IBIHE BIHINDUKA VUBA! KAGAME MU MAHURIZO MENSHI

Kagome7
  • Views 11088
  • Rating 12345

Inshuro nyinshi, discours za Perezida Paul Kagame ziba zifite inyigisho itabasha kumvwa na buri muntu wese uzikurikiranye, cyane cyane ko nyirubwite aba avuga ibyo azi kandi yaciyemo (facts) ariko abamukurikiye bo bakaba bumva ari amagambo badashyikira neza (abstraction). Hari discours rero imwe Kagame yigeze kuvuga, avugira ku mpunzi zamucikiye Zaire (DRC), ati «…. nuko ibihe bihinduka vuba, ….»! Ibindi birenze aha, sibyo byanzinduye! Koko ku mugani we, ibihe bihinduka vuba! Muri ino nibwo nawe ubwe ashobora noneho kumva neza igisobanuro cy’iryo jambo ko «ibihe bihinduka vuba»!

Mu bihe byashize, Perezida Kagame yafatwaga hirya no hino nk’umuperezida udasanzwe, wahagaritse jenoside, wacyuye impunzi zari zarahejejwe ishyanga, wacyuye impunzi nyinshi zishoboka mu gihe gito, wahangamuye igihangange Mobutu, wateje igihugu cye imbere mu minsi mike cyane, n’ibindi byinshi tutarondoye!

Mu mibanire n’amahanga, Perezida Kagame yarayatembereye bihagije, ahabwa ibyubahiro bishoboka n’ibidashoboka, kugeza mu mbere kwa ba mpatsibihugu bakuru kurenza abandi! Igihe cyarageze, na we ubwe yakwireba, akumva usibye Imana yo mu ijuru bavuga, nta wundi uri hagati ye na Yo, ku buryo abandi bose nta n’umwe wayimugereraho, uretse we wenyine yivuganiye na yo imbona nkubone! Abambari be, mu buryo butekerejweho neza cyangwa se budatekerejweho, nibo babaye nk’abashaka kumugarura hasi gato, bati «uri impanga ya Yesu»! Abemera kimwe mu bitabo byanditswe kera cyane, aricyo bibiliya, barabizi ko uwo Yesu cyangwa se Yezu ari umwana w’Imana! Kagame rero muri make, n’ubwo we ubwe atemera ko hari undi wamugerera ibukuru (ku Mana), abacurabwenge be babaye nk’abamubwira ko afite umuvandimwe banganya ubushobozi, ari we Yesu umwana w’Imana!

Ibihe bihinduka vuba! Mu gitabo cya bililiya, batubwira ko impanga ya Kagame igeze igihe cyo gutangwa ngo yicwe, ubwoba bwayitashye, ikajya kwiherera mu murima w’imizeti, igasenga, ijoro rikaba rirerire, intumwa zayo zigasinzira, ikajya kureba niba haba hari uwaba akiri maso, reka da, igasanga bose basinziriye! Iyo tugeze mu gihe cy’amakuba n’amage, buri wese agira igihe cyo kurushaho kwitekerezaho no gutekereza ku bizaba nyuma ye! Kubera ubushobozi buke bwa muntu, ntushobora kumenya ibizaba nyuma utagihari! Niyo mpamvu, hafi buri wese, aho akeka ko ari ibihe bye bya nyuma, abunza imitima, ntabashe gukurura neza ngo abone ibyo yifuza kumenya cyangwa kubona! Aha niho impanga ya Kagame rero nayo, n’ubwo yari izi neza ko izazuka, ubwoba bwayitashye, kugeza aho itari ikibasha kubuhisha, kugeza aho isaba ko iyo nkongoro yacishwa ku ruhande! Ibihe bihinduka vuba!

Hari iminsi igera ikabera umuntu amagasa (cauchemars / nightmare)! Kagame nkeka ko aribwo atangiye kwibuka ko ari umuntu (être mortel), agatangira kwibaza ibibazo byinshi bishoboka n’ibidashoboka! Kagame yatangiye kubona ko na nyina w’undi abyara umuhungu, atangira kwibuka ko n’impanga ye Yesu yari afite abandi bavandimwe kandi ko banganya ububasha ku mubyeyi cyangwa hakagira urusha abandi ububasha ku mubyeyi bitewe no kwitwara neza! Kagame yabonye ko ashobora kuba yaracutse, atakiri ku ibere rya ba mpatsibihugu bamutetesheje, akavuna umuheha bakamwongeza undi, akica abagande akica abanyarwanda, akazamuka muri Congo akica abazayirwa, ariko ageze i Burundi, asanga amazi atakiri yayandi! Ese aho koko ku mugani we, ibihe ntago byaba bihinduka vuba?

Kagome6

Ingendo za perezida Kagame muri iyi minsi mike ishize, zirereka buri umwe uzi kureba kure uko umutima we uremerewe! Muri make, son état d’âme est trouble! Nguwo mu barabu umunsi ku wundi, arakomeje arazamuka za Davos, ariko aho yisangaga mu mbere ntakisangamo asigaye akomanga, akakirirwa ku muryango akavuga ikimugenza agasubizwa inyuma! Ibihe bihinduka vuba! Kagame yirukanye abafaransa mu Rwanda, none ariho arashaka uko yakongera kubigarurira! Ejo bundi nibwo Kagame yahuye na Perezida wa Djibuti, kimwe mu bihugu atari asanzwe yikoza kubera yabashaga kwigerera mu bushorishori hamwe aba adashaka abamugererayo! Kagame yanegosiye icyambu n’igihugu cya Djibuti. Aha twakwibaza tuti ese ibyambu u Rwanda rwari rusanzwe rukoresha, bya Mombasa na dar-Es-Salam byagize kibazo ki? Aho ibihe ntibyaba bihinduka vuba koko? Peresida kagame utajyaga yikoza abaperezida bakoronijwe n’ubufaransa, aba anyarukiye muri Senegal! Ahavuye aba agannye muri Guinnée Conakry! Ese aho ntageze hamwe impanga ye yajyaga mu murima w’imizeti, intumwa zayo zikisinzirira, agasigara akanuye wenyine, asenga, ijoro rikamubana rirerire, yibaza ibiri bukurikire? Ese ko atangiye kwirukira abo yasuzuguraga, haracura iki? Umujinya yashakaga kumarira muri abo bamucitse, ko ibihe bihinduka vuba, esebibaye ngombwa ko bawumumariramo hacura iki?

Rira bien qui rira dernier!

MUYUMBU CHRIS

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to IBIHE BIHINDUKA VUBA! KAGAME MU MAHURIZO MENSHI

  1. Jossy says:

    Cyangwa arashaka igihugu azahungiramo nka mucuti we Compaore

  2. Mbonyingabo says:

    Nibyo koko Kagame afite ubwoba, kandi aziyuko imbuto yabibye zigiye kwera. Bibilia ivuga yuko icyo umuntu abibye aricyo asarura, none agiye gusarura ibibi yabibye. Icyambu cya Djibouti se cyamumaririki buriya arashaka aho azajya anyuza intwaro na magendu zose kuko aziyuko i Mombasa na Dar-salaam bitashoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *