UMUHANDA UGANA MANDAT YA GATATU YA PAUL KAGAME UKOMEJE GUHARURWA ARIKO UGARIKA INGOGO!

Kagome2
  • Views 4383
  • Rating 12345

Bamwe na bamwe batamuzi neza cyane cyane intore, bakunze gufata Perezida Kagame Paul nk’ushoborabyose (omnipotent / tout puissant) kugeza n’aho bamwita impanga ya Yesu w’i Nazareti. Benshi babiterwa no kwitiranya gukunda Kagame na FPR Inkotanyi no gukunda igihugu! Abamuzi neza bo ariko kuva mu buto bwe kugeza na n’ubu, ndetse bakoranye bya hafi cyane bari baramuhaye akazina k’akabyiniriro ka Pilato! Nta we atinya, icyo azi ni ukwikiza ushobora kumubangamira muri gahunda ze wese, ariko akagera ku cyo ashaka kugeraho, kabone n’ubwo hari ababigenderamo benshi!

Mu mikorere ya Kagame na FPR Inkotanyi, buri gihe baba bafite “umuvuno mushya” cyangwa se “kata” bari bushyire ku isoko, kugira ngo rubanda rundi rukomeze ruwurangarireho, maze ya modoka yabo ikomeze itomere umuhanda ntawe urabutswe! Imivuno bahinduranyije kuva bagera mu Rwanda ni myinshi, ntawayirondora yose, ariko imwe muri yo ni nko gufungira abantu mu ma kontineri kugeza bapfiriyemo bose, gufunga abantu igihiriri, inkiko za gacaca, tugakomeza kugeza igihe cy’intambara ya za Kongo zatikiriyemo abanab’u Rwanda benshi, guhahamuka kw’abacikacumu ba jenoside mu mashuri, icyorezo cyo gufata abana n’abagore ku ngufu, gutwika amazu y’abacuruzi banyuranye mu gihugu, kwica indaya mu buryo budasobanutse, kwica abantu bagatoragurwa hirya no hino bahambiriye mu mifuka muri Kigali no mu ntara zinyuranye, ndetse n’ibindi byinshi! Ibi byose, FPR Inkotanyi ibipanga mu rwego rwo kurangaza rubanda, cyane cyane opposition, kugira ngo ihugire mu gutekereza kuri ibyo, yoye gufata umwanya wayo uhagije ngo ifate ingamba zihamye zo kurwanya no guhangana na FPR Inkotanyi! Iyi mivuno yose FPR Inkotanyi igenda ipanga, akenshi ihitana abatayikurikiye neza ngo bamenye uko umukino uteye!

Mu minsi ishize rero, hatangiyeumuvuno mushya, akaba ari umuvuno ushobora kuzahitana benshi kurenza abo rubanda rusanzwe dutekereza! Uwo muvuno nta wundi, ni gahunda ya mandat ya gatatu ya Perezida Kagame Paul!

Muri 2013, nibwo Paul Kagame yahaye aba cadres ba FPR Inkotanyi “UMUKORO” wo gutekereza ku kizakorwa muri 2017, dore ko aribwo mandats yari yemerewe n’itegekonshinga zari kurangira. Perezida Kagame, rimwe yagize ati “tuzambuka iteme turigezeho”! None n’ubwo iteme tutararigeraho, umuhanda urigana ho urimo uraharurwa! Ababyibuka bazi neza ko mu ba mbere wahitanywe n’iyi gahunda nshya ya FPR Inkotanyi, ni uwari umu cadre wayo ukomeye, Inyumba Aloyisie. Bivugwa ko uyu mu maman, wakoreye FPR Inkotanyi igihe kinini cyane, yaba atarumvaga kimwe n’izindi nkomamashyi ibyerekeranye n’uko muri 2017 Kagame ari we wakomeza kuyobora u Rwanda, uretse ko hari n’ibindi byinshi atumvikanagaho n’abo bakoranye igihe kinini.

Aha ntitwibagiwe umugabo w’ibigango ndetse wiyumvaga nk’umuhanga udashobora guhangarwa cyangwa ngo ahangamurwe, umugabo watinyutse mu bambere gutunga agatoki mu jisho ry’intare, umugabo Tharcisse KARUGARAMA! Buri wese aribuka uko uwo mugabo yirukanwe byihuse muri Minisiteri y’ubutabera, nk’umukozi wo mu rugo, bitewe gusa n’ibitekerezo bye yatanze ku munyamakuru mpuzamahanga! Ubu Karugarama arigaramiye, FPR Inkotanyi yamuhinduye ikigarasha gicitse! Ngabo ba Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène bahindutse isenene, ngabo ba Pierre Damien Habumuremyi baruciye bakarumira, ngabo ba Mitali Protais baciye mu rihumye, n’abandi bakomeje gukurikiranirwa hafi, barimo ba Professor Nshuti Manasseh, tutaretse na ba Fidèle Ndayisaba, nubwo bakibagera amajanja nabo ntiborohewe!

Tutarakomeza, ntitwabura guca gato muri Kiliziya Gatulika, aho kubera ibibazo binyuranye cyane cyane bijyanye n’ubukungu, FPR Inkotanyi imaze kubura aho imenera ngo itangire kumunga gahoro gahoro umutungo wa kiliziya gatulika ndetse no kurushaho gukurikiranira hafi ibikorerwa muri iryo dini, yabaye yikijije padiri Dominiko Karekezi nuko iba imusimbuje Professeur Lwakabamba Silas, dore ko byari no mu rwego rwo kumwegereza intara y’i Burasirazuba ihana imbibi na Tanzaniya! Ntawamenya niba nta yindi misiyo afiteyo yo gukusanya amakuru dore ko yakuriye hakurya y’umugezi w’akagera, abamuzi bakaba bemeza ko akomoka mu bwoko bw’Abahaya! Padiri Dominiko Karekezi rero nawe imyiteguro ya mandat ya gatatu ya Paul Kagame ikaba itaramurebeye izuba, dore ko ari no mu bantu bari bafite ubuhamya buhagije ku bikorwa bw’ubwicanyi ndengakamere FPR Inkotanyi yakoze (temoin génant), bitewe n’imyanya inyuranye yagiye abamo nko kuba mu buyobozi bukuru bwa Kinyamateka ndetse n’ahandi hanyuranye yagiye ayobora.

Hari abakeka ko nta sano riri hagati y’urupfu rw’umunyemari Rwigara Assinapol na mandat ya gatatu ya Paul Kagame! Oya, njye siko mbibona! Ese niba FPR Inkotanyi ikeneye amafaranga ahagije yo gukoresha mu kumvisha abanyarwanda n’abanyamahanga ko Paul Kagame agomba kuyobora mandat ya gatatu, Rwigara Assinapol akanga gutura ngo agabane na FPR, akanga kuyigabanyirizaho ku mutungo we yavunikiye igihe kitari gito, wumva gute ko itakamwikijije? Ikosa FPR ikora, ni ukumva ko utemeye ijana ku ijana ibyo imubwira aba ari umwanzi w’igihugu, igahita yumva ko yagiye mu ruhande rwa opposition, kandi opposition kuri FPR bisobanuye umwanzi wo kuvanaho!. Ubwo nawe akaba yavuye mu nzira atyo, mu rwego rwo guharurira Paul Kagame umuhanda uzamugeza muri 2024 Hari abandi bagenda barigiswa buhoro buhoro, ariko bitewe n’uko rimwe na rimwe baba batari basanzwe bagaragara umunsi ku wundi mu rubuga rwa politiki y’u Rwanda, abatabizi bakumva ni ibisanzwe.

Kagome4

Siniriwe mfata umwanya mvuga ku manza z’abasirikare bazira kuba “barumvise iradiyo” ndetse no kuba “baravuze” uko bumva ibintu Colonel Byabagamba na Rtrd General Frank Rusagara! Amakuru y’izo manza buri benshi barayakurikirana umunsi ku wundi! Aha ariko, sinabura kuvuga ko burya ngo “agatinze kazaza ari amenyo ya ruguru”! Simuvugiyeho kubera ari mu bibazo, mbivuze ngo bibere isomo benshi mu bandi bakada (caders) bagikeza FPR Inkotanyi buhumyi, bakitiranya gukunda Kagame na FPR Inkotanyi no gukunda igihugu! Ndibuka rimwe General Frank Rusagara yigera gutanga ikiganiro muri kaminuza imwe yo mu Rwanda ku byerekeranye n’igitabo yari amaze gusohora (sinibuka neza izina ryacyo), aho umunyeshuri umwe yamubajije ikibazo ku byerekeranye n’uko abona hari weakness FPR Inkotanyi ifite ku byerekeranye n’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda! Hari mu mwaka wa 2007. Ndibuka neza ko General Frank Rusagara yamwutse inabi cyane, ati “ibyo uvuga ni bimwe muvana ku mashyiga iwanyu mwota, kuko muri RDF dufite discipline, unity and reconciliation”! Ndibuka neza ko General Frank Rusagara, icyo gihe wari aje avuye mu ishuri rikuru rya gisirikare, yahise asohora uwo munyeshuri muri salle y’inama agira ati “sinumva ukuntu muri kaminuza haba abantu babaza ibibazo nk’ibi”! None igihe kirageze, nawe atangiye kuzira kugaragaza uko yumva ibintu! Umuhanga umwe ni we wavuze ati “uyu munsi ni njye, ejo ni wowe”!

Kagome5

Ese noneho ko kata yo gutegura mandat ya gatatu ya Paul Kagame igeze ikambere, aho ishyamba ni ryeru? Byahereye mu ba GP kwa Colonel Byabagamba, bikomereza kwa Dr Gasakure, none na Dr Naason Munyandamutsa aramukurikiye! Ese ko Dr Gasakure batubwiye ko yaba yari amaze iminsi afite ibibazo by’ihungabana, akaba ariyo mpamvu yarwanyije abashinzwe umutekano bikamuviramo kuraswa, twemere se ko Dr Naasson Munyandamutsa na we indwara ya hepatite (bavuga yamuhitanye) yategereje ko abanza agatanga ibitekerezo bye uko yumva ibya mandat ya gatatu kugira ngo ikunde imuhitane? Iyo ndwara ndumva yaba idasanzwe, indwara ireka umuntu akabanza akagaragaza ibitekerezo bye kugira ngo ibone kumuhitana! Twizere ko we nta bibazo by’ihungabana yari afite, kuko nubwo nta muganga wivura, arinko nkeka ko Dr Munyandamutsa atari “careless” ku buryo ananirwa kwivuza no kwivura uko bikwiye! Birumvikana urupfu rusanzwe (mort naturelle) rubaho, ariko kandi hari za coïncidences ziba zidasobanutse neza! Ese ko ari we wageragezaga kwita ku buzima bwo mu mutwe (psychotherapy – psychiatry) bwa Paul Kagame, aho uruhurirane rw’ibibazo ntibituma noneho akarere kose kari bwake umuriro? Ese koko abantu FPR Inkotanyi yishe ko ari benshi bihagije, izunamura icumu ryari?

Kagome3

Abagishyigikira buhumyi FPR Inkotanyi nabibariza nti: Ese aho uyu muhanda wa mandat ya gatatu ya Paul Kagame uzuzura hamaze kurimburwa ibishyitsi bingahe? Ese ntiwaba uri kimwe muri ibyo bishyitsi bizarimburwa? Ese wowe ni iki kikugira ndakumirwa?

(You will never know what you will do in a certain situation until you are in that situation! The same is true of your opponent, no matter how confident he appears. Many who thought that they were the “world’s deadliest man” laid down when faced with true adversity!)

MUYUMBU CHRIS

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

4 Responses to UMUHANDA UGANA MANDAT YA GATATU YA PAUL KAGAME UKOMEJE GUHARURWA ARIKO UGARIKA INGOGO!

  1. Ntwali says:

    Niko sha Niyonzima we?Inkotanyi nyayo harya bivuga ubuhanga mu gutukana? Birababaje ariko kubona igihugu kimara igihe kingana gitya mu maboko y,abantu nta kindi bazi uretse gutukana,kunywa amaraso y,abenegihugu n,ibindi bibi byinshi tutarondora ngo turangize kandi hari abanyarwanda bakunda igihugu cyabo, bize kandi bafite uburere n,ubumuntu bashaka kubana mu gihugu no gusaranganya duke gifite mu mahoro.Banyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw,abatutsi muzageza ryari gukomeza kwibeshya ubutegetsi mudafite? Ubu koko ntimurabona ko u Rwanda rutabohojwe ahubwo rwaboshywe ndetse rwagurishijwe!Imiryango y,urugaga FDLR-FOCA irakinguye muze dufatanye twoherereze Museveni na Clinton abantu babo maze u Rwanda rwongere kuba urw,abanyarwanda.Ntimukabeshywe n,uwabatsembesheje ndetse n,abacitse kuri iryo cumu akaba ataboroheye ngo turashaka kuza kubarangiza kuko keretse udashaka kumva naho ubundi genocide yabakorewe ukuri kwayo hafi ya kose kumaze kumenyekana(hari abantu bakunda ubutegetsi n,ibintu gusumba abantu niyo baba abavandimwe babo!)Nta ngengabitekerezo barababeshya ni politike yo kubatwangisha gusa kuko ubu n,abatutsi bamaze gusobanukirwa no kwibohoza ubu turimo gukorana! Erega burya kwibohoza kwiza guhera mu mutwe w,umuntu!Ararekwa ntashira!

  2. Donna says:

    Hello, I tried calling you several times today, and I’m not getting through for some reason. If your website does not have many Facebook Likes, why would someone visit your Facebook Fanpage? People Like you when other people like you. The more people that LIKE your website and fanpage on Facebook, the more credibility you will have with new visitors. It works the same for Twitter, Instagram and Youtube. When people visit your page and see that you have a lot of followers, they now want to follow you too. They too want to know what all the hype is and why all those people are following you. Get some free likes, followers, and views just for trying this service I found: http://s.t0m-s.be/42

  3. Inkotanyi Nyayo Niyonzima says:

    muzavuga muzaruha asemwazaje mukavugra mugihugu cyababyaye ibwa iramoka ikazarinda ipfa ikimka ngo muri intabaza intabza zahe komuri ntindi gsa

  4. Nzovugariba says:

    umenga mugabo na minisitiri oda gasinzigwa na rose mukankomeje arico kimwe, baca bakurikira bagenzi babo! wosanga badashigikiye kaga muri mandat ya gatatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *