RWANDA – GENOCIDE : AMATEKA YA GENOCIDE YO MU RWANDA YARAFIFITSWE AGOMBA GUKOSORWA

kayumba
  • Views 10779
  • Rating 12345

Mu gihe bigaragarira buri wese ko amahoro n’umutekano mu isi muri rusage bigenda birushaho guhungabana biturutse ku nyungu z’ibihugu by’ibihangange bishaka kwambura no kwikubira imitungo kamere y’ibindi bihugu,  impanuro zakagombye gufasha gucyemura amakimbirane zirasuzugurwa ndetse  inkoramaraso zigakomeza guhabwa icyubahiro. Ni muri urwo rwego tuboneyeho akanya kugira ngo twibutse Abanyarwanda, Amahanga yose ko igihe kigeze ndetse ko cyenda kurenga ko abashoye igihugu cyacu mu kandare ka Genocide n’ubwicanyi bw’indengakamere mu karere kose k’ibiyaga bigari bakwiye guhabwa akato bose, maze abaturage mu Rwanda no mu karere bakongera guhumeka amahoro n’ituze. Ni yo mpamvu dusanze ari ngombwa kubagezaho mu Kinyarwanda  icukumbura ryagezweho n’umuhanga mu icukumbura ry’ibijyanye na politiki Bwana Boniface MUSAVULI akaba n’impirimbanyi mu byuburenganzira bwa kiremwa-Muntu.

Iryo cukumbura ryiswe “ RWANDA – GENOCIDE: IL FAUT REECRIRE L’HISTOIRE DU GENOCIDE RWANDAIS ” rifatiye kubyagaragajwe na filimi nshukumbuzi (documentary) ya BBC2 yakozwe kuri Genocide yo mu Rwanda yiswe : “Rwanda’s untold story”.

Byasohotse mu kinyamakuru AGROVOX, Media Citoyen, cyo kuwa 10 Ukwakira 2014.

Byahinduwe  mu Kinyarwanda na :

UMUSOMYI W’INTABAZA

 

Amateka ya Genocide yo mu Rwanda nk’uko yagaragajwe na Paul KAGAME, nta gushidikanya ageze aho amubera urukozasoni. Mu myaka 20 ishize, nibwo bwa mbere igitangazamakuru kabuhariwe nka BBC cyasohoye filimi ishingiye ku bushakashatsi ivuguruza bidasubirwaho ibyakwirakwijwe n’abategetsi b’u Rwanda b’ubu byerekeranye na Genocide.

 Muri iyo filimi uko yakabaye, hagaragazwa ko uwo ari we wese utemera imvugo ya Paul Kagame kuri genocide nk’uko igaragazwa mu bitangazamakuru bikomakomeye, yibasirwa, akagaraguzwa agati, ndetse akanagerekwaho guhakana genocide cyangwa kugira ingengabitekerezo ya genocide. Ibyo kandi byanagaragajwe mu yindi filimi-nshakashatsi yakozwe na Julien Teil yiswe: ”Rwanda, 20 ans après l’histoire truquee”. Urwikekwe rufatiye ku mateka afifitse rwabaye kandi urwitwazo rwo guheza abatavuga rumwe na leta, ari nabyo byatumye hatabaho ibimenyetso n’ubuhamya bivuguruza imvugo ya leta n’abambari bayo, imyaka irenga 20 yose.

Muri filimi-nshukumbuzi y’Umwongerezakazi Jane Corbin “Rwanda’s untold story [1], uwo munyamakuru yirinze icyemangwa iryo ariryo ryose kuko yibandaga cyane ku bantu badafite aho bahuriye n’Abahutu bageretsweho kwitwa ”aba-genocidaires”. Muri abo harimo Madame Carla del Ponte, Umusuwisikazi wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko mpanabyaha ku Rwanda nicyahoze ari Yugoslaviya;   Umututsi w’impunzi Generali Faustin KAYUMBA NYAMWASA wahoze ari Chief of Staff n’inshuti magara ya Paul KAGAME; Dogiteri Theogene RUDASINGWA, Umututsi wahoze ari Umuyobozi w’ibiro bya Perezida Paul KAGAME na Ambasaderi  w’u Rwanda muri Amerika; Filip REYNTJENS,  Umubiligi akaba n’umwalimu kabuhariwe muri kaminuza mu Bubiligi.

Umunyamakuru Jane Corbin atangaza kandi ko yasabye Paul KAGAME n’inshuti ye y’akadasohoka Tony BLAIR wahoze ari Ministri wIntebe w’Ubwongereza kugira uruhare ku bushakashatsi bwe, bose bakanga kugira icyo bamutangariza. 

Ibintu bitatu by’ingenzi byashyizwe ahagaragara muri iyo filimi-nshukumbuzi:

  1. Paul KAGAME niwe wategetse ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvenal HABYARIMANA taliki ya 6 Mata 1994.
  2. Umubare w’Abahutu bishwe n’ingabo za Paul KAGAME uruta kure umubare w’Abatutsi bishwe n’interahamwe.
  3. Intambara yayogoje u Rwanda yari igambiriye mbere na mbere kwigarurira no gusahura umutungo kamere wa Zaire kuruta ibyavugwaga byo kubohoza u Rwanda, hifashishijwe ingabo ntutsi ziyobowe na Kagame. Niko gukora ibishoboka byose ngo baharabike isura y’u Bufaransa kugira ngo Abanyamerika n’Abongereza babwirukane mu karere kose bifashishije Kagame.

Ku byerekeye ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvenal HABYARIMANA, ubuhamya bwa Faustin KAYUMBA na Theogene RUDASINGWA bari amashumi ya Kagame, ubu bakaba ari ab’imbere mu bamurwanya[2], bwari buhagije ngo buri wese akanguke maze asobanukirwe. Muri iki gihe KAGAME ari umutwaro kuri buri Munyarwanda, ubuhamya bwa Kayumba na Rudasingwa bwagombye gutuma buri wese asobanukirwa uwo Kagame ariwe. Ni nde wabarusha kuba barabaye inkoramutima ze? Ikindi ni uko nta kabuza nyuma y’irangira ry’ingoma ya Kagame, ukuri kwashyizwe hanze n’inkoramutima ze ari ko kuzasimbura ikinyoma cye. Birakwiye rwose ku bazi gushishoza kubona ko ari Kagame wategetse ihanurwa ry’indege kandi ko ryarangije kwemerwa n’Umurayngo w’Abibumbye nk’imbarutso ya Genocide mu Rwanda.

Ni nde ugomba kuryozwa genocide?

Icyo kibazo Carla del Ponte yabaye nk’ugikomozaho ubwo yari akimara kugenwa nk’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha[3], ubwo yagiraga ati: “nibiramuka bigaragaye ko abarwanyi b’abatutsi ari bo bahanuye indege ya Perezida HABYARIMANA, amateka ya genocide nyarwanda agomba kuzasubirwamo”. Aho niho tugeze rero. Nk’uko interahamwe zaryojwe gufata imihoro zikica abantu, n’uwategetse ko missiles ziraswa ubwicanyi bugatangira nawe agomba kubibazwa. Faustin KAYUMBA  mu bushishozi bw’amateka y’u Rwanda ategerejwe, yacyebuye Kagame agira ati: “harya mu cyi, iyo ushyize umuriro ku byatsi byumye hari ubwo utekereza ko ibyo byatsi bitari bugurumane”?

Ntawakwirengagiza ibihe bikomeye u Rwanda rwarimo muri Mata 1994; iyi filimi nshukumbuzi yarabigaragaje ndetse na Bernard DESGAGNE abisobanura agira ati: “intambara no kwigarurira igipande k’igihugu byakozwe n’abicanyi ba Kagame byagiye bihitana abaturage batari bake b’Abahutu kuva 1990. Abaturage benshi b’Abahutu bari birundanyije mu nkambi mu nkengero za Kigali aho buri munsi hapfaga abarenga ijana bishwe n’inzara n’ibyorezo. Bose bari barirukanywe mu masambu yabo. Ikindi impunzi nyinshi z’Abahutu b’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda mu 1993 zihunga ubwicanyi bwakorwaga n’abasilikare n’abasivili b’Abatutsi i Burundi. Ibyakorerwaga Abahutu i Burundi nta kizere byahaga Abahutu bo mu Rwanda[4] bahungaga ingabo ntutsi za Kagame zabicaga”.

“Ubwo indege yari itwaye abaperezida b’Abahutu yaraswaga, Abahutu bari barihebye babonye ko FPR idashishikajwe na demokarasi”[5], nk’uko filimi nshukumbuzi ya BBC ibyemeza. “Kagame nta kundi yabibonaga, ubutegetsi bwagombaga kugerwaho ku mbunda nta by’amatora. Abahutu bamwe babonye ko bibarangiranye bafata imihoro bahuka mubo babonaga ko aribo nyirabayazana b’akaga bari barimo. Uko byakwitwa kose genocide cyangwa ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi mu 1994, ntibyigeze bitegurwa n’ubutegetsi bw’Abahutu bw’icyo gihe. Ubwicanyi bwamaze iminsi micye ahenshi bwarangiranye na Mata. Bugereranye n’ubwicanyi bwakorewe Abahutu n’Abanyapolitiki bwo bwari buteguye kandi bwakoranywe gahunda mu myaka 24 yose” [6]. Mu nyandiko yacu iheruka[7], twagaragaje ko imirambo yabonetse mu kiyaga Rweru, yatumye tugaragaza ko nyuma y’imyaka 20 genocide ibaye, abaturage b’Abahutu bakomeje kwicwa mu Rwanda, mu gihe ibihugu bya Burayi na America birebera ahubwo bigakomeza guha Kagame inkunga z’amafaranga.

Abapfuye bakaburirwa irengero

Ukuri kwa kabili kwagaragajwe kuri Genocide nyarwanda nuko abenshi mu bishwe ari Abahutu aho kuba Abatutsi. Muri filimi nshukumbuzi, abashakashatsi Christian Davenport na Allan Stam baravugisha imibare ibisobanuro byayo mu kumvikanisha ukuri kuri genocide. Mbere y’uko genocide iba, mu Rwanda hari Abatutsi hafi 500.000. Umuryango IBUKA ukorera mu kwaha kwa Kagame, uvuga ko Abatutsi 300.000 barokotse  genocide, byumvikana ko gusa Abatutsi 200.000 aribo bishwe muri genocide. Ku ruhande rwa ONU, hemezwa ko hapfuye Abatutsi 800.000, mu gihe leta ya Kagame ivuga Abatutsi 1000.000.  Hakavuka ikibazo cyo kumenya abandi bantu hagati ya 600.000 na 800.000 abo ari bo? Ariko Abashakashatsi b’Abanyamerika bakabisobanura  bavugisha imibare ku buryo bworoshye kandi bwumvikanira buri wese bati: “ugereranyije ibyemejwe abantu ku mubare w’abapfuye n’ukuri nyako  usanga ntaho bihuriye”. Mu gitabo cye gitangaje cyane yise “Si uko byagenze i Kigali”, Umunya- Canada Robin Philpot yanenze cyane imibare yatanzwe n’ubutegetsi igakwirakwizwa n’ibinyamakuru bibukorera mu isi hose. Ibyo ndetse byaje kumukururira kwibasirwa n’ibyo bitangazamakuru. Nta gushidikanya  ko kimwe n’abandi bake batinyutse kuvuga ukuri, nawe azubahwa cyane igihe ibyagiye bitangazwa na leta ya  Kigali  bizaba byateshejwe agaciro[8].

Ukuri kwa gatatu ari nako gusoza: ibyari bigamijwe n’intambara yashojwe ku Rwanda. Ntibyumvikana neza buryo ki Kagame yashoboye kwigarurira ibitangazamakuru bikomeye ku isi, abanyapolitiki bakomeye, Abanyabwenge, ndetse na za kaminuza zigikomeza kwigisha amateka agoretse ya genocide yabaye mu Rwanda; kimwe n’amashyirahamwe n’imiryango itegamiye kuri za guverinoma cyangwa  n’indi nk’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ikomeza gukorera mu kwaha kwe.  Ntibyumvikana neza ukuntu isi yose yemera nta gushishoza na gucye ibyifuzo by’umunyagitugu nka Kagame utegeka nta bumenyi agahugu gakennye katanagaragaza ubudahangarwa ubwo aribwo bwose. Ntibyumvikana  ukuntu Kagame na bampatse ibihugu be, barutisha icyubahiro igihugu cye Zaire/RD Congo kandi ifite amabuye y’agaciro atagira ingano mu karere kose.

Reka kuvuga ibyo uzi kandi wemera maze Kagame akwihere agatubutse

Ahayinga umwaka wa 1990, nubwo bitari bizwi n’abantu benshi, ariko kuri bake bari babizi, hari umushinga ukomeye wagenewe akayabo ka za miliyari z’amadolari. Muri icyo gihe i Burayi bari bagikoresha utuzu two guterefoneramo, ikitwa minitel cyakoreshwaga mu gucagura ibikenewe gusuzumwa, na za televiziyo nini zifite iromba kandi ziremera cyane. Nyamara ariko ibintu byari bigiye guhinduka bidasubirwaho mu iterambere ry’ikoranabuhanga. Nibwo Abanyamerika, Abanyakanada, n’Abayisilaheli bateye imboni igihugu cya Zaire ya Mobutu barehejwe n’amabuye y’agaciro y’icyo gihugu baribakeneye  gukoresha mu gukora telefone zigendanwa, za televiziyo zigezweho, ibyuma by’imikino n’ibindi[9]…. Mu mabuye y’agaciro, bari bakeneye coltan ivanwamo tantale icyenerwa mu kubika ingufu z’umuriro ukoreshwa n’ibyuma by’ikoranabuhanga bigezweho ubu. Hari hakenewe kandi Gasegereti[10], woluframu[11], kobalti, zahabu, diyama, uranium,  chrome n’andi…

Internet yo itarizwiho nabusa muri 1990, yari itegerejweho guhindura ubuzima bw’imbaga itabarika y’abatuye isi. Birumvikana ko abari bategereje kuvoma akayabo k’amafaranga muri ubwo bucuruzi, bagombaga kwigarurira ibirombe by’amabuye y’agaciro mu ibanga rikomeye kugira ngo batagira icyo bishyura igihugu cya Zaire.

Mbese nk’uko George Bush yabigenje agahirika ubutegetsi bwa Saddam Hussein  kugira ngo yigarurire peteroli ya Irak, ni nako Bill Clinton yabigenje ahirika ubutegetsi bwa Mobutu kugira ngo yigarure ibirombe by’amabuye y’agaciro ya Zaire. Clinton we ariko yabyitwayemo ku bundi buryo kuko atashatse gushora ingabo z’igihugu cye cya Amerika mu kwica Abaturage ba Zaire. Ahubwo yakoresheje Abanyafurika kwica Abavandimwe babo.  Niko kwifashisha Paul Kagame na mugenzi we Yoweri Museveni wa Uganda. Kwemera kuba igikoresho nibyo byaviriyemo Kagame kuba umunyagitugu w’indakoreka muri Afurika nzima: ninako yaje gushyikirwa n’ibitangazamakuru by’i Burayi na Ammerika, ahabwa imfashanyo itagira ingano ya gisirikare  n’iy’iperereza ry’abanyamerica, Abongereza, Abanyakanada n’Abayisilaheli. By’akarusho, ahabwa ubudahangarwa busesuye, hatitawe ku mubare  w’abantu azavutsa ubuzima; ndetse n’urukiko mpanabyaha ruracecekeshwa. Abitwaga ko baharanira Demokarasi n’uburenganzira bwikiremwa-muntu nabo birengagiza ibyaha ndengakamere bya Kagame. Icyifuzo cyo gushyiraho Urukiko Mpanabyaha ku bwicanyi Kagame yakoreye muri Zaire cyagiye nka nyomberi  mugihe hatikiye miliyoni z’abantu. N’abanyamakuru b’abanyaburayi babibonye bararuca bararumira, koko ngo “uhagarikiwe n’ingwe aravoma”!

Icyo batatekerejeho bihagije nuko bitazatinda kugaragara ko demokarasi yabaye urwitwazo rwo kugera ku nyungu bwite, bikazagera aho ibihugu byashyigikiye Kagame bibona ko byibeshye kuko we atazigera na rimwe ahagarika kwica kabone n’ubwo ikiraka yahawe kizaba cyaracyuye igihe. Raporo yiswe Mapping Report yabikomojeho, ubwo yagaragazaga ibyaha biri ku gatwe ka Kagame.   Ikindi cyagaragaye nuko ubwicanyi bukabije bwa Kagame, bwageze aho butera impungenge inkoramutima ze za hafi. Faustin Kayumba amugaragaza nk’umuntu “w’inkoramaraso”. Umunyamakuru w’umbubiligi Colette BRAECKMAN nawe amugaragaza atyo[12]. Filip Reyntjens wagaragajwe muri filimi ya Jane Corbin avuga ko Kagame ari umwicanyi ruharwa ucyidegembya wenyine mu bihe bya none mu isi, kandi ubangamiye inyokomuntu.

Kuba Kagame yaragize Congo agatobero, bivuga ko agomba kuryozwa impfu z’abantu basaga miliyoni esheshatu, n’ibihumbi magana by’abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu; hatabariwemo abarenga 300.000 by’impunzi z’Abanyarwanda bishwe ku ikubitiro n’ingabo za Kagame zishyigikiwe na Amerika, Canada, n’Ubwongereza. Ubwo bwicanyi kandi bwarakomeje mu Rwanda. N’agatsinda, abarokotse genocide nabo basigaye bamuhunga nyuma y’aho baboneye ko bari baramwibeshyeho bakamufata nk’uwabazaniye ikizere cyo kubaho. N’ubwo bamuhunga, ntibayobewe ko akomeza kubahigisha uruhindu nk’uko byagendekeye Patrick Karegeya uherutse kunigirwa muri Afurika y’Epfo taliki ya 1 Mutarama 2014.

Indangagaciro zacu twarazambuwe?

Ibyo  twibanzeho ni amateka y’aka gahugu gato u  Rwanda. Abaturage bako barangwaga n’amahoro. Muri rusange sibo batekereje kwishora mu mabi ahubwo ibihugu by’ibihangange byabagize ibikoresho mu nyngu zabyo, arinako byisuzuguza  ku Banyafurika bose muri rusange. Gusa bagamije kwigarurira ibirombe by’amabuye y’agaciro ya Zaire, icyubahiro cyahabwaga indangagaciro z’abanyaburayi cyabaye amanjwe ku Banyarwanda bose.

Abashakashatsi b’Umuryango wAbibumbye bagaragaje uruhare rwamasosiyete akomeye ku isi mu busahuzi hifashishijwe intambara Kagame yashoje muri Congo. Patrick Mbeko yasohoye lisiti y’amasosiyete akomeye ku isi n’amashumi yayo usanga mu bategetsi bakomeye bo muri Amerika, Canada, Ubwongereza, Isiraheli n’Uburayi. Si abo gusa, hari n’abayobora ibitangazamakuru by’I Burayi na Amerika n’abandi bavuga rikijyana[13]bose usanga bari mu rusobekerane rw’inkoramaraso zihishe mu bihugu byiyitirira demokarasi. Abo bose bakingiye ikibaba Kagame muri gahunda y’itsembatsemba ry’abantu ribayeho nyuma y’intambara ya kabili y’isi kandi ryifashishije 100% amafaranga yavuye mu basoreshwa bo mu Burayi na Amerika[14].

Turizera ko mu gihe kizaza hazaboneka abanyamakuru b’intwari bazakurikiza urugero rwa Jane Corbin bagafasha gusobanurira isi yose ibyabaye mu Rwanda no muri Congo mu myaka 20 ishize. Turizera kandi ko ibyo bizafasha n’Abanyarwanda kwiyunga ubwabo. Abanyarwanda ntibakwiriye guheranwa n’ibyo bashowemo nk’ibikoresho byubusahuzi bw’amabuye y’agaciro igihugu cyabo kidafite. Mu gihe abanyekongo bo bazi imvano y’akaga bahuye nako, Abanyarwanda bo nti bazi ko bazize amaherere.

 

Boniface MUSAVULI

[1] www.bbc.co.uk/programmes/b04kk03t

[2] A côté des opposants tutsis au régime de Kagame, il faut ajouter lopposante hutue Victoire Ingabire emprisonnée au Rwanda pour avoir réclamé que la mémoire de toutes les victimes rwandaises soit reconnue. La reconnaissance de la mémoire des Hutus massacrés au Rwanda et au Congo par les hommes de Kagame reviendrait à une profonde réécriture de lhistoire officielle du Rwanda de ces 20 dernières années. Pour Ingabire, cest le seul moyen de réconcilier les Rwandais.

[3] Tribunal pénal international pour le Rwanda (TPIR), appelé aussi Tribunal dArusha en référence à la ville tanzanienne où il siège.

[4] B. Desgagné, « La BBC confirme la macabre supercherie – La propagande des médias menteurs complètement démolie »vigile.net, 8 octobre 2014.

[5] Ibidem

[6] Ibidem

[7] B. Musavuli, « Que se passe-t-il au Rwanda ? »agoravox.fr, 29 septembre 2014.

[8] Le journaliste français Pierre Péan a été poursuivi suite à son ouvrage « Noirs fureurs, Blancs menteurs » qui contestait la version officielle du génocide rwandais. De nombreux chercheurs et auteurs ont été dénigrés, vilipendés voire traînés en justice pour avoir contesté lhistoire officielle du génocide rwandais : Charles Onana, Peter Erlinder, Bernard Lugan, Patrick Mbeko,… pour ne citer que ceux-là.

[9] Les quatre minerais congolais ont finalement été indirectement reconnus comme étant responsables des agressions du Congo par les hommes de Kagame dans la loi dite Dodd-Frank du 12 juillet 2010.

[10] Minerai dont est extrait létain.

[11] Minerai dont est extrait le tungstène.

[12] « Javoue que cest au Congo, au vu du comportement des hommes de Kagame, que jai pris la mesure des accusations de crime de guerre qui pesaient sur le FPR pour son comportement durant le génocide – et même durant les années précédentes. Cest au vu de la violence déployée hors des frontières, de ce mépris manifesté à légard des Congolais, dont la mort ou la vie ne pesaient daucun poids, que sest dissipé le crédit accordé au FPR rwandais (…). Le

s dramatiques événements du Congo, où lexportation de la violence a de loin dépassé la nécessaire sécurisation des 260 kilomètres de frontière commune, mont obligée à prendre du recul, incité à me rappeler les origines du mouvement et la trajectoire personnelle de ses principaux membres ». C. Braeckman, Les nouveaux prédateurs, Ed. Aden Belgique, 2009, p. 265.

[13] Patrick Mbeko fournit dintéressants détails sur les liens entre certaines de ces multinationales et les principaux décideurs politiques américains, canadiens et britanniques. Cf. P. Mbeko, Le Canada dans les Guerres en Afrique centrale, Le Nègre éditeur, 2012, pp. 269-342.

[14] Le Rwanda, dépourvu de ressources stratégiques, a besoin de laide extérieure pour couvrir la moitié de son budget national de 2.146.000.000 $us. Les guerres de Kagame auront été financées par les pays occidentaux dans lintérêt de leurs multinationales.

 

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

11 Responses to RWANDA – GENOCIDE : AMATEKA YA GENOCIDE YO MU RWANDA YARAFIFITSWE AGOMBA GUKOSORWA

  1. WONDERFUL Post.thanks for share..more wait .. ?

  2. I precisely wished to say thanks again. I’m not certain what I might have achieved in the absence of the suggestions contributed by you directly on this industry. It was actually a troublesome scenario for me personally, nevertheless coming across your skilled technique you managed it made me to cry with contentment. I’m just happy for your assistance and thus have high hopes you comprehend what a great job you are accomplishing instructing the others through the use of your web page. I know that you have never encountered all of us.

  3. chrome heats says:

    My wife and i ended up being really thrilled Jordan could finish off his reports by way of the precious recommendations he acquired out of the blog. It’s not at all simplistic just to find yourself releasing thoughts many people have been trying to sell. Therefore we remember we have the writer to thank because of that. The specific illustrations you’ve made, the simple blog navigation, the relationships you will help engender – it’s got mostly impressive, and it’s really making our son and the family reason why the article is fun, and that’s tremendously serious. Thank you for all!

  4. I truly wanted to jot down a simple remark so as to say thanks to you for these great points you are giving at this website. My considerable internet lookup has at the end of the day been paid with good quality content to share with my family members. I would admit that most of us readers are rather fortunate to dwell in a useful website with very many outstanding professionals with beneficial techniques. I feel very happy to have encountered the site and look forward to tons of more brilliant times reading here. Thank you once more for all the details.

  5. hut 17 coins says:

    I like this website – its so usefull and helpfull

  6. adidas nmd says:

    I have to point out my appreciation for your kindness supporting men who must have guidance on that area of interest. Your real dedication to getting the message around has been exceptionally good and have frequently helped regular people much like me to realize their objectives. Your new informative suggestions can mean this much a person like me and even further to my mates. Thanks a ton; from all of us.

  7. I would like to show my thanks to you just for rescuing me from this setting. As a result of researching throughout the search engines and getting proposals that were not beneficial, I assumed my entire life was gone. Existing without the presence of approaches to the issues you have solved through your posting is a crucial case, as well as the ones which could have in a wrong way damaged my career if I had not noticed your blog post. Your good ability and kindness in maneuvering all the stuff was vital. I am not sure what I would’ve done if I hadn’t discovered such a solution like this. I can also now relish my future. Thanks for your time very much for this specialized and sensible guide. I will not hesitate to endorse your web site to any individual who should receive guidance on this area.

  8. I wish to point out my admiration for your kind-heartedness giving support to all those that actually need assistance with this important theme. Your real dedication to getting the message up and down appeared to be really practical and has always enabled regular people much like me to attain their targets. The important guidelines means a great deal a person like me and somewhat more to my colleagues. Warm regards; from all of us.

  9. yeezy shoes says:

    WONDERFUL Post.thanks for share..extra wait .. ?

  10. seo says:

    Hello Web Admin, I noticed that your On-Page SEO is is missing a few factors, for one you do not use all three H tags in your post, also I notice that you are not using bold or italics properly in your SEO optimization. On-Page SEO means more now than ever since the new Google update: Panda. No longer are backlinks and simply pinging or sending out a RSS feed the key to getting Google PageRank or Alexa Rankings, You now NEED On-Page SEO. So what is good On-Page SEO?First your keyword must appear in the title.Then it must appear in the URL.You have to optimize your keyword and make sure that it has a nice keyword density of 3-5% in your article with relevant LSI (Latent Semantic Indexing). Then you should spread all H1,H2,H3 tags in your article.Your Keyword should appear in your first paragraph and in the last sentence of the page. You should have relevant usage of Bold and italics of your keyword.There should be one internal link to a page on your blog and you should have one image with an alt tag that has your keyword….wait there’s even more Now what if i told you there was a simple WordPress plugin that does all the On-Page SEO, and automatically for you? That’s right AUTOMATICALLY, just watch this 4minute video for more information at. Seo Plugin

  11. Abimana aneze john says:

    Arko ibyo bitekerezo by urwango mubiba mubantu ntacyo byaba bikigezeho kuko twamaze gushishoza ibidukwiriye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *