AMATURUFU N’AMAYERI FPR-INKOTANYI IKORESHA ICAKAZA ABANYARWANDA

Tito
  • Views 5203
  • Rating 12345

Nkunze kumva abantu benshi barwanya ubutegetsi bubi buri mu Rwanda bavugako buri mu maboko y’agatsiko k’abantu bitwara nk’abajura cg amabandi. Iyo witegereje neza usanga ntaho bibeshya. Ni abantu bake bafite amayeri n’amaturufu atandukanye mu gucamo abanyarwanda mo ibice ngo babagonganishe maze babone uko babategekesha igitugu.

Iturufu y’amoko

Ntawe uyobeweko mu Rwanda dufite amoko atatu, Abatwa, Abatutsi n’Abahutu. FPR yari igizwe muri rusange n’Abatutsi yakoresheje iturufu y’amoko maze ishyira imbere ku buyobozi bwayo abahutu bari bafitanye ikibazo n’ubutegetsi bwa MRND. Alexis Kanyarengwe bamugize umukuru wa FPR na Pasteur Bizimungu ahabwa umwanya ukomeye. Ndibuka Alexis Kanyarengwe avugira ku maradiyo mpuzamahanga nka RFI aya magambo “Ce Habyalimana doit demissioner” bisobanura ngo uyu Habyalimana agomba kuva ku butegetsi. Umuntu ashobora kumbaza ati kuki wumva aba bahutu batahawe imyanya aruko aribo bayishoboye? Hano nta muntu wambwira ko aba bagabo aribo bafataga ibyemezo bya politiki cg by’intambara. Ikindi ntabwo mpamya ko bari bazi mu mizi uko intambara yateguwe, hano ndavuga ubwumvikane n’ibihugu bya mpatsibihugu uko ibintu bizagenda intambara igeze i Kigali (urugero nko gutera Congo). Aba bahutu bakoreshejwe ngo bereke amahanga ko ikibazo ari ubutegetsi bubi bwari mu Rwanda bumereye nabi abanyarwanda bose kandi bwanze kureka ngo impunzi zitahuke. Abahutu bakoreshejwe ntibashoboraga gusoma mu mitwe y’abacurabwenge ba FPR. Aba bumvaga ko bazanagira ijambo rinini bageze mu Rwanda kuko batekerezagako bo bazwi cyane. Hano navuga nka Pasteur Bizimungu waruvuye mu Rwanda vuba, uretseko na Kanyarengwe yarazwi cyane mbere yo kujya hanze y’igihugu.

Kanyarengwe na Bizimungu barangije ikiraka bari babahaye cyo kubafasha guhuma amaso amahanga ndetse n’abanyarwanda benshi muri rusange nka ba Leonidas Rusatira wari umunyamabanga mukuru muri ministeri y’ingabo n’abandi, FPR yabakaniye urubakwiye. Ndibuka Kanyarengwe yubaka inzu y’igorofa nawe avugako afite icyo asaruye ku rugamba yarariho maze FPR imusaba kuyisenya ko yubatse inyuranije n’amategeko. Pasteur Bizimungu we aho ntazibagirwa naho ibihumbi umunani (8000) byishwe n’ingabo za FPR bakamubwira kuvugako ari abantu 300 gusa baba bahaguye. Aba bari abahutu bishwe n’ingabo z’abatutsi. Kuba uri Perezida w’igihugu ukitiranya imibare kuri uru rugero biteye agahinda. Ndibuka ko havuzwe byinshi mu byatumye atemererwa kurangiza manda yiwe, hari aho bavuze ko yakundaga kurata ko afite inka nyinshi bigasebya abandi bategetsi b’u Rwanda n’igihugu ayoboye. Bamweretse ko batakimushaka bamuvanaho maze ashaka gushing ishyaka UBUYANJA. Uyu mugabo yahahuriye n’akaga kugeza magingo aya.

Hari izindi ngero nko gukoresha Rucagu Boniface mugutoza intore, Edouard Bamporiki mu gusaba imbabazi kw’abahutu kuba hari abahutu baba baregwa gukora ibyaha runaka, Mukantabana mu gucyura impunzi n’abandi.

Isomo twakuramo

Mu buzima bwacu twagombye kwirinda gukora ibintu tutemera bijyana n’inyungu z’igihe gito kuko nyuma dushobora guhura n’ingorane z‘igihe kirerekire kandi twarahemukiye abandi. Kuba umutamwara burya umuntu aba yarapfuye ahagaze.

Iturufu y’uturere

FPR yifashishije iturufu y’uturere kubera ihinduka ry’ubutegetsi ryabaye muri 1973. Nyakwigendera Gregoire Kayibanda yavaga mu majyepfo (Gitarama) naho nyakwigendera Juvenal Habyalimana ava mu majyaruguru (Gisenyi). Hano yagize n’amahirwe haba hari amashyaka menshi. FPR yiyegereje abahutu barwanyaga byasaze Habyalimana bavugako yafashe ubutegetsi ku ngufu kandi hakaba abantu batakaje ubuzima bwabo icyo gihe. FPR yiyegereje umukwe wa Kayibanda bwana Faustin Twagiramungu. Uyu Faustin Twagiramungu yashakaga ko Habyalimana yavaho hakoreshejwe ikintu cyose gishoboka. Ibi byatumye FPR imuhuma amaso imwereka uko ubutegetsi yitaga ubw’akazu babuvanaho ndetse n’igisirikare kikavaho ku buryo ikintu cyose kijyana na MRND gisibangana. Hano ikosa bwana Faustin Twagiramungu yakoraga kwari ukwitiranya igihugu n’umuntu akongera akavugako igisirikare cyari icya Habyalimana wenyine ntaho cyari gihuriye n’igihugu. Faustin Twagiramungu yashatse ko abandi bamukurikira nka Emmanuel Gapyisi na Felicien Gatabazi ariko baranga kuko bo babonaga FPR ishobora kuba ikirura cyambaye uruhu rw’intama. Aba bagabo bombi bishwe na FPR kugirango batazasobanurira abantu bo mu majyepfo umutego wa FPR. Iki gihe niho amagambo ya Twagiramungu yacaga intege abasirikare ba FAR bari ku rugamba kandi akabuza abandi bashaka guhagurukira urugamba abumvishako Habyalimana n’abantu bagize igisirikare cye bagomba kuvaho ntacyo bamaze. Ibi byagaragajwe n’akazi Maj Cyiza (umunyamategeko) yakoze inkotanyi zigeze i Kigali. Uyu mugabo yabuzaga abasirikare guhunga ahubwo akabasubiza inyuma ababwirako FPR ari iny’amahoro. Ese nyuma byabagendekeye gute?

Dogiteri Anastase Gasana nawe wari uvuye muri MRND mu gihe gito yageze muri MDR yari yahagurutse avuga ko Abafaransa bagomba kuva mu Rwanda nkuko FPR yabisabaga kugirango ibone uko icucuma abanyarwanda nta muntu urabutswe. Abafaransa bari bafite amasezerano n’u Rwanda mu gufashanya mu bya gisirikare. FPR ikoresheje abarakare mu kurwanya umuntu wayishoboraga. Ese Faustin Twagiramungu na Anastase Gasana babonye amahoro na demukarasi FPR yari izanye bumvishaga abanyarwanda?

Isomo twakuramo

Mu buzima ntitukigire abanyabwenge kurusha abandi. Ntitwagombye guhora muri sinabimenye. Niba hari ikintu kitagenda shakisha umuti wacyo nyawo urambye aho kuzambya n’ibyagendaga kubera umujinya ufitiye umuntu runaka cg ikintu runaka. Umujinya n’uburakari bituma tudatekereza neza. Byaba byiza dukoze ibyo twatekerejeho inshuro nyinshi tugabanyije amarangamutima. Uturere mu Rwanda nta kibazo tuduteye doreko n’igihugu ari gito cyane. Kuba umuntu yumvako niba Habyalimana uvuka ku Gisenyi akoze ikosa runaka rikitirirwa abantu bose batuye ku Gisenyi biteye agahinda cg batuye mu karere ko mu majyaruguru ntaho byatugeza. Kimwe kumva ko niba Kayibanda hari ikosa yakoze rikitirirwa abantu bose bavuka i Gitarama cg mu majyepfo y’igihugu. Ese FPR igeze mu Rwanda uturere twagize uwuhe mumaro? Nabonye abantu bicwa hose mu Rwanda kandi impunzi ziri hanze zituruka mu turere twose tw’u Rwanda. Niyo wajya hariya muri Congo nkubwije ukuri kose ko uzahasanga abantu bava mu turere twose tw’u Rwanda kimwe n’amoko yose y’u Rwanda (imibare ishobora gutandukana hakaba ubwiganze bitewe naho abantu bari batuye naho bahunze berekeza). Biteye isoni kubona umuntu ajya ku karubanda ngo akazu ko mu rukiga cg mu nduga. Ibi biravugwa ariko nta kintu bivuze imbere ya FPR-Inkotanyi, ahubwo bigirwa urwitwazo rwo gukora ibigayitse.

Amayeri y’Inkotanyi

Abacurabwenge ba FPR-Inkotanyi bakoresha amayeri yahozeho ku gihe cya cyami. Ni agatsiko, kugirango gashobore kugenzura abantu benshi hakoreshwa ineka ryo mu rwego rwo hejuru ndetse n’ubwiru budasanzwe (guhisha amabanga nkuko nabisobanuye abantu bakoreshejwe hano hejuru ntibigeze bamenya umugambi nyawo wa FPR). Andi mayeri ni ikinyoma. Ibintu bo bazi sibyo babwira abandi. Urugero kuba bavugako nta moko ariho abana babo babigisha kuyatandukanya no kwitandukanya n’andi moko. Amateka ntakigishwa ahubwo bibanda ku ngando zo gucengeza amatwara yabo mu rubyiruko. Umujyi wa Kigali ufite isuku, iyo witegereje abo bajya kwa Kabuga gufungirwayo ni abana bavugako bagombye kuguma mu cyaro, aba ni babandi bagizwe ibicibwa. Ntibashakwa mu mujyi. Niba mbeshye hano hazagire unyomoza. Nta kintu gitangaje ko ubu abatuye mu mijyi hejuru ya 60% ari abana b’agatsiko n’abandi bantu bemeye gukorana nako. Ivanguramoko ni ngombwa ngo babone uko bagenzura abantu benshi batabiyumvamo. Iyi mitwe ya DASSO, Inkeragutabara n’indi ishinzwe kugenzura abantu, ikabaneka bagatanga raporo za buri munsi. Abantu bahorana urwikekwe igihe cyose. Gukoresha abasirikare mu giturage bakagaragara kugirango abaturage bahore mu bwoba. Kurara amarondo atazagira igihe ahagararira.

Amayeri Inkotanyi zikoresha zirwanya opposition

FPR yinjiza abakozi babo muri opposition. Nagirango mvugeko ubu intambara ya FPR y’abantu babo bari muri opposition ni nini cyane. Aba bahabwa amafaranga ahagije bagashuka abantu bafite ijambo muri opposition mu buryo butandukanye:

  1. Kunyura kuri mpatsibihugu ikavuga ko igiye gufasha ishyaka runaka. Ibyitso bya FPR biri muri iri shyaka byumvisha abandi ko aribyo ariko ugasanga mpatsibihugu arimo kuvuga uko ibintu bigomba gukorwa. Hano bashobora kubasaba gusenya irindi shyaka cg bakarisebya ngo berekane ko aribo kamara. Ubwo rero abantu bo muri opposition ugasanga bafatanye mu mashati. Birangira nta kintu kigezweho uretse guta imbaraga barwanyana. Mpatsibihugu akongera akabagarukamo abereka ukundi babikora.
  2. Gushinga ishyaka rya FPR rikorera hanze rikajya ryirirwa riterana amagambo na FPR ukagirango bagiye gucyura abantu. Hano ni ukurangaza abanyarwanda bashaka kwibohoza. Uzasanga abantu bavuga ngo bazajya mu matora bwacya ngo umuntu yanyereye yikubita hasi aravunika. Bahora bafite ibintu bavuga ariko mu by’ukuri nta kintu na kimwe bakwerekana bakoreye opposition. Ishyaka rishobora no gukorera imbere mu gihugu ugasanga rihangana na FPR mu nkiko ukagirango ubucamanza burakora. Ibi byereka amahanga ko demukarasi yateye imbere mu Rwanda. Hano barangaza abantu nyabo bagombye guharanira uburenganzira bwabo.
  3. Kugura abantu bamwe b’imena bari mu ishyaka bakarivamo rigacika intege. Urugero ni itaha rya Rwarakabije na Ngendahimana. Aba bari bariyemeje kurwanira abanyarwanda bashaka kwibohoza ariko bemera kujya gukomba imbehe y’uwo bari bahanganye. Gusa hano nabonye FDLR yararushijeho gukomera bamaze kugenda. Ubanza n’ubundi bari ibigwari byari bibihishemo.
  4. Gukwiza ibihuha bakoresheje media. Hano hakenerwa abantu babinyomoza vuba kugirango abantu bamwe badakurikira buhumyi bakabura ubuzima bwabo bitari ngombwa.

Umwanzuro

Biratangaza iyo usanga abantu benshi bagwa mu mitego ya FPR ari abantu bagize amahirwe yo kwiga bakajijuka. Hari n’igihe usanga abantu babagwisha muri iyi mitego ari abantu biragiriraga inka. Ibi bitera isoni. Naritegereje nsanga biterwa na kamere muntu. Usanga abantu bamwe twizera ibintu vuba duhutiyeho tutabanje kubitekerezaho. Ibi nabyo biterwa nuko ubusanzwe tuba dufite irari ry’ibintu rikabije. Hano navuga kugira amafaranga vuba, kugira ibyubahiro no kumenyekana. Iyo ibi bitanga imbere isesengura no gushishoza twagombye kugira duhita tugwa mu mutego. Muzarebe abantu benshi bagushwa mu mitego bujuje kimwe muri biriya mvuze hejuru. Hari n’ikibazo cy’ubukene, kubona umuntu aguhaye amafaranga udashobora kubona mu myaka ibiri iri mbere uhita wumva ko isi yabaye iyawe. Hano wibagirwa gutekereza ibyo barimo kugushyiramo.

Amayeri ya FPR y’amoko amaze gutahurwa, twagombye kureka kuba ibikoresho byo kumarisha abavandimwe tuvukana. Uturere mu Rwanda tuba mu mitwe y’abantu batugira urwitwazo ngo babone ababajya inyuma cg bace intege opposition doreko FPR yatwinjiyemo. Amakosa ya politiki yabayeho mbere ya 1994 ntiyagombye kwitwazwa mu kugira abantu ingaruzwamuheto. Muri 1991 amashyaka menshi yari yaje ngo ducoce ibibazo byacu twese dusabane maze bamwe muri twe bagwa mu mutego w’abicanyi. Amahirwe twari tubonye aducika atyo. Ubu twagombye kwirinda kugwa mu mitego imwe yaduhekuye maze tugashakisha urubuga rwa politiki aho tuzashyiraho ubuyobozi bunogeye buri wese kandi butangwa n’abaturage.

Umusomyi wa Intabaza,

David Rudatinya

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

11 Responses to AMATURUFU N’AMAYERI FPR-INKOTANYI IKORESHA ICAKAZA ABANYARWANDA

  1. igisobanuro cyurupfu says:

    Ndabashimiye kbsa ibishoboka murabikoze.

  2. Kansinge Pelagie says:

    Urakoze cyane bwana David kubw’inyandiko nziza kandi yuzuye ubuhanga.Mperutse kumva ikiganiro kuri Radio Itahuka cyatanzwe na Major Mutabobwa ni naho nabonye ko inkotanyi zitajya zihinduka. RNC nayikundaga ariko numva kiriya kiganiro cya Radio itahuka narazinutswe kabisa. Kubona umuntu muzima yihanukra ngo FPR nta muhutu n’uwe yishe koko? Ngo abaturage ba Ruhengeri na Gisenyi bari bakwiye gupfa nkuko FPR yabishe ngo kuko bari bivanze n’abacengezi. Uyu ngirwa Major yasebeje Ruzibiza ngo ibyo yanditse mu gitabo cye ni ibinyoma , gusa anarangije amwita umujura ngo yibye salaire z’abasirikari kandi na FPR ubwayo iki cyaha itarigeze ikimushinja. Ese koko ababa barumvise iki kiganiro hari icyizere baba bagifitiye RNC koko? None se niba uyu major Mutabobwa ari umwe mubacurabwenge ba RNC akemeza ko FPR nta muhutu n’umwe yishe, ubu ni iki abanyarwanda bakwizera cyiza RNC yabazanira kiruta amabi Kagame ari kubakorera. Njye ndifuza ko RNC yadusobanurira neza niba ihuje ideologie n’uriya muntu wayo ngo ni Major Mutabobwa none tukamenya aho duhagaze n’abo turi kumwe nabo muri RNC tubeshya abanyarwanda ko tugamije kubohoza Urwanda n’abanyarwanda. Namwe mwisomere abatarabashije kumva icyo kiganiro

    http://www.inyenyerinews.org/truth-reconciliation/radio-itahuka-major-rutayomba-ntamuturage-wishwe-ninkotanyi-ruzibiza-yarabeshye/

  3. Ngwije says:

    Iyi nkuru irasesenguye byo ariko hari urujijo ishyira lu bantu: Ese amshyaka ataravugaga rumwe na Habyarimana yabikoreraga ko yunze ubumwe n’inkitanyi lu 1994? Ni gute washyiraho amashyaka ya oppositions ariko ugahindukira ukavuga ko ayo mashyaka yagomba gushyigikira ubutegetsi yarwanyaga? Iki kibazo niyo nenge mbonye muti iyi nkuru.

    • Amashyaka ntiyagombaga gushyigikira ubutegetsi yego ariko nanone ntiyagombaga kwifatanya nabaje batsemba rubanda.
      Wowe ubaza iki kibazo cg utumvise icyo umwanditsi yashatse kuvuga,Demokarasi nukwishyira ukizana ntabwo bivuga gusenya,abazi ibihugu byateye imbere muri demokarasi haba amashyaka arwanyana bishingiye kubitekerezo bigamije icyagirira neza abaturage bigihugu amashyaka akoreramo. Ntabwo amashyaka atumvikana,yifuriza abandi imfu ngo nuko batavugarumwe cg ngo ajye kwifatanya nabasagura abaturage banabashyira ku ngoyi.
      Ibyo nibyo twe twabonye ku mashyaka yi 1991-94

  4. Porfirio says:

    You’ve got interesting posts here. Your blog can go viral, you need some initial traffic only.
    How to get initial traffic? Search google for: marihhu’s tips

  5. Jackmuson says:

    Uyu muntu ntakindinamuha uretse kuvugango imana imwongerere umugisha imuhe ubwenge nkubwa Salomon kuko numusesenguzi igisigaye kintangaza ujya kubona ukabona umuntu wizamashuri akaminuza akoze mistake na satan atakora ndavuga kugamabanirana cgngwa gusubira kubirutsi baribamaze kuruka gusubira mubyondo Bari bamaxe kwiyuhagira nkabona biterwa ninda mini kutatekereza ejo hazaza kudatekereza ahazaza habanabobo ahubWo bagazhyira imbere inda xuzuye ububwa gusa ariko ikishimisha iyoutegewe kunda uyigwaho

  6. kamanae says:

    Tubashimiye inkuru mutugezaho zicukunbuye ikindi mukwiye gushigikirwa mwatubwira inzira byacamo nko kuduha fone yanyu tukavugana tukabatera inkunga niyoyabanto ndetse namashengesho arakora

  7. Narumiwe says:

    Rwose iyinyandiko yandikanye ubuhanga kuko ibyuvuga nukuri nonese nkishyaka ishema rya padiri Thomas buriya ntiwavugako yari igikoresho cya fpr mubyukuri.nigute waba uri mbere yogutaha mugihugu cyawe ukabanza gusaba uburenganzira uwomuhanganye. Nanone se nigute Green Party yarega leta ntuboneko arukurangaza abantu ejo uzumva ariwe mukandida wa opposition ukomeye aherekeze boss mumatora mbivuze bitaraba kdi muzabibona

  8. Kiziguro says:

    Murakoze cyane

  9. Ndatimana Juvenal says:

    Mukomere Banyamakuru nkunda cyane. Ariko iyi ni Ikaze yivuguruye cga?
    Kuko uburyo mutugezaho amakuru ashyushye n’isesengura mbona mwaradukuye mubwiguge kuva aho tuburiye Ikaze Iwacu.
    Ndabashigikiye cyane mukomereze aho. Ahubwo mukwiye inkunga kabisa aka kazi ni ingirakamaro

  10. Kamana says:

    Uyu muntu wanditse iyi nyandiko yayandikanye ubuhanga bwinshi cyane. Ni ukuri kwambaye ubusa kabisa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *