbere yuko arongora. Yaje kuyivamo ashinga iye kuko abaruye nk’umuntu w’umukongomani bityo atakagombye kuririmbana n’abanyarwanda.

Ibijya gushya birashyuha rero, namwe murumva ko yerekanaga ibyo arimo gutegura, ari naho ukwihisha muri kominote y’abanyarwanda byasaga nk’aho abirambiwe kimwe n’izindi ntore zose, kuko mu gihe ambassade y’u Rwanda muri Zambiya yarimo ifungura imiryango, nibwo yasohoye n’imvugo yuko noneho bashingiwe agati, ariko bamaze gucyura Kazuba kandi akaba yari aziko basangiye ukwemera ko kumena amaraso y’abanyarwanda.

Ifatwa rya KAZUBA rero ryatumye Alleluilla yikanira urumukwiye, ava muri Lusaka yerekeza iya Lubumbashi muri Congo, ariko ari ukuyobya amarari yiyereka abantu, kuko mu by’ukuri yifuzaga kujya muri Zimbabwe, ubu aho akomeje umugambi wo gusebya no gusenya kominote nyarwanda aho ziri hose nk’uko byavugiwe mu nama ishyiraho umukuru wa diaspora mu gihugu cya Zambia. Aho muri Zimbabwe rero Alleluilla akaba ari kugenda akwiza ibihuha ko impunzi z’abahutu zo muri Zambia ziri kugambanirana. Avuga ko impunzi ziri muri Zambia zamugiriye kandi zikomeza kumugirira ishyari, ariko nyamara siko biri ahubwo ni amatakirangoyi arimo arisha mu gihugu cya Zimbabwe.

Mpunzi zo muri Zimbabwe rero murabe maso! Nyabuneka murabe maso pe! Mwibuke ko uhishira umurozi bwacya akaguhitana amaze kukumaraho urubyaro. Bityo rero mukeneye kwirindira umutekano mukamaganira kure amacakubiri. Uvuze ibintu akavuga ibyo azi kandi yasubiramo, bityo tukamaganira kure umwanzi ushaka kudusenya.

Nguko uko twagombye kubaho nk’ impunzi zifite icyerekezo, nkiki kinyamakuru cyanyu intabaza.com, twabagira inama ko Ubuyobozi bwa kominote nyarwanda [impunzi] bwagombye kugira urwego rushinzwe discipline aho buri wese ukoreye kominote icyaha, cyangwa akaba abicyekwaho yajya ahamagarwa bityo bikagabanya kubeshyerana n’umwiryane umwanzi agenda abiba mu mpunzi kugirango ahishire abakozi be bitwaza abandi n’impuha!

PROSPER HAKIZIMANA,

LUSAKA, ZAMBIYA.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to ZIMBAMBWE : IMPUNZI ZO MURI ZIMBAMBWE MURARYE MURI MENGE KUKO UMUROZI UMUHISHA MUNZU BWACYA AKAKUMARA KURUBYARO

  1. shumbusho says:

    Aya turayabonako twinjiwe ariko akazi kabo ntibatuvangire ambassady ni mpunzi biranyuranye tuzifashisha leta aducumbikiye kandi bongeye kwica impunzi hano uwo dukeka nawe tuzamunyuza aho bashyize abandi umuco udahana nimubi tubona bamwe bihisha mumakanisa ariko twongeye kubura abantu twizeye bizaba nabi kubakekwa .

  2. Emmanuel says:

    ntabwo byoroshye muri iki gihe nk,impunzi iri muri Zambia kubona uburyo umuntu yavuga ukuntu, umutekano wabaye muke kuva embassy tu Rwanda yafungura imuryango yayo I Lusaka. nukuvuga ngo abitwa ngo ni abadiplomates ba embassy ntibaryama nukwirirwa banyagara muma quartier bumva aho uvuga ikinyarwanda aherereye.twe rero twibaza niba arizo nshingano zabo byaratuyobeye.ngabo mu tubari,mumidugudu, ku mariro…mbese ni uruvunga nzoka.

  3. Teta says:

    Uzikobitazoroha impunity rugs rinse pe koko byaravuzwe NGO ushaka umuhutu amutuma undi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *