ESE KOKO CNRD-UBWIYUNGE IVUKIYE MURI FDLR NTA MPATSIBIHUGU IBIRI INYUMA?

Rukosi
  • Views 11031
  • Rating 12345

Abanyarwanda twahuye n’ingorane z’akataraboneka kuva ku italiki ya 1 Ukwakira 1990 FPR itera u Rwanda. Kugeza ubu nta gahenge abanyarwanda bari bwagire, ari abari imbere cg inyuma y’igihugu. FPR itera yazanye ubwicanyi bukabije ku buryo abenshi bibazaga niba abantu bari muri FPR bari abanyarwanda cg abanyamahanga. Amoko yose agize u Rwanda yatakaje abantu batari bake kubere umwiryane FPR yazanye mu banyarwanda.

Nta bintu bitagira impamvu n’imvano. Iyo witegereje uburyo FPR yicaga kandi ikica abanyarwanda wibaza impamvu ubona isa naho ibifitiye uruhusa rwo kubikora imiryango mpuzamahanga ikaruca ikarumira, yewe nuvuze birangirira mu magambo bwacya ukabona FPR yongeye ikagarika ingogo (haba mu Rwanda no hanze y’igihugu). Umuntu wese afite uburyo abibona ariko jyewe ndakibaza niba hari ubutabera buba mu isi dutuyemo. Ese imiryango ishinzwe ikiremwamuntu iyo igeze ku Rwanda iraribwaribwa? Ntawamenya. Naritegereje ndasesengura nsanga Rupiyefu yaragurishije u Rwanda n’abanyarwanda maze mpatsibihugu yemera kuzakora ibishoboka byose ntihagire uhanirwa amabi akoze. Ibi byarabaye hari ingero nyinshi, urukiko rwa Arusha ICTR ntirwaburanishije abakoze ubwicanyi bari muri FPR, Kibeho n’inkambi zo muri Congo haguye abantu batabarika kugeza ubu nta muntu urabihanirwa. Icyegeranyo cyakozwe n’umuryango w’abibumbye cyasohotse muri 2010 kigaragaza ihonyabwoko hutu muri Congo giheze mu tubati i New York. Ntabatindiye, umuzi w’ikibazo dufite mu Rwanda uri mu maboko ya mpatsibihugu ukoresha agaco k’abantu bitwara bunyamaswa bakica, ntibunamure icumu. Aba bampatsibihugu nibo bataryama bashaka gucamo ibice opposition nyarwanda ngo itavaho ibyura umutwe ikipakurura ingoyi ya gihake na gikolonize.

FDLR-FOCA ni urugaga ruharanira kubohoza u Rwanda rufite ikicaro mu burasirazuba bwa Congo. Aba bantu babana n’impunzi z’abanyarwanda zirenga ibihumbi 245 000. Batereranwe n’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi kuva muri 1996. Ubu izi mpunzi zibera mu mashyamba ahantu hatari amashuli, aho bivuriza, n’ibindi bikenerwa na buri wese. FPR inkotanyi ifatanyije na mpatsibihugu bamaze imyaka myinshi bashaka gucyura impunzi ku ngufu maze ikibazo bazifitiye ko zazavaho zivuga amarorerwa yakozwe ari muri “UN mapping report” kikavaho ndetse abo bafite ibitekerezo bidahuye n’umurongo wa FPR bakava ku isi. Muri rusange barabigerageje ariko biba ingora abahizi, none bari gushaka kubigeraho bakoresheje andi mayeri yashyizwe ahagaragara n’umuryango w’abanyamerika witwa “ENOUGH PROJECT”. Aya mayeri ni uguca umutwe ubuyobozi bwa FDLR, kuvangura impunzi, kubaruza impunzi bakoresheje uburyo bita “biometric” ku buryo bazakurikirana umuntu wese wabaye muri Congo mu buryo buboroheye n’ibindi. Hano bashingiye ku koroha ku mutwe bya kamere muntu iyo bakurwanyije igihe kirekire. Bashaka gucamo ibice FDLR ndetse n’impunzi muri rusange maze zigasubiranamo cga ibyo bice baremye bakabishyamiranya bigatuma urugamba barutsinda batarwanye. Kubera ubukene, bashukisha abadashobora kwihangana ko bazajya babahemba amadorali bakabaho ubuzima bwiza. Ibi bituma bagira akanyabugabo ko kwitandukanya n’abandi babanye imyaka myinshi bicwa n’aba bagashakabuhake.

Mpatsibihugu na FPR bashaka kubigeraho gute?

Hano basuka amafaranga hanze bakayaha udushyaka turi muri opposition twiyita ko turwanya ubutegetsi bwa Kigali. Utu dushyaka turangwa no guterana amagambo na Kigali ukagirango koko barahanganye naho ari ugushuka abanyarwanda badashobora gutekereza imitego barimo kubatega. Uzatubwirwa no kuvuga ngo bazitabira amatora batitaye ku mutekano wabo, baba bazi ko basanga bagenzi babo b’ibanga (hidden deals). Abanyarwanda badashobora kubitekerezaho kuko barambiwe ingoma y’igitugu, kandi amashyaka mazima arwanywa byahebuje ntagire ijambo, bahita bayoboka twa dushyaka twanyirarureshwa dufite amafaranga menshi. Aha niho bagwa mu mutego w’umwanzi. Ubu nandika hari abasirikare bigumuye muri FDLR-FOCA bashinga umutwe wabo witwa CNRD-Ubwiyunge. Ibi uko byatangajwe na FDLR-FOCA byabaye aruko inama nkuru y’urugaga yamaze iminsi itatu yafashe umwanzuro wo guhagarika Col Wilson Irategeka ku mwanya wa vise perezida w’urugaga. Impanvu yagiye ahagaragara nuko basanze Col Wilson Irategeka yarakomeje kubiba amacakubiri ya nduga kiga mu rugaga bikaba byazana umwiryane ukabangamira imikorere myiza ya FDLR. Ikindi ni ugukomeza gukorana n’abantu bo hanze nka Faustin Twagiramungu udahuje imyumvire urugaga rugenderaho. Ibi ntibyatunguye abantu benshi kuko Col Wilson Irategeka yigeze kujya muri Tanzania nta ruhushya yatse agiye guhura na Faustin Twagiramungu. Hano ni ubugambanyi iyo winyabya gukora imishyikirano n’abantu bo hanze abo mukorana batabizi. Ibi nibyo byaranze Faustin Twagiramungu akorera MDR mbere ya 1994, yajyaga yinyabya akajya guhura na FPR ku Mulindi abantu bakorana atababwiye. Faustin Twagiramungu yabikoze no mugihe yari perezida wa CPC yinyabije i Washington agarukana amatangazo ateye ubwoba atabwiye abo akorana n’abo. Ibi ni ubugambanyi, ntitugashakishe izindi nyito. Iyo ukorana n’abantu haba muri compagnie ukorera ukajya guhura n’abantu mugirana imishyikirano abandi batabizi biba ari ubugambanyi. Umuntu yakubaza impamvu uba wabigize ibanga ku bantu musangiye akabisi n’agahiye kandi uziko imyanzuro yava mu mishyikirano yagira ingaruka kubo mukorana.

Ubugenzuzi bwimbitse bwerekana ko mpatsibihugu ukoresha umuryango wa ENOUGH PROJECT mu kurimbura abaturiye akarere k’ibiyaga bigali bifashisha ya mashyaka ya nyirarureshwa akabakorera ibigayitse. Hano Faustin Twagiramungu niwe wiyemeje gucengera FDLR ngo ayicemo ibice akoresheje iturufu y’uturere nubwo bwose abacunguzi bamaze kubitera utwatsi. Kugumura abacunguzi bafashe ku notes nka Col Wilson Irategeka na Col Mulamba ariwe Hamada bagahindura imitwe y’abacunguzi ngo basebye urugaga bavugako ikibazo ari General Byiringiro uyoboye urugaga. Hano byumvikane neza umwanzuro wo guhagarika Col Wilson Irategeka wafashwe n’abantu bagize inama nkuru y’urugaga ntabwo ari Gen Byiringiro gusa. Ikintera kuvuga ko ari Faustin Twagiramungu ubiri inyuma ni itangazo rya CNRD-Ubumwe ryanyuze kuri Veritasinfo ikorera ishyaka rya RDI-Inzozi z’abanyarwanda riyobowe n’uyu munyepolitiki uvugako akorera opposition. Umuntu waryanditse witwa Kamuhanda Anastase yavuze ko yaryandikiye i Kigali, gusa avugako ushaka ku mubona yakoresha inimero yashyizeho zo muri Congo. Ibi mpamyako abanyarwanda benshi byabateye kwibaza byinshi, ukuntu uyu mutwe uvutse ushingiwe i Kigali kandi ugomba kurwanya ubutegetsi bwa Kigali ukoresheje intwaro. Ese koko abantu bawushinze bari i Kigali aho DMI yuzuye ku buryo itabirabukwa ngo ibavunire umuheto? Biteye kwibaza. Ibi bitera urujijo ko uyu mutwe ari uwa DMI yo mu Rwanda ukaba ushinzwe guteza akaduruvayo muri Congo nkuko indi mitwe yagiye ijyaho ishyigikiwe na Kigali. Ubu bikaba ari agashya aho bakoresha impunzi z’abanyarwanda. Ikindi nitegereje kintera gutekereza ko Faustin Twagiramungu abiri inyuma nuko Joe Ntezirizaza ariwe Albert Bimenyimana hamwe n’abandi bigaragara ko bakorera RDI bahagurutse bagashyigikira uyu mutwe kuri social media igihe abandi bibazaga ukuntu washingiwe i Kigali.

Ese uyu mutwe ushoboye kuba ushinzwe na DMI ifatanyije na mpatsibihugu waba ugamije iki?

Ikintu ntashidikanya nuko uyu mutwe utashakira amahoro impunzi z’abanyarwanda. Inyandiko bwana Faustin Twagiramungu yanditse aterana amagambo na Kigali birabigaragaza. Ibi bigahurirana n’ibarura rya kabili rishaka kubaho ngo bazajye bamenya aho umuntu yabaye muri Congo akandagiye. Mu mvugo ya CNRD-Ubumwe barabishyigikiye cyane kandi Faustin Twagiramungu yarimo abaza Kagame kubona umwanzuro wa vuba wo gucyura impunzi. Iyo usomye inyandiko ye ntabwo yibanda ku mishyikirano yabanziriza ugutaha kw’impunzi kandi yigize umuvugizi wazo azirusha kwimenya no kumenya ibibazo zihura nabyo. Iyi myitwarire y’abanyepolitiki niyo ishobora kugaragaza niba koko hari ikintu kiza bashakira abakandamijwe atari inyungu zabo bwite. Ntitwibagirwe bwana Faustin Twagiramungu afite umwanya wa minisitiri w’intebe mu Rwanda abuza inzira yajyemurira impunzi ibiryo bari i Goma n’ahandi. Ibi byarabe sibyo mpimba. Erega utabikoze icyo gihe biragoye ngo abikore ubu. Murazi mwese ukuntu abantu bapfuye bishwe n’inzara, cholera n’ibindi. Ntihagire uwumva ko mparabika bwana Faustin Twagiramungu, hano ndavuga ibyo yagiye akora noneho amahitamo akaba ay’abanyarwanda.

Mpatsibihugu ntiwamenya ibyo agamije, ikizwi ni ugusahura akarere abapfa bagapfa. Mwibuke ko tumaze gutakaza abantu benshi mu karere kandi nta bucamanza bwabaye, abicanyi baridegembya. Aba bashobora gukoreshwa nkuko indi mitwe yakoreshwaga muri Congo mu gusahura igihugu cg gufata ubutaka butari ubwabo. Amaherezo bo baricwa mpatsibihugu igasahura. Ibyo kuvuga ngo bazabohoza u Rwanda byo ntibyashoboka kuko amafaranga barimo bahabwa ni Kigali na mpatsibihugu barimo kuyatanga. Ntawashidikanya ko aya mafaranga arimo anyanyagira muri izi nsoresore ava muri Amerika. Ninde wumva abantu batanga amafaranga yabo akagenda atyo gusa tuzi neza ukuntu abanyamerika bakunda amafaranga? Ni ugushishoza ntibaryohe mu mafaranga imyaka ibiri gusa mbere yo kuba ibiryo by’ingona bakwije muri Nyabarongo.

Abacunguzi n’abacunguzikazi bakora iki?

Abacunguzi n’abacunguzikazi bagombye gutekereza neza ku rugamba barimo. Ntabwo ari urugamba rw’umunsi umwe. Kandi bamenye ko umwanzi akoresha amayeri yo gucamo ibice abantu bagashyamirana. Iyo aya mayeri yatahuwe umwanzi acyura umunyu niyo yatanga za miliyoni z’amadorali mu bugome bwe. Ikintu mbona cyiza bakora ni ugutera umugongo iturufu y’uturere barusahurira mu nduru bashaka kubazanamo. Bakemera kurya bike ariko ntihagire ubavutsa ubuzima kuko bashorewe nk’intama zijyanywe mu ibagiro. Abantu barimo kubiba amcakubiri ni bake, mubashwishurize kandi nibabaha amafaranga ibanga riba ku mutima. Ibi binyibutsa amatora ya  nyakwigendera Melchior Ndadaye muri 1993, ibanga riba ku mutima.

Umwanzuro

Igihe tugezemo abanyarwanda bagomba kujya basoma cyane kandi bagakurikirana amakuru. Iyo abicanyi bagufatanije n’ubujiji ntumenya imitego yabo. Ntibashobora kwica uwo batabanje kwiyegereza. Kumwiyegereza bisaba inzira nyinshi kugezaho wibona amaguru ari mu kirere. Ni ugusoma, tukagira amatsiko y’ibyo twumvise, tukabaza, kandi ntidupfe guhutiraho tutazi ibyo dukurikiye.

Birababaje cyane kubona abanyepolitiki bamwe bakinyura ibusamo bakurikiranye inyungu zabo badatekereje ibyaba ku bantu bayoboye. Ubu ninde uyobewe ubugambanyi bugikorerwa impunzi z’abanyarwanda? Bamwe bazakubwira ngo nzi uko nabikora, naho ari inda zabo gusa. Iyo bishe abo bayobeje nta kimwaro bagira mbese bahindutse abatamwara.

Dushobora kuba twaragize amateka menshi mu Rwanda, umuntu ukitwaza iturufu y’amoko cg uturere mugushaka abantu bamujya inyuma twagombye kumumwaza bigaha urugero abasigaye. Abanyarwanda bahunze cg bicwa buri munsi bakomoka mu turere twose tw’u Rwanda nkuko bava mu moko yose y’u Rwanda.

Umusomyi w’Intabaza,

David Rudatinya

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

16 Responses to ESE KOKO CNRD-UBWIYUNGE IVUKIYE MURI FDLR NTA MPATSIBIHUGU IBIRI INYUMA?

  1. barigira emmanuel says:

    mpamagariye ubumwe hagati ya fdlr,cnrd,twagiramungu,padiri thomas nshimana kuko union faire la force

  2. Missy Kevin says:

    10/5/2016 @ 16:42:18 says nice job intabaza.com!

  3. Maren Carnie says:

    10/5/2016 @ 16:42:17 says good work intabaza.com!

  4. @ Karisoriso says:

    Wowe Karisoriso biragaragara ko winjiwe na propaganda ya Fpr. Imvugo ya giterahamwe urimo gushinja samilyn ni iyihe? Ngo ni uko avuze ko rukokoma agomba kuraswa? Harya we ubu amaze kwicisha abantu bangahe ku buryo kumurasa ari uguca inka amabere? Ngo iyo mvugo niyo yatumye fpr ibatsinda? Ngo genocide babambitse niyo ituma rutuku atabumva?
    Ariko wasetsa ye!! Ubwo se ushatse kwemeza ko Fpr yatsinze se cg inambye ku butegetsi kuko ifite imvugo ya kimalayika?
    Ngo genocide yabambitse niyo ituma mutumvga….??? Muri make ndabona nawe wemera ko abahutu bose ari abicanyi bakoze genocide bityo bagomba guhora bigengesereye! Mbega akumiro!! None se wibeshya ko kwemera no kugendera muri propaganda za fpr aribyo bizatuma noneho uwo rutuku uvuga abumva.
    Nagiraga ngo nkumenyeshe ko nta na rimwe uzarwanya fpr ngo uyitsinde igihe cyose ukigwa mu mitego yayo,kandi nta na rimwe uzigera uyitsinda igihe cyose ukigendera muri propaganda zayo.
    Igihe cyose abahutu batazahaguruka ngo bavuge ibitekerezo byabo bemye barwanye akarengane bagirirwa na fpr n’abagambanyi bayo nka ba Rukokoma ntacyo bazigera bageraho.

  5. Ndikubwima says:

    IMPURUZA

    Amakuru aturuka ahizewe neza aremeza ko Kaguta (M7),Kagome, Buyoya na Kabila bazanye abacancuro bakomoka muri Somaliya na Etiyopiya babahuza n’abaganda n’abanyarwanda bakora umutwe w’ingabo, babohereza i Kindu. Aho i Kindu ngo bafite umugambi wo kurwanya FDLR bakayisenya nyuma bagakomeza bajya gutera Uburundi.

    Aya makuru yamenyekanye kubera umugaba w’ingabo i Kindu wo mu bwoko bw’ababembe bahamagaje i Kinshasa bakamuha amabwiriza y’ukuntu izo ngabo agomba kuzivanga muza FARDC ayoboye kugira ngo mu gihe zizahangana na FDLR bazavuge ko ari FARDC iri guhiga inyeshyamba z’abahutu bo muri FDLR. Uwo musirikari rero, ufite ipeti rya général ntiyashoboye kumvikana na Kabila kuri ayo manyanga. Ubwo Kabila yahise amwica kuko yari amenye imipango ya Empire Hima- Tusi. Umusirikari mwene wabo uri i Kinshasa ni we wasoheye iri banga akimara kubona uko bishe mwene wabo. Umurambo w’uyu musirikari mukuru wayoboraga ingabo bawuzanye i Kindu aho ugomba gushingurwa.

    Inzego z’iperereza za Leta y’Uburundi zikaba zikomeje iperereza kugira ngo zimenye neza imipango yose y’izi nyenzi ziyemeje kwangaza abahutu n’abatutsi bose bashaka amahoro n’ubumwe, batumva imigambi mibisha yabo.

    Bacunguzi, Ntwari zacu, muryamire amajanja kuko turabona ba KKK (3K) baranze kuva kw’izima, banze kunamura icumu.Bazapfa karibwaribwa kuko ntibateze kuzatsinda Rubanda. Rubanda Nyarwanda na Rubanda Barundi twishyire hamwe, twivune umwanzi wacu ariwe Kaguta, Kagome na Kabila. Abo ba 3K bashaka ko Nkurunziza avanwa ku butegetsi bakimika Buyoya hanyuma bagakomeza umugambi wabo wa Empire hima tutsi.

    Peuple Rwandais et Peuple Burundais, unissons- nous et, nous remporterons la bataille contre cette hégémonie hima tutsi.

    Que l’Esprit- Saint nous guide et nous fortifie.

  6. Mwizerwa says:

    Ndi umu FDLR 100% ariko ibyo aba bagambanyi bayishinja biragoye guhita ubihakana haba mu mikorere ndetse no kukibazo cy’uturere biragoye kumva ukuntu umuyobozi yarebereye ubugambanyi iyi myaka yose kugeza ku mwisho nta cyemezo gifashwe niba koko hari ubuyobozi bubereye maso rubanda! Icyi kibazo abayobozi bitegure kuzagisubiza abacunguzi! Ku kibazo cy’uturere: kuki nk’abantu bazi neza ko hari umuzimu w’uturere ari nawo utugejeje aho tugeze aha bakemera ko ubuyobozi bwa politike,ubwa gisirikare n’ubuvugizi bifatwa n’abantu bo mu karere kamwe sinumva abo ba sages bacu uko babibona cyangwa hari abibeshya ngo ikibazo cyararangiye nka wa mugabo warangirishije ikibazo cy’amoko kuyakura mu ndangamuntu! Hakwiye kugira igikorwa (change) kugirango urugamba na bariya bagambanyi rugende neza (simvuga urugamba rwo kurasana ahubwo kumvisha rubanda ko ibyo bavuga nta shingiro ko ari abagambanyi gusa). Imana ikomeze kurinda impunzi nk’uko yabikoze iyi myaka yose ndetse ihe n’aba bacunguzi kwiyunga vuba. AMEN

  7. Gbt says:

    Igisubizo Ni Uko Twafata Intwaro Babonye Mu minsi yashyize mu basanze bugeshi{gisenyi) babona ko mufite imbaraga bahitamo gutanga dollar kubafite nini amacakubiri aravuka, aho gukomeza kwicisha abana ni mufate intwaro dufite abasore babahe umusada mufate i gisenyi nti mutinye kuko nta gihe mutapfuye namwe,

  8. sarah says:

    byiringiro yakoze amakosa igihe irategeka yafatiwe muritanzaniya ntamwirukane cyangwa ngamufunge kuko ibuye ryariryagaragaye nge nababajwe hamad koyari umusirikarimwiza akabayakurikiye umugambanyi irategeka nabihehe twagiramungu imin fdlr nikomeze iyirinde natwe abanyarwanda tuyirinyuma mpaka murakoze

  9. rubanda says:

    akabaye icwende ntikoga koko nubu ubwicanyi niba aribwo mugishyize imbere muzigumire muri ayo mashyamba yanyu kuko ntanyamanswa zibana nabantu murabura gutekereza uko muzubaka igihugu ni mukibona mukagambira kongera kwica no gutsemba abanyarwanda mwitwaje amoko?????!!!!!

  10. john says:

    Ariko,iki Kintu ngo ni Rukokoma cyaturutse he?Burya ngo nta muryango utagira ikigoryi,iki turakirambiwe.Cyagambaniye igihugu kitiretse.Cyagiye cyonyine kikareka gukomeza kudutobera.Kirutwa n’inda yavuyemo kuko cyicishije benshi.

    Umuntu urangwa no guhubagurika,ubuswa bwinshi,kudateketeza,uyu amaze iki?Sha uri umukozi wa sekibi nka ba sobuja.Na FPR ukorera ibona nta kamaro ufitiye isi.Kuki unezezwa no kuba imburamumaro?Namwe se nimumbwire,umuntu uba ku mpande zose!N’agacurama ntigateye gatyo.Urabeshya igihe cyawe kiri kurangira.Njya nibaza umuntu umuntu nkawe wize uhuzagurika bene ako kageni.Nsabira ab’urugo rwawe,ubu si abasazi kubera imyitwarire yawe yuzuye ibifuti hejuru y’ibifuti?Sha biragoye kumenya uko umuntu yakuvuga(description).Uri ikiburangoro

  11. Nkubana says:

    Kuri wowe karisoriso

    Ndagirango ufashe Samilyn hasi kuko imvugo akoresheje niyo 100% kandi ni nayo fdlr yakagombye kuba ikoresha kuri ubu.

    Ariko njyewe hari abahutu bantsetsa, abahutu benshi bibeshya ko gukomeza kwigaragaza nk’abamalayika imbere y’abatutsi b’abahezanguni ba fpr n’ibyitso byayo kimwe na ba mpatsibihugu aribyo bizatuma bumvga!! Reka daaaaa!!! Uzabaze Habyarimana icyo kwigira umwana mwiza yanga gutumura inkotanyi ku mugaragaro byamuzaniye.Ubu se iyo yanga ko inkotanyi ziza muri CND yari kuba iki? Ubugiraneza bwe nyine bwamugonze ijosi nka ya Nkware.
    Ubu se imyaka 22 impunzi z’abahutu zimaze zishwiragira zigira abanyamahoro n’abana beza ngo batazishinja genocide byazibujije kwicwa na n’ubu zikicwa kandi n’iyo genocide ikiziri ku mutwe?

    Birazwi ko FPR nta kindi igamije kitari ukurimbura abahutu benshi bashoboka, abasigaye ikabahindura ibishushungwe. Kandi ngira ngo FPR yo ntijya yirushya na gato yoroshya imvugo iyo ivuga abahutu na Fdlr, irabatuka ikabatokoza, ikabavumira ku gahera kandi amahanga ntacyo ajya avuga!

    Birababaje rero kuba ubu nyuma y’imyaka 22, hari abahutu bacyumva ko inzira y’ubworoherane ariyo izabakiza FPR, ndetse biranatangaza ko na FDLR iyo ivuga ihora ishaka kwigaragaza nk’abanyamahoro bashaka ubworoherane na fpr. Reka mbibwirire rero, mwakwigira abana beza mwarorera,mwagira mute, Ntibizabuza mpatsibihugu na fpr kubashinja genocide no kubarimbura ngo ni uko mwakoresheje imvugo nziza. Habe na gato!

    Ubu ingendo igomba kuba dent pour dent, oeil pour oeil, niba fpr ihiga impunzi ikazica, na fdlr igomba guhiga intore aho ziri hose ikazica nayo, Abagambanyi nka ba Rukokoma na ba Wilson nabo bagahigirwa hasi kubura hejuru nabo bagakanirwa urubakwiye nta byo kuzana amarangamutima ngo murashaka kwigaragaza neza imbere y’amahanga atabitayeho.

    Fdlr yari ikwiye kumenya kuvuga ururimi fpr yumva neza, urwo rurimi nta Rundi ni isasu, ni icyuma, ni umupanga, ni ubuhiri… nk’uko fpr nayo iyo igize uwo ishyikira isya itanzitse ibyo murabizi neza.

    FDLR igomba guhaguruka ikema, ikirwanaho uko ishoboye kose kandi ikoresheje ubushobozi bwayo bwose, ikivuna ku mugaragaro abayihohotera n’abica impunzi niho ba Gashakabuhake na fpr bazayitinya, naho nikomeza gushaka kugaragaza umutima mwiza izarimbuka bidatinze rwose.

  12. cape town says:

    niko fdrl izahora ari imwe.
    ikindi nuko mugomba gusobanukirwa politic icyo aricyo!
    mwitonde mube muretse gucira Nyakubahwa twagiramungu urubanza!

  13. Karisoriso says:

    Urarushywa n`ubusa muvandimwe Samilyn, ntabwo kwica ariwo muti kandi ntawe byahiriye!!! Yego Rukokoma yakoze amakosa ariko imvugo yawe irimo kumena amaraso ni iya giterahamwe kandi niyo yatumye inkotanyi zitsinda zikatumenesha abacu bagatikirira mu mashyamba n`inzuzi za Congo.Icyaha cya genocide batwambitse nicyo gituma bene madamu batatwumva namba,Kagame nawe akacyitwaza buri gihe ngo apyinagaze kandi yikize uwo ashaka wese. Hagomba imyumvire mishya naho ubundi nimutsimbarara ku myumvire ya cyera yadukozeho ntacyo muzageraho. Mbabajwe cyane n`abanyantege nke bari gutesekera mu mahsyamba ya Congo nta kivurira !!! Baztabarwa na nde ? Ryari ? Imana ifasha uwifashije !!!

    • ahorukomeye says:

      Imvugo yange niya gitera hatanu ntabwo ariya gitera hamwe gusa. Ngiye guhiga Wilson Irategeka kugeza mwishe mporere impunzi yicishe nizo agiye kwicisha azicuza kuko nzamumena igitwe cye kimeze nkigihaza cyuzuyemo amazi gusa. Wilson Irategeka yari ye amadollar meshi mpaka nyamurukishije yo gapfa Nabi.

    • Samilyn says:

      Imvugo yange niya gitera hatanu ntabwo ariya gitera hamwe gusa. Ngiye guhiga Wilson Irategeka kugeza mwishe mporere impunzi yicishe nizo agiye kwicisha azicuza kuko nzamumena igitwe cye kimeze nkigihaza cyuzuyemo amazi gusa. Wilson Irategeka yari ye amadollar meshi mpaka nyamurukishije yo gapfa Nabi.

  14. Samilyn says:

    Ariko iki gitera sesemi ngo Twagiramungu Faustin cyabuze ugikubita inyundo mu mutwe? cg urusasu mukanwa ke? Rukokoma aragapfa atanyagurika.
    kimaze kurya amadollar yabanyamerika ya Enough Project yo kwicisha impunzi zabanyarwanda mu mashyamba ya Congo none kiri gushinga imitwe yiterabwoba ngo ni CNRD-ubwiyunge? icyi cyohe hamwe na Wilson Irategeka nukubavunagura amagaru ntibaduterane umutaru bo karibwa nimbwa.Twebwe Rubanda twivune umwanzi ataratumarira kwicumu.
    Harakabaho FDLR harakabaho abacunguzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *