IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIBA MURI MOZAMBIKE ZIRATABAZA

uwo niwe warembeje impunzi zo muri Mozambike(Baziga Louis)!
  • Views 9778
  • Rating 12345

Hashize hafi ukwezi mu mugi wa Maputo muri Mozambike havugwa kwibasira impunzi z’Abanyarwanda zicumbikiwe muri icyo gihugu. Leta y’agaysiko ya Kigali ikaba imaze imyaka igera hafi makumyabiri ishaka uburyo yasenya ikitwa impunzi y’umunyarwanda ako iri ku isi hose. Ni muri urwo rwego yize amayeri yo kwiyegereza abahoze ari impunzi, abo ibona ko byoroshye gushuka, ikaba aribo izakoresha mu gusenya abavandimwe babo, ingero ni nyinshi ntawazivuga ngo azirangize ariko izizwi twakwibukiraho ni nko mu bihe byashize ubwo ingoma y’abicanyi yashoboye kwigarurira aba general b’abanyantege nke nka ba Rwarakabije n’abandi, ntawakwibagirwa uko leta y’amabandi yagerageje kwigarurira impunzi zo muri Congo Brazaville ikoresheje uwahoze azihagarariye Nyiramariza Mukantabana ubu udamaraye ikambere mu Rugwiro, uyu ku bamuzi ngo yikundira iraha kuburyo kumutwara byaboroheye ariko ararye ari menge.

Urugero rundi rwa hafi ni urw’umugabo wakunze kugaragara mu itangazamakuru mu minsi ishize witwa Rwasibo Kazuba Egide umwana w’umushi hafi ya Rusizi, uyu akaba yari ahagarariye impunzi zo muri Zambia, nyuma aza kuba ikirura ahitamo kugurisha bene wabo, ngo akaba ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kwamburwa statut y’ubuhungiro ku mpunzi z’Abanyarwanda zituye aho ngaho muri zambia! Gusa igishimishije ni uko izi ngorwa z’impunzi zikomeje gufatana mu nda zikanga gupfukamira Kalinga bakirwanaho mu buryo bushobotse bwose nubwo bwose umuryango mpuzamahanga ujejwe impunzi ukomeza kubatererana.

Tugarutse rero ku nkuru nyamukuru y’ikibazo cy’impunzi ziri muri Mozambike, nazo iki kibazo cyo kuzisenya nticyabasize, uti byagenze gute rero! Mu kwezi kwa gatatu gushize, umugabo uretse ko nuwamwita imbwa ntacyo byaba bitwaye akaba azwi ku izina rya Baziga Louis, abamuzi bavuga ko akomoka ku Gikongoro i Kibeho, bakanongeraho ko mbere y’intambara yari igisambo ruharwa bamwe bacukuraga amazu y’abaturage bakiba amatungo n’ibindi, ngo babyitaga gutera gatarina, abamuzi Kongo mu makambi bahamya yari afite ibikoresho yasahuye mu mavuriro mu gihe cy’intambara akaba arinaho yakuye igishoro cyo kujya akora ubucuruzi buciriritse muri mozambike, nyuma akaza kubwongera bugakomera nyuma yo kugirana igihango na DMI uzikuriye gakwerere, wamuhaye irikotanyi(amafranga akoreshwa mu bwicanyi na leta y’agatsiko).

uwo niwe warembeje impunzi zo muri Mozambike(Baziga Louis)!

uwo niwe warembeje impunzi zo muri Mozambike(Baziga Louis)!

Nyuma rero nibwo yimitswe bamugira umuyobozi w’ibagiro bakunze kwita DIASPORA. Nibwo yatangiye kwigira akaraha kajyahe atangira gutoteza impunzi bagenzi be, yiroha mu bwicanyi bunyuranye afatanije nuwitwa Vianney na Vital. Uyu  Vital we abamuzi bavuga ko yasize amennye amaraso muri Zambia akajya kwihisha muri Mozambike, nuko amaze kubona ko ibintu bye byamenyekanye akaba ari gutayanjwa ngo asaba imbabazi impunzi, ariko aya ni amayeri y’umwanzi kuko aho ari hose agendana ibyuma byerekana ubugome afite,  abantu rero bagomba kumwamaganira kure nkuko yavugirijwe induru muri zambia agahunga kibuno mpa amaguru!

Uwo ufashe umudamu ku ku rutugu yitwa Samuel nawe afatanya na Baziga kujujubya impunzi muri mozambike,aho baba bari kwinezeza bakina umubyimba ku mpunzi bari kurya ku rikotanyi(ifaranga ry'amaraso rikoreshwa na DMI)

Uwo ufashe umudamu ku ku rutugu yitwa Samuel nawe afatanya na Baziga kujujubya impunzi muri Mozambike,aho baba bari kwinezeza bakina umubyimba ku mpunzi bari kurya ku rikotanyi(ifaranga ry’amaraso rikoreshwa na DMI)

Mu kwezi gushize rero ngo izo ntozo ziyita intore zagiranye inama mu bwihisho na ambassador Karega uhagarariye inyungu z’agatsiko muri afrika y’epfo na Mozambike, aho abo ba rukabankaba bakorera mu gace k’Afrika y’amajyepfo yose bari bateranye! Ku bijyanye rero no kwibasira impunzi zaho ngaho, umwicanyi ruharwa Baziga bamuhaye umukoro wo kwihisha bakazatangaza ko yaba yishwe, nibwo yashyize mu bikorwa itekinika ryabo ahita ajya kwihisha mu mwobo bamucukuriye wo kuba yiberamo. Budakeye na kabiri ikinyamakuru cya DMI bita RUSHYASHYA, gihita kitanguranwa kivuga ko uhagarariye diaspora y’agatsiko muri Mozambike Baziga Louis yahatswe kwicwa n’impunzi ngo z’intagondwa ukibaza niba bari banakoze nibura iperereza ngo bemeze ibyo bavuga bikagushobera. Muri iyo nkuru dufitiye copy, harimo urutonde runini rw’impunzi za nyakugorwa zitazi no kwica inkoko, bazisiga icyaha karahava, bazitera ubwoba bazibwira ko arizo zashatse kwica Baziga, hadaciye kabiri umwe mubari kurutonde mu kinyamakuru rushyashya,yatewe n’abicanyi gusa abo banywamaraso baribeshye bica umukozi wakoreraga iyo mpunzi bazi ko ariwe bahitanye, uwo mukozi akaba yari umwenegihugu, ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa kane, umurambo ukaba warashyinguwe ejo ku wa gatandatu, umuhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye,aba gisirikare, polisi, amaradio na za televisions, hari kandi n’impunzi nyinshi dore ko zifitanye umubano mwiza n’abanyagihugu, ikintu gituma leta y’agatsiko idasinzira! Muri uyu muhango impunzi zaboneyeho akaryo ko gusobanurira leta yazihaye indaro, amabi zikorerwa, nayo ibizeza gukaza umutekano wabo.

Uyu ni umuhungu wakoreraga wa mwene wacu bashatse kwivugana, aba bana b'abenegihugu bakagerageza kurwanya abo bagizi ba nabi umwe bakamwivugana uyu akaba yarakomeretse cyane, aba bana nabo ni intwari tuzajya twibuka!

Uyu ni umuhungu wakoreraga wa mwene wacu bashatse kwivugana, aba bana b’abenegihugu bakagerageza kurwanya abo bagizi ba nabi umwe bakamwivugana uyu akaba yarakomeretse cyane, aba bana nabo ni intwari tuzajya twibuka!

Ntitwarangiza iyi nkuru tutabwiye izi mpunzi ko umwanzi wazo atajya agoheka, zirasabwa kuryamira amajanja kandi zigafatana mu nda.  Tuboneyeho kandi kwihanganisha umuryango w’uyu munyamozambike wahitanywe n’ibi bihundugembe (monstres)! Imboniyarubanda!

Charles Mugara

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIBA MURI MOZAMBIKE ZIRATABAZA

  1. nike zoom says:

    Thanks for each of your labor on this blog. Kate really loves doing internet research and it is easy to see why. All of us learn all about the powerful tactic you offer powerful things on this website and therefore welcome response from other individuals on the topic then our own child has been being taught a lot. Take advantage of the remaining portion of the new year. Your conducting a great job.

  2. Chanel says:

    You’ve got awesome articles here, your page can go viral easily.
    You can “force” your readers to share your articles on social websites using one sneaky trick, just search in google for – fejlando’s tips

  3. smith emmy says:

    mureke tumusengere kuko ari murugamba rukomeye

  4. ndind says:

    Muvuga ibyubugoryi nububeshi koko .ninde wabashutse ko Louis atakandajyira iwabo kugikongoro Kandi ahorayo.ninde wababeshye ko Hari ibyo ashinzwa mwabaswa?mwirire n abana u naho louis mumuveho

  5. pedrito says:

    yewe umugabo luis ari mubibazo bikomeye!ejo namusuye murugo turaganira ariko yanteye agahinda pe yarambwiye ati: gukorera fpr nabigiyemo buhorobuhoro bagenda bankuraho inshuti nabavandimwe ati none ubu nsigaye jyenyine kandi yarandahiye ati sinkunda inkotanyi ati niwacu sinahakandagira kubera ibyo banshinja angisha inama yukuntu yabivamo akaba yasaba imbabazi impunzi yenda zikamwica ariko umuryango we ntuzahanirwe hamwe nawe! numvise icyo gitekerezo ari cyiza ! kuko ngo ntiyava ino ngo ajye mu Rwanda ntiyahamara kabiri agihumeka ngo ikiza arashaka kwerura akihana kumugaragaro agasaba imbabazi buri muntu yahemukiye ubundi byaba ari urupfu ngo yiteguye gutaha mumahoro ariko yera kumutima mumuhe inama yinzira yabinyuzamo erega

  6. uyu mugabo arangije urugendo rwo kwisi nabi kuko jye anteye agahinda kenshi cyane kuba yaremeye gushyira ubuzima bwinzirakarengane mu menyo ya rubamba(umuryango we) jye tuvindimwe mumuryango ariko twese abo tuvukana cg se mama luisa madame we nta numwe umushyigikiye mumafuti ye tubona aduturaho akaga tukabona azana abantu ngo ninshuti ze ntawe abwira abaribo! ubundi ngo ni abamurindira ikigali baje kumurindira hano kandi twari twifitiye amahoro ino! ngaho azanye police vitar amuroshye muiduka nabandi twareba ibyakora tukabona natwe ntadukunze! yarozwe nabagore boherejwe na leta ya kigali ubu yabaye igishushungwe! bamuteranyije nizindi mpunzi kandi nawe nimpunzi nubwo yatatiye igihango! iyo tureba rero nkumuryango we tubona ari umupfu kuko azicwa nabo bamurinda kugirango bateranye impunzi none abinshuti ze za bugufi mumuganirize mutamubeshye kuko yarashutswe nkaba musabiye imbabazi mumuryango wimpunzi kuko nawe ntiyakandagira kugikongoro mumudufashe agaruke ibuntu ababyeyi namwe mugume bugufi ya mama luise ararengana amuturaho amajuru yibibazo ngabo abagore ngabo abana nibindi utarondora mumubwize ukuri agaruke kumurongo kuko umwanzi ari guseka arabateranyije ngo tumarane we yotegereza gusa ubu jye ndi afrique de sud ariko nzajya kumureba nange muganirize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *