Twagiramungu Faustin alias Rukokoma na Col Wilson Irategeka biyemeje kugambanira abanyarwanda kumugaragaro

Wilson
  • Views 5183
  • Rating 12345

Nyuma y’aho Comite y’ubuyobozi bw’Urugaga Ruharanira Demokarasi no kubohoza Urwanda (FDLR) ifatiye icyemezo cyo guhagarika Col Wilson irategeka by’agateganyo kugirango hakorwe iperereza ku birego bijyanye no kuba yarakomeje gukorana n’abagambiriye gusenya Urugaga, yahisemo gukorana na Rukokoma kumugaragaro aho bahise bashinga umutwe mushya witwa CNRD-UBWIYUNGE.

Amakuru dukesha ubuyobozi bwa FDLR aravuga ko uyu Col Wilson irategeka yakomeje kugaragaraho ubugambanyi bukabije akorana n’abagamije gusenya Urugaga, gutyo bituma bafata icyemezo cyo kuba bamuhagaritse kumirimo ye bashyiraho comite ishinzwe kumukoraho iperereza ryimbitse. Bimwe mu bigaragara mu bugambanyi bwa Col Wilson afatanije na Twagiramungu ni uko bakurikiza kandi bagashyira mubikorwa ibyemezo by’umuryango Enough Project byo gusenya Urugaga harimo gucyura impunzi kungufu, kwica abayobozi b’Urugaga cga bakabafatisha. Kubera ko Col Wilson yari azi neza ko iryo perereza zitazasanga ari umwere, yahisemo gutanguranwa ahita yitandukanya na Rubanda yifatanya na Bihehe.

Twagiramungu

Nguyu Faustin Twagiramungu udahwema kugambana

Mutangazo ryashyizwe ahagaragara n’aba bashinje CNRD  ryavuze ko bikorewe i Kigali binasinywaho n’uwitwa Kamuhanda Anastase, gusa numero za telefoni zashyizweho zerekanaga ko ari izo muri Congo. Aha abantu rero barimo kwibaza ukuntu uyu mutwe waba washingiwe i Kigali ukaba uri muri Congo bikabayobera. Ese uyu mutwe mushya bise CNRD-Ubwiyunge ko ujya kwitiranwa na CNARED y’Abarundi kandi iyi mitwe yombi isa nirwanya Rubanda byaba bivuga iki? Ese imigabo n’imigambi yabo ni iyihe? Ese abari kumwe na Wilson na Rukokoma ni bande? Bafitiwe cyizere ki na Rubanda? Kuba uyu mutwe bawushingiye i Kigali se bifite ishingiro? Aya makuru tuzayagarukaho munyandiko yacu itaha.

Muri bimwe abashinze uyu mutwe bashinja Generali Byiringiro Victor, umuyobozu w’agateganyo wa FDLR ni: Kwanduza isura y’Urugaga asuzugura ubuyobozi bw’igihugu kiducumbikiye RDC, n’umuryango mpuzamahanga uhagarariye impunzi HCR, mu gikorwa cyo kubarura impunzi z’abanyarwanda ziri kubutaka bwa Kongo-Kinshasa, akarasa kuri HCR/CNR kuwa 15/04/2016 i  Bweru, akica, agasahura, akangiza ibintu byinshi by’umuryango mpuzamahanga akanasahura ibintu by’abaturage.

Iki kirego gisa n’aho kitagira aho gishingiye kuko ubuyobozi bwa Congo ubwabwo bwivugiye ko abakoze iki gikorwa cyo kurasa kuri HCR ari amabandi atarabashije kumenyekana. Ese iri barura Col Wilson na Twagiramungu bashyira imbere ryaba ryari rigamije iki? Ese impunzi udatunze, udacumbikiye, utazi naho zirara wazibarura uzishakaho iki? Benshi rero bavuga ko iri barura naryo riri mu migambi y’umwanzi mu gucyura impunzi kungufu cga bakazimarira ku icumu. Ese Col Wilson cga Twagiramungu ko nabo ari impunzi baba barafashwe bugwate nande ubabuza gutaha?

Ibi Col Wilson irategeka arimo ntawe byakagombye gutungura cyane cyane ko byari bisanzwe bisa n’ibizwi na buri wese. RPF isigaye ikoresha uburyo buziguye bwo Gusenya Urugaga. FDLR ni Rubanda ntabwo ari agaco k’abantu. Abananiwe urugamba cga abakoreshejwe n’inda nka Col Wilson n’abandi nkawe baragenda ntibibuza urugamba gukomeza. Byabayeho si ubwa mbere, gusa ikibabaza ni abakurikira abagambanyi batabizi bakagwa mu ruzi barwita ikiziba. Akenshi usanga ababashije kurokoka bavuga ngo ntibabimenye. Ndizera ko abari inyuma ya Twagiramungu na Wilson batazavuga ngo ntabwo babimenye. Abacunguzi n’abacunguzikazi ndetse n’inshuti z’abacunguzi musabye gukomera kurugamba nkuko musanzwe. Harakabaho Umucunguzi kandi Umucunguzi ni Rubanda. Col Wilson Irategeka na Rukokoma bitandukanije na Rubanda ubwo mubareke bajye kwifatanya na Bihehe.

Umusomyi w’Intabaza

Mugisha Yves

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

16 Responses to Twagiramungu Faustin alias Rukokoma na Col Wilson Irategeka biyemeje kugambanira abanyarwanda kumugaragaro

  1. Ntare y'ukuru says:

    Mureke imbwebwe. Gusa mwirenganya Gen Byiringiro. Iyo yirukana uriya tourbadour Lumbago Laurent urwitwazo rwarikuvugwa ko ari ukuri. Ahubwo ikibabaje ni uko abahutu tugira impuhwe zabatwica, iyo ugira ngo ni abatutsi Rukokoma na Hamada, Lumbago twakagombye gukuraho umwanda bo kabwerabwera. Ndabavumye muzahore mubunga nka roho mbi. Uko inkotanyi zikora zishobora kwica ingirwa Gen Wilson zikabigereka kubacunguzi

  2. Kaguta says:

    Uyu mugabo Twagiramungu na Wilson irategeka n’abo bari kumwe bagomba kubazwa amaraso y’inzirakarengane bagiye bashora muri iyi mitwe bashinga igapfira mu iterura. Ese ubu Twagiramungu na Wilson bari bafata umwanya ngo basobanurire abanyarwanda aho Bakunzibake bamushyize? Si uwo gusa kuko liste y’abaguye mumitego y’aba bagabo ni benshi. bafite ukuntu bajijisha abantu bakababeshya ko Twagiramungu atabirimo kubera ko azwi nabi, ugasanga abantu baguye muri iyi mitego. Ikibabaje ni uko uwo bajyanye atagaruka ngo avuge inkuru. Ibuye ryagaragaye ntiryica isuka rero abari kwiruka inyuma z’impehe ni akazi kabo. bagenzi bacu namwe mutayobewe baguye muri iyi mitego bagenda ubutagaruko none abo bantu namwe murashaka kubajya inyuma?

    NINI YAMIZE IMPUHWE : Iyo Ndebye Akaga Abanyarwanda Barimo Nkareba Uko Opposition Nyarwanda Ihangayikishijwe No Kureba Uko Ibintu Byahinduka Nemeza Ko Bwana Twagiramungu Faustin Atari DMI Nkuko Bamwe Babitekereza Ahubwo Ni Inkotanyi Yuzuye. Abanyarwanda Bajye Bibuka, Njyewe Nemeza Ko Umuntu Nkuyu Watanze Igihugu Akaba Akigambanira Impunzi, Kwirirwa Umwita Umunye Politiki Ari Uguta Igihe Mugihe We Ashakisha Uko Yasenya Opposition Yivuye Inyuma. None Aba Bantu Babura Gushaka Abayoboke Mu Rda Bakabashakira Mugusenya Andi Mashyaka utabise inyenzi wabita iki ? Ubuse nibwo bushishozi Bwa T.F Numva ? Yagurishije Igihugu Biramuhira Arko Impunzi Zo Zizamuhagama

  3. Nkansinge says:

  4. Kagoma says:

    Uzi koko ko abanyarwanda babivuze ukuri? Ntawihuta nk’uwayobye. Urabona ukuntu Wilson arimo gutangurwa n’ibihe agahubuka? Very soon imbwa zizamurya

  5. mugabo says:

    Ntakibazo imana Niyo yigizayo abatobyi reka bagende

  6. Rwanda says:

    Ariko uwo wiyise general kandi ari Col Wilson nimuntu ki? Njye numva nta gishya kirimo kuko byari bisanzwe bizwi ko ari umugambanyi kabuhariwe kimwe na Twagiramungu. Abanyamerika babahaye cash ngo basenye FDLR kandi buri wese yari abizi. Ikibabaje ni uko FDLR ntacyo yabikozeho kugeza ubwo bigenze gutya.

    • Modise says:

      UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR).
      June 8, 2016

      • Views 29
      • Rating 12345

      Bacunguzi, Bacunguzikazi,
      Banyarwanda, Banyarwandakazi,
      Ncuti, Bavandimwe,
      Turabaramutsa mu ntego y’urugaga rwacu FDLR, nimugire ubutabera, amahoro n’ubwiyunge byo nkingi y’amajyambere nyayo. Turabifuriza kandi umugisha n’uburinzi biva ku Mana ishobora byose muri ibi bihe bikomeye turimo.
      Bacunguzi, Bacunguzikazi,
      Banyarwanda, Banyarwandakazi,
      Ncuti, Bavandimwe dusangiye gupfa no gukira,
      Kuva kuwa 23 kugeza kuwa 26 Gicurasi 2016 habaye inama idasanzwe ya komite nyobozi y’urugaga FDLR yateranye mu mwanya wa komite y’igihugu (Comité de Résistance National) kugira ngo hasuzumwe ibibazo by’ingutu byugarije urugaga bishingiye cyane cyane ku kutavuga rumwe ku ibarura rihanitse (Recensement Biométrique) ry’impunzi z’abanyarwanda baba muri Kongo Kinshasa n’inkubiri zibiba amacakubiri mu rugaga (Courants Divisionnistes). Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo icyemezo gihagarika Colonel Irategeka Wilson ku milimo ya visi perezida wa kabiri w’urugaga FDLR kugira ngo hakorwe iperereza ku makosa n’ibyaha aregwa no ku mpamvu z’ umutekano w’ urugaga (Suspension par mesure d’ordre pour besoin d’enquête et la sécurité de l’organisation).
      Dore bimwe mubyo aregwa byagaragaye mu nama:
      – Hari kunyuranya nkana n’umwanzuro wa 11 wafatiwe mu nama idasanzwe ya Komite Nyobozi ya FDLR yateranye kuva kuwa 23 kugeza kuwa 25 Nyakanga 2015 na we ayirimo ku ngingo irebana n’iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuyobozi bw’urugaga ku ibarura ry’impunzi z’abanyarwanda muri Kongo;
      – Hari kurengera ububasha ahabwa n’amategeko agenga urugaga FDLR;
      – Hari kutumvira ubuyobozi bumukuriye mu rugaga;
      – Hari kubiba amacakubiri mu Bacunguzi, kubashyamiranya no kubahanganisha;
      – Hari Guca intege Abacunguzi;
      – Hari ugukoresha imvugo nyandagazi itabereye umuyobozi nyawe.
      Inama yasabye ko inzego zibishinzwe zashyikirizwa ibi birego kugira ngo nibimuhama abihanirwe hakurikijwe amategeko urugaga FDLR rugenderaho. Bishaka kuvuga ko guhagarikwa kwe ku milimo bitari igihano, ahubwo ari inzira isanzwe kandi inateganijwe mu mategeko ya FDLR ku mpamvu z’ umutekano wayo no kugira ngo iperereza rigende neza. Aha turabamenyesha ko Col Irategeka Wilson yitabiriye imirimo y’iyo nama hakoreshejwe ikoranabuhanga, irangiye anamenyeshwa ku mugaragaro (notification) icyemezo cyamufatiwe mu ibaruwa yo kuwa 27 Gicurasi 2016.
      Bidateye kabiri, kuwa 31 Gicurasi 2016, urubuga VERITAS INFO risohora itangazo rivuga ko hari abitandukanije na ” Général Major Byiringiro Victor na FDLR ye” bagashyiraho ” Inama y’igihugu iharanira impinduka na demokarasi mu Rwanda”, CNRD- Ubwiyunge”.
      Iryo tangazo ryasohowe n’ uwitwa Kamuhanda Anastase umuvugizi wa CNRD – Ubwiyunge ari i Kigali ariko akaboneka ku nimero za telefone zo muri Kongo kandi akaba nta naho asanzwe azwi mu rugaga FDLR. Biteye urujijo.
      Bacunguzi, Bacunguzikazi,
      Banyarwanda, Banyarwandakazi,
      Ncuti, Bavandimwe;
      N’ ubwo iryo tangazo ryasohotse mu mpera za Gicurasi 2016, hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ari umugambi muremure wo gusenya urugaga FDLR wateguwe kuva hambere noneho ibyemezo by’ inama byihutisha ishyirwa mu bikorwa byawo. Muri ibyo bimenyetso twavuga:
      1. Imyitwarire ya Col Irategeka Wilson wari umunyamabanga wungirije ari n’ umusigire w’umunyamabanga nshingabikorwa wa FDLR ubwo yari ayoboye intumwa za FDLR mu biganiro na Leta ya Kongo byabereye i NTOTO mu wa 2011. Icyo gihe, Col Irategeka Wilson yagaragaje ko yashyigikiye rwose icyifuzo cya Leta ya Kongo cy’uko FDLR ishyira intwaro hasi, Abacunguzi bakajyanywa kure y’ umupaka w’ u Rwanda na Kongo mu bilometero birenga 150 bategereje gutaha ku bushake cyangwa kujyanwa mu bindi bihugu ku babyifuza. Iyo hataba inama idasanzwe ya Komite Nyobozi ya FDLR yo kuva kuwa 16 kugeza kuwa 17 Gicurasi 2011 ngo itahure uwo mutego, urugamba rwa FDLR ruba rwararangiriye aho, amizero y’abanyarwanda agahinduka amalira.
      2. Mu butumwa Col Irategeka Wilson (Lumbago) na Col Mulamba Junior (Bora Aziz ariwe Hamada) Comd Secteur Sud Kivu, bagiyemo muri bimwe mu bihugu byo muri Afurika hagati ya 2013 na 2014 baranzwe n’ibi bikurikira:
      – Gushyigikira byimazeyo abashakaga ko FDLR ihindura izina ngo kugira ngo yemererwe kwinjira mu Mpuzamashyaka (Coalition des Partis Politiques);
      – Guhihibikanira kuniga IHULIRO RIHARANIRA KUBOHOZA U RWANDA N’ABANYARWANDA, FCLR-UBUMWE ngo hajyeho irindi ryaje kwitwa CPC (Coalition des Partis Politiques pour le Changement);
      – Gushyigikira ba MPATSIBIHUGU mu mugambi mubisha wo gusenya urugaga FDLR;
      – Kwifatanya no gushyigikira abagamije guhigika mu buyobozi bw’urugaga abazi neza amateka y’izi ntambara turwana ari bo bita abasaza;
      – Kumaranira buri gihe guhabwa ububasha busesuye bwo gufata ibyemezo by’urugaga (engager l’ organisation) nk’uko byaranze Col Irategeka Wilson mu biganiro by’i Ntoto.
      3. Mu mugambi w’amahoro wa FDLR wo gushyira intwaro hasi ku bushake hagambiriwe kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda nk’uko ukubiye mu itangazo ryo kuwa 30 ukuboza 2013 wasangaga Col Irategeka Wilson na Col Mulamba Junior bashishikajwe gusa n’uko FDLR yatanga intwaro zose n’ Abacunguzi bose bagashyigwa mu makambi hatitawe kubyo Leta y’ u Rwanda yasabwaga gukora.
      Ubukana bwabo bwacubijwe n’ inama idasanzwe ya Komite Nyobozi ya FDLR yabaye kuva kuwa 16 kugeza kuwa 19 Nyakanga 2014.
      Bacunguzi, Bacunguzikazi,
      Banyarwanda, Banyarwandakazi,
      Ncuti, Bavandimwe dusangiye gupfa no gukira,
      Uwavuga ay’inzuki ubuki ntibwanyobwa!
      Ubuyobozi bw’ urugaga bwarihanganye, ntako butagize ngo bugoragoze, bugorore Col Wilson kugira ngo agaruke mu murongo ariko biba iby’ubusa.
      Ikigaragara ni uko Col Irategeka Wilson yari mu rugaga FDLR atarurimo. None se wasobanura ute, kuba yari mu bari ku isonga mu bashinzwe kubungabunga ubumwe n’umutekano mu rugaga, akaba ariwe ufata iyambere mu kubangamira inyungu z’urugaga, mu gukandagira amategeko yarwo n’ibyemezo by’inzego zarwo nawe yagizemo uruhare kugeza ubwo yigumuye, akagumura na bamwe mu Bacunguzi. Ni akumiro!
      Urugaga FDLR ntawe rubuza gushinga cyangwa kujya mu ishyaka ashaka. Icyo rutemera, ni ukurubamo ukorera ishyaka cyangwa umutwe runaka. Ikibabaje kuri Col Irategeka Wilson ni uko yatatiye igihango cy’ abamwizeye agakomeza kumunga urugaga ari umwe mu barukuriye. Naho aruviriyemo akaba ashishikajwe no kurusenya arusahura, arubibamo inzangano n’amacakubiri ashingiye cyane cyane ku turere, abohoza Abacunguzi n’ibyabo ngo bamuyoboke ku ngufu nko muri ya nkubiri y’ amashyaka menshi mu Rwanda mbere ya 1994; asebanya, ahimba ibirego by’ibipapirano, yangisha Abacunguzi urugaga n’abayobozi barwo, yangisha amahanga urugaga n’andi marorerwa tutarondoye.
      Ibi byose Col Irategeka Wilson n’abambari be barimo ni ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi muremure wa ba Mpatsibihugu wo gusenya urugaga FDLR no gutsiratsiza abaharanira impinduka nyayo mu Rwanda (La véritable opposition au régime du FPR). Nubwo bimeze gutyo bwose, ntabwo ari imperuka. Urugaga FDLR rukomeje urugendo kandi ntiruzatezuka ku ntego rwiyemeje. Urugaga rwacu ntirwubakiye ku bantu. Ibigeragezo nk’ ibi si ubwa mbere ruhuye nabyo kandi nta mvura idahita.
      Inkubiri ya ba Rwarakabije, ba Higiro, ba Mahoro, ba Musare, ba Hussein n’iterabwoba ry’amahanga byose rwabinyuzemo atari ku mbaraga za muntu ahubwo ari imbaraga z’Imana Nyirurugamba. Iyaturinze rero ntaho yagiye, ISEZERANO ryayo n’ ubwo ryatinda ntirizahera.
      Byaragaragaye kandi ko muri izo nkubiri zose hari Abacunguzi bagiye bazikururwamo batazi ikizihishe inyuma. Ntagushidikanya ko n’ubu ariko bimeze.
      Turasaba abo bose babishowemo kwitandukanya n’ababashutse bakorera umwanzi ku nyungu zabo bwite batitaye ku z’impunzi n’abanyarwanda bari ku ngoyi ya FPR- INKOTANYI. Kuri abo, amarembo arakinguye kuko icyaha ni gatozi ku uwagikoze.
      Bacunguzi, Bacunguzikazi,
      Banyarwanda, Banyarwandakazi,
      Ncuti z’ urugaga FDLR namwe mwese abakunda UKURI N’ AMAHORO, urugaga FDLR rurabasaba kuba maso no kwirinda amarangamutima (partisanerie).
      By’ umwihariko ABACUNGUZI turasabwa:
      – Gutuza no kudacika intege;
      – Kwirinda ihururu;
      – Kutaba inkundarubyino;
      – Kudashukishwa ubuhendabana ngo tugambanirane;
      – Kwima amatwi abadushuka badukurura mu nzangano n’amacakubiri cyane cyane ashingiye ku turere;
      – Kwirinda gusebanya no gushotorana;
      – Kurangwa n’urukundo no guterana inkunga;
      – Gusegasira ubumwe bwacu;
      – Kurangiza neza buri wese inshingano ze;
      -Kubahiriza amategeko y’urugaga n’amabwiliza y’ ubuyobozi;
      – Kugororokera IMANA no kuyiragiza mubyo dukora byose.
      IMANA YO SOKO Y’UKURI TURWANIRIRA NTIZAREKA IKINYOMA KIGANZA.
      UKURI KUZATSINDA NTA SHITI.
      Harakabaho urugaga FDLR.
      Harakabaho ABACUNGUZI ba FDLR.
      Harakabaho abaharanira AMAHORO, UKURI N’UBUTABERA.
      MUGIRE AMAHORO Y’IMANA.
      Bikozwe kuwa 07 Kamena 2016

      BYIRINGIRO VICTOR
      Gen Maj.
      Président ai des FDLR

  7. Agnes says:

    Ari koko menya Byiringiro ajenjetse, None se ubu aba ba Wilson ko byari bisanzwe bizwi ko bakorana n’umwanzi imyaka n’imyaka kuki nyacyo yakoze?

  8. Kabandana says:

    Reka turebe ko Wilson na bagenzi be batazaba nka General Musare banagenzi be babaye amateka. Ese mwe mukurikira Musare aracyabaho ko numvise ngo baramurashe abamubeshyaga ngo barakorana nawe bibera muri USA bakabimenya yarabaye amateka hashize hafi ukwezi? Na Twagiramungu azajya kwinywera lefu , noneho Wilson akomeze yibwire ngo afite abo bakorana baba i Buraya uzaba umbwira

  9. Rubanda says:

    Harakabaho umucungungi kandi Umucunguzi ni Rubanda. Abitandukanije na Rubanda ubwo dutegereje ko batubwira icyo bifatanije nacyo nubwo tukizi bwose (bifatanije n’umwanzi wa Rubanda)

  10. Wilson says:

    Hari igihuha kirimo guhuhwa n’abantu ba RDI ya Faustin Twagiramungu ndetse na veritas info
    ~~~~~~~~~~~~~~
    Iyo nsomye ibintu byanditswe kuri Veritas Info na Kamuhanda uvuga ko ari i Kigali, akavugako abashaka kumubona bakoresha numero zo muri Congo mpita nibuka ibyo bwana Maitre Kubwimana yajyaga yandika kera. Kuki abantu batakwandika ibintu mu buryo butayobya abasoma. Ese uyu uvuga ngo ari mu ruganiriro mu rugwiro niwe uvuga ngo hari imitwe mishya yavutse.
    Kubona igihe tugezemo abantu bumva ko bakora ibintu babanje gusebanya bakatubwira ko hari icyo barusha FPR. FPR irabeshya ikanasebanya. Niba ubikora uyirusha iki? Ntiwarwanya ikinyoma ukoresheje ikindi. Ntiwaharanira agateka ka muntu usebanya ku karubanda. Kumva igihuha nk’iki gihita ugasanga abantu bari mu ishyaka ry’inzozi bagisamiye hejuru bitwigisha iki? Ese baba barota u Rwanda rushya kubera abacunguzi bamwe bashobora gushukwa n’abantu bakoreshwa na DMI bagirango ni ababafasha gutaha? Ubimenya ubonye amaguru ari mukirere cg uri muri kibuno mpamaguru. Byarabaye nyuma ya 1994 abakoreye FPR barimo guhembwa (kwicwa rubozo cg bakabamenesha).
    RPF isigaye ikoresha “indirect approach”, igutuma uwo musangira. Uyu nawe imutegera ku nda. FDLR ni rubanda ntabwo ari agaco k’abantu. Abananiwe cg bagize inda ndende baha abandi umwanya. Byabayeho, ubu bibaye nta kintu gitangaje. Ikibabaza ni abantu bakurikira isha itamba mu mwanya ugasanga bagizwe imirambo n’inkotanyi z’amarere. Usanga abarokotse bavuga ngo sinabimenye. Dore hano ndabivuze, uwumva yumve. Tumenye ko urugamba turiho atari urw’umunsi umwe kandi kurota gusa nta kintu byatugezaho. Dusabwe gukora tutikoresheje, umwanzi we ntasinzira.

  11. Uwayo says:

    Umuntu wiyita ko akorera opposition agahindukira akarwanya FDLR cg agasebya abayobozi babo azabeshye abandi jyewe mufata ko akorera FPR. Impamvu mvuga gutya nuko nzi amateka ya FDLR. Naje kumenya uburyo abantu bo muri FDLR barwanye n’isi yose. Ibi mvuga biranditse, umuntu yabisoma no muri UN mapping report. Kuba waba uri umucunguzi ugasebya abayobozi ba FDLR cg urugaga ku karubanda ntabwo mba nkigufashe nk’umucunguzi. Ahantu hose haba ibibazo ariko bavuga ko “le linge sale se lave en famille”. Iyo ugiye hanze uba wabaye undi wundi. Ibi nabigereranya n’abantu batonganye mu rugo (e.g. Umugore n’umugabo), bwacya umugabo akanyuraha ngo umugore wanjye yandaje hanze cg umugore akagenda abwira umuhisi n’umugenzi ko yaraje umugabo we hanze. Burya ibintu byose byabaye ntabwo ari byiza kubibwira buri wese. Biba agahomamunwa iyo aba batonganye babibwiye umwanzi wabo. Mu mitwe yacu haratandukanye, ariko twige kujya twiyumanganya

  12. Uwayezu says:

    Ko mbona muri kurushaho gusyira abanyarwanda murujijo bite? Uwo wiyise General se ni Col Wilson Irategeka dusanzwe tuzi cga n’undi? Ko byatangiye ari Kamuhanda se none nawe muramuhiritse cga ni Wilson wari wiyise Kamuhanda? Oya mutubwize ukuri kuko itangazo nabonye mwacishijije kuri Veritas Info ryari ryuzuyemo ubucucu bwinshi. Ngo bikorewe i Kigali? Mwarangiza mugashyiraho numero de tel zo muri Congo? None se ubwo mubona abasomyi nta bwenge bagira? Uburyo muvagamo ikibazo cy’impunzi ni exactement uko FPR ibivuga, none uwabashira amakenga ninde abisomye? None se Wilson nawe ko yari mubuyobozi bwa FDLR, ubwo ibyo murega ubwo buyobozi we ntabwo yabigizemo uruhari? Cga nawe murashaka kuvuga ko ikibazo ari Byiringiro gusa nk’amwe mu mashaka ya opposition yirirwa asakuza ngo ikibazo ni Kagame gusa? None se uyu munsi Kagame apfuye ikibazo cyaba gikemutse? En tout cas mwashoboraga kugira ibindi mwitwaza ariko ikibazo cy’impunzi mwakivuze nabi cyane kuburyo kubatandukanya n’umwanzi biraruhije

  13. Karekezi says:

    Hahahaha, Irategeka niwe wari wabanjye kwiyita Kamuhanda se? Ese ko basa n’abafite ubwoba babikoreye iki niba bibateye ubwoba? Ariko koko wakwitandukanya na Rubanda ukifatanya na Bihehe ubwo ukaba ufite mumutwe iyi foto mwashyizeho niba ari iya Wilson ni imbwa koko biramusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *