Ninde Utazi Amayeri y’Umwanzi?

ok
  • Views 3048
  • Rating 12345

Uwo turwana nawe ariwe Kagame n’agatsiko ke bibumbiye muri FPR bafite amayeri menshi. Ni byiza rero kubanza kumenya neza amayeri y’uwo turwana nawe kugirango tutagwa mu mitego ye. Ibi birareba buri wese wumva arwanira kubohoza Urwanda n’abanyarwanda. Bamwe mu bacu bagiye bagwa mu mitego itandukanye y’abicanyi babyita ngo bari kurwana urugamba rwo kubohoza Urwanda n’abanyarwanda

Kwigira bamenya ni indwara mbi cyane, kuko abicanyi bafite amayeri menshi. Tureke guhubukira amagambo asize umunyu cga imvugo zibeshya Rubanda ngo hari ufite umuti w’ibibazo by’abanyarwanda; yaba yitwaza ko yaba yarabaye mubutegetsi bw’aka gatsiko akaza kubuvamo cga nubwo yaba yitwaza ko yafashije agatsiko kujya kubutegetsi cga se wenda akitwaza ko yahoze ari umunyapolitique mubutegetsi bwagiye bubaho mbere y’ubwa FPR, tutibagiwe n’abitwaza ko bize menshi cga ko bageze za Buraya, America n’ahandi dore ko hari abazababeshya ngo bavugana n’abazungu ngo ubwo abazungu nibo bazabakuriraho ubutegetsi bubi bwa FPR. Ese ubundi aho abazungu bakuyeho ubutegetsi bene kubushaka badahagurutse ni hehe? Igitangaje ni uko abo bazungu benshi muribo ari abazungu bahembwa na Kigali baba bashaka kubabumbira hamwe ngo babate mu rwobo maze bapfundikire , gutyo ikibazo cya Kagame kikaba kirakemutse abaye umwami burundu

Hari abasigaye babeshya abantu ngo bo ntacyo baregwa ( aha ndavuga ngo kuba bataregwa genocide) ngo gutyo bafite ingufu zo gukuraho Kagame dore ko bamwe muri abo bavuga ko Kagame wenyine ariwe kibazo. Ibi ni ibinyoma byambaye ubusa. Benshi muri aba baririmba genocide ngo yakorerwe abatutsi ariko bagera kuri Genocide cga ubwicanyi bwakorewe abahutu bakagoreka indimi cga  bakabivuga buke cyane kuburyo butumvikana bigaragara ko nta ngufu babiha. Politique nk’iyo ntaho yageza Urwanda kuko biba bigaragara ko nabo barisha iyo Genocide mu mayeri batera ubwoba abandi ngo noneho aribo bagaragara imbere abandi babe nk’abakozi babo. Uretse kubeshyanya, ibyabaye i Rwanda, abanyarwanda barabizi neza naho kwitwaza ngo ni uko hari agatsiko kabashije kubeshya amahanga kubera inyungu zako noneho amahanga akemeza ko hari genocide yakorewe abatutsi ntibivuga ko abanyarwanda tutazi ukuri. Ese icyo bise Genocide yakorewe abatutsi cyo wagize ngo hari uyobewe ko FPR yakigizemo uruhari kandi rukomeye? Abahutu bapfuye se bariyishe cga ntibizwi ko ushobora no gusanga umubare w’abo unaruta kure uw’abatutsi bapfuye nkurikije uko ubushakashatsi bumwe na bumwe bubivuga? Ese kugeza ubu ukuri kuri iyo Genocide ni ukuhe (yateguwe nan de? yayiteguye ryari? Yayiteguriye he?). Aha biragoye rero kwirirwa uririmba Genocide yakorewe abatutsi noneho ubwicanyi cga Genocide byakorewe abahutu wabigeraho ukavuga usa nufite isoni , ubundi warangiza ngo urashaka kubohoza Urwanda n’abanyarwanda. Ushaka kumva neza iki kibazo cya genocide yakorewe abanyarwanda yakwegera umunyamategeko Charles Kambanda. Kanda link iri munsi y’iyi foto ya Prof  Charles Kambanda maze umwumve

charles-kambanda

https://www.youtube.com/watch?v=xuG_hFsPXC4

Muri iyi politique rero ya igirayo (wowe uregwa Genicide) nkwereke,  hari n’abihanukira bakavuga ngo udafatanije n’abahoze bakorana na Kagame ntacyo wageraho. Ese koko nibo bafite umuti w’ibibazo by’abanyarwanda? Niba se Kagame ariwe wenyine kibazo, Theodosie mahoro yishwe na Kagame ubwe? None se Kagame yaba ariwe wagiye muri Africa Y’epfo akica Karegeya? Ubu se Kagame niwe waritaguye impunzi zari mu nkambi i Kibeho? None se Kagame niwe urara ahambira abana b’abanyarwanda mumifuka akaroha muri Rweru? Kagame se niwe warashe Gasakure? Kagame se niwe wanize Rwigara? Niwe waciye umutwe Rwisereka? None se Kagame niwe warashe Rizinde, Sendashonga n’abandi ntarondoye? Aba rero babona cga birirwa babeshya abantu ko Kagame ariwe kibazo gusa ntimukabatege amatwi barabeshya. Icyo nakwemeranyaho nabo ni uko Kagame ariwe mugaba w’agatsiko k’inkoramaraso ariko ntabwo ariwe wenyine kibazo. Kuvuga ko hari ufite umuti w’ibibazo nabyo ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko umuti ufitwe na Rubanda. Umucunguzi ni Rubanda, utari kumwe na Rubanda ntacyo yashobora kuko Rubanda niyo ifite ingufu.

Muri iki gihe amashaka ya politique avuga ko arwanya ubutegetsi bwa Kagame n’agatsiko ke ni menshi, cyane cyane muri Europe, ariko iyo urebye neza ibikorwa by’amwe muriyo ntiwabura kwibaza ibibazo byinshi. None se wowe nk’iyo ubonye ishaka ritagira n’abayoboke nka 10, ryarangiza ngo rifite n’umutwe w’ingabo ubwo koko nta kinyoma kiba kirimo? Wabaza uti ese izo ngabo zibarizwa he? Ntawe ugusubiza, akenshi menya ziba ari ingabo zo kuri facebook. Aha ishaka rifite umutwe w’ingabo zitwa Imvejuru cga irindi rifite ingabo zitwa Urukatsa n’andi yose ntazi uko imitwe y’ingabo zayo yitwa ntibanyumve nabi. Iki ni ikibazo nibaza kandi n’undi wese yakwibaza. Niba izo ngabo zabo zibaho, ni byiza. Nukuziturangira tukazitera ingabo mu bitugu zipfa kuba zituganisha ku nsinzi. Ishaka kugeza ubu rifite umutwe wa gisirikari uzwi ni FDLR, uwo mutwe ukaba witwa FOCA-Abacunguzi, ukanaba ubarizwa muri Congo kandi n’abayobozi bawo barazwi. Ese aho gukomeza gutatanya ingufu no gusinziriza Rubanda abashaka kubohora Urwanda n’abanyarwanda bahagurutse bagatera ingabo mubitugu FDLR aho kurwanira kuri facebook?

ok

Ntabatindiye rero icyanzinduye uyu munsi ni ugukebura abavandimwe bacu bakunze guhura n’umwanzi uba wiyoberanije akabashimashima ndetse rimwe na rimwe akiyita ko arwanya ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR ariko muby’ukuri ataribyo ahubwo ari umukozi w’ako gatsiko ugirango akwiyehereze narangiza azagushyire mumaboko y’abaicanyi utabizi. Hari ingero nyinshi , ariko aha ndatanga nkeya cyane kuko hari izakomeretsa bamwe ntakwirirwa mvuga ndizera ko inyinshi zizwi na benshi. Urugero natanga aha ni Mahoro watashye avuye muri Congo avugira hejuru ngo agiye kwiga no gukora politique mu Rwanda kubera ibinyoma yari yabeshwe, aho ari ndumva mwese muhazi. Ubwo amashuri yayakomereje muri gereza.

Igihembo cyo kugambanira bene wanyu ugakorera FPR, mwese murakizi niba kandi mutacyibuka muzabaze Pasteur Bizimungu, Biseruka cga Faustin Twagiramungu nubwo we yabashije gukuramo ake karenge atahasize ubuzima. Ubu rero hari andi mayeri mashya yadutse yo gushinga amashaka ya opposition asakuza cyane  ukaba wayibeshyaho cga se bakinjira mumashaka asanzwe arwanya ubutegetsi noneho bayageramo bakabibamo amacakubiri bikarangira amashaka acitsemo ibice ntazi umubare. Aha ntabwo byoroshye kuyamenya cga kumenya abo bantu baba babivanzemo, gusa ni byiza gufata umwanya uhagije wiga ku bantu mukorana cg abagutumira mu manama, ukanamenyeko uburyo bwo kukwigarurira ari uko kukukwizeza ibintu, imyanya, amafaranga, imfashanyo n’ibindi. Aha ngaha iyo mu mitwe yacu horoshye duhita twivamo tukagirango tubonye abantu badukura mu gihirahiro uyu mwicanyi Paul Kagame n’agatsiko ke badushyizemo. Aha niho yinjira mu byo dukora yiga uburyo yadusenya cg yakwirenza bamwe muri twe.

Tureke kumvako abicanyi bazi amabanga yacu ngo tube ba birihanze. Burya bazi ibyo babirihanze birirwa bavuga gusa. Tubitse neza ibyo dukora abicanyi bahura n’ingorane mukutuzamo. Tuvuge bike twumve byinshi, twirinde kuzimura. Uzumva abantu bagitekereza nk’ibitambambuga bakirwana n’amoko n’uturere. Bamwe barakitiranya ubwicanyi n’ubuyobozi bubi. Tubijijukirwe, abantu bashobora kuyobora nabi, bakiba umutungo wa leta, bakangiza amashuli, n’ibindi ariko ntibagire uwo bica cg ngo bamubuze imibereho ye. Ubu twugarijwe n’ubwicanyi bukorwa n’abantu bagombye kurengera abaturage bayoboye. Hari ubwicanyi aho umuntu abuza undi kubaho amurashe ku manywa y’ihangu, amugambaniye aho yahungiye akamwicisha cg akamufungisha. Ibintu byageze ku ntera ndende yo hejuru y’ubugome bukorerwa ikiremwa muntu.

Mureke twirinde maze tugabanye abagwa mu mitego mitindi y’aba bicanyi. Ese waba uzi abo mukorana icyo bagamije? Ese uziko ugushaka abanza kukwiyegereza? Waba uziko uzakwica azakoresha umuntu ukuzi neza? Waba uziko inama bashaka ko ujyamo ishobora kuba uburyo bwo kukugeraho (urugero urabizi ko byabaye Habyalimana yagiye Arusha)? Ese uziko ukubwira ko yagufasha ashobora kuba abeshya? Ese uziko bamwe bashobora kugutumira ku meza mugasangira wataha ugasanga bagutegeye mu nzira? Hari ibintu byinshi twakwibaza kandi tukisubiza. Kuki twakomeza kugwa mu mitego imwe y’abicanyi kandi tuyifitiye ingero nyinshi? Tureke kudabagira, umwicanyi ntasinzira. Nitumwima amaraso yacu tuzaba duteye intambwe nziza yo kwibohoza. Erega burya iyo umwicanyi abuze amaraso yo kunywa usanga aribwaribwa. Amaraso yacu ntiyagombye kumenekera ubusa, yagombye kumeneka turi ku rugamba atari uducenga umwicanyi akoresheje. Mureke twemere ko twese bitureba umwicanyi tumwime amaraso yacu. Ibi bizamwerekako amayeri ye twayatahuye kandi intambara yo mu mutwe atayiturusha kimwe niyo ku butaka arimo gutsindwa nabi cyane.

Tumenye neza ko nta munyamahanga uzatubohoreza Urwanda n’abanyarwanda. Abirirwa babeshya abantu ko abazungu bazabakuriraho Kagame n’agatsiko ke  barabeshya cyane. Diplomatie ni nziza cyane kandi igira akamaro kanini mu kwibohoza ariko yonyine nta ngufu za Rubanda ntacyo yageraho. Abazungu bazasohora amatangazo menshi cyane yamagana Kagame n’agatsiko ke nkuko babikoze kuri Robert Mugabe president wa Zimbabwe cga Omar Al-bashir wa Sudan, ariko namwe murabizi ko ibyo bitatumye Mugabe cga Bashir bavaho. Kagame n’agatsiko ke bakeneye umuntu uvuga ururimi bumva kandi mwese muraruzi. Amahirwe dufite ni uko urwo rurimi turuzi neza kandi tuzi neza ko nawe arirwo yavuze agera kubutegetsi ni narwo nawe ruzabumuvanaho kandi ntabwo ari abazungu bazarutuvugira. Hagomba rero ingufu za Rubanda kugira ngo tubashe kwibohoza. Buri munyarwanda wese wumva yifuriza Urwanda amahoro akwiye guhaguruka agafatanya n’abandi kuko Umucunguzi ni Rubanda.

 

Charles Mugara

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to Ninde Utazi Amayeri y’Umwanzi?

  1. muhizi benjamin says:

    urose nabi burinda bucya sha

  2. Ndababona says:

    Mwibagiwe Abajyarugamba. Izibarizwa munsi y’urutara rwa Minani.

  3. Kamanayo says:

    Mfite ibyiringiro ko uru rurimi Kagame yumva, ari rwo rukwiye gushyirwa kuri gahunda itari kure. Erega ntwari z’u Rwanda ba FDLR, nta wutabashyigikiye mwe muzakubite umwana ibyo kumubwiriza kurira si ngombwa. Abiteguye kurira ni benshi gusa babuze aho baririra. Mufungurire inzira abana baze babafashe kandi nta wo kubihendahendera.

  4. Kiziguro says:

    Inama zo bahora bazitugira gusa TUZUMVA RYARI?

  5. Uwimana Erodie says:

    Mukomere banditsi nkunda cyane, hahahaha, harya ngo hari ingabo zitwa Imvejuru za Gasana Anastase? Ubwe ziba he niba atari kuri facebook? Naho iza Akishuri harya ngo ni Urukatsa? hahahaha, aba bagabo ni urwenya kabisa
    Aho guhaguruka ngo niba bumva bashoboye igisirikari ngo bagane Umucunguzi wa FOCA-Abacunguzi ba FDLR none barimo gusinziriza Rubanda

  6. Alain Mugisha says:

    Abanditsi b’iyi nkuru ndabemeye kabisa. Izi nama mutuguriye ndumva zizatugirira akamaro ahubwo reka duhaguruke dutere ingabo mubitugu Umucunguzi kuko umugani wanyu Umucunguzi ni Rubanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *