ESE UMUNYARWANDA AZAHORANA IPFUNWE KUGEZA RYARI?

jenocide
  • Views 3325
  • Rating 12345

«Rouge est le sang des noirs»! Akenshi iyo ntekereje ku bibazo byugarije abanyarwanda muri iki gihe, mpita nibuka aya magambo y’umutwe w’igitabo cyanditswe n’umunyafurika y’epfo Peter Abrahams, «Rouge est le sang des noirs»! Hari benshi mu banyarwanda, bitewe no kwikunda cyangwa se bitewe n’imyumvire idahwitse babibwemo mu buryo bunyuranye, bumva ko uva amaraso ari uwo mu bwoko bwe, agakeka ko abandi bo nta mubiri ubabara cyangwa uva amaraso bagira, ko abandi ibyiyumvo, amarangamutima cyangwa se ibizungamubiri byabo byo bitajya bihungabana, ko abandi bo bafite umutima nk’uw’inyamaswa, batajya bababara!

Mu minsi mike ishize, hari umunyarwanda wanditse igitabo agira ati «Tu es Tutsi mon Fils»! Niba yarashakaga kwigana Peter Abrahams sinabimenya neza, abasomye biriya bitabo bibiri baduha ihuriro n’itandukanirizo ryabyo.

jenocide1

Uyu mugabo Peter Abrahams ajya kwandika kiriya gitabo cye, yitegereje ibibazo abanyafurika y’epfo bari bafite, asanga umusanzu we ari ukubibutsa ko bose, abera n’abirabura, bava amaraso amwe atukura! Yacyanditse amaze kubona ipfunwe aterwa no kuba ari umwirabura, niko gushaka kwibutsa abera bo mu gihugu cye ko na we, nk’umwirabura (uretse ko niba nibuka neza ashobora kuba we yari icyotara = métis) ava amaraso atukura kimwe na bo. Ese uwanditse iki gitabo «Tu es Tutsi mon Fils» yashakaga kwibutsa nde? Yari afite irihe pfunwe? Atewe n’iki? Umuntu ashobora kwibaza ibibazo byinshi hano! Icya mbere niba uwanditse «Tu es Tutsi mon Fils» ari umututsi, bivuze ko na n’ubu acyumva afite ipfunwe ry’icyo ari cyo, akumva hari ukundi yagakwiye gufatwa! Niba ari umuhutu wacyanditse, numva byaba bivuze ko yaba ashaka kumara impungenge abatutsi ngo bumve ko ari kumwe nabo (rassurer-les).

Mu bigaragara, abanyarwanda muri rusange bose bafite ipfunwe ryo kuba abo ari bo! Kubera iki rero? Mu mibereho ya muntu, bigaragara ko mbere yo gucira abandi urubanza atajya abanza ngo yirebe, arebe niba indorerwamo areberamo abandi ari nayo na we ubwe ireberamo, abanze amenye niba akayunguruzo abayunguruza gafite intamyi (imyenge) zingana n’ako na we ubwe yiyunguruza!

Guhakana inkomoko yawe cyangwa ubwoko bwawe, ni uguta umuco!

Burya ngo ibijya gushya birashyuha kandi agahugu katagira umuco karacika! MKuri iyi si dutuye, buri kiremwa cyose kigira inkomoko (origine) cyangwa se aho kibarizwa! Iyo nkomoko, niyo iha identity icyo kiremwa! Buri umwe wese atangira kugiha agaciro ahereye kuri identity yacyo. Urugero ruto twafata, iyo ugiye mu isoko kugura imyaka i.e ibishyimbo, amashaza cyangwa se imyumbati, ntupfa gufata ibyo uhingukiye ho. Niba ari ibishyimbo ubanza kureba niba ari mutiki, mukara, umweru, etc. Bigakomeza! No mu bantu rero, nemera ko buri wese agira identity ye kandi iri ntayegayezwa. Hariho abirabura, abazungu, abanyaziya, etc. Muri abo, hagiye harimo ibindi bice binyuranye, byose ariko bigenda biganisha kuri original identity. Ikibazo kiba igihe gukunda birenze urugero ubwoko bwa we bihinduka indwara imunga uwo ifashe kandi agatangira kuyanduza abandi!

Hari umuhanga wigeze kuvuga amagambo yanshimishije cyane, agira ati “I could never understand ethnic, tribalistic or national pride! Because to me pride should be reserved for something you achieve or attain on your own, not something that happens by accident of birth. Being Irish isn’t a skill; it is a fucking genetic accident. You wouldn’t say “I am proud to be 5’11”. I am proud to have a predisposition for colon cancer”. So why the fuck would you be proud to be Irish, or proud to be Italian, or American or anything”? (George Carlin) Abanyarwanda bamwe, mu bwoko bwose, abahutu, abatwa ndetse n’abatutsi, bamaze kwandura indwara yo gukunda icyo bari cyo batagizemo uruhare kurusha icyo bari cyo bagizemo uruhare! Ese ubundi ntishimiye ko ndi umunyarwanda kandi aricyo gihugu cyambyaye nakishimiye ko ndi umurundi cyangwa umugande? (Aha ntatandukiriye, hari kenshi nibaza iyo leta igiye aho iti “naka ni umwanzi w’igihugu, naka aragambanira igihugu, etc! Aha nkeka ko harimo urujijo kwitiranya ubuyobozi n’igihugu!)

Si ukubavugira ho, ariko rimwe na rimwe hari abajya baterera urwenya kuri bamwe mu basirikare bo kuri leta ya Habyarimana Juvenal (RIP) aho mwagiranaga ikibazo, agahita akubwira ati “uzi ico ndico ga mwa”? Aha, ntiyabaga ashaka kukubwira cyangwa kukwereka ko akomeye mu mapeti cyangwa se afite ubumenyi ubu n’ubu bwisumbuye mu bya gisirikare, ahubwo yabaga ashaka kukumvisha ko avuka aho ashobora kwigerera ibukuru! Muri ino minsi si ibanga, hari imvungo nk’izo mu baturage ndetse no mu bategetsi ba leta ya Kagame Paul. Ndibuka mu minsi yashize, aho hari urubyiruko rw’abatutsi rwari rwarihangishijeho amagambo atera urwikekwe, bati “Wa mfura we”! Buri kimwe muganiriye ati “ndakumva wa mfura we”! Ariko yaba abizi neza ko harimo abahutu, ayo magambo ntayakoreshe! (Bivuga ko aba yumva ari proud yo kuba ari “Imfura”(Umututsi) kandi nta ruhare yabigizemo ngo avuke ari uwo ari we! Mu bihe binyuranye hari amanama amwe n’amwe ajya aba, ugasanga umuntu aratinyutse ati “harya uriya nawe ni uwacu”? (adashaka kubaza niba bari mu ishyaka rimwe, etc etc, ahubwo ashaka kubaza niba ari ubwoko bumwe)!

Murabizi aho hari amanama rusange aba, yarangira, hagasigara andi y’udutsiko n’utu groupes duto duto tudasobanutse! Ingero ni nyinshi! Siniriwe ngaruka kuri gahunda ya “NDI UMUNYARWANDA” njya nkeka ko uwayizanye ashobora kuba na we yari afite ipfunwe y’ico ari co ahasigaye agashaka uko arikongeza ndetse akarisangiza abandi! Kuri njye mbona bijya gusa na wa mukino w’ubute kera tukiri abana twakinaga aho waharaniraga kubusiga mugenzi wawe ngo abe ari we uburarana! Uburyo yakozwe njye mbwita collective victimization or collective guiltlessness! Iyi gahunda njya nkeka ko bayikoporoye mu gihugu cya Cote d’Ivoire! Ababizi neza bazi aho concept de l’Ivoirité yagejeje kiriya gihugu! Hari abatinya kwicara ngo baganire ibibazo by’igihugu, bakitiranya kuvuga ubwoko no kuba umu raciste cyangwa guca inka amabere! Loin de là! Umwanditsi w’umufaransa niwe wigeze kuvuga ati «Le racisme est un crime le plus ancien que la définition des catégories sociales et d’essence mystérieuse»! Umu raciste n’iyo ubwoko bwaba butariho yakomeza akaba umu raciste! Ese abanyarwanda tuzahorana ipfunwe ry’abo turibo kugeza ryari?

Hari umuhanga wigeze kuvuga ati “the presence of someone else’s beauty does not mean the absence of your own. When we seek to discover the best in others, we somehow bring out the best in ourselves”. Burya nta kiza nko kubaha uwo mudahuje ibitekerezo cyangwa se umurongo ngenderwaho. Agahugu katagira umuco karacika kandi ngo ibijya gucika bica amarenga! Kuba abanyarwanda bakomeza kugenda bagira ipfunwe, si impanuka! Abatutsi bitungirwaga n’inshyushyu ndetse n’ikivuguto, basigaye bakirizwa umubanji ndetse n’amacunda banabanje bamwe kubacira mu maso! Abahutu bitungirwaga n’ibijumba n’ibishyimbo basigaye bagaburirwa ibigori gusa (kawunga) babanje gupfukama bagasaba imbabazi ndetse z’ibyaha batakoze! Abatwa bitungirwaga n’ibumba n’intama basigaye batunzwe na dodo n’amashu (akarima k’igikoni) dore ko bizwi ko basigajwe inyuma n’amateka (yahe ko azwi ari ayo guhera 1990 gukomeza? Ese niyo yabasigaje inyuma???) Ibi byose mbifata nko kwangiza umuco no guhoza abanyarwanda kuri torture psychologique et et aliénation mentale bikorwa n’ubutegetsi ku bushake! Abanyarwanda ntitwagakwiye kwishimira gusa ko turi abahutu, abatutsi, abatwa se cyangwa abanyarwanda, twagakwiye kwishimira icyo tumariranye hagati yacu, icyo tumariye u Rwanda rwacu (abaturage, ubuyobozi, imisozi) mu kuruteza imbere!

Mu gihe cyose umuhutu, umututsi ndetse n’umutwa azaba atarumva ko mugenzi we nawe ababara, nawe ava amaraso amwe n’aye, ko na we afite irage ku gihugu cyacu, nta mahoro arambye azaboneka mu gihugu cyacu! Mu gihe buri bwoko bufashe ubutegetsi buzaba bwumva ko bugomba kwigizayo ubundi (principe de l’exclusion de l’autre) nta mahoro aramye azaboneka! Buri gihe tuzahorana ipfunwe, aho abatutsi baba bashaka ko umuhutu ahora yubitse umutwe, aho abahutu bumva ko hariumututsi ushaka kubagirira nabi, aho abatwa bazasigazwa inyuma n’amateka, aho umunyarwanda aho ari hose azisanga muri perpetual stigmatization!

Guhera uyu munsi rero aho abanyarwanda twibukaho imyaka 22 ishize Perezida Habyarimana Yuvenali yishwe, ntitwagakwiye kwicara ngo tugume muri iryo pfunwe twe ubwacu dukomeza kubagara, ahubwo twagakwiye gufata ingamba! Ingamba ko buri wese agomba guhaguruka agahagarara yemye, akibuka abe nta mpamvu n’imwe ishingiweho mu kumuhohotera no kumubuza uburenganzira bwe, abangamirwa psychologically or physically!

Twese tuva amaraso atukura, ni byiza ko twubahana!

Si pour un même pays chaque leader a sa vision, c’est qu’on n’a jamais eu un rêve commun! Ce qui devrait être différent seraient les moyens d’y parvenir! Comment voulez-vous qu’un peuple qui n’a pas un rêve commun puisse avancer? L’imaginaire collectif devrait avoir un rêve commun et le reste ne serait que des débats sur les manières d’y parvenir! Bref! Cela montre combien nous ne sommes qu’une juxtaposition d’ethnies! Et chacun a son rêve qui ne s’inscrit pas dans une identité commune! On ne peut que s’affronter constamment sur tout et sur rien! Les chrétiens ont un rêve commun: la vie éternelle au paradis. Ce qui les oppose ne sont que les moyens d’y parvenir! Sinon, le rêve est commun! (Roland Brice Mayoulou)

Muyumbu Chris

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

7 Responses to ESE UMUNYARWANDA AZAHORANA IPFUNWE KUGEZA RYARI?

  1. LudivinaUDel says:

    Hey very interesting blog!

  2. Norma Stuber says:

    I completely agree with your take on this topic and look forward to additional posts and comments here at intabaza.com. Thanks!

  3. JuliusFCatan says:

    Hello there! This article could not be written any better!
    Reading through this article reminds me of my previous roommate!
    He constantly kept referring to this. I am going to forward this
    post to him. Fairly certain he will possess a
    great read. Thank you for sharing!

  4. JonasZFraney says:

    Pretty! This was a really wonderful post.
    Thanks for providing this information.

  5. VanMCuevas says:

    Hi there! I simply want to supply you with a huge
    thumbs up for your personal excellent information you have got here on this
    post. I’ll be returning to your web site for more soon.

  6. JacintoMWoon says:

    Magnificent goods by you, man. I’ve bear in mind your stuff just
    before and you’re simply too wonderful. I actually like what you possess received here,
    certainly like what you are saying and the
    method by which wherein you will be saying it.

    You might be making it entertaining and you still care for to
    stay it sensible. I can not wait to read much more of your stuff.
    This can be actually a tremendous site.

  7. I do not even know how I ended up here, but I thought this post was good. I do not know who you are but certainly you are going to a famous blogger if you are not already 😉 Cheers!|

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *