ZAMBIA: IBYO KWA NTEZIMANA FRODOUARD UHAGARARIYE IMPUNZI MURI ZAMBIA BITEYE AMAKENGA KANDI BIHISHE BYINSHI.

FORDOUARD NTEZIMANA N’UMURYANGOWE
  • Views 8238
  • Rating 12345

Ku itariki ya 14 Mata 2016, mu rugo rw’uhagarariye impunzi muri Zambia NTEZIMANA Fordouard hari bombori bombori, irangira yirukanye muramu we witwa KAWERA Francine amushinja ko ngo yamenye amabanga y’urugo. Icyo gikorwa kidasanzwe mu miryango y’impunzi akaba ari cyo cyatumye dukurikirana ikibyihishe inyuma, n’amabanga yaba yaramenwe, ndetse n’impamvu umuntu w’umuyobozi yafashe icyemezo nk’icyo mu gihe no mugi wa Lusaka harimo kuvugwa ubugizi bwa nabi bwibasiye abanyarwanda.

FORDOUARD NTEZIMANA N’UMURYANGOWE

FORDOUARD NTEZIMANA N’UMURYANGOWE

Amakuru atugeraho aravuga ko uwo mwari KAWERA Francine yirukanwe mu gihe hari andi makuru avugako umufasha wa NTEZIMANA Frodouard witwa MUKESHUWERA Beatrice amaze iminsi afitanye umubano n’Ambassade y’u Rwanda muri icyo gihugu udasanzwe. Aho bivugwa ko ashuka kandi akajyana impunzi z’abanyarwanda kuri Ambassade ngo bafate passports rwihishwa, mu gihe imbaga nyamwinshi y’impunzi ziri muri Zambia zihora zamaganira kure igikorwa cyo gufata ayo ma passport kuko ari igikorwa cy’ubugambanyi cya teguwe na leta ya Kigali kugirango igire uburenganzira kuri izo mpunzi. Uwo mudamu wa NTEZIMANA akaba yaragaragaye ku kicaro cy’ Ambassade y’u Rwanda ubwo yajyanaga umurya ngo w’umugore w’umupfakazi uba ahitwa Libala mu mugi wa Lusaka. Nyuma y’icyo gikorwa cy’uwo mufasha wa NTEZIMANA akaba ariho uwo muramu we yirukanwe muri urwo rugo, hakaba hacyekwa ko mu mabanga yaba asohora harimo n’ayo y’ibyo uwo mufasha wa Fordouard akora rwihishwa.

Mukeshuwera Beatrice

Mukeshuwera Beatrice

 

Ibyo byatumye twegera abaturage b’impunzi batandukanye kugirango badutangarize uko bumva icyo cyibazo. Twasanze abenshi bibaza byinshi ahubwo kubiri kuba kuko bibaza nimba uwo mufasha atajya kuri Ambassade k’ubufatanye n’umugabowe cg abikora ku giti cye? Ababajijwe bagarutse no ku myitwarire ya NTEZIYAREMYE Frodouard ikemangwa kuba atarigeze akandangira mu mihango y’igikorwa cy’ishyingurwa ry’impunzi z’abanyarwanda yayoboraga bamaze iminsi bicwa n’inkoramaraso zibikora zibigambiriye zikaba zitarafatwa kugeza ubu! Iyo myitwarire ikaba iri gukeemangwa na benshi mu mpunzi zo muri Zambia. Abenshi bakibaza niba nta cyaba kibyihishe inyuma; hakaba hari rero kwibazwa nibi ataba agiye kubera impunzi nk’uwo yarasimbuye. Dore ko bari basanzwe bahuriye kuri byinshi, kandi iyo myitwarire igaraga kuri we yo kutita ku bibazo cyane birebana n’abo ayoboye byaba biteye icyeke! Si n’ibyo gusa, intumwa z’ikinyamakuru cyacu ziracyakurikirana ibindi byishi tugisobanuza bimuvugwaho. Ariko reka tugire ibyo tubivugaho cyane ku byoroheje:

  • Nko kwita abo ayobora inyenzi kandi ngo ababeshyera.
  • kwishinganisha bya nyirarureshwa ko ngo abantu bashaka kumuhohotera nk’ibiri kubera Mozambique, kandi byagiriye impunzi nabi.
  • Kwicwa kw’impunzi ayobora agatuza ntanajye kuzihumuriza aho zigandaye ziririra ndetse zinashyingura abishwe. Gutesha agaciro, iterambere n’ubusugire bw’umuryango w’abagore b’impunzi Zambia mu maso y’ubuyobozi bw’akarere bakoreramo imwe mu mishinga yabo kandi ngo biba byumvikanyweho.
  • Gukururana na bamwe mubo mu miryango ayobora kugeza aho abahoza muri polisi kandi bikarangira ngo polisi ibisobanuye ko ari amafuti.
  • Kwirukana kumugaragaro umwari ndetse muramukazi we nta n’ahandi ajya uretse muri rubanda!!! N’ibindi tukiri gutohoza.

Ibi byose byahura n’ibikorwa by’umugore we n’bakozi ba ambassede y’u Rwanda Zambia bigatera amakenga. Mpunzi z’abanyarwanda namwe rubyiruko rwazo muhuguke kandi ntihagire uzindikiranywa n’umubisha. Dore akoresha abo musanganywe cyane barwanira ubuyobozi. Bivugwa ko ngo Nteziyaremye F. yagiriwe inama yo kutemera amahitamo y’agatsiko yakoreshejwe mu gushyiraho umukuru w’impunzi kubera inyungu za bamwe mubabikoze. Ntiyabitega amatwi ahubwo ati: tuzarebana, nzabahindura ibyitso maze bangwe, abandi mbakoreshe ibindi! Nonese ko umuyobozi abaturage bifuza yagombye gushyirwaho n’abaturage, akorera abaturage, akaba uw’abaturage kugirango abarinde, abakunde, bakorane, abakorere, kandi abayore, aho ntibiteye amakenga koko niba hariho gutandukira?

Mbese niba koko ari byo nk’uko twabyumvise muri iyi nkuru, aho koko iyi BOMBORI BOMBORI MU RUGO RW’UHAGARARIYE IMPUNZI MURI ZAMBIA -NTEZIMANA FORDOUARD- NTIYA IHISHE BYINSHI KANDI BITEYE AMAKENGA? Ntezimana F, ni impunzi y’umunyarwanda kandi ngo yari akunzwe bityo uwaba afite amakuru arenze aya yayatugezaho kuko imyitwarireye n’umufasha we ihangayikishije abanyarwanda b’impunzi.

PROSPER HAKIZUMWAMI

LUSAKA, ZAMBIA

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

9 Responses to ZAMBIA: IBYO KWA NTEZIMANA FRODOUARD UHAGARARIYE IMPUNZI MURI ZAMBIA BITEYE AMAKENGA KANDI BIHISHE BYINSHI.

  1. haba says:

    murabeshya nimuduhe preuve ibyo muvuga ni politique nubutyo bwo kwagisha abantu andi

  2. Gahunda George says:

    Ibi birashoboka abanyarwanda bose barwaaye indwara imwe: kunywa amaraso ya Bene wabo!!

  3. Mediatrice Nyiramugisha says:

    Ahaa igihe mperuka muri Zambia madamu we yambwite ko bagiye gutaha,twigeze gukorana turwanya kwa Kagame , none aho ngarukiye nsanga yahinduye ururimi aragambanira impunzi. Ambassade yari yaraduhaye amafaranga ashize batwima andi , ibyo nakoranaga nabo mbivamo

  4. MushyireHamwe says:

    @@@Shema Lucien,

    Ntuhite ubyita amazimwe ahubwo banza ushishoze, kuko byose birashoboka ku muntu wemeye gukorana n’ingoma-Mpotozi ya FPF_Kagame, iyo wamaze kwakira amafranga ya Kagame ugomba gukora ibyo akubwiye byanze bikunze, bitaba ibyo azakurigisa cg DMI iguhe UTUZI twa Danny Munyuza.
    Ese umugabo wirukanye MURUMUNA W’UMUGORE wabaga iwe murugo urumva KURINDAGIZA,GUSENYA, KUGAMBANIRA impunzi badafitanye amasano aribyo byamunira??

    Ikinyamakuru IKAZE_IWACU bataragifunga cyari cyaranditse kuri ibi bintu, cyavuze ko Kagame agiye gushyiraho AMBASSADE yu RWANDA muri Zambia kugirango azabone uko yica, yicisha impunzi kandi asenya nibyo impunzi zimaze kugeraho (ubucuruzi).

    Impunzi aho muri hose mushyire hamwe kuko nibyo bizatuma muhasha umwanzi.
    .

  5. shema lucien says:

    ibi ni amazimwe ntubifatika Froduard ndamuzi ntiyagambana bikwiye ubushishozi bwimbitse

    • MushyireHamwe says:

      @Shema Lucien,

      Ntuhite ubyita amazimwe ahubwo banza ushishoze, kuko byose birashoboka ku muntu wemeye gukorana n’ingoma-Mpotozi ya FPF_Kagame, iyo wamaze kwakira amafranga ya Kagame ugomba gukora ibyo akubwiye byanze bikunze, bitaba ibyo azakurigisa cg DMI iguhe UTUZI twa Danny Munyuza.
      Ese umuntu wirukanye MURUMUNA W’UMUGORE wabaga iwe murugo urumva KURINDAGIZA,GUSENYA, KUGAMBANIRA impunzi badafitanye amasano aribyo byamunira??

      Ikinyamakuru IKAZE_IWACU bataragifunga cyari cyaranditse kuri ibi bintu, cyavuze ko Kagame agiye gushyiraho AMBASSADE yu RWANDA muri Zambia kugirango azabone uko yica, yicisha impunzi kandi asenya nibyo impunzi zimaze kugeraho (ubucuruzi).

      Impunzi aho muri hose mushyire hamwe kuko nibyo bizatuma muhasha umwanzi.

      .

  6. nteziryimana says:

    ndumiwe pe niba iyi nkuru ali ukuli ,umugore yarangije kuva kuli facebook hasigaye iyo yatakaje password yayo

  7. MUKASA JOHN says:

    UWO NUMUGAMBANYI KDI NUWOKWAMAGANWA,NIBA IMPUNZI ZIDAFATIYE BUGUFI ZIRIBONA MUMABOKO YA #RUBAMBA.KAWELA YIHANGANE AZANYANDIKIRE KURI FACEBOOK MURANGIRE UHA INKUNGA YANJYE.

  8. Teta says:

    Ibintibizoroha pe abahutu bazumvaryari mwokabyaramwe ibintibizoroha pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *