IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MULI MOZAMBIQUE ZIKOMEJE KWIYAMA INKOMAMASHYI ZIHAGARARIWE NA LOUIS BAZIGA

Uyu ni wa mugore Baziga aba yihisheho, akaba anamukorera muri Pharmacie
  • Views 8023
  • Rating 12345

Kuva aho uyu mugabo witwa Baziga Louis ahimbiye imitwe yo kwicisha bamwe mu mpunzi zikomeye muricyo gihugu cya Mozambique ikaza kumupfubana, ubu Baziga na bagenzi be bahora mu manama atarangira bitwikiriye amajoro mu kabali. Biratangaje kuko uyu Baziga ngo ni pasiteri akaba atavuga rumwe n’inzoga ariko inama akaba azikorera mu tubali. Izo nama uzisangamo uwo Louis Baziga , Filbert,  Vital, Furaha n’izindi nkomamashyi ziyemeje gukorera FPR ibikorwa by’ubwicanyi aho muri Mozambique. Ikigaragara ni uko bitabahira kuko ubwo bateraga umwe mu mpunzi basanze adahari kuko yari mu rugendo rwo kwivuza muri Afurika yepfo nkuko asanzwe ariho yivuriza. Bagerageje gutera uwa 2 ari we Benjamin na we basanga ataraye muri urwo rugo dore ko yubatse amazu menshi akaba yari mu rundi rugo ruri mu birometero nka 20 uvuye kuri urwo rugo bateye.

Kuri urwo rugo bateye, baje kuhahurira n’ibyago rero kuko bagiye baziko bahita bamwica bityo bakongererwa amanota mu Rwanda. Barinjiye bararasagura bica abenegihugu 2 banakomeretsa n’umwe warushinzwe gufungura igipangu. Ayo maraso yinzirakarengane azabahame ubuzima bwabo bwose.

LOUIS BAZIGA NI MUNTU KI?

Baziga ni umunyagikongoro w’umuhutu wageze muri mozambique avuga ko ari umurundi ahabwa ubuhungiro nk’umurundi byo kujijisha kugirango nashakishwa atazagaragara. Ibyo rero byerekana ko yatinyaga ko hazamenyekana aho aherereye kandi yarasize akoze ibara mu banyagikongoro n’ababahungiragaho. Ubuzima bwa Baziga aho muri mozambique bwagiye burangwa n’intambara kuko muli 1998 yahanganye n’uwitwa Manisha bapfa amafuru y’imigati,  bimuviramo no kugirana ibibazo na Michel wahise ahitamo kwigira muri Afurika y’epfo yanga amahane. Nyuma y’aho yagiranye ibibazo n’umukecuru witwa Foibi birangizwa na Polisi ya Mozambique. Ntibwo byarangiriye aho kuko yagiranye indi ntambara na Zabuloni bapfa itorero birangira Louis Baziga ajugunywe hanze y’itorero kuko yaramaze kujya asambanya abagore b’abandi muri iryo torero. Amaze kwirukanwa muri iryo torero, yahise ashinga urundi rusengero ariko ingeso ntiyacika.

Twibuke ko uyu Louis yishe umusore witwaga Ndagije wamukoreye mu iduka nyuma akaza gutangira akaduka ke. Baziga yabonye Ndagije amaze gutera imbere ahitamo kumwica akoresheje umugore we bari barafatanywe ari kumusambanya, bikamuviramo kureka akazi. Baziga rero yafatanyije n’uwo mugore wa Ndagije baramwica kuko uwo mugore yari azi ko azahita aba umugore wa 2 wa Baziga Louis. Siko byaje kugenda rero kuko Baziga we yabikoranye ubuhanga bukomeye kuko yashutse umugore ngo avuge ko ari we wiyiciye umugabo we Ndagije, maze urukiko rumukatira imyaka 25. Baziga  rero yakoze uko ashoboye acikisha uwo mugore amwohereza Cape Town muri Afurika y’epfo kugira ngo atazigera yongera gukandagiza ikirenge muri Mozambique. Ni na gutyo Baziga yahise yigarurira ibye byose.

Ubu tukaba tubamenyesha ko iduka Baziga yaritwaye burundu akahashyira na farumasi. Ubukire nk’ubu bw’amaraso y’abantu nibwo Baziga yigwijeho. Ubanza umunsi amaraso yamennye yamugarutse azasara akiruka imisozi.

Uyu ni wa mugore Baziga aba yihisheho, akaba anamukorera muri Pharmacie

Uyu ni wa mugore Baziga aba yihisheho, akaba anamukorera muri Pharmacie

Mukurangiza turagira ngo tugaruke gato ku nkuru y’ubushize Baziga akomeje kubera ikibazo abanyarwanda muri Mozambique). Twari twavuze ko hari undi muntu witwa Bosco w’umurokore  nawe uri muri bamwe Baziga akoresha mu gukwiza ibihuha bijyanye n’ iterabwoba. Turagirango tubamenyeshe ko hari umuntu watwandikiye avuga ko uyu Bosco Nduwayo bavuga ko ari umurokore yaba ntaho ahuriye na Baziga ngo akaba arengana. Uwo muntu yatubwiye ko Bosco yaba azira amakimbirane yabaye mu idini rya Mashava. Kuba Bosco Nduwayo yari ku ruhande rw’abarwaniraga uburenganzira bwabo barimo muri iryo dini,  bamwe mubari abapasiteri b’idini rya MASHAVA ubu baciwe, akaba ariho uyu (Bosco Nduwayo) nk’umwe mu bakirisitu bateye ijwi ryabo hejuru bagirango bamenye ikihishe muguha akato bamwe murabo bapasiteri barimo bacibwa muriryo torero, akaba ariho izingiro benshi babona kwariryo uyu mugabo Bosco Nduwayo yaba arimo azizwa. Turabamenyesha ko tukimukoraho itohoza rihagije kandi tunasaba uwaba afite gihamya cg andi makuru yerekana ko uyu Bosco yaba arengana cga akaba akorana na Baziga yayaduha.

Nguwo Bosco bavuga ko ashobora kuba abeshyerwa ko akorana na Baziga

Nguwo Bosco Nduwayo bavuga ko ashobora kuba abeshyerwa ko akorana na Baziga

Ikindi kintu ni uko uyu Baziga Louis afite murumuna we witwa Ndikumana Jean Marie utamushyigikira muri ariya mafuti ye kimwe na muramu we Pedro  bakaba bamuhanura ariko ntiyumve.  Ubu Baziga akaba afite ikibazo cy’abenegihugu bapfuye mugihe yashakaga kwicisha umucuruzi Ndagije bikaba ariyo mpamvu hifashishwa uyu Bosco kuko bene wabo wa Baziga ntibashaka kwiteranya n’izindi mpunzi kandi babanye neza. Gusa turacyategereje amakuru yimbitse kuri uyu Bosco. Amakuru dufite ubu rero ni uko Baziga ashobora no kongera kwihisha kubera ubwoba n’ikimwaro kibyo akorera bene wabo. Hagati aho biriya yakoze akaba yaragirango asige icyasha impunzi zose z’abanyarwanda kubera ko i Maputo hari ikibazo cyo gushimuta abahinde n’abandi bantu bakekwaho amafaranga. Baziga rero yashakaga gukoresha ibi bikorwa bibi bisanzwe bizwi ngo abyomeke ku banyarwanda b’impunzi abaturage bazahukemo bazigirire nabi nkuko bimeze ubu muri Zambia,  none yabonye ko byamupfubanye ubu ari muyindi mitwe tuzabagezaho  tumaze kuyitohoza neza.

 

uwo niwe warembeje impunzi zo muri Mozambike(Baziga Louis)!

Uwo ni umwicanyi ruharwa Baziga Louis

Charles Mugara

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

18 Responses to IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MULI MOZAMBIQUE ZIKOMEJE KWIYAMA INKOMAMASHYI ZIHAGARARIWE NA LOUIS BAZIGA

  1. Verité says:

    Mwese nimuzibe…
    1) Baziga ndamuzi neza kuva 1998. Mwese mumwita umwere mwamumenye muri 2010 ariko ndabona amateka yarabihishe.
    2) Afite amakosa menshi amuhama arimo gusambanya abagore b abandi benshi no gukoresha umwanya wa pasteur nabi, mu kwicisha abataravugaga rumwe nawe.
    3) Kuva yatangira guhagararira diaspora (n’ubwo ntumva ukuntu impunzi ihagararira diaspora y’igihugu yahunze) yahise aba rukarabankaba.

    Niuko rero mwese mwigiza nkana ngo ni umwere nimuceceke kuko ntacyo muzi. Ahuhwo nafatwe aryizwe abo yahitanye

  2. Nzobona says:

    Padiri yayoboye misa ageze hagati abwira abayoboke be ati:”IRI NI IYOBERA RIKOMEYE RY’UKWEMERA”
    Inama nto natanga:
    1.IMVUGO NYANDAGAZI YANDAGAZA NYIRI KUYIKORESHA
    2.IJAMBO RYIZA NI MUGENZI W’IMANA KANDI IMVUGO NZIZA IHOSHA UBURAKARI.
    IGITUTSI NTIGISHYIGIKIRA IGITEKEREZO cyawe.

    Naho kubivuzwe haruguru, … Imana ntinegurizwa izuru. uwakwiyemeza umugambi utari mwiza ku nyoko muntu cyane cyane mu nzu y’Imana yaba yibeshye kuko uwitwa Farao Ramsess yagerageje gusuzugura Imana birangira ingabo ze ziguye munyanja.
    Yani na yambure isi yarasamye irabamira
    iyi nkuru iramutse ari ukuri twagira inama Louis “KWIYINIRA AKISUZUMA AKIHANA” kugira ngo atazagibwaho n’urubanza.
    METANOIYA(MWIHANGANE ABAZI UKO IRI JAMBO RYANDIKWA MU RUGIRIKI JYE NDYANDITSE MU KINYARWANDA), NI ijwi ry’Umwuka wera rihora rikubwira ngo “HINDUKIRA WIHANE”, “AMALESIYA” rikaba ijwi rya Satani rikubwira ngo uzaba wihana.

    ERARE HOMANUM EST DIABOLECUM PERISEVERARE
    bISOBANURA NGO: icyo MUNTU na Rusifero bahuriyeho ni uko bose bibeshya bakagwa mu IKOSA, naho icyo bataniyeho ni uko MUNTU yikosora naho RUSIFERO AGAKOMEZA MU MAKOSA YE.
    – icyo twabwira abayetorero, ni uko Nyiraryo Yesu yaryubatse kurutare kdi imizi y’i kuzimu ntizarishobora.

    Tugire amahoro.

  3. Bavakure says:

    Wowe utangaza amafuti ngo bibaza ukuntu louis yamujyezeho mbere,uri injiji ntanubwenjye ujyira kuki se ahubwo utanabaza impamvu umuryango wamusijyiye ibintu ari umunyarwanda Kandi bo ari abarundi.kuba yarafashije abantu akaba umwizerwa,Dore ko tumuziho ubunyangamugayo no kumenya kwitanga Dore ko atanavangura umusanze wese aramwakira,nawe u mwandika wasanga atarabuze icyo yakumariye cga mwene wanyu.mumuziza Kuba adafatanya namwe muri ayo mashyaka yanyu yastinzwe no Kuba ajyera aho muzi mwasize mwishe abantu mwe mukaba mutahakandajyira,abandi mwarasahuye mukaba mukurikiranywa ninkiko.

  4. Sekarambi says:

    Karabaye noneho nishyano zino nkora maraso zinterahamwe zikozeho ga zisigaye zivujyira kuri television zivuga amagambure zishyira kugasozi ngo bazibone aho kwihisha ngo zirebe ko bwacya kabiri. Baraje babasubize ibyo musaba.mujyane ubwicanyi bwanyu aho muturuka mureke kwonjyera ibibazo mugihugu cyabandi.uwo mbituyende evariste ubu uri gukina umukino revocat yakinaga ufatanije na Hakizimana Jean de Dieu.mubarebe neza nibo bajyiye guteza akaga impunzi zabanyarwanda,Hari nabandi babari inyuma tutiriwe tuvuga hano.mureke kubeshyera Louis kuko ntawe yigeze ashaka kwica ntanuwo yabujije amahoro.mukomeze mwirate muziko muri impunzi ndetse bamwe mwaracitse uburoko abandi burabatejyereje.mujyeze kundundoro ubwo musigaye mumarana ugwanyu mwiratana udukontineri (contineur) twumwanda mujyihugu cyabacumbikiye .

  5. kayinamura says:

    Bimaze kugaragara no kumenyekana neza ko kujyirira neza abahutu arinko gukura impyisi murwobo ikaguhemba kukurya.Luis Baziga niwe wafashwe abo bose muvuga ndetse nabo mutavuga ,nka ba frolibert,ba sebyatsi,ba deomedi,ba Fidel ariwe papa bonc,uwo wamarishije abantu ariwe njyirwa mushumba itajyira umwana yirirwa ig mubagore ngo irebere ko yabona umwana ikoreheje amaturo nibyicumi byabacristu ariwe Hakizimana Jean de Dieu Ukuriye abo bicanyi beshi beshi yafashije none murashaka kumwica.mwese bo muri Maputo musubize amaso Inyuma mwibuke abandi murebe umumaro uwo mugabo yabamariye none murashaka kumwica muririrwa mumusebya muvuga oibitaiv

  6. Musemakweri says:

    IKINDI MUGOMBA KUMENYA: UWO Louis bivugwako ariwe wicishije MANASSE KUKO ABABIKURIKIRANIYE HAFI BIBAZA UKUNTU YABAYE UWAMBERE KUGERA AHO NYAKWIGENDERA YARATUYE KANDI BAZIGA YATUYE AHITWA BOWANI KUBAHAZI NIKURE. IKINDI UMUGORE WA NYAKWIGENDRA MANASSE YAGIYE KWISHYIKANA MURI POLISI YO MUMUJYI ATAMBUTSE POLICE STATIONS ZINGAHE? uYO BOSCO NTAGOZERA MUMUREKE ABAROKORE BAGENZIBE BAZI IBYAHA BYE
    BAZAMWERKA AHOBUKERA NIBAMAKUMUJYUGUNYA HANZE MUZAMWAKIRE MUMUHANE ARYOZWE IBITUTSI YATUSE SETANI NABIWE IGIHE YARACUZURA UMWUKA WERA KERA.

  7. Musemakweri says:

    IKINYOMA KIMARA UMUSI NTIKIMARA UMWAKA.iBYOMUKORA BYOSE HARI IUGIHE BIZAJYA AHAGARAGARA.mWIBAZA KOLETA YA MAPUTO ISINZIRIYE?UKO BIRI KWOSE UTWOTWAMANEKO KAGAME YOHEREZA AHO SI ABAHANGA KURUSHYA ABA MOZAMBIKE.UMUNYARWANDA Serushoki jean hihinduye UMUGANDA NIWE WABISUTSEMO AMAZI AKIMARA KWAKIRA SATANI NKUMUKIZA WE IGIHE UMWUKA WERA YAMUVAMO AMAZE KWAKIRA AMAFARANGA YA fpr BINYUZE MURI adpr.
    mUSHAKISHE UWOMUSAZA MUMUMWAMBIKE UBUSA KUKO NTAKINDI ATEGEREJE KUVA ARETSE UKURI AGAHITAMO KUNYWA AMARASO YABO YIGEZE GUHAZA IGIKOMBE CY’URWIBUTSO RW’AMARASO YA KRISTO.

  8. Kampire says:

    Ampayinka data, nabanje umuhungu we Binego bya Nyirakajumba,Hanyuma ubu urwango ubugambanyi,kwicana biranga bene kanyarwanda bizashyirwaho iherezo mubuhe buryo!kuki inda twayirutisha abavandimwe inshuti n’abadukomokaho!Abashaka kwitwa ibikomerezwa hejuru yimivu yamaraso yabagenzi babo rwose nibamaganwe kd niba bumvaa bikubite agashyii basubize agatima impembero bibuke agaciro kikiremwa doreko bashaka kukarutisha ibyubahiro byigihe gito.Reka ntere akamo amakipe ahanganye muri Mozambique komurimo muteshuka imihigo mwahize muri kwirukankana uturago mu mashyamba ya Congo nahandi mwaciye nimusigeho singombwa komwakwicishije bagenzi banyu cyangwa mubagwishe mu minwe yabanzi ngonugushaka amakuzo yubakiye kumisenye, ntibihwitse kugambanirana birimo bibaranga aho umukirisitu atakimenya agaciroke nihabeho ubworoherane kubabarirana ninabwo muzatunganirwa.

  9. kamana says:

    Kuko muri abicanyi niyo mpamvu iryo jambo muri ko resha cyane muba mubyikuraho ariko bikanga bikabakurikirana.Louis Baziga mwanjiji mwe Hari aho mwumvise hari hari umushinja no mugihugu mwe mudashobora gukandajyiramo kubera ibyo mwahakoze. Ariko muraharabika umuntu udashobora no kwiyicira inkoko ngo ayirye.ibyo byose turabizi ko ari ibinyoma kuko adafatanya namwe muri ubwo bwicanyi bwanyu.ahubwo mwikozeho Kandi muzanikoraho Dore ko muzi kwivujyiriza induru.sha murabeshya ntaho muzabikira

  10. gihozo says:

    Iyo musebya umuntu mumwita amazina nkariya muzineza ukuri ko ari umwere ahubwo ko yarajyiye kujyirirwanabi Imana igatabara.Murarushywa nubusa kuko numuntu Mwiza ushimwa nabantu ndetse ni Imana.

  11. karekezi says:

    Ese ntimukorwa nisoni iyo mwandika ibinyoma nkibyo koko,ese uwo my gore muvuga yacikishije ubu ngo ari cape tawun siwe ufungiye javelan mubagore nyuma yo gukatirwa imyaka22.mwanjiji mwe mutaniye ibyo muvuga ahubwo se Hari u wijyeze amubona haze nibura ngo avuge ko bamucikishije.uwabanyomoza yavugabyose gusa ntajyihe cyiphabusa dufite nkamwe.gusebanya sibyo bizabakuraho amaraso yabantu mwamennye habe no gufungura umwicanyi Deomedi na Revocat uhagararoye abicanyi RNC nubu nawe umeze nkufunze uri gushakishwa nubutabera BWA Mozambique utejyerejwe aho Deomedi ari.na Ndajyijimana Benjamin nawe uri I nyuma ya FDLR.abo bajyikomeje gushaka kumena amaraso.

  12. hakiza says:

    Ariko burya abicanyi muribabi koko ubwo mwita Louis umwicanyi mubikiye kuko mwashatse kumwica mukamuhusha none niwe mwise umwicanyi ngo mugumye mujijishe.ibyo mwandika mumusebya ntacyo bivuze kuko ntawe utamuzi ko ni neza ye ajyirira nabo atazi.murarushya nubusa

  13. nkubito says:

    Ese ubwo gusebanya kwanyu mubona arikwo kuzabahesha gutsinda.deomedi ufunze wemeye icyaha siwe wavuze abo bari bafatanije gushaka kwica louis Baziga.ubwose murigushaka guphubya muhisha ukuri musebya Louis ngo babe aribyo barangariraho,ibyo binyoma byanyu muhisha ukuri ngo Batamenya ko Revocat karemanjyingo na Ndajyijimana Benjamin aribo bicanyi.murarushya nubusa ukuri kuzatsinda.ibyo mwandika byose ni ibinyoma Revocat siwe watanze amafaranga yambere ayaha uwo wagombaga kwica Louis abibwiwe na Deomedi ese ubu bazihisha bajyeze ryari mwaretse kubesha.ko IMANA itarenganya.

  14. kamara alexi says:

    Mwabuze ibyo mwandika mwirwa mubeshya gusa ubwo se mubona koko Hari ucyita kuri ibyo binyoma byanyu.murarushywa nubusa ntawe usebya uwo imana itasebeje.mukomeze muri kumwonjyerera umujyisha mwikururira umuvumo.

  15. fostus says:

    ikindi nabwira nuko iyo turi kumwe nanga kwiteranya nawe kuko udakunda guhanurwa ariko turi abo munzu imwe sinkwanga dukize nawe wikize widuteranya nabavandimwe dore twari twibaniye neza na bose ngayo abakuru bo mumuryango ntugisha inama ngaho urumva abakoshya gusa saba imbabazi umusaza laulent umwegere inama aguha ntutere imigeri ntakwanga garukiraho dore turandika bucece ariko umunsi abanyamuryango twaguhagurukiye uziyahura!ikindi garura luisa aho wamujyanye ntitubishaka wamujyanye wagishije nde inama turkey si heza uramuhungisha iki ? nyarutsa inxira zikigendwa!

  16. fostus says:

    burya ni uko amatwi arimo urupfu atumva ihoni ubundi bigaragara ko igihe cyo kwihana no kwiyegurira Imana kwa Luis cyari icyi ariko aranangiwe umutima”’ibimusohoreyeho nibi”’ umutima w’umuntu urusha ibindi byose gushukana kandi ufite indwara mbi ntiwizera gukira! akwiye guca bugufi agasaba imbabazi ahereye kumugore we mama luisa! kuko yamubereye satani bikomeye2agomba gusaba sebyatsi imbabazi kumakosa azi yamukoreye 3 agomba gusaba umwari yacukuruje umwana yamubyayeho akamutwara mumpfubyi akaba yirirwa yiruka kumusozi
    3 agomba gusaba past zaburoni nitorero ryose imbabazi kuko niwe watangije ibice mw’itorero ry’Imana pantecoste international
    4agomba gusaba imbabazi past usabyimana samuel kumakosa umutima we umushinja yamukoreye
    5agomba gusaba imbabazi past jonh imbabazi kubera umwiryane yabibye mwitorero rye!
    6agomba gusaba imbabazi umugabo wese aziko yarongoreye umugore kandi ntazabikinishe ukundi
    7akwiye guhagarika ubugambanyi akorana n’inkotanyi agatuza kuko igihe cye niki
    8’agomba gusaba imbabazi:diomede nabandi bose birirwa bihisha kubera we imiryango yabo ikaba iri gukena kubera we! naramuka atumviye imiburo muhaye ndamumenyesha ko ntabuhungiro afite atakwibeshya ngo avuye maputo agiye Rwanda,uganda,turkey,suede,belgique ect…….aho hose azahasanga abazamuryoza ibyo yakoreye society ! ubu buryo abonye yibupfusha ubusa yewe nibiba nindishyi z’akababaro azitange ariko agire amahoro ahe n’amahoro umuryango we! akabazo nakubaza past luis: urasenga cyane tugafashwa none reka nemere ko umuntu yashatse kukwica ! icyakurinze ngo udapfa ni iki? none ko uri umuvugabutumwa ukaba warihimuye nawe kwica ese ubwo nizo mbuto zawe cg wari kubashaka ukera imbuto nziza nabo bakihana! ubu ndaguhanurirako uzakena ukarwara ugafungwa ndetse ugasabiriza nuramuka utihannye ngo ugaruke munzira yuwaguhamagaye! ubu ibintu bikuri imbere ni2: guha Imana icyubahiro ‘ugaca bugufi ugasaba imbabazi ugasekwa ukagawa ukaba wanapfa uzize ukuri cg
    kwihagararaho ukaguma mucyubahiro cyawe ubundi ukitegura kuba umwami nebukadidezari mugihe cye cy’imyaka 7 arisha nk’inka guhitamo ni ukwawe uyu munsi!

  17. Teta says:

    Barishuka Imana ntizabyemera

  18. jofer says:

    uwo Benjamin yashztse kwica ni Bonyinkindi w,umurokore?urwo rugabo nibarutorere umuti none rwo ntiruva amaraso?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *