ESE UMURWAYI YABA YATANGIYE KUNYWA “UMUTI” WO KURIBWARIBWA?

Kagamex
  • Views 6508
  • Rating 12345

Amakuru aturuka kwa muganga aremeza ko umurwayi yatangiye kunywa umuti ku bw’ikibazo cyo kuribwaribwa. Birahwihwiswa ko abarwaza babiri asigaranye (RDF na RNP) bo kumusimburanwaho, uwasigaye ku rugo ejo bundi ngo yaba yarasinziriye bakamwinjirana mu rugo!

Kera tukiga, dore ko ubu ntamenya ibikorwa uko nabyita, hari abanyeshuri abatabizi neza bitaga abaswa, ariko bakaba abahanga mu gukopera. Hari abo wasangaga bakopera, bagakopera n’amazina ya mugenzi we bicaranye, byose akandukura nta na kimwe asize, agahereza mwalimu. Abo banyeshuri njye narabakundaga cyane! Ni abahanga mu kwigira ku bandi!

Mu minsi mike ishize rero, hari umugabo washatse gukopeza undi, niba ari ku bushake simbizi, ariko nyir’ugukopezwa, kubera atari umuhanga ararangara ntiyakurikira ngo amenye ko bari kumukopeza! Umugabo umwe ati “PAUL KAGAME NYARUKA USOME KWA SUN TZU UKO BAVUGA” (THE GREATEST VICTORY IS THAT WHICH REQUIRES NO BATTLE. SUN TZU, ART OF WAR)! Undi ati “NGARI”

Ese koko yaba ari FDLR yateye u Rwanda?

Mu by’ukuri njye sinari nemeranywa neza n’ababibona gutyo. Kugeza ubu, nta kimenyetso kirabinyemeza. Nimbona ibimenyetso, nzabyemera. Dukurikije amakuru inzego z’ubutasi bwa Paul Kagame zamye zivuga, birazwi neza ko abarwanyi ba FDLR bihishe mu mashyamba ya Kongo mu birometero byinshi uvuye ku mupaka n’u Rwanda. Mu minsi mike ishize, andi makuru yatubwiraga ko FDLR ziri mu gihugu cy’u Burundi. Abandi bavugwa ko barwanya leta ya Kigali bakaba babarizwa kure. Mu birometero bisaga ibihumbi umunani (8,000km) uvuye mu karere u Rwanda rurimo. Ni ku bw’izo mpamvu njye ntaremeranya neza n’aya makuru ko FDLR yaba yakandagije ibirenge ku butaka bw’u Rwanda ikahamara iminota irenze cumi n’itanu.

 

Bamwe mu ba rwaza ba Kagame

Bamwe mu ba rwaza ba Kagame

Tujye dukunda ukuri! General James Kabarebe ntiyibeshya. Ni umunyakuri. Nk’uko tubizi, RDF ni ingabo zirindira umwanzi ndetse zikamurwaniriza hanze y’imipaka y’u Rwanda. Kuba rero batubwira ko habaye imirwano kandi ku butaka bw’u Rwanda, njye natekereza noneho ko FDLR ari ibimanuka (supernatural)! Bitabaye ibyo, abo bakoze ibyo baba ari ba basore ba Jack Nziza, Karenzi Karake na Dan Munyuza bariho bashaka uko bikiza uwo badashaka. Keretse na none niba ari “umuti” umurwayi atangiye kunywa urimo umuvugisha aya Ndongo (hallucination). Sinemera ariko ko ari uwo muti wahindukira ukavugisha n’abarwaza be. Ubwo baba nabo barwaye kurenza uwo barwaje. Twibaze; niba batarwaye kurenza uwo barwaje, byumvikana gute ko abasigaye ku rugo bisinzirira?

Ubusanzwe umuntu uribwaribwa ntapfa gusinzira uko yiboneye. Ahora ashikagurika. Keretse nyine iyo yamaze kunywa ku muti! Nibwo ashobora kwisinzirira! Ikigaragara ni uko ari umurwayi ari n’abarwaza be bose barembye.

Igisigaye, abaganga barabe maso! Aho bukera ndabona bisaba kongera “dose”wenda umurwayi akabasha kuva muri za hallucinations arimo akabona neza ibintu! Bitabaye ibyo azashiduka yisanze ku gitanda wenyine, abarwaza atamenye iyo baciye! Ku rundi ruhande, abegereye umurwayi barabe maso. Gutangira kuvuga aya Ndongo bishobora kuba ikimenyetso ko igihe icyo aricyo cyose indwara ye ishobora gutuma mu mutwe buyaga, akajya kuri etape ikurikira y’uburwayi bwe, ahasigaye akaba yakora amahano, agasandaza buri kimwe cyose kimuri iruhande! Le lion est devenu édenté et, plus de griffes!

En politique, il est vrai, il n’est pas de faute plus grave que de sous-estimer son adversaire! (François Soudan, J.A L’Intelligent Nº2095).

Muyumbu Chris

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to ESE UMURWAYI YABA YATANGIYE KUNYWA “UMUTI” WO KURIBWARIBWA?

  1. kendrick ney bavon says:

    the rascals are always in valueless chating ! you suspect you strangers you know rwanda more than rwandans !umunyarwanda yaravuze ngo urusha nyina w umwana imbabazi aba ashaka kumurya muhumure twarabamenye kandi muraruhira ubusa

  2. Emmanuel says:

    Dr ndaribwaribwa nta muti aratangira kunywa, narangije kuwahira none ndacyawuvuguta kugirango nzamuhe over dose akire vuba, kuko jye sineze ubuvuganga ariko ndi magendu. nkaba mboneyeho umwanya wo gusaba abarwaza be(rdf,for,dasso,police, inkeragutabara .. ) n,abavandimwe ko basabwe kutanyishisha ahubwo baze bamfashe tuwumusomye.

  3. nv says:

    Ariko mwigize banyirandabizi cyanne ndetse no gutukana kwinshi ubu nimwe mu menya ibibera mu gihugu kuturusha twe tukirimo?ariko ubundi ikinyabupfura aho muri ntabwo bajya bacishamo ngo babahe gake?atiko wasanga mutumva kuko nubundi mwagiye mwari mugamije kututsemba birabapfana ntahandi muzongera guca mwa nterahamwe mwe

    • Emmanuel says:

      nkunze ko umenye ko turi interahamwe, ariko ntabwo turi imbwa. ngo ntaho ntituzongera kubona aho tunyura dutera urwanda,? urabeshya, ntanzira tukwatse, gusa niba uri umugabo ntuziruke uzahagarare duhure. uzangaye gitinda ntuzangaye guhera.

      • Mugabo Innocent says:

        Emmanel urakoze rwose kubwira ukuri nv! akeka se ko hariuzamusaba inzira agiye gutera? ndumva imyumvire ye yaba icuramye pe! gutekereza ko abimweuburenganzira bwaboimyaka n’imyaniko bagomba gusabainzira ngo babusubizwe kandibarabwatse igihe kinini bakabwimwa!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *