Baziga akomeje kubera ikibazo abanyarwanda muri Mozambique

uwo niwe warembeje impunzi zo muri Mozambike(Baziga Louis)!
  • Views 6715
  • Rating 12345

Iyi ngirwa mugabo witwa Baziga Louis ukomoka i Kibeho muri Gikongoro  akomeje kubera impunzi zo muri Mozambique ikibazo gikomeye . Nkuko twabibatangarije munkuru yacu y’ubushize, uyu mugabo ni umukozi wa Leta y’agatsiko ya Kigali. Gusa na none abamuzi bavuga ko atari ubwambere aranzwe n’ubugizi bwa nabi ngo kuko no kuva kera yari umutezi wa gatarina.

Uyu Baziga Louis alias umutezi wa gatarina, muri Mozambique yatangiye akora ubucuruzi buciriritse ariko nyuma yaje guhabwa irikotanyi yongera ubucuruzi  kugirango arusheho gukora akazi ko kugambanira bene wabo.

uwo niwe warembeje impunzi zo muri Mozambike(Baziga Louis)!

uwo niwe warembeje impunzi zo muri Mozambike(Baziga Louis)!

Ubu mu maduka ye yose habaye indiri ya DMI kuko hakoramo abasirikari ba FPR avana mu Rwanda.  Aba basirikari ba FPR abakura mu Rwanda afatanije na Ambasaderi Karega uhagarariye inyungu  za  FPR-Kalinga  muri Africa y’epfo na Mozambique. Iyo aba basirikari ba FPR bageze Mozambique  bagahinduka abakozi mumaduka ya Baziga ariko akazi kabo nyamukuru ari ukuneka impunzi no kuzigirira nabi.

Aha twabaha nk’urugero n’uwitwa Vital. Uyu Vital azwi n’abantu benshi bava mu Rwanda kandi iyo bamubonye bose barikanga kuko bazi ibikorwa bye muri DMI. Urundi rugero ni uwitwa Bosco. Uyu Bosco ni umurwanashyaka ukomeye wa Baziga kuko ibyo DMI ishaka gushyira hanze byose bijyanye n’iterabwoba ibinyuza kuri uyu Bosco wiyita umurokore. Uyu Bosco agira amatiku menshi ni nayo mpamvu DMI Baziga amwizera mugukwiza ibihuha cyane cyane bigamije gutera impunzi ubwoba kandi na none kubera kwihisha inyuma y’uburokore, impunzi nyinshi ntabwo ziramutahura.

Uyu niwe Bosco wiyita umurokore kandi ari inkozi y’ibibi

Uyu niwe Bosco wiyita umurokore kandi ari inkozi y’ibibi

Munkuru yacu y’ubushize muribuka ko twabagejejeho ikinamico ryakozwe na Baziga aho yagiye kwihisha kugirango abeshye ko yari agiye kugirirwa nabi n’impunzi maze abone uko aziharabika. Baziga nta handi yari ari ahubwo yari yibereye ku ndaya ye yitwa Uwera Claudine.  Uyu mugore Uwera Claudine akunda kwiyita andi mazina nayo tuzabatangiriza muri iyi misi kuko mugomba kumumenya kandi mukamwitondera (IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIBA MURI MOZAMBIKE ZIRATABAZA).

Banyarwanda muri Mozambique rero mukwiye kurya muri menge kuko DMI igira amayeri menshi ariko natwe tuzakomeza kubaba hafi , gusa umutekano wanyu mugomba kuwugiramo uruhari.

Charles Mugara

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to Baziga akomeje kubera ikibazo abanyarwanda muri Mozambique

  1. Ese koturi kwisi kandi ko tutazaturaho nkimisozi mwaretse tukibanira mumahoro tukareka gupfa ubusa

  2. kagame says:

    Louis we ushatse wakumva imiburo, ushaka urupfu asoma impyisi kdi agapfa kaburiwe ni impongo. Inyenzi s’abantu uzumirwa kdi uzasiga umuryango mu marira

  3. Nibyo uyu BAZIGA Louis, avuka i Kibeho, i Mpunge? Se yabaye vétérinaire (qualifié?) wa kera cyane. Louis ni murumuna wa KWITONDA Jean-Baptiste. Louis yabaye mu nkambi ya RUNINGU/Uvira (Zaïre ya kera) mu myaka ya 95-96 akora akazi ka cuisine muri MSH-Hollande- Centre Nutritionnel Thérapeutique ni ukuvuga ikigo kigaburira indya abarwayi ba bwaki. Muri kamere yiwe yakundaga amafaranga ku buryo yashobora kuyasumbisha abantu. Muriyo myaka yari akiri muto, ashobora kwiba utuntu dutoduto kukazi yakoraga (lait thérapeutiqu…), Yavuye i Congo Inkotanyi zitangiye gusenya amakambi no kwica abantu, afite umugore n’umwana umwe, ahungira i Kigoma muri Tanzania bityo akomeza urugendo muri Mozambique mu 1997. Kuko umuryangowe wose wari wasigaye mu Rwanda wabona Inkotanyi zarawugize inzira kugira ngo zizagere kuri LOUIS. Ngayo nguko!

    • pedrito says:

      ibyo nibyo ariko kugirango zimugereho zifashishiije abagore cyane cyane nibo bamutuye murwobo atazikuramo ikibi cye nuko natwe umuryango we usanga bidukurikirana turengana inkotanyi zadukoreye ibintu bibi kuburyo kuzikorera ibihembo byazo ninkibya shitani ni gereza ,ibirozi,agafuni, kujuggunywa mumazi,kuburirwa irengero kimwe muri ibyo nibyo ategerejeho igihembo kuri mukotanyi! ubu se yaaba umunyamurava yarusha paster bizimungu, yarusha karegeya, yarusha kayumba, yarusha kabuye, kiza , ninja, yangije isura ye gusa kandi kubikosora ubu byashoboka kuko imbere he ni umwijima gusa

      • inkotanyi twaje says:

        uyu bosco arazira ubusa kuko we ni ibigambo yigirira gusa ntaba azi iyo biva naho bigana! azagwa mubyo atazi! cyakora wenda ni uko aturanye na baziga ubundi yararaga ikiriyo aziko yapfuye!kandi boss wacu yari yibereya muri HOTEL!

      • mayeri ruti says:

        twaamusabye ko abantu bapfa ariko ikigaragara nuko uwo luis niba ari luis ashobora kuba aburira izo nterahamwe dushaka none se ubwo yadusobanurira ukuntu abigenzi dushaka baducika kandi twapanze mwibanga byanze bikunze buriya niwe ubarya akara dore ko ari bamwana aba yanga kwikora munda! ibintu ni bibiri ababone cyangwa ababure tumubone ave mugukina twe ntidukina ! batwereke cyangwa uvuge ko byakkuunaniye widutesha igihe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *