IGIFU CYA KALINGA KIRABABESHYA

Igifu cya Kalinga
  • Views 2967
  • Rating 12345

Muri iyi minsi ibinyoma bituruka I Kigali birerekana ko na ba bacurabwenge bajyaga batubyinisha muzunga tukayoberwa uko byagenze basigaye bishaka bakibura. Nta minsi irashira ibinyamakuru by’i Kigali bisohoye inkuru ivuguruzanya ijyanye n’imirwano yabereye ku mupaka w’u Rwanda na Congo. Bitangira bavuga ngo abasirikare ba FDLR bari hagati ya 15 na 20 bateye ibatayo irinze umupaka irwana nabo isaha yose, ntibashobora kwinjira, ariko ibicamo umuntu umwe umurambo we urasimbuka ugwa mu Rwanda. Ibi babivuze ari mu gitondo. Noneho nyuma ya saa sita bibutse ko James Kabarebe yavuze ko FDLR idashobora gutera ngo imare isaha k’ubutaka bw’u Rwanda baravuga ngo imirwano yamaze iminota cumi n’itanu. Noneho bigejeje nimugoroba bibutse ko bavuze ko FDLR isigaranye abasirikare bari hasi y’ijana kandi ko bose barwaye amavunja, bahita babihindura baravuga ngo batewe n’umwanzi uturutse muri Congo, ntiyigera yinjira bamukubita inshuro, ariko umurambo umwe mu bantu be usimbuka batayo yose ugwa mu Rwanda, Ntibiteye kabiri baravuga ngo bafatiye umuyobozi mukuru wa FDLR muri Uganda ari gushaka ingabo, akaba ari umu majoro wari kumwe n’umukoloneli ndetse ngo n’umukapiteni, ukurikije ibi ahubwo wagirango Ubugande bwari bwafashwe. Ukibaza uti ese iyi FDLR bavuga iri I Burundi, ikaba iri muri Congo, ikaba iri n’i Bugande yaba no mu Rwanda idahari?

Byaba se aribyo byatumye noneho babyuka biriza ngo n’abana bavutse nyuma ya 1994 banze kwemera ibinyoma bya Kalinga ku mateka( nako ngo bafite ingengabitekerezo ya jenoside, bisobanura ko bazi ko hari kalinga iri kubatsikamira) none basigaye bavuga ibyo idashaka? Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda.

MWALIMU SAMUSURI


 

Ikibazo cy’abavutse nyuma ya 1994 bagifite ingengabiterezo ya Jenoside cyahagurukiwe

U Rwanda rutangaza ko hari urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rurangwa n’ingengabitekerezo yayo , ndetse ko ari ikibazo gikomeye kigomba kurwanywa na buri wese.

Urubyiruko amizero y’igihugu uyu munsi n’ejo, ntirugomba gutereranywa, ahubwo rugomba kwegerwa rukavanwamo ibyo bibi bitarukwiye. Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne aherutse kwerekana ko icyo kibazo koko kiriho kandi ko usanga urwo rubyiruko ruvana iyo ngengabitekerezo mu miryango yabo.

Yagize ati “ Ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igaragara mu buryo butandukanye no mu byiciro byose, harimo ndetse n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside.”

Minisitiri Uwacu yavuze ko urwinshi muri urwo rubyiruko ari urw’abanyeshuri, bacengezwamo iyo ngengabitekerezo n’abakuru babonye Jenoside, barimo ababyeyi babo aho baba baganirira ‘ku mashyiga’ ariko bakagoreka ayo mateka.

Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, PDC Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda mu mpera z’icyumweru gishize ryakoranyije urubyiruko ruhagarariye urundi mu Rwanda mu rwego rwo kurufasha guhangana n’icyo kibazo ndetse mu kiganiro cyarushishikarizaga guhuza imbaraga mu kurwanya iyo ngengabitekerezo.

Umuyobozi ushinzwe kwibuka no gukumira Jenoside muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Gatabazi Claver, yavuze ko ingengabitekrezo ya Jenoside yagiye igabanuka uko imyaka itashye ariko ko hari aho ikigaragara ndetse no mu rubyiruko.

Urubyiruko nk’icyiciro gifite imbaraga yaruhamagariye kugaragaza umusanzu warwo mu kurwanya jeniside n’ingengabitekerezo yayo, dore ko urubyiruko rwariho mu gihe cya Jenoside, ari rumwe mu rwashyize imbaraga muri ubwo bwicanyi.

Yagize ati” Rubyiruko nimushyire imbaraga mu gukora ibyiza no kubyigisha abandi, mubigishe kureka ibibi birimo ya ngengabitekerezo, mwerekane ko muri imbaraga zubaka igihugu aho kugisenya nkuko byaranze urubyiruko mu gihe cya Jenoside.”

Gatabazi yeretse urubyiruko ko abakuru barushuka barucengezamo ingengabitekerezo ya Jenoside, nyamara ejo bazaba bashaje, urubyiruko rukarwana no guhangana n’ayo mateka mabi rwacengejwemo rwagombye guhangana nayo amazi atararenga inkombe. Abibutsa ko igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyiza bibarimo ari muri iki gihe.

Urubyiruko rwiyemeje guhagurukira icyo kibazo, rukarwanya abashaka gucengeza mu bantu ingengabitekerezo ya Jenoside. Tuyisenge Laurent, umuyoboke wa PDC yemeza ko bagiye kongera imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko ari zo abenshi bakoresha bapfobya Jenoside banazigaragarizaho ingengabitekerezo ibarimo.

Yagize ati “ Hari imbuga nyinshi bagize umuyoboro wabo, ariko natwe tugomba guhaguruka tukabereka ukuri tuzifashishije, natwe tugahangana n’ubwenge basigaye bakoresha.”

Senateri Jeanne d’Arc Mukakalisa, wo muri PDC yasabye urwo rubyiruko kurangwa no kubiba urukundo, rukarwanya ibibi, kuko ubundi umuntu avuka ari mwiza, arusaba kudahishira no kudacumbikira ibibi birimo iyo ngengabitekerezo n’ipfobya iryo ariryo ryose.

Perezida wa PDC, Mukabaranga Agnes yavuze ko urubyiruko nk’icyiciro kigifite imbaraga rugomba guharanira ibyiza, ruhangana n’ibyabashaka guhindanya isura y’u Rwanda, rukumira abahakana n’abapfobya Jenoside, biciye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi nta cyiza yarugejejeho uretse igihombo cy’abana barwo n’ibikorwa byasenyutse.

Mukabaranga yahamagariye urubyiruko n’abayoboke ba PDC kuzitabira ibiganiro byo mu cyumweru cy’icyunamo muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 22, bagatanga ibiganiro, abandi bakabikurikira, dore ko bizabera mu mudugudu aho badasabwa gukora urugendo rurerure cyangwa itike.

 

Perezida wa PDC, Mukabaranga Agnes

 

Gatabazi Claver ukora muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside

 

Abayobozi ba PDC bari batandukanye basabye ko urubyiruko ruba ku isonga mu kwimakaza amahoro

Source: Ikibazo cy’abavutse nyuma ya 1994 bagifite ingengabiterezo ya Jenoside cyahagurukiwe

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *