RUKOKOMA ARONGEYE, MBIVUGE KANDI MBISUBIREMO, AKABAYE ICWENDE NTIKOGA.

Twagiramungu
  • Views 10880
  • Rating 12345

Nyuma y’aho abambari ba Kagame bavugirije induru ngo batewe n’abantu batazi, ubundi Minisiteri y’Ingabo igasohora itangazo rivuga ngo batewe na FDLR, kandi Radio Televisiyo y’u Rwanda nayo irimo ivuga ko abateye itabazi, umunyapolitiki Faustin Twagiramungu umaze iminsi yiriwa yandikira Kagame amabaruwa y’urukundo nawe yahisemo kugaba igitero cy’akanwa kuri abo bantu bateye, akoresheje urukuta rwe rwa facebook. Dore ibyo yanditse.

TF

“Abatera uRwanda BATIVUGA izina nkuko FPR yabikoze, ntibavuge n’impamvu, kandi ngo “basonge mbere” bizabagora. Nta ntambara y’ikinyumanyuma! “

Ibi bigambo byuzuye ikimwaro n’ubuswa buhambaye, Rukokoma abyanditse nyuma y’aho amariye kubona ko atazigera aba Napoleon ngo ayobore umutwe w’INTIMIRWA Z’IMISHERU guhangana n’INTOZO za Kagame, ahubwo agahitamo gukora ibishoboka byose ngo azambye ibikorwa byo kubohora igihugu, agambana na ba mpatsibihugu bifuza gucamo impunzi ibice, kugirango bagumishe Kagame ku butegetsi.

Nyamara kandi TWAGIRAMUNGU ari kuvuga ibi bigambo mu gihe twamenye ko hari bamwe mu bambari be bari kugenda babeshya abaturage ngo nibo batangiye ibikorwa byo gucyura impunzi, kugirango abadashishoza babahe amafaranga. Birababaje kubona umuntu ukigendera kuri titre ngo yo kuba yarabaye Minisitiri w’Intebe mu nkotanyi, akajya kuzivugira igihe zicaga rubanda za Byumba ndetse na Kibeho, atinyuka kumva ko afite ubuhanga cyangwa ubushishozi mu buryo urugamba rwo kubohora igihugu rukorwa. Ese we ko yagiye mu nkotanyi zamwigarika kandi ngo yari umushyingirabami, agahambira uturago akajya mu Bubiligi? Ese yaba ariyo mpamvu igihe yajyaga kwiyamamaza yabonye inkotanyi zitangiye kubaga abo yari yashutse ngo bamukurikire, nabwo nabwo yahise ayabangira ingata agasubira kwa bene madamu kuvuza iya bahanda ngo ni inararibonye? Aha ngaha twagirango abamaze iminsi bumva bimwe mu bivumvuri bya Rukokoma bibeshya ngo biri kubaka ingabo zitagira aho zibogamiye, ko izo ngabo zitabaho, ko ashaka abo yongera kugusha mu mitego ya Kagame, kugira ngo ahembwe n’abamugize umuja kuva muri za mirongo icyenda. Abibeshyaga ngo yaba yarahindutse, ku buryo yaba ashakira ikiza u Rwanda, mugarure ubwenge ku gihe mu mureke Rukokoma yikirigite aseke. Abanyarwanda barahumutse, burya si buno, kandi ngo UMUCUNGUZI NI RUBANDA.

UmucunguziNiRubanda

MWALIMU SAMUSURI

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

16 Responses to RUKOKOMA ARONGEYE, MBIVUGE KANDI MBISUBIREMO, AKABAYE ICWENDE NTIKOGA.

  1. Imanzi Mine says:

    Akabaye icwende nti kwoga ndetse icwende rishaje rihorana agahumbu. Rukokoma we ivire mu nzira urashaje cyane,Kandi ushaje wanduranije.
    Mtuzigera Uba president w’u Rwanda yewe have Na Minister!
    Umugambanyi! Niryo zina usize imusozi.

  2. 10/5/2016 @ 17:01:20 says nice job intabaza.com!

  3. BIRASOHOYE says:

    J’ai toujours commenté dans ce sens: Harakwiye kubaho uburyo bushya bwo kurwana uru rugamba. KWIRINDA KURANGAZWA N’IBYO BIHUHA CYANGWA IBYO BITABAPFU. Aho tugeze ubu, ntawe ucyigishwa Umwanzi uwo ariwe. Ibibazo by’abanyarwanda bizwi n’abanyarwanda kurusha abandi bose. Ni ubona umunyarwanda ubibona ukundi,uzabyite UKWIRENGAGIZA cyangwa UKUBOGAMA kuko n’ababigoreka si uko baba babiyobewe. Icyakora hari abahutu benshi bakorera agafaranga muri iki kiraka FPR yashyize ku isoko. MURABE MASO. NI DUTSINDA URU RUGAMBA TUZABA DUTSINZE MPATSIBIHUGU. Naho abavandimwe bo tutavuga rumwe, tuziyunga.

    MURAKOZE

    BIRASOHOYE Eminence.

  4. Issac says:

    I see you don’t monetize your blog, i’v got idea how
    to earn some extra cash using one simple method, just search
    in google for: money making ideas by Loocijano

  5. shumbusho says:

    uburyo bwa Dipolomas nakomeze ariko igisirikare akiveho .

  6. aabacengezi bazafata arwanda byanze bikunze

  7. Kampire says:

    Rukokoma yarakwiye guhabwa akato muruhando rwa politic nyarwanda kuko ntacyo ayungura ahubwo ayisiga icyagane. Umucungu ni Rubanda!.

  8. mukiza brown says:

    nihatari kbsa murapfiki konta numudugudu fdlr irafats mu rwanda kweri!!!

  9. Mbonyingabo says:

    Mubwire Twagiramungu akore politic naho ibya gisirikare abirekere bene byo. Nindese wamubwiye yuko aringobwa yuko FDLR ikora nkuko Kagame yakoze?

  10. Serugendo says:

    Arko ahoyadushyize arabona hatamuhagije koko ahubwo Basonge mbere tuko tayari

  11. Bugaboburihabwa Jimi says:

    Uyumusaza yashajeneza
    Akareka kwanduranya koko!!!!
    Keranajyangirango kumenyubwenge na mashuli!!
    Akabisugusaza witwakowize ugasumbywa ubwenge nuwakuriye inyuma ishyo ry’inka.Aranyakuyumye, ntacyazageraho.na kagame by active re yamugirira.

  12. BYUMBA(RWANDA) says:

    arega TWAGIRAMUNGU ni ikibwa gitunzwe no gusahurira mu gifu.nibuka ukuntu kishe abanyaBYUMBA benshi gifatanije na KALINGA SNHYA ngo ” niyo BYUMBA yafatwa,ngo nta kibazo”.Ngo niyo BYUMBA yfatwa? urumva se TWAGIRAMUNGU afite ubuhe bwenge? niba abufite bugomba kuba buba mu gifu. FDLR niyo yateye kandi ifite STRATEGIES zihamye.Singombwa ko FDLR itangira gusakuza.Icyangombwa nuko FDLR yishe abapolisi 23 bose.Niyo yaba umupolisi 1 wishwe ni byiza kuko inkotanyi ipfuye babyita kugabanuka

  13. Mbonyingabo says:

    Twagiramungu na kore politic ibyurugamba abiharire abasirikare. Nonese arumva aringombwa yuko inzira Kagame yakoresheje muri 90 ariyo igomba gukoreshwa ubu.

  14. Theodosy mukayirangwa says:

    Icyo gishitani ngo ni Rukokoma Faustini Twagiramungu nticyibeshye na rimwe kuko burya si buno. Umwanzi ni umwanzi ntijya ahinduka umukunzi kirazira. Ntawe utazi amakuru yiki kintazi cyumusaza urutwa nimva. Tuzamumesa.

  15. Mandevu says:

    Ibi nibyo twari dukeneye, FT amenye ko yarambiranye kd amayeri ye arashaje cyane! nawe ngo nzamabaruwa yo gucyura impunzi…! Ntabwo tumukeneye nagato ntanahamwe rwose abimenye. UMUCUNGUZI NI RUBANDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *