SERGENT ARON KANAMUGIRE WAKOMEREKEYE I KANYABOYONGA IGIHE FARDC YAHAKORAGA AMAHANO YONGEYE GUSUBIRANA N’UMURYANGO WE.

KANAMUGIRE ARON
  • Views 2160
  • Rating 12345

Kuri iyi tariki ya 1 Mata 2016, umwe mu bari abarwanyi ba FDLR wari wakomerekeye Kanyabayonga ubwo bamwe mu basirikare ba FARDC barasaga muri iyo nkambi bakica abantu bamwe bagakomeretsa abandi, yashoboye kongera gusubirana n’umuryango we, nyuma y’aho MONUSCO igeragereje uko ishoboye kose ngo ihere ku bikomere bye imwohereze mu Rwanda akayangira.

SGT ARON KANAMUGIRE ufite imyaka 59, yakomeretse tariki ya 25 Gicurasi 2015, igihe bamwe mu bayobozi ba FARDC bashakaga gucyura impunzi ku ngufu, zakwanga bamwe mu basirikare bakarasa mu nkambi ya Kanyabayonga. Amaze gukomereka, MONUSCO yamujyanye mu bitaro aho yamaze iminsi 30, nyuma imujyana I Goma aho bajyana abari abarwanya bashaka gusubira mu Rwanda. Aha niho bagerageje ibishoboka byose ngo bamwumvishe ko agomba gusubira mu Rwanda, banamwangira gusanga umuryango wari wasigaye I Kanyabayonga. Nyuma y’amezi icyenda n’iminsi itandatu, MONUSCO yageze aho iramureka asanga umuryango we. Birababaje kuba amahanga akomeje kwibwira ko abantu badashaka kuyoboka ubutegetsi bwa Kagame, babikora nta mpamvu bafite, kandi bose babibona ko hari ikibazo gikomeye mu Rwanda kijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa, no kutagira ubutabera busesuye.

Uyu  ni  KANAMUGIRE ARON wakomeretse le 25/05/2015 mugitero cyi KANYABAYONGA,

Uyu ni KANAMUGIRE ARON wakomeretse le 25/05/2015 mugitero cyi KANYABAYONGA,

Biteye agahinda rero kubona abacunguzi barasabye ibiganiro bagasubizwa ibitutsi, basaba amahoro bagahabwa intambara. Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.

PATRICE NIYONZIMA

Source:http://urugaga.org/SERGENT ARON KANAMUGIRE WAKOMEREKEYE I KANYABOYONGA IGIHE FARDC YAHAKORAGA AMAHANO YONGEYE GUSUBIRANA N’UMURYANGO WE.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to SERGENT ARON KANAMUGIRE WAKOMEREKEYE I KANYABOYONGA IGIHE FARDC YAHAKORAGA AMAHANO YONGEYE GUSUBIRANA N’UMURYANGO WE.

  1. I just wanted to construct a simple note to be able to appreciate you for those fabulous strategies you are showing at this site. My time intensive internet lookup has now been recognized with really good points to go over with my good friends. I ‘d assert that many of us site visitors actually are extremely endowed to dwell in a useful place with very many special professionals with interesting techniques. I feel somewhat privileged to have come across the webpage and look forward to tons of more fun minutes reading here. Thank you once more for everything.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *