ZAMBIA: ABARUNDI BA DIASPORA ZAMBIA BEREKANYE KO BAKUNDA IGIHUGU CYABO NA PRESIDENT WABO PETERO NKURUNZIZA.

IMG-20160321-WA0005
  • Views 2691
  • Rating 12345

 

UMUBONANO UMUKURU W’ISHYAKA CNDD-FDD YAGIRANYE N’ABARUNDI MURI ZAMBIA AYOBOYE DELEGATION Y’ABADEPITE

Ku itariki 17 Werurwe mu ma saa munani z’ijoro, niho imbaga y’abagabo n’abategarugore ba Barundi baba muri Zambiya bakiriye umukuru w’inteko ishinga amategeko akaba n’umukuru wishyaka CNDD-FDD, ari kumwe na badepite yari ayoboye, mu nama y’abadepite bahagarariye ibihugu byo ku isi hose yaberaga muri Zambia. Nyuma y’iyo nama ni ho umukuru w’inteko ishinga amategeko mu Burundi NYABENDA Pascal n’abadepite bari kumwe bahuye n’abarundi baba Zambia muri hotel ya Pamozi, aho basabanye kandi bakerekana ko bishimiye uko igihugu cyabo gihagaze muri iki gihe n’uko kiri kwitwara mu bibazo kiri guterwa n’igihugu cy’u Rwanda.

Muri uwo mubonano hagaragayemo iterambere ry’abarundi mu bumwe n’ubwiyunge, aho bigaragarako bakataje ku rwego ntagereranywa, kuko ari abahutu ari abatutsi ndetse n’abatwa bariho batera ububyara ku by’amoko ukabona biri ku rwego rushimishije mu bumwe n’ubwiyunge. Ibyo byagaragariraga mu gusangira ijambo mu bwisanzure kandi bose bashize amanga, kuko byagaragara ku maso ko buri wese yiyumva mu wundi.

IMG-20160321-WA0004

Muri uwo mubona havugiwe amagambo menshi meza yerekana ko abarundi bashyize hamwe mukuvana igihugu cyabo mu ngorane giterwa n’igihugu cy’u Rwanda, ikindi gishimishije nuko buri wese yifuzaga gutanga umusanzu wo kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo. Abitabiriye uwo mubonano bahawe kandi n’umwanya wo kubaza ibibazo, aho umwe muri bo yabajije umudepite w’umututsikazi nimba koko nk’umututsi basangiye ubwoko haba hari genocide iri gutegurwa gukorera abatutsi benewabo ariko akabihakana yivuye inyuma, ahubwo asobanura ko abarundi b’umutima bakunda igihugu baba abahutu, abatutsi cg abatwa ubu bose bafatanye munda kugira ngo bateze imbere igihugu cyabo.

IMG-20160321-WA0006

Umukuru w’inteko ishingamategeko NYABENDA Pascal, yahamirije abarundi ko bakataje mu bumwe n’ubwiyunge nkuko bigaragarira abarundi bose. Mu ijambo yavuze yakomeje asobanura ko abo bose bashaka guteza ibibazo abarundi aribo gihugu cy’u Rwanda ko ari ishyari kuko bo bananiwe kugera ku bumwe n’ubwiyunge bakaba barananiwe kunga abahutu n’abatutsi mu gihugu cyabo kandi koko uko ni ukuri. Kugeza ubu u Rwanda rwananiwe kunga amoko yo mu gihugu.

Mu bindi bibazo byabajijwe byose byerekanaga ko abarundi bose basobanukiwe neza n’ibibazo biri mu gihugu cyabo. ndetse n’inkomoko yabyo, aho twahamagarira buri wese kwibaza akisubiza kuri ibi bibazo bya bajijwe numwe mu barundi batuye Lusaka aho ya gize ati: “Ese iyo mubona u Rwanda rutegura coup d’etat mu gihugu cyacu mukarwihorera, u Rwanda rugatoza abatera u Burundi mukarureka, u Rwanda rukabeshya kandi rugasebya ko mu Burundi hari genocide mukarureka, u Rwanda rukohereza abatasi babo mu Burundi bagafatwa mukabireka, intwaro zigafatwa mukabireka , none ibyo byose murateganya kubikoraho iki?

Ibi bibazo byabajijwe byerekana ko ntarujijo narucye abarundi bafite ku nkomoko y’ibibazo byabo akaba ari nayo mpamvu bose bahagurukiye icyarimwe biyemereza hamwe guhashya inkomoko yabyo no kubirandura n’imizi. Uko bimeze kose, abarundi batambutse u Rwanda mukwemera ibibazo byabo n’inkomoko yabyo bakabishakira umuti hamwe ntawuhejwe uko bibumbiye mu moko atatu yabo Abatwa, Abahutu n’Abatutsi. Uru ni urugero rwiza u Rwanda rwagombye kugenderaho aho gukomeza guhakana amoko yabo ugasanga bayakoresha gusa baca ibice mu banyarwanda.

Prosper Hakizumwami

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *