IGIFU CYA KALINGA NA NONE NGO CYAYOBEWE IKINTU KIGIKUBISE.

Igifu cya Kalinga
  • Views 5768
  • Rating 12345

Ubuyobozi bwa Polisi ya Kagame muri Rubavu rubyutse bwongera kubwira abanyarwanda ko butazi icyaraye kibukubise nk’uko Kagame akunda kubivuga. Nk’uko babigenje ubushize, baravuga ko abantu batazwi bateye kuri polisi ngo ndetse muri icyo gitero hakaba hari abantu batazwi bakiguyemo. Duhereye rero ku mvugo ya Nyakwiboha Umwami Kagame ukunze kuvuga ko abashaka gutaha batazabona aho baca, haba hejuru, haba no ku butaka, umuntu yakwibaza ibirimo bibera muri Rubavu. Abaturage bo hafi y’ibiro bya polisi twashoboye kuvugisha, batubwiye ko iyo mirwano yamaze amasaha arenga atanu kandi ko abateye bashoboye gutwara bimwe mu bikoresho bya polisi ngo ndetse birimo n’intwaro nyinshi.

Umuntu rero yakwibaza ukuntu igihugu kiyobowe n’umuntu umaze iminsi yitotomba avuga ko azica apa Perezida b’ibindi bihugu ngo ndetse akajya no gukuraho abo adashatse, kugeza n’aho Louise Mushikiwabo atinyuka kuvuga ngo azongera kuvugisha bamwe mu baturanyi ari uko bafite ubutegetsi ashaka, giterwa ntikimenye ugiteye. Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.

MWALIMU SAMUSURI

Source:http://izubarirashe.rw : Rubavu ibiro bya polisi byagabweho igitero

Rubavu: Ibiro bya Polisi byagabweho igitero (Yavuguruwe) Yanditswe na Régis Umurengezi

– 16/04/2016 8:12 am 0 2969

RubavuPolice

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa avuga ko bari gukurikirana iby’iki gitero (Ifoto/Ububiko) Abantu bataramenyekana bagabye igitero kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Hari abahasize ubuzima nubwo bataramenyekana abo ari bo. Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira uwa Gatandatu tariki 16 Mata 2016. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie yemeje koko ko iki gitero cyagabwe. Yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko hari n’abapfuye atavuze umubare, ariko yirinda kuvuga abakigabye abo ari bo.

Meya Sinamenye Jeremie aragira ati “Ni byo koko byabaye; hari abatakaje ubuzima, ubu turi i Bugeshi twagiye guhumuriza abaturage (…) amakuru turaza kuyatanga mu kanya.”

Hari amakuru avuga ko iki gitero cyagabwe n’abarwanyi ba FDLR baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe muri iki gitondo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin yavuze ko Polisi ikibikurikirana ikaza gutangaza ayo makuru nyuma yo kubimenya neza.

Nubwo atatangaje byinshi kuri iyi nkuru, ACP Twahirwa yagaragaje koko ko Polisi iri gukurikirana ibishobora kuba byabereye kuri iyi sitasiyo yayo. Yagize ati “Ntabwo turabona ibisobanuro, turaza kubabwira turacyabikurikirana.”

Umunyamakuru wacu Regis Umurengezi aracyakurikirana iby’iyi nkuru.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to IGIFU CYA KALINGA NA NONE NGO CYAYOBEWE IKINTU KIGIKUBISE.

  1. Deetpa says:

    You made some decent points there. I seemed on the internet for the problem and found most individuals will associate with along with your website. http://perfectslots2016.ru

  2. belhrand habiyakare says:

    Urucira mu kaso rugatwara nyoko. Hari igihe wasanga Imana ariyo yateye aho mu Rwanda ishaka kubabwira ngo mureke gukongereza umuriro i Burundi

  3. Amaherezo ziriya nkata ziranywa umuti urura cyane. Nazo kandi zizi ko zigiye kuba mû gihe cya vuba, amateka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *