ESE U RWANDA TWABA TUGIYE KWANDIKA ANDI MATEKA ABONEKA BUKE KU ISI?

fprKagame
  • Views 4357
  • Rating 12345

Mu mateka y’u Rwanda, bajya batubwira ko twigeze kugira umwami w’umusazi. Yaba yaritwaga Yuhi Mazimpaka. Si ikimwaro ndetse si n’igisebo ku gihugu cyacu. Si twe ba mbere. Ni amateka. Mu binyejana byashize, i Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa bigeze kugira umwami wari yarigeze gusara. Na none, Bibiliya ijya itubwira ko umwami Dawidi yaba yarigeze gukora amahano ayatewe na divayi, abamubonye bakemeza ko baketse ko yasaze. Ese aho ko mu gihe cy’abami mu Rwanda, kubera kwanga kwandagaza igihugu habagaho umuhango wo «kunywesha» umwami ugaragaweho ibibazo nk’ibyo, aho abiru bo mu Rugwiro ndetse n’abacurabwenge ba FPR Inkotanyi baraza kubyifatamo gute?

Umugabo asigaye aryama agashiguka yumva abasore be bamwambika amapingu bati «byuka tujye mu Rugwiro aho General Mudacumura agutegerereje! ……» nuko agakanguka, ati «sinjye ubonye nkanguka!….»!

Paul Kagame yagize ati …… «Uwampa ngo babigire vuba nkwereke. Rwose ndaribwaribwa mpora ntegereje, ariko bamwe bashaka no kubikora ubundi barabizi, bazi ko bitazabahira. Ngira ngo ni nacyo kibatinza. Ariko uwangirira ngo babigerageze.”…. Abazi ikinyarwanda gitomoye batubwira neza kurushaho, ariko “kuribwaribwa” ni ukumva ushyugumbwa, udahamye hamwe, udatuje, ushaka buri kanya guhaguruka ujya kureba igikomye cyose ……!

Abahanga mu bumenyi bw’indwara zo mu mutwe bavuga ko ibi ari bimwe mu bimenyetso by’indwara zifata imitekerereze ya muntu yitwa “COMPLEX POST-TRAUMATIC STRESS DISORDER (C-PTSD)”. Umuntu urwaye iyo ndwara arangwa n’ubwoba bukabije ndetse no kumva yugarijwe n’amakuba atazabasha kwivana imbere, kubura ibitotsi ndetse n’ibindi byinshi. Muri make aba yabuze amajyo, isi yose itamwitayeho ahubwo isa n’ishaka kumumira ku buryo igihe icyo aricyo cyose aba yumva yatoroka! Kimwe mu bimenyetso by’iyo ndwara igeze Paul Kagame kure, ni icyo bita anxiété smile emoticon trouble émotionnel se traduisant par un sentiment indéfinissable d’insécurité. S’il existe une anxiété normale qui améliore l’apprentissage et les performances, l’anxiété peut aussi devenir pathologique. Dans ce cas, le sujet se trouve alors si profondément conditionné qu’il ne peut plus la contrôler)! Bigaragara ko urugero umurwayi wacu agezeho ari urwo mu kiciro cy’uburwayi nyakuri (cas pathologique), aho umurwayi aba atakibasha guhisha indwara ye (le malade est si profondément conditionné qu’il ne peut plus contrôler sa maladie).

Abanyarwanda bati “ujya gukira indwara arayirata”! Ese tuvuge ko umurwayi wacu yaba ari hafi gukira? Reka da! Biri kure! Ese yayikira ate atarayivuje? Ese yayivuza ate atemera ko ayifite? Ukurikije uko iyi ndwara ifata ndetse n’uko igenda ikura, usanga PK ari ku rugero rwa mbere (1. pressentiment d’un danger vague et imminent 2. réactions physiques variées 3. impression pénible d’impuissance ou de faiblesse devant la menace). Iyi ndwara ubusanzwe ivurwa mu buryo bw’ubujyanama mu by’ihungabana, bukorwa mbere na mbere n’ababana umunsi ku wundi n’umurwayi, mu kumutetesha ndetse no kumwitaho mu buryo budasanzwe (mu mvugo y’urubyiruko aribyo bita ‘‘care’’ (Kings are like children. To stop their sobbing, you must wave a shiny new toy! POPE ALEXANDER VI).Harahagazwe!

Kuri ibi byose ariko hagomba kwiyongeraho inama za muganga wabyigiye (psychothérapie) cyangwa se iz’umujyanama mu buryo bw’umwuka ‘‘spirituality’’. Aha twakwibutsa ko umuganga w’inzobere mu bya Psychiatry-Psychotherapeute wamuvuraga bivugwa ko Paul Kagame yaba yaramwivuganye amaze kumugaragariza ikibazo cy’uburwayi afite mbere na mbere bwo kudaharanira indangagaciro (principes) z’igihugu agashaka kugishora mu rwobo kubera gushaka kugundira ubutegetsi, ndetse n’ubu burwayi bwa C-PTSD. Ese aho abajyanama mu buzima bw’umwuka ba Paul Kagame barafasha iki abanyarwanda? Bacunge neza ariko, bishoboke ko ari bo batahiwe no kuba batazamenya ikibakubise nk’uko byagendekeye abandi bagaga be! (Ba Antoine RUTAYISIRE, Rick WARREN, ba RUCYAHANA bararye bari menge).

Ese bigenda gute iyo itavuwe ngo ikire?

Abahanga mu bumenyi bw’indwara z’imitekerereze, bemeza na none ko iyo iyi ndwara itavuwe ikomeza gukura, ikagera ku rugero rw’ibyo bita angoisse twakwita nko kugira icyoba kidasanzwe bigaragarira amaso ya rubanda bigeza no ku kwigunga. Iyo igeze kuri urwo rugero niho mushobora kubona umugabo yirutse ku musozi ku manywa y’ihangu, akiyahura se cyangwa umutima ugahagarara (dore ko na muganga wawumuvuraga yamuhitanye ntacyo yishisha). Ese aho PK naramuka amenye imitego myinshi yiteze, aho ntahita yihuta mu byiciro bikurikira by’uburwayi bwe, agatangira kwiruka ku musozi ndetse n’intambara ariho arota atayirwanye? Paul Kagame n’ibinyamakuru bye batubeshya ko umubano we n’abaturanyi baherutse kuza kumusura mu burwayi bwe ari nta makemwa; aho ajya yibuka ko amasezerano atagira inyandiko ari umutego baba bamuteze? (N’ubwo we n’afite inyandiko yigamba ko ari ibipapuro yahanuriye mu kirere!)

Mu gihe rero abari iruhande rwa Paul Kagame baba ntacyo bakoze ngo batangirire hafi, nyuma ya Yuhi Mazimpaka ndetse n’amateka ya Jenoside, igihugu cyacu cyaba cyongeye kwesa agahigo mu mateka aboneka gake ku isi yose yo kugira Perezida bwayaze ku mugaragaro!

L’homme puissant ne sent bien son injustice que lorsque le faible est parvenu à se venger de lui (Emile Pontich) http://www.merckmanuals.com/professional/psychiatric-disorders/anxiety-and-stressor-related-disorders/posttraumatic-stress-disorder-(ptsd)

MUYUMBU Chris

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *