ISHYANO KALINGA RYAGARUTSE MU RWANDA NTAHO WARIHUNGIRA – USHATSE WAHAGURUKA UKARIRWANYA

Kalinga_Rwanda
  • Views 5987
  • Rating 12345

Kuva mu mwaka 1990 Inkotanyi zinjiriye Kagitumba, imiborogo mu bana b’u Rwanda yanze guhagarara. Abari bataramenya ko ari Kalinga yarigarutse baguye mu mutego wa FPR-Inkotanyi maze barirwanya karahava. Bakurikiye buhumyi ikirura cyambaye uruhu rw’intama maze basenya inzego za repubulika zasagasiraga akateka ka muntu. Ahari abantu hanuka urunturuntu, sinavugako ubutegetsi bwariho bwari bunogeye buri wese ariko navuga ntashidikanya ko bwarangwaga n’ubumuntu aho umunyarwanda yakoraga ibyo ashaka yisanzuye nta muntu umuri hejuru. Uhinga yarahingaga agasarura kandi akihitiramo ibyo ahinga bimuteza imbere. Ucuruza yarafite uburenganzira bwo kubikora nta muntu umuca imisoro ituma areka ubucuruzi bwe. U Rwanda rwari nyabagendwa mu karere ku buryo imipaka yari mu bipapuro gusa. Abanyarwanda batemberaga nta nkomyi.

Ntibyaciye kabiri amashyaka menshi asesekara mu Rwanda muri 1991, maze ashobora gukora yisanzuye bitandukanye n’ihuriro ry’amashyaka njya numva aba mu Rwanda ubu. Twemere amakosa twakoze twanga gukoresha urubuga rwa politiki rwari rubonetse tukagwa mu mutego mutindi wa FPR-Inkotanyi yari yambaye uruhu rw’intama ngo tutavaho tuyicyeka ko yikoreye ishyano Kalinga.

Uburyo Abanyarwanda bari baracakajwe na Kalinga bikorera umwicanyi wabahekuye

Uburyo Abanyarwanda bari baracakajwe na Kalinga bikorera umwicanyi wabahekuye

Abatari baturiye Byumba na Ruhengeri twabonye abantu bikorera uturago bamanuka berekeza za Kigali tuti aba bimukira barajya he? Ntitumenye ko ishyano Kalinga ryaduseseranye mu gihugu ririmo rigenda ribaga impinja, abana, abagore n’abasaza. Ubwo icyo gihe ingabo z’u Rwanda zarwanaga ubutaruhuka (FAR), abaguye mu mutego bati aba bahunga babibaze Habyalimana. Bamwe bitiranyaga igihugu n’umuntu nkuko njya mbyumva ngo Kagame ni u Rwanda. Abinkwakuzi mukuyoba bo bavugaga ko Habyalimana navaho impundu zizavuga (intamenya ntibwira umugenzi). Uwari gushishoza yagombaga kubonako uzanye imbunda aturutse hanze kandi yica igihumeka cyose atakwizerwa ngo arute ukureka ukinigura unamutuka. Uko byari kugenda kose amatora anyuze mu mucyo yarahagije ngo ubutegetsi busangirwe nta muntu uhejwe.

Urugamba rwarakomeje, imishyikirano ya Arusha isangiza ubutegetsi abanyarwanda bose ngo habe inzibacyuho yakurikirwa n’amatora. Aho Inkotanyi zerekanye ko zari zitwikiriye uruhu rw’intama, zarenze ku masezerano zihanura indege yaritwaye abaperezida babili Juvenal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira n’abandi bantu bari kumwe. FPR iteza ubwicanyi mu gihugu hose ifatanije na mpatsibihugu kugirango ibone impamvu yo gufata ubutegetsi budasangiwe. Hano yahungaga amatora yari gukurikira inzibacyuho. FPR igera mu murwa mukuru w’u Rwanda maze abantu bahunga ari mu mamiliyoni berekeza mu bihugu bikikije u Rwanda.

Abanyarwanda bahunga icumu rya FPR-Inkotanyi muri 1994

Abanyarwanda bahunga icumu rya FPR-Inkotanyi muri 1994

Ishyano Kalinga ntiryarekeyaho, ryakomeje kwica abanyarwanda cyane cyane abahutu bize, abasirikare bari mu ngabo za FAR, abacuruzi n’abandi bose bashoboraga kurwanya ingengabitekerezo ya Kalinga. Inyigisho umuntu yavanamo nuko ubwicanyi bwatangiriye Byumba na Ruhengeri, abatari bahatuye ntibumvagako bwakwira u Rwanda rwose. FPR yarambutse muri Congo gucyura ku ngufu impunzi z’abahutu. Abantu benshi barishwe. Izi mpunzi zumvagako kuba zitari mu Rwanda FPR itagombye kuzikurikiranayo ngo izice. Ubu nandika Inkotanyi ziri muri Congo kandi ziri kwica impunzi zitarobanuye. Isomo umuntu yakuramo ni ukumvako niba impunzi ziri muri Congo zirimo guhigwa, ubutaha ni wowe wahungiye aho wita iyo bigwa. FPR ikoresha uburyo bwinshi, ubugambanyi, amarozi, kwica n’ibindi. Ubaye intwari wakwifatanya n’abari mukaga ubu, mukarwanyiriza hamwe ishyano Kalinga ritaragusanga aho wahungiye wita iyo bigwa. Igihe Ishyano Kalinga ryabagaga abanyarwanda I Byumba na Ruhengeri, abatuye Kigali bumvaga ritazahagera.

abana

Abana b’impunzi z’abahutu bishwe vubaha mu ntambara iri kubera muri Congo

Abakoreye FPR (abenshi baguye mu mutego wayo) bahawe imyanya babizezaga kugirango bigishe inkotanyi zitari zizi administration. Ntibyamaze umwanya munini, mu gihe cy’umwaka Inkotanyi zatangiye kubahindukirana zirabica abandi barahunga. Abahunze nabo zabasanze hanze bamwe zirabica (ingero ni Theoneste Lizinde na Seth Sendashonga biciwe muri Kenya). Uwari uhagarariye inkotanyi mu mahanga ari umuhutu witwa ko yitonda atagira amahane Pasteur Bizimungu bamuvana ku buperezida bavugako yigamba ko afite inka nyinshi. Yashatse gushinga ishyaka rye yise UBUYANJA, nkuko byabagaho muri 91-94, maze FPR imubwira ko ibintu byahindutse. Inyigisho umuntu yakura aha ni ukumva ibyo abandi bavuga ukabitekerezaho ntiwigire bamenya mu isi. Isi ifite amacenga menshi.

Umwanzuro

FPR-Inkotanyi yazanye ishyano Kalinga ryari ryarasezerewe mu Rwanda mu myivumbagatanyo ya 1959 aho abanyarwanda bahagurutse bakavugako ubutegetsi bwa cyami batabushaka, bagashyigikira ishyirwaho rya repubulika. Umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa. Abantu babonye repubulika abandi bavunikiye, bakemera kumena amaraso yabo maze babaho neza bageraho baradamarara. Ibi nibyo byatumye Kalinga ibona icyuho ikagaruka, umuvu w’amaraso y’abanyarwanda ukomeje gutemba kandi bisaba imbaraga nyinshi zawe nanjye ngo duhagarike umwiryane mu banyarwanda wimakajwe na FPR-Inkotanyi. Ese wowe uhugiye mu biki? Ibaze ntunsubize.

Ibintu bya ntibindeba byagombye gucika nkuko byerekanywe n’ingero nyinshi muri iyi nyandiko. Uyu munsi ni we ejo ni wowe. Ntushake kuvugako wambara bullet-proof (inzitiramasasu), bashobora no kugutamika cg ugahumekera muri microphone.

(Agashya mu kwambara inzitiramasasu kubera ubwoba bw'ibyo bene Kalinga bakorera Abanyarwanda)

Agashya mu kwambara inzitiramasasu kubera ubwoba bw’ibyo bene Kalinga bakorera Abanyarwanda

Mureke twemere kurwana urugamba rwacu, ibintu byo kurebana tubyivanemo. Mwabonye ko amashyaka yari mu Rwanda mbere ya 1994 yaburiwe irengero igihe Kalinga ishinze imizi. Imfubyi yumvira mu rusaku. Wivuga ngo ufite ishyaka uyobora, na mbere ya 1994 abantu bari bayafite. Hangayikishwa ko nta rubuga rwa politiki ruhari ngo ubwire abanyarwanda icyo wiyemeje kubagezaho.

Umusomyi wa Intabaza,

David Rudatinya

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

3 Responses to ISHYANO KALINGA RYAGARUTSE MU RWANDA NTAHO WARIHUNGIRA – USHATSE WAHAGURUKA UKARIRWANYA

  1. Kansinge Pelagie says:

    Urakoze cyane bwana David kubw’inyandiko nziza kandi yuzuye ubuhanga.Mperutse kumva ikiganiro kuri Radio Itahuka cyatanzwe na Major Mutabobwa ni naho nabonye ko inkotanyi zitajya zihinduka. RNC nayikundaga ariko numva kiriya kiganiro cya Radio itahuka narazinutswe kabisa. Kubona umuntu muzima yihanukra ngo FPR nta muhutu n’uwe yishe koko? Ngo abaturage ba Ruhengeri na Gisenyi bari bakwiye gupfa nkuko FPR yabishe ngo kuko bari bivanze n’abacengezi. Uyu ngirwa Major yasebeje Ruzibiza ngo ibyo yanditse mu gitabo cye ni ibinyoma , gusa anarangije amwita umujura ngo yibye salaire z’abasirikari kandi na FPR ubwayo iki cyaha itarigeze ikimushinja. Ese koko ababa barumvise iki kiganiro hari icyizere baba bagifitiye RNC koko? None se niba uyu major Mutabobwa ari umwe mubacurabwenge ba RNC akemeza ko FPR nta muhutu n’umwe yishe, ubu ni iki abanyarwanda bakwizera cyiza RNC yabazanira kiruta amabi Kagame ari kubakorera. Njye ndifuza ko RNC yadusobanurira neza niba ihuje ideologie n’uriya muntu wayo ngo ni Major Mutabobwa none tukamenya aho duhagaze n’abo turi kumwe nabo muri RNC tubeshya abanyarwanda ko tugamije kubohoza Urwanda n’abanyarwanda. Namwe mwisomere abatarabashije kumva icyo kiganiro

    http://www.inyenyerinews.org/truth-reconciliation/radio-itahuka-major-rutayomba-ntamuturage-wishwe-ninkotanyi-ruzibiza-yarabeshye/

  2. Bisanukuri Jean de la Verite says:

    Uru umugabo mba ndumwambi!

  3. Musemakweri says:

    Ntawusimba rwamubonye!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *