KO MBONA INKONGORO (CHAROGNARDS) NKABURA RUBANDA

Inkongoro
  • Views 4298
  • Rating 12345

 

(Ijoro rirerire riraguye,rizanye n’abapfuye) “The long night is coming and the dead come with it” Game of Thrones

Ejo bundi numvise umuntu avuga ko imwe mu mpamvu abiru ba Kagame bemeje ko abanyarwanda baguye mu mahano yatangijwe na FPR n’abacurabwenge bayo muri 1990 batagomba gushyingurwa ahubwo kw’amagufa yabo agomba guhora yanitse ku karubanda, ari ukugirango abazimu b’abo bage bahora biruka mu Rwanda bakwiza urwangano n’umwiryane, aribyo musingi w’ingoma y’ubugome n’amacakubiri, kalinga nshya, n’umwami wayo Kagame I. Ku bazi kubandwa no guterekera ubwo nimwe mubwirwa, nimubandwe, nimuraguze nimuhamagare Nyabingi murebe niba hari icyo yabamarira. Abakirisitu namwe nimufate imisaraba n’amashapule musabire Kagame n’abiru be bagarure ubwenge ku gihe, maze uku kwezi inkotanyi zahinduye ukwo gushyira umunyu mu bikomere by’abanyarwanda kwongere kuba ukwo kwibuka no kuzirikana ubuzima bw’abanyarwanda bose baguye mu ntambara ya 1990-1994.

Ikindi rero nabonye kirimo kugaragara muri iki gihe, nuko aba bazimu bagomba kuba banafata indege bakajya mu Burayi no muri Amerika kuvuruga imitwe y’abanyapolitiki bavuga ko barwanya Kagame, maze bakabavugisha amagambure. Bigatuma bamwe biteranya, bakigabanya, bakikuba na zeru ngo kugirango nibakandagira magi atameneka. Ibi nibyo bituma abantu bari bafite amasaha na za kalendari muri 1994 batinyuka kuvuga ko hari indi tariki ubwicanyi bwo muri 1994 bwatangiriyeho itari iya 6 Mata, ibi bakaba babivuga akenshi ngo kugirango badakomeretsa, abemeza ko abantu bapfuye indege ikimanuka n’abari muri iyo ndege atari abantu, kuko nta zina ry’ikizungu amahanga yahaye urupfu rwabo nka jenoside.

Olivier Nduhungirehe

Olivier Nduhungirehe

Aba bazimu rero batuma hari n’abafata uku kwezi bakajya mu nganzo bagashotorana, baniriza ngo bari gukomeretswa imitima n’abamera ibinyuranye n’ibyo bemera. Ni muri urwo rwego ujya kumva ukumva umuntu nka Nduhungirehe uzwi nk’umumotsi wa Kalinga ku mbuga mpuzambaga,yihaye gutuka Kayibanda ngo arebe ko abiru bamwagaza ipfupfu agasinzira maze akibagirwa ibyo abamwagaza bakoreye umuryango we. Hari rero n’abibwira ko bazi kuzimiza no kuryongora kuburyo ibyo bavuze biryohera amatwi ya buri wese, akenshi bibagiwe ko abanyarwanda bose batabaye muri FPR kandi ko batanayibuka nk’umukiza w’abanyarwanda ahubwo ko bayibuka nk’icyorezo cy’indwara kirimbuzi kitarabonerwa umuti.

Tumwe muri bene utwo tugambo dushotorana twatumye mpagarika umuco wanjye wo kwicecekera muri uku kwezi twaturutse mubyo bamwe bavuze ku rupfu rwa Jacques Bihozagara aho hari uwibukije abanyarwanda ko ngo yaba yarigeze kubishongoraho, nako kwishongora ku ntore z’abahutu muri FPR ko ngo abona intore akabura inkotanyi.Kuri we intore(Rucagu n’abasa nawe) ni babi naho inkotanyi (Mazimpaka n’abasa nawe) ni beza.

“Ubwo FPR yizihizaga imyaka 25 imaze ishinzwe, nanditse inyandiko nise nti : <Ko mbona Intore nkabura Inkotanyi> Icyo gihe mu batumirwa bari bitabiriye iyo sabukuru y’Inkotanyi, nkuko inyandiko yanjye yabivugaga, nabonaga intore nkabura inkotanyi. Warebaga imbere ukabona umufasha wa Nyerere ukabura umufasha wa Rwigema; Wacyebukaga hirya ukabona Rucagu ukabura Mazimpaka! Waterera amaso hirya ukabona Rwarakabije ukabura Bihozagara…… Birababaje cyane kubona FPR yizihiza umunsi nk’uriya ukahabura umugabo Mazimpaka, ukahabura umugabo Bihozagara; warangiza uyu munsi amaze kwicwa ukarata ubutwari bwe” Gasana Gallican.

Gasana Gallican

Gasana Gallican

Aha Gasana Gallican  yatondekanyije abantu abagereranya ngo bamwe ari intore abandi ari inkotanyi. Agereranya umugore wa Nyerere n’uwa Rwigema( ibi byarancanze kuko ntazi icyo umugore wa Nyerere yaje gukora mu mahomvu y’iz’amarere). Nuko agereranya Rucagu na Mazimpaka na Rwarakabije na Bihozagara. Aha nibajije aho Rwarakabije ataniye na Bihozagara ndahabura uretse ko mbona umwe akanura nk’uwanizwe n’igufa undi agakanura nk’uwicariye igiti gisongoye. Hari abantu bumva tuvuze kalinga bagahwihwisa ngo ntitwagombye kuyivuga ngo kuko kuyivuga bikomeretsa abatutsi, nk’aho abatutsi bose bagize uruhare muri Kalinga cyangwa se bakaba aribo yakomerekeje kurusha abandi, ku buryo kuyivuga bibibutsa ububi bwayo. Hari n’abashaka kutwumvisha ka Kanjogera yari Mother Tereza kuburyo muri iki gihe bajya mu mihango y’ubukwe bakabwira umugeni ko ari mwiza nk’umugabekazi Nyirayuhi nyina wa Musinga.

Ndagirengo mbwire inkotanyi z’ubu n’abazibayemo bapfa na Kagame ko yaretse ba Rucagu bakita mu mata nk’isazi, ko kudukorera urutonde rw’abantu bicaye bagacura umugambi wo gutangiza imivu y’amaraso ikomeje gutemba mu Rwanda no mu karere kose, kuva kw’itariki ya 1 Ukwakira 1990 ukabita intwari, bitadukirigita kuburyo twicwa n’ibitwenge. Bitwibutsa abacu bapfuye muri ayo mahano, bitwibutsa ibinyoma byatangiranye n’aya mahano kandi bigikomeza uyu munsi. Gushaka kutwumvisha ko Rwigema yari intwari ariko ko Kayibanda ari umujenosideri ntibidutera akanyamuneza, bitwibutsa ko mbere ya Kayibanda hariho Kalinga, kandi ko itari itamirije indabo, kandi ko itirirwa izenguruka igihugu itanga amata, nk’uko abiru bo muri iki gihe birirwa babibeshya.

Abo Kagame yabeshye ngo imitima yacu ibamo ibyondo kuko azi ko akikijwe n’ibisahiranda bitabona inyungu za rubanda, bagombye guhagarara gato bakibaza niba umuriro wari mu mitima yabo bari Nakivale warazimye igihe batangiraga kumena amaraso mu majyaruguru y’igihugu, kandi icyo gihe umuryango w’ababibumbye wari mu biganiro na Leta y’u Rwanda ngo impunzi zitahe. Niyo mpamvu jye ndeba iruhande rwa Kagame nkabona inkongoro(bene bya bisiga birya inyamaswa zapfuye n’imirambo y’abantu) nkaba ntabona Rubanda.

Twabishaka tutabishaka, tugomba kubana mu rwatubyaye. Kagame na FPR ye babishaka batabishaka tuzataha, nafunga inzugi tuzazica niyubaka inkuta tuzazisimbuka. Abatekereza ko bashobora gukomeza kwigisha ko amaraso y’abamwe aruta ay’abandi bazasanga ko imibare yabo icuramye, kuko hari benshi batangiye kubona ko amateka y’igihugu cyacu yanditswe n’ababeshyi bafite inyungu zo gukomeza kurengera ibinyoma, igihe cyose rubanda itarisubiza agaciro kayo ngo ishyireho inzego z’ubuyobozi zirengera uburenganzira bwa buri wese nta kuvangura. Umucunguzi ni Rubanda.

DARIUS MURINZI

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to KO MBONA INKONGORO (CHAROGNARDS) NKABURA RUBANDA

  1. Smithd591 says:

    I got what you intend, thankyou for putting up.Woh I am lucky to find this website through google. Being intelligent is not a felony, but most societies evaluate it as at least a misdemeanor. by Lazarus Long. kkkaefbkfegeabgb

  2. Johne297 says:

    It is rare for me to uncover something on the web thats as entertaining and intriguing as what you have got here. Your page is sweet, your graphics are great, and whats much more, you use source that are relevant to what youre saying. That you are undoubtedly one in a million, well done! dkgkekbfgdde

  3. Teta says:

    Hahahha babwire ahari bazumva arikose bazumvaryari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *