ZAMBIA: IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZITUYE MURI ZAMBIA MWONGEYE KUBURIRWA

Ishyingurwa rya nyakwigendera François)
  • Views 5599
  • Rating 12345

Hari hashize igihe gito impunzi z’Abahutu b’Abanyarwanda ziba mu gihugu cya Zambia zibasiwe, zirasahurwa, zirasenyerwa, ziranakomeretswa. Ni ugushimira abashinzwe umutekano bo muri Zambia bahagurutse bwangu bagahosha iyi ntambara yari yatangiwe n’agaco k’amabandi kari karacengeye mu baturage ba Zambia koherejwe na za nkoramaraso za DMI, zikorera leta ya Kigali. Amakuru yakomeje kutugeraho ni uko umuhuzabikorwa w’ibi bikorwa bigayitse witwa BUHUNGU akaba yungirijwe n’umuteruzi w’ibibindi Makuza (umwana wa Makuza Anastase) uyu akaba yaratatiye igihango cya se Makuza Anastase umusaza muri bamwe bahiritse ingoma Kalinga.

Ntitwazinduwe no gusubira mu mateka yahise ahubwo twahagurukijwe no kuburira indi nshuro impunzi z’ingorwa z’Abahutu b’abanyarwanda ziba muri Zambia, tunazigira inama y’uko zigomba kwitwara muri ibi bihe Sekibi yarahiriye kuzabaconshomera dore ko nkuko amakuru duhabwa n’imboni zacu atubwira ko umugambi wa mbere inkotanyi zari zapanze wo kwivugana izo mpunzi wabapfubanye bikageza n’aho mubari bawupanze bamwe ngo barangije kwicwa nkuko amakuru ava ikambere twagejejweho n’abantu tutari buvuge kubera impamvu z’umutekano wabo. Nkuko ayo makuru akomeza atubwira ngo ubuyobozi bukuru bwa Zambia bumaze gutanga ihumure, ngo muri village Urugwiro byabaye nkibibatunguye kuko bari bazi ko impunzi zicika ku icumu zihita zurizwa indege zikajyanwa bunyago i Kigali, aho izindi nyinshi bari bateguye gahunda yo kuzitemagura zigahinduka imirambo, gusa imigambi y’abantu siyo y’Imana (l’homme propose, Dieu dispose).

Mbere y’uko iyi gahunda iba nkuko imboni zacu zibarizwa muri Zambia zitubwira, ngo hadutse abakobwa batazwi bari barigize ngo abakorerabushake ba HCR na CROIX ROUGE, ngo bacaga mu ma boutiques baka imfashanyo ngo babeshya ko bashinzwe kugemurira no gufunguza impunzi zifungiwe aho muri Zambia, gusa ngo icyaje kwibonekeza ni uko bari bafite gahunda yo kumenya neza ba nyiri ayo ma boutiques, kandi koko uyu mugambi ngo basa nabari bagiye kuwugeraho kandi mubucakura buhambaye, ngo umusaruro byatanze nubwo utashimishije abo mu Rugwiro (kwa Kagame), ngo ni uko nkuko imboni zacu zibitugezaho ngo impunzi nyinshi z’abahutu zituye ngo ahitwa ZINGALUME, GEORGE COMPUND, DESSAI, GARDEN HOUSE, MBASERA, KANYAMA, CHAWAMA, MUTENDERE ngo nahitwa BAUREN, bibasiwe cyane ku buryo abenshi ngo kubyutsa umutwe bitari kuborohera.

Ngo iyi gahunda yari yateguwe neza kuko abacurabugome ngo mu nama yabereye kuri ambassade y’u Rwanda muri Zambia ngo isigaye izwi ku kabyiniriro k’IBAGIRO, ngo bari bapanze ko nibura impunzi nizisahurwa ibyazo ziza kugerageza kwirwanaho, noneho ba bicanyi bagatangira kwiroha mu benegihugu bagatangira gutemana bikagerekwa ku mpunzi, noneho umugambi wabo ukaba ugezweho, inkuru zigatangira zikandikwa muri rushyashya na igihe.com ko impunzi ziri gutsemba abenegihugu, murumva intera byari bigezeho, nta mpunzi nimwe yari kurokoka ariko Imana iba yabiteye imboni irahagoboka.

Dusubiye inyuma gato muri ya mabandi y’abakobwa yatumwe na Kigali, ngo umwe yari ihabara ry’umwe mubashinzwe umutekano muri ako gace ka zingalume, aha ngo abantu bahise babisanisha na bamwe mubatawe mu mvuto (muri yombi), mu bakekwaho ubwicanyi bwari bumaze iminsi bwimonogoza muri icyo gisagara, aha rero mukaba musabwa kugaragaza abantu nkaba bataramena amaraso. Nkuko rero twabibabwiye, ijisho rya rubanda ntirijya rigoheka, twongeye kubaburira tubabwira ko umwanzi akibihishemo ntaho yagiye. Mureke kurangazwa n’amatora ari hafi kuba aho kuko atabareba, ari ayabanegihugu. Nimukore ubucuruzi bwanyu mu bwenge ndahamya ko ibyababayeho vuba aha byabasigiye isomo rikomeye.

Amakuru atugeraho ni uko itsinda kabuhariwe mu kwica ryahagurutse i Kigali ku wa gatatu w’icyumweru gishize, bagakoresha indege ya boeing Rwanda airlines, mu rwego rwo kujijisha bagakomeza berekeza Afrika y’epfo aho guhita bururikira mu Lusaka, ahubwo bakazagaruka bakoresheje inzira y’ubutaka bakabona uko bacengera neza mu mpunzi nkuko umwe muri izo ntasi yabidutangarije, aha yadutangarije ko ikibuga mpuzamahanga kitiriwe Kenneth Kaunda batakihizera ngo bakaba batinya ko ijisho rya rubanda ryabareba igitsure, ngo kandi bakaba bari gukoresha ikibuga cy’indege cya NDOLA, mugace ka COPPERBELT, bakibeshya ko ijisho rya rubanda ritajya rigoheka n’umunsi n’umwe.

Ubutaha tuzabagezaho abo camera yacu yatahuye, ikibagenza n’aho baherereye. Tubasabye kandi kuryamira amajanja, kuko umwanzi yinjirira mu kaduruvayo ngo akaba yanezerwa no kumva ko amatora y’ahongaho atagenda neza ngo abone aho yinjirira abahohotere.

Imana ibane namwe.

Imboni yarubanda Peacemaker

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to ZAMBIA: IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZITUYE MURI ZAMBIA MWONGEYE KUBURIRWA

  1. nshimiyimana says:

    Thanks for the news it is amazing mukomeze mutuberemaso

  2. Kagabo says:

    Bene sebahinzi baramaranye!!

  3. Teta says:

    Nibatarebaneza bazabarangiza nukwitwanahoda

  4. Karisoriso says:

    Big thumb up !!! Urakoze cyane kudutangariza aya makuru y`imbuzi !! Abo bicanyi bamenye ko turi maso kandi ngo umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu !!!! Bazakorwa n`ikimwaro !!!

  5. Kambali says:

    Karabaye noneho. Ariko izi nkotanye rwose zirashaka iki?

    UBUTUMWA BWA MBERE BUGENEWE ABANYARWANDA BABA HANZE Y’IGIHUGU.
    UMUTWE: Amasezerano y’ubugererwa (2012)
    Urwanda ni igihugu cyiza cyane giherereye muri Africa yo hagati. Nta na hamwe rukora ku nyanja. Rukikijwe n’ibihugu bine: mu burasirazuba ruhana imbibi n’igihugu cya Tanzania, mu majyepfo ruhana imbibi n’igihugu cy’uburundi, iburengerazuba ruhana imbibi n’igihugu cya Republika ya Demokrasia ya Congo kera yahoze yitwa Zaire naho mu majyaruguru rugahana imbibi n’igihugu cya Uganda. Urwanda rufite imisozi myiza ibereye amaso nka Karisimbi, Muhabura n’indi myinshi, ninayo mpamvu barwita igihugu cy’imisozi igihumbi. Urwanda rero ruli mu karere kalimo ibiyaga bigali. Urwanda rufite ibiyaga, imigezi ndetse bamwe bemezako isoko ya Nili ili mu Rwanda. Nili ni rwo ruzi rwa mbere rurerure kw’isi. Urwanda rutaatse amashyamba, ibiyaga n’ibindi byinshi nkaba natangaga ingero nke ku bibonwa n’amaso y’umubiri. Imana nayo rero yarebye urwanda, ibona ko ari rwiza, izana abanyarwanda ibashyiramo ngo baruturemo. Abanyarwanda bamaze kugera mu Rwanda, barirebye basanga baratandukanye noneho biyita amazina atandukanye. Bamwe biyita abatwa, abandi biyita abahutu n’abandi abatutsi. Ntabwo byagarukiye aho, bamwe batangiye kwibona ko aribo beza, intwari, bazi ubwenge ndetse bakanemezako ba sekuruza babo bakomotse mu ijuru. Ni ukuvuga ngo baramanutse bava mw’ijuru bagwa mu isi. Ntibahagaririye aho ahubwo babonyeko ari nabo bakwiriye gutegeka bonyine igihugu cyose cy’urwanda. Si ibyo gusa ahubwo bumviseko bagomba gukorerwa imirimo yose, bagategeka, bakica bagakiza. Abandi nabo birebye koko basanga atari beza nka bamwe twavuze haruguru, bemera nta mususu ko abo bambere aribo ntwari, bazi ubwenge ndetse ko na ba sekuruza babo bakomotse mu ijuru. Ni ukuvuga ko iyo babaga bari mu biganiro wasangaga bavuga bati:
    T: Ni twe beza.
    H: Nibyo koko ni mwe beza.
    T: Tuzi ubwenge.
    H: Nibyo koko muzi ubwenge.
    T: Turi intwari.
    H: Nibyo koko muri intwari.
    T: Turi ibimanuka.
    H: Nibyo koko muri ibimanuka.
    T: Tugomba gutegeka.
    H: Nibyo koko mukwiriye gutegeka.
    T: Mugomba kudukorera.
    H: Nibyo koko tuzabakorera igihe cyose namwe muzahora ku ngoma igihe cyose. Amina!
    Abataremeraga ku bushake bwabo, bemeye ku ngufu, kugeza aho bikwiriye mu Rwanda hose. Byarubahirijwe, biramenyerwa ku buryo abo ba kabiri nise H, nta mwanya bigeze babona wo kwireba ngo babone ko nabo ari beza, ngo baboneko ari intwari, ngo baboneko bazi ubwenge kandi bashobora no gutegeka. Bemeranyijwe n’abambere bakorana amasezerano ndetse bayashyiraho umukono. Ni ukuvuga ngo hari amasezerano bagiranye, il ya un contrat signe entre H et T, kuna mkataba, there is an agreement! Oh, Jesus Christ, my God my Lord!
    Ayo masezerano abanyarwanda bakomeje kuyahererekanya uko ibihe byagiye bisimburana kandi mpaka na n’ubu niko bimeze. Ubu butumwa rero bugenewe abanyarwanda bakomoka kuri urwo ruhande rw’abemeye byose kandi bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka. Abo rero si abandi ni abahutu cyane cyane ababa hanze y’igihugu. Ubu butumwa bukaba bugamije kudufasha kurebera hamwe ukuntu twahanagura ayo masezerano, ariyo nise ku mutwe “amasezerano y’ubugererwa”.
    Ubwa mbere rero ni ukumenyako ibibazo by’amoko Imana nta ruhare yabigizemo. Icyo yakoze gusa ni uko imaze gutaka urwanda yazanyemo abanyarwanda. Abanyarwanda nibo ubwabo biyise amazina hanyuma bakitandukanya. Imana yo abanyarwanda ibabona kimwe, iby’amoko ntacyo biyibwiye. Iyo iturebye twese ibona tureshya kandi ntaho dukandukaniye. Intambara zose zabaye mu Rwanda, ubwicanyi, amakimbirane, gusuzugurana n’ibindi byose, byakomotse kuri ayo masezerano. Ayo masezerano rero ntabwo yanditse ku mpapuro, ahubwo yanditse ku buryo bw’umwuka. Inzira yo kuyahanagura iri mu buryo bw’umwuka. Kandi igihe cyose azaba akiriho, ibiyakubiyemo bizakomeza kugira agaciro. Abanyarwanda bazakomeza kurakarirana, kurwana, kwicana, kwirukanana, gushyikirana ariko nta na kimwe bazageraho. Bazajya barakarirana, barwane, bicane, birukanane, bashyikirane, nibarangiza basubire inyuma bagwe muri ya masezerano. Ntiyanditse ku mpapuro, yanditse mu buryo bw’umwuka. Bamwe bibonye ko aribo beza, bazi ubwenge, ari intwari, bagomba gutegeka urwanda bakica cyangwa se bagakiza uwo bashatse, abandi nabo babyemera uko biri barasinya.
    Amateka rero yemeza ko abatwa aribo babanje kugera mu Rwanda, hakurikiraho abahutu hanyuma haheruka abatutsi. Twemeranywe ko ayo mazina bayiyise bageze mu Rwanda. Bose baje ari abantu gusa. Reka duhindure iyo nteruro twavuze haruguru ahari abatwa, abahutu n’abatutsi tuhandike abantu. Ahari handitse urwanda tuhashyire ubutaka. Ubwo twasoma ngo: Amateka rero avugako abantu aribo babanje gukandagira ku butaka, hakurikiraho abantu hanyuma haheruka abantu! Abo bantu rero bamaze kugera kuri ubwo butaka, aho hantu buri bahita urwanda hanyuma nabo biyita abanyarwanda. Ntibahagarariye aho barakomeje barireba babona badasa ku mibiri nibwo bishyiriyeho amoko bisinyira amasezerano y’ubugererwa biragenda bifata imyaka irenga maganane.
    Nk’uko mubizi rero uko imyaka igenda ishira ninako ibihe bigenda bisimburana, ninako abantu bagenda basaza bakavaho hakaza abandi, ninako ibitekerezo bigenda bihindagurika. Byaje kugera igihe rero bamwe muri babandi bemeye byose batangira kubona ko ibintu barimo atari byo. Amasezerano yaje kubabera umutwaro ndetse no kuwikorera ntibyaba bigishobotse. Bashatse ariko aho batura uwo mutwaro barahabura. Ntibazi kandi n’uwo mutwaro uwawubakoreye. Byakomeje gushyuha, sinshaka ariko kwinjira mu mateka, bigeze ahagana 1959, abahungu b’impirimbanyi barongojwe imbere n’umugabo witwa Kayibanda, bahitamo kwibohoza no kwigaragambya bakajugunya wa mutwaro. Baririmba: “Twasezereyeee ee ingoma ya cyami……ingoma ya gihake na gikoronize…” (aho ngaho usome usa n’uririmba). N’uko umwami wariho muri icyo gihe, Kigeli wa 5 Ngahindurwa aromoka n’ingoma ye bigira mu mahanga. Simvuzeko aba bagabo b’impirimbanyi ntacyo bakoze, ariko hari aho batageze: wongeyeho ko basezereye ingoma ya gihake n’ibijyanye nayo, ariko ntabwo bashoboye kubona ya masezerano ba sekuruza basinye ko bemeye iteka ryose. Ndakwibutsako ayo masezerano atanditse ku mpapuro nta n’aho uzayasanga ndetse n’ababizi ni bacye cyane. Ni nayo mpamvu umunyarwanda yavuze ati : “abanyarwanda bicwa no kutabimenya”. Kutabimenya rero ni ukutagira ubwenge. Si umunyarwanda gusa wabivuze, ahubwo n’Imana yarabivuze. Amagambo rero Imana yavuze, amenshi muriyo tuyasanga mu bitabo byera nka Bibliya n’ibindi. Iyo usomye muri Biblia yera nyine, mu isezerano rya kera, mu gitabo cy’umuhanuzi Hoseya, igice cya kane n’umurongo wa 6 (Hosea 4: 6) Biblia yera igira iti: “Ubwoko bwanyje burimbuwe buzize kutagira ubwenge:…”. Kutagira ubwenge ni ukutabimenya, ni ukudashobora kwinjira mu buryo bw’umwuka ngo ubone ibitabonwa n’amaso y’umubiri. Kayibanda rero na equipe ye ntibashoboye kwinjira mu buryo bw’umwuka ngo babone ya masezerano, hanyuma bayahanagure. Ku ruhande rero rw’abari ku ngoma, bigiyeyo buhoro ariko bakomeza kwitegura ukuntu bazagaruka gukomeza amasezerano bagiranye n’abagaragu babo. Abari mu Rwanda rero cyabaye igitangaza kwicara ku ntebe y’ubutegetsi, hanyuma bakomeza kuririmba ubwigenge. Ababikurikiraniye hafi, bavugako umutekano waje guhungabana mu gihugu hanyuma hakubitiraho n’ironda karere, wakongeraho n’igitutu cy’impunzi zari hanze, abari imbere babona nibadahindura equipe iri mu kibuga aho bukera barafatwa mpiri. Kayibanda ashyirwa hasi, Habyarimana ashyirwa hejuru, ingoma zihindura imirishyo, ubwo hari mu mwaka wa 1973. Urwishe ya nka ariko ntirwayivuyemo. Ironda karere ryahinduye akarere. Ahari hicaye abanyenduga hicara abakiga, abambere bita aba kabiri ibisambo, aba kabiri bita aba mbere imbwa. Muri ako kajagari ubwo bya bimanuka byariteguye. Ntibyatinze mu mwaka wa 1990 imirwano irubura, ibintu birakomera, impande zombi ziyemeza kujya mu mishyikirano. Imishyikirano irakomeza ariko n’intambara irakomeza. Bati reka dushyireho amashyaka menshi ariko nayo ntiyaba igisubizo. Amasezerano ya Arusha arasinywa ariko n’intambara irakomeza. Ibimanuka bikomeza kwisuganya kugeza ubwo bigeze mu marembo ya Kigali naho abandi bararamye bareba ibizava mu masezerano ya Arusha. Habyarimana rero ntako atagize, abonye byanze arivuga, ati: “ndi ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi”, ariko nabyo ntacyo byatanze. Ibimanuka byakomeje gusaatira, Habyarimana ati jye ndabona ibyari amasezerano ya Arusha byabaye ibipapuro ahubwo ngiye kwambika interahamwe zanjye tumanuke. Sinibuka niba yarazambitse icyo nibuka ni uko yagiye mu nama i Dar es Salaam muri Tanzania, yavayo indege yari imutwaye ikaraswa n’ibimanuka igeze hafi y’i Kanombe ibyari inama bigahinduka imirwano -aho nanditse ijambo ‘ibimanuka’, ushatse wahashyira: inyenzi, inkotanyi cyangwa se inyangarwanda-.
    Nsubiye inyuma gato mbere yuko imirwano yubura, hari ahantu nagiye muri mitingi y’ishyaka ntavuze, umunyapolitiki umwe aravuga ati: “ intambara niyongera kubura tuzayirwana kubundi buryo”. Indege ya Habyarimana imaze kuraswa, intambara yarubuye, kandi nkuko mwabibonye twayirwanye ku bundi buryo, ariko nabyo mwabonyeko ntacyo byatanze.
    Reka ahubwo nsubire mu magambo ya Habyarimana ubwo yavugaga ati: “nzambika interahamwe zanjye tumanuke”. Urebye uko urwanda rumeze, kumanuka usanga ari ukuva mu majyaruguru werekera amajyepfo. Ibukako ibimanuka nabyo byateye biva muri Uganda: igihugu kiri mu majyaruguru y’urwanda. Byateye bimanuka. Habyarimana yari hejuru mu ndege, ibimanuka biyirashe iramanuka igwa hasi. Guverinoma y’abatabazi n’ingabo zayo n’abantu bose igihe twavaga mu mujyi wa Kigali, abenshi twahunze twerekera amajyepfo y’urwanda: twaramanutse. Hano ndashaka kukwerekako amagambo tuvuga ashobora kutuzanira ibisa n’uko twayavuze.
    Ikibazo rero hano si Kayibanda na equipe ye, cyangwa se Habyarimana na equipe ye. Ndabizi abenshi bitanye bamwana, basubiranamo babonye bikomeye. Bamwe bati ni ukubera ibyitso, abandi bati n’ubundi bariya nta politiki bazi n’ab’inda nini gusa. Nagira ngo nkubwireko nawe urimo gusoma ubu butumwa muri kano kanya ibyabaye kuri bariya bagabo nawe iyo uza kuba uri mu mwanya wabo byari kukubaho. Ndetse byari kuba bibi kuruta uko byagenze. Bose bakoze uko bashoboye. Gusa ntibamenye ipfundo aho riri. Ntibashoboye kwinjira mu buryo bw’umwuka ngo bahanagure amasezerano ba sogokuruza bemeye kubahiriza iteka ryose. Ayo masezerano rero kuko yakorewe ku butaka bwo mu Rwanda ni ukuvugako ubutaka bwayumvise. Ubutaka buzi neza kumva umuntu ubukandagiyeho uwo ari we wese. Cyane cyane iyo ari umwami cyangwa se umutegetsi wo hejuru. Ngira ngo mwumvise ko hari ubwo umwami yimaga inzara zigatera ibintu bigacika. Si uko rero yabaga atazi gutegeka, ahubwo ubutaka bwabaga bwamwanze tout simplement. Bityo rero amapfa yariyongeraga, ibintu bigacika kugeza ubwo uwo mwami yemereye gutanga. Nkuko byahozeho mbere na mbere na nubu niko biri. Ubutaka bw’urwanda buzi neza ko abahutu bemeye gutegekwa no guhakwa iteka ryose igihe bazaba bari ku butaka bw’urwanda. Niyo mpamvu uzasanga umutegetsi w’umuhutu iyo yimye (sinzi niba ari ukwimywa cyangwa kwimana!) ku butaka bw’urwanda, n’umutekano mucye uhita utangira, irondakarere, imyiryane mu banyarwanda n’ibindi. Si umuhutu w’umutegetsi gusa ahubwo n’abahutu muri rusange. Iyo bahagaze ku butaka bw’urwanda badahagaze mu myanya yabo y’ubugaragu, nta mahoro bashobora kugira. Bitwa abicanyi cyangwa se abajenosideri. Abatishwe barafatwa bagafungwa muri gereza cyangwa bagafungishwa ijisho. Abadafungishijwe ijisho bafunzwe n’ayo masezerano ba sogokuruza basinye. Abahisemo guhunga no kuguma hanze bashobora kubaho mu mutekano niba badakurikiranwe. Ariko wibuke ko nabo aya masezerano abareba. Bashobora kwirema imitwe ngo baharanire gusubira mu Rwanda, ariko bakandagiye ku butaka bw’urwanda bahita bakandagira muri ya masezerano. Niyo bakwinjira bakoresheje intwaro, ni hahandi bakandagiye ku butaka bw’urwanda bahita bakandagira muri ya masezerano. Amaze kubera abahutu umutwaro kandi ntibazi aho bazawutura, ntibazi n’igihe bazawuturira. Ariko rero Imana ishimwe igisubizo kirahari. Mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo, igice cya 11 umurongo wa 28 (Math11:28) Yesu aragira ati: “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura “. Ushobora ahari kuba utumvisemo ijambo imitwaro. Reka ayo magambo tuyasome muri Biblia y’ igiswahili. Igiswahili kigezweho bita “Kiswahili cha kisasa”. Tusome msitari ule ule (Mat11:28): “Njoni kwangu nyinyi nyote msumbukao na kulemewa na mizigo, nami nitawapumzisha”. Iri jambo ‘mizigo’ livuga imitwaro mu kinyarwanda. Abanyarwanda benshi rero bibeshyako ibibazo byabo bizakemurwa na Demokrasi, ariko abo ndakeka ko bamaze kubona ko bibeshya. Abandi bemezako bizarangizwa n’imishyikirano: iyi mishyikirano ariko ntibasobanura neza abazashyikirana abo ari bo: ni abari mu Rwanda n’abari hanze? Ni abahutu n’abatutsi bashyamiranye? Ni abanyarwanda bose bazicara muri Rukokoma? Ntabwo byoroshye kubisobanura. Nuvugako hazashyikirana abari mu Rwanda n’abari hanze, uzabanze wibukeko haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo hose hari abanyarwanda b’amoko yose kandi siko ibibazo by’urwanda babyumva kimwe. Ahari uzemeza Rukokoma! Iyo Rukokoma se yo izabera mu kihe gihugu? Izayoborwa na nde se? Abanyarwanda bose se barayemera cyangwa bayivugaho rumwe? Ubu abanyarwanda imitwe yarashyushye birirwa bibaza uburyo ibyo barimo bazabivamo kandi ushoboye wese kuzana igisubizo asanga yibeshye. Bamwe bati turi benshi ntidushobora kwemera gutegekwa na rubanda nyamuke! Ariko wibukeko atari aho ikibazo kiri kuko abo wita bake bategetse imyaka irenga maganane kandi na nubu nibo bari ku butegetsi. Kandi amateka anyuranye yemezako abahutu bari benshi kurusha abatutsi kuva urwanda rwitwa urwanda kugeza nanubu kandi ninako bizahora bimeze ku butaka bw’urwanda. Wibukeko abo bose ari Imana yabahazanye kandi ikabazana imibare yabo imeze ityo. Nta na rimwe rero bamwe bazica abandi ngo babamareho burundu kandi nta nubwo ariwo muti w’ikibazo abanyarwanda bafite. Abanyarwanda bafite ikibazo cy’ariya masezerano ba sogokuruza bagiranye hanyuma akaba yarahagaze kubahirizwa mu myaka ya 1959. Abahutu basezereye ubwami ariko aho bwari buri ntacyo babusimbuje. Abahutu barivumbuye ariko bamaze kwivumbura ntibamenye aho bagana. Bagerageje gutwika, gukubita, kwica no kwirukana ariko ntabwo byabaye igisubizo cy’ibibazo. Bagerageje kurinda, kurwana, gushyikirana, gutsemba, guhunga, guhunguka ariko byose ntacyo byatanze. Bagerageje no gutera, guhakana ariko nabyo biba iby’ubusa. Nta na kimwe gishoboka rero, kereka gusubira muri ya masezerano ba sogokuruza bagiranye n’abatutsi bakemera kubakorera mu buhake ingoma ibihumbi. Ibyo rero ntibisaba imishyikirano hagati y’abahutu n’abatutsi kuko abatutsi batemera ko ari ikibazo: urugero ni tariki ya 1 avril 1954, umwami Mutara wa 3 Rudahigwa yatangaje ko ubuhake buvuyeho. Abatutsi b’abanyiginya barabinenze ndetse bamwe muribo batangira kuva mu Rwanda. Bigeze tariki ya 24 mars 1957, abahutu bakoze icyo bise “le manifeste des bahutu”. Muri yo berekanagako babona hakiri ibibazo bikomeye nko guhezwa mu butegetsi, mu mashuri, amakoro n’ibindi. Tariki 30 mars 1958, umwami ashyiraho commission yo kwiga icyo kibazo cy’abahutu. Mbere y’uko iyo commission itangaza ibyo yagezeho, ibyegera by’umwami bisohora itangazo rigira riti: “ntitwumva neza icyo abahutu basaba kandi bizwi neza ko icyaduhuje kuva kera kugeza ubu ari ubuhake”! Umwami nawe yahise yunga mu ryabo avuga mu mvugo ikarishye mu gifransa agira ati: ‘On nous a pose un probleme, après examen attentif nous declarons: il n’ya pas de probleme. Et que prennent garde ceux qui disent le contraire…’! Ntiwiyumviye se, aragira ati: ‘abahutu batugejejeho ikibazo (cyabo), tumaze rero gushishoza bihagije dutangaje ibikurikira: nta kibazo gihari, kandi bashyire ku gahanga kabo abavuga ibinyuranyije n’ibyo! Wumvise igisubizo abahutu bahawe? Nanubu kandi nicyo gisubizo gihari. Abatutsi ntibemera ko mu Rwanda hari ikibazo cy’amoko ninayo mpamvu bayahanaguye mu ndangamuntu. Sinzi niba wumvise neza. Igisubizo cy’ubutegetsi bw’abatutsi ku kibazo cy’abahutu n’abatutsi ni: ‘nta kibazo gihari’. Ni ukuvaga ngo icyo abahutu bita ikibazo, abatutsi ntibakibona nk’ikibazo. Reka tubivuge mu gihe cyashize: icyo abahutu bitaga ikibazo, abatutsi ntibakibonaga nk’ikibazo. Nk’uko byahozeho mbere na mbere nanubu niko biri. Ubwo rero numbwirako igisubizo cy’ibibazo by’abanyarwanda kizaturuka mu mishyikirano hagati y’abahutu n’abatutsi, uzibukeko ubwo batemeranywa ku kibazo, n’igisubizo ntibashobora kukemeranywaho.
    Ushobora kuba utemera ko ubutegetsi buriho mu Rwanda muri iki gihe ari ubw’abatutsi kubera ko wenda ubonamo rimwe na rimwe harimo n’abahutu. Ibuka ya masezerano ibyo avuga: ….nibyo koko tuzabakorera igihe cyose, namwe muzahora ku ngoma igihe cyose. Amina. Ni ukuvugako aho uzasanga hose abatutsi, uzahasanga n’abahutu bo kubakorera. Abatutsi baba bari ku butegetsi cyangwa bari hanze y’ubutegetsi uzasanga aho bari hari n’abahutu babakorera. Nta wutibukako guhera mu mwaka wa 1961, abatutsi barekuye ubutegetsi mu Rwanda bahungira hanze. Ariko n’aho hanze bajyanye n’abahutu bo kubakorera. Hari abahutu rero biyemeza gukomeza gukorera abatutsi, ubanza ariko bo babyita gukorana cyangwa koroherana. Ndebera nk’abo bagabo:
    Faustin Twagiramungu, ex prem. Ministre 1995
    Pierre Celestin Rwigema, ex prem. Minister 2000
    Alexis Kanyarengwe , ex chairman FPR 1998
    Pasteur Bizimungu, ex pres. Demission 2000
    Seth Sendashonga, ex min int 1995, assassine par FPR a Nairobi 1998
    Theoneste Lizinde, ex depute FPR et officier APR, assassine a Nairobi par APR 1996
    Etc.
    Ikibinyemeza ni uko abo bagabo ndetse n’abandi ntavuze, iyo bamaze guhabwa akazi bahabwa n’amabwiriza y’ukuntu bagomba gukora kandi byose bakabikora ku nyungu z’abatutsi. Nta ngero ndi buguhe ariko niba utibuka uzabaze amagambo Pasteur Bizimungu yavugiye i Kibeho ubwo yari ahageze igihe APR yari imaze gutwika inkambi y’abahutu bahahungiye. Cyangwa ushake umuntu akwibutse amagambo Faustin Twagiramungu yavugiye i Cyangugu ubwo yabwiraga interahamwe zari hakurya ye mumakambi yo muri Zaire. Iyo bibeshye rero bakarenga ku mabwiriza bahawe bahita bashyirwa hanze ndetse byaba ngombwa bagahunga cyangwa se bakicwa.
    Abo bahutu rero biyemeza gukomeza gukorera abatutsi nibo batuma ahanini ikibazo cy’abahutu gitakaza ireme imbere y’abatutsi n’imbere y’amahanga. Nakubwiyeko abatutsi aho bari hose uhasanga n’abahutu babakorera. Igihe abatutsi bari mumashyamba barwanya ubutegetsi bwa Habyarimana, bari kumwe n’abahutu babakoreraga kandi urebye aho kuri iyo listi naguhaye wabasangamo. Abahutu ntibahagararira aho, ahubwo biyemeza gukorera abatutsi n’aho abatutsi batari! Igihe abatutsi bari mu mashyamba barwanya ubutegetsi bwa Habyarimana, hari abahutu bari mu Rwanda bakoreraga abatutsi kandi urebye aho kuri iyo listi naguhaye wabasangamo. Reba igitangaza cyabaye rero: ba bahutu bakoreraga abatutsi bari kumwe mu mashyamba, bahuriye Arusha n’abahutu bakoreraga abatutsi bari mu Rwanda noneho bakorana imishyikirano! Iyo mishyikirano mu by’ukuri yagombaga guhurirwamo n’abatutsi gusa ku ruhande rwa FPR, n’abahutu gusa ku ruhande rwa gouvernement y’i Kigali. Si uko byagenze rero ninayo mpamvu nta cyayavuyemo. Abayakoze sibo bagombaga kuyakora. Abayasinye sibo bayakoze. Abayakoze ndetse n’abayasinye nta numwe wayemeraga ninayo mpamvu Habyarimana yayise ibipapuro. Abahutu rero bakorera abatutsi bagira umurava cyane ku buryo ubu butumwa Imana yampaye ndi kwandikira abahutu baba hanze, abo bahutu navuze haruguru biteguye kubugeza ku butegetsi bw’abatutsi mu Rwanda. Ntabwo bizantangaza kuko abatutsi bari ku butegtsi mu Rwanda bafite abahutu babakorera bari hanze y’igihugu. Abo rero nibo ndi kuvuga ko nibahura n’ubu butumwa bazahita bajya kubwereka Kagame! Ushobora kwibaza niba abahutu nta ndwara barwaye! Ariko wibukeko hari amasezerano yasinywe na ba sogokuruza ko bazakorera abatutsi ingoma ibihumbi. Ntugirengo kandi abo bahutu ni ibicucu, cyangwa se ko batize, cyangwa batajijutse. Non, barize ndetse abenshi muri bo banarusha ubwenge ba shebuja. Ushobora no kwibaza impamvu abahutu aribo bahora bagwa mu mitego! Ndetse no muri kano kanya ndi kwandika ibi hari abahutu bari mumutego hari n’abari kuwugwamo! Ariko wibukeko atari umutego ahubwo ni ya masezerano: Ni byo koko muri beza, muzi ubwenge, muri intwari, muri ibimanuka, mugomba gutegeka kandi tuzabakorera ingoma ibihumbi. Babyemeye batyo. Kandi ntiwihutire kugira ngo umuti ni ukumaraho abo bahutu bakorera abatutsi. Ntiwamenya abo aribo, ntiwamenya aho bari, ntiwamenya n’aho baturuka. Si abakiga si n’abanyenduga. Ni abahutu gusa biyemeza gukomeza kubahiriza amasezerano ba sogokuruza bagiranye n’abatutsi.
    Hari n’ikindi kintu nagira ngo nkwereke: Abatwa binjira mu Rwanda baje bonyine. Abahutu binjira mu Rwanda nabo baje bonyine. Abatutsi binjira mu Rwanda ntabwo baje bonyine, ahubwo bazanye n’abahutu babakoreraga aho baturutse. Iryo ni ibanga rizwi na bacye. Bageze mu Rwanda rero, ba bahutu bazanye n’abatutsi bahinduye ubwoko bitwa abatutsi. Abahutu bari mu Rwanda ariko bo bakomeje kwitwa abahutu noneho bayoboka abatutsi. Noneho niba utangiye kumva urasanga hari ubundi bwoko bwihishe mu moko atuye urwanda asanzwe azwi. Ku batwa, abahutu n’abatutsi, ongeraho n’abahutu b’abatutsi. Ni abahutu abatutsi bizaniye babakuye aho baturutse. Iyo bageze mu bahutu bitwa abahutu, bagera mu batutsi, bakitwa abatutsi. Si ayo moko gusa ariko atuye mu Rwanda. Hari n’abanyarwanda bakomotse ku bahutu barongoranye n’abatutsi. Abo bitwa abahutsi. Ku batwa, ongeraho abahutu, ongeraho abatutsi, ongeraho abahutu b’abatutsi hanyuma urangirize ku bahutsi. Kandi ntabwo uzaba urangije. Hari n’ubundi bwoko bw’abanyarwanda bwitwa abajenosideri bwemejwe n’umuryango wa loni. Teranya urebe icyo ubona noneho: Abatwa, abahutu, abatutsi, abahutu b’abatutsi, abahutsi ndetse n’abajenosideri. Ngayo amoko atuye urwanda ariko ntabwo ari ayo gusa. Ahubwo wibukeko mu Rwanda haba n’abanyamahanga. Reka twongere dusome tudahagaraye: abatwa, abahutu, abatutsi, abahutu b’abatutsi, abahutsi, abajenosideri ndetse n’abanyamahanga kandi ntabwo uzaba urangije kuko hari n’abatwatsi n’abametisi!
    Umva uko abanyamateka basobanura iby’ubuhake. Ndabivuga mu gifransa: C’etait un systeme de relations sociopolitiques entre les individus ou, meme, entre des institutions. Il etait l’inspiration du contrat d’ubugererwa des rayaumes hutu dont il est different quant a son objet et a son but n’ibindi n’ibindi. Wumvise ako kajambo ‘contrat’ navuze hejuru aho? Ngako nyirabayazana. Ni ukuvuga ngo hagati y’umututsi n’umuhutu harimo ako kararo kiswe mu gifransa ‘contrat’ ni ukuvuga amasezerano. Ayo masezerano yatumaga igihuje abahutu n’abatutsi cyitwa ubuhake. Uhatse ariwe mututsi yitwaga shebuja. Uhatswe ariwe muhutu yitwaga umugaragu.

    UMUTUTSI………amasezerano y’ubugererwa……….UMUHUTU
    ! ! !
    SHEBUJA……….…………ubuhake………………………UMUGARAGU

    Reka mbisobanure kuri ubu buryo: Andika ijambo umututsi. Hanyuma usimbuke umwanya munini noneho wandike ijambo umuhutu. Ushatse ayo magambo yashyire mu tuzu hanyuma hagati yayo wandike amasezerano y’ubugererwa. Reba neza rero, umututsi n’umuhutu, bamaze kwicara no kumvikana bakagirana amasezerano kandi bombi bakayemeranywaho, abo bagabo babiri bombi bahita bahindura amazina. Umututsi ahinduka shebuja naho umuhutu agahinduka umugaragu. Noneho andika ijambo shebuja munsi y’akazu kanditsemo ijambo umututsi; hanyuma wandike ijambo umugaragu munsi y’akazu kanditsemo umuhutu. Ayo magambo wanditse nyuma nayo yashyire mu tuzu. None se ubwo hagati y’akazu ka shebuja n’umugaragu uzandikamo iki? Ni ijambo ubuhake bien sur. Noneho shyira imyambi ihuza utwo tuzu uve ku mututsi ujye kuri shebuja, uve ku muhutu ujye ku mugaragu. Uzuza no hagati urebe rero. Niba washushanyije neza urasanga amasezerano y’ubugererwa ariyo yabyaye ubuhake. Ubanza utarabyumva neza. Ni ukuvuga ko igihe bariya bagabo babiri bicaraga bagasezerana, iyo uruhande rumwe rutabyemera, ayo masezerano ntiyari gusinywa, ntiyari no kubahirizwa kandi nta buhake bwari kuharangwa. Ibyo ndabikwemeza mpereye ku mateka yemezako mbere y’uko abatutsi bagera mu Rwanda hari ibihugu banyuzemo, bakagerageza ibyo guhaka bikabananira bakikomereza. Nibwo rero bageze mu Rwanda bakemererwa byose. Sibyo ariko nashatse ko dutindaho. Ahubwo twibereye mu Rwanda. Ubuhake rero n’ingaruka zabwo zose si abatutsi gusa babigizemo uruhare. Nkuko twabibonye aho hejuru abahutu nabo baremeye. Sinzi ariko ko wabyumvise nk’uko jye mbyumva. Nk’uko twabonye abahutu nibo bageze mu Rwanda mbere y’abatutsi, ni ukuvugako akarere k’urwanda abatutsi bakandagiragamo, bagiranaga amasezerano n’abahutu bahasanze ko ikibahuje ari ubuhake. Ayo masezerano kandi ahoraho nta herezo agira. C’etait un contrat a duree indeterminee kandi nta kintu bashyizemo cyemezako ashobora kuvugururwa. Nuko rero abatutsi bagera mu Rwanda binjiriye i Mubali bakora amasezerano, barakomeza bageze i Gasabo bakora amasezerano, barakomeza bageze i Nduga bakora amasezerano, barakomeza bageze i Bugara bakora amasezerano, bityo bityo bikwira igihugu cyose. Noneho subira haruguru kuri cya gishushanyo. Urasanga uko bagenda barushaho gukora amasezerano inshuro nyinshi ninako umututsi agenda arushaho kuzamuka mu ntera noneho umuhutu akarushaho kumanuka hanyuma ubuhake bukarushaho gukomera. Noneho ibyo ubikubye n’imyaka magana ane, usanga umututsi yageze hejuru cyanee, noneho umuhutu yageze hasi cyanee, noneho ubuhake nabwo bwarushijeho kuremera. Noneho reba neza rero: umututsi ari hejuru cyanee, umuhutu ari hasi cyanee kandi wibukeko ikibahuje ari ubuhake bwabyawe na ya masezerano. Ni ukuvugako niba ubuhake aribwo buhuje abo bagabo babiri, uwo hejuru nibwo ahagazeho naho uwo hasi arabwikoreye. Birumvikana ko ukuyeho bwa buhake uwo hejuru yagombye kumanuka no gusanga uwo hasi, hanyuma bagasigara ku rugero rumwe. Ikibazo kiraje rero: None se niko byagenze muri 59? Abatutsi baramanutse ubu bareshya n’abahutu? Niba igisubizo ari oya ni ukuvugako harimo akabazo muri revolution ya 59. Yavanyeho ubuhake, yibagirwa nyina. Ubuhake ni resultat y’amasezerano. Ukuyeho rero ubuhake gusa, amasezerano yakongera akabyara ikindi kintu nk’uko mwabibonye. Reka nkwereke ikindi kintu. Uribuka neza ko abahutu bagize hafi 90 ku ijana by’abanyarwanda bose? Noneho kwirakwiza ubuhake mu Rwanda hose. Urasanga umututsi umwe afite abagaragu bagera ku icumi. Aba bantu icumi ugiye ukabakoraho ubushakashatsi wasanga umutwaro bikoreye utabaremereye kimwe. Hari aborohewe, hari n’abaremerwe n’abo hagati. Hari abarakaye, hari n’abishimye. Bishyire ku myaka maganane. Urasanga hari abo ubuhake bwabaye ubuzima bwabo ku buryo ubukuyeho batabona aho bajya. Ndetse ubahitishjemo bahitamo gukomeza ubuhake kuko bwinjiye mu maraso yabo. Muri 59 rero, impirimbanyi zakuyeho ubuhake ariko ntizashobora guhanagura amasezerano yabubyaye kandi mu by’ukuri ayo masezerano niyo afite ingufu. Niyo atuma umututsi n’umuhutu bahindura amazina, umwe akitwa shebuja undi akitwa umugaragu. Uhereye ku mwami, ukamanuka ku batware n’abandi batutsi bakomeye nibo rero twise ba shebuja. Abo rero barangwaga no kuba ari abakungu cyane, bafite inka nyinshi n’ibikingi byo kuzororeramo. Nujya kureba rero urasanga ayo masezerano yarabaye nk’ihame rishyira abatutsi hejuru mu by’ubukungu,ubutegetsi n’ibindi. Noneho nawe kora umwitozo wo kureba niba iryo hame hari aho ryagiye uhereye nyuma ya 59. Reka dufatanye. Mu mvururu zabaye muri 59 abahutu bakigaragamya bakanga gukora ubuhake, si ukuvugako abatutsi baretse kwitwa ba shebuja. Gusa babuze ababakorera bituma bamwe muri bo bahungira mu mahanga. Ntabwo ariko bagiye kuryama ahubwo bagiye kwitegura ukuntu bagaruka gusubiza abakozi babo kukazi. Niyo mpamvu uzasanga Republika ya mbere yarahuye n’ibitero bikomeye by’inyenzi. Ntabwo ari inyenzi ahubwo abo ni ba shebuja bashakaga kugaruka mu myanya yabo. Niba ugirango ndakubeshya jyenda umubaze Kigeli uwo ariwe, azagusubizako ari umwami w’urwanda kandi ninako biri! (Iby’umwami ntubitindeho tuzabigarukaho ku buryo burambuye). Reka ahubwo dusimbukire muri republika ya kabili. Hejuru aho twavuzeko ya masezerano yabaye nk’ihame rishyira abatutsi hejuru mu by’ubukungu n’ubutegetsi. Noneho reba muri republika ya kabili ni bande bari bafite ubukungu bw’igihugu mu ntoki? Ndebera abo bagabo:
    Valens Kajeguhakwa, ERP, CORWACO, actionnaire no 1 de BACAR, grand argentier du FPR
    Bertin Makuza, PDG de RWANDAFOAM
    Anselme Sakumi, 1 des plus importateurs rwandais
    Sisi Evariste, proprietaire de SIEVA
    Assinapol Rwigara, RWIGASS, fabrication de cigarettes
    Antoine Sebera, Entreprise SEBERA
    Charles Shamukiga, Entreprises Un toit a toit, COMETAR
    Murenzi Jean, EMUJECO
    Mutangana, VOLTA SUPER
    Etc.
    Igihe cyarageze bigaragarako amafranga menshi yari mu mabanki y’urwanda ari ay’abo bagabo. Ndetse byaje kugeraho uwari ushinzwe iperereza muri icyo gihe, Lizinde, yikanga ko abo bagabo bafite akamashini gakora amafranga! Reba noneho muri republika za FPR, ubutegetsi, amafranga, imbunda, ubutaka, amagorofa, amamodoka, abagore beza, n’ibindi, byose ni ibyabo. Ushatse wabaririmbira ka karirimbo kagira kati:
    Urwanda n’ibirimo byose, ni iby’abatutsi!
    Byose byose byose we, byose ni iby’abatutsi!
    Mbere yo kundakarira ariko, reba hejuru kuri cya gishushanyo, urahasanga amasezerano y’ubugererwa akaba ariyo rero akomeje kubashyira aho bari natwe tukaguma uko tumeze kandi ufite amatwi niyumve ijwi ry’intumwa.
    Abahutu kandi bashobora kwiyita amazina anyuranye: impirimbanyi, intarumikwa, interahamwe, blende, power, yewe n’ubwo bavuga ko ‘bari maso’, byose nta na kimwe byahindura kuri ayo masezerano. Abahutu bashobora gukoresha ubuhiri (nta mpongano), umuliro, inkota, imbunda, n’izindi ntwaro bibwirako ahari nibamaraho abatutsi bizababera igisubizo. Reba kuri cya gishushanyo. Urasanga hagati y’umuhutu n’umututsi hari amasezerano y’ubugererwa. Niba abatutsi bahagaze hejuru y’amasezerano, kandi amasezerano akaba ari hagati y’abahutu n’abatutsi, ni ukuvugako n’amaserano ari hejuru y’abahutu. Tuvugeko abatutsi bapfuye bagashira. Subira kuri cya gishushanyo, urasanga abahutu hasi, hejuru yabo uhasange amasezerano, hanyuma hejuru y’amasezerano uzahasanga umwanya urimo ubusa. Hello! Subira kuri cya gishushanyo, hanagura amasezerano y’ubugererwa. Ya magambo yose yo mu tuzu two hasi ahise abura agaciro. Umuhutu yazamutse mu ntera, umututsi nawe yakomeje kuba umututsi gusa. Noneho umuhutu najya kwireba, azasanga ari mwiza, asange azi ubwenge, azasanga ari intwari, asange nawe ashobora gutegeka. Noneho n’umututsi nakebuka umuhutu asange umuhutu yabaye mwiza, asange umuhutu yamenye ubwenge. Umututsi azahita yemera ko n’umuhutu ashobora kuba intwari kandi ko ashobora no gutegeka. Noneho nibirebera hamwe bose basange barasa, biburemo uwaba shebuja w’undi cyangwa se umugaragu we. Bazahitamo guhoberana bababarirane, noneho amahoro atahe i Rwanda. Haleluya!!

    IBYO SE TUZABIGERAHO DUTE?
    INZIRA YO GUHANAGURA AMASEZERANO Y’UBUGERERWA.
    INZITIZI.
    1. Abayasinye ntabahari – ba sogokuruza
    2. Ayo masezerano aradukurikirana- ntagira iherezo
    3. Ayo masezerano yanditswe mu buryo bw’umwuka- ntabonwa n’amaso y’umubiri
    4. Ntabwo abanyarwanda benshi bazi ko ari cyokibazo- cyane cyane abahutu
    5. Nta yindi nzira abahutu banyuramo barangiza ikibazo cyabo
    6. Ni ikibazo ku bahutu gusa

    IBIBAZO N’IBISUBIZO

    1. Igitekerezo cyo gushyiraho ayo masezerano cyaturutse hehe?
    Rep. Satani niwe nyirabayazana

    2. Ayo masezerano akorwa abagabo babibonye ni bande?
    Rep. a) ubutaka bw’urwanda
    b) ijuru

    3. Ninde uzadufasha kuyahanagura?
    Rep. Umwami Yesu.

    Amasezerano y’ubugererwa yagize ingaruka mbi nyinshi ku bahutu: inda nini, kutibaza – kudashishoza, umususu, inzika, urwango, ubugwari n’ibindi byinshi. Ibyo rero bituma umuhutu wese yikunda, akarya wenyine kandi afite ubwoba kandi ntiyiyumvemo umuntu ushobora gukora ibintu bikomeye cyane. Ahorana icyo nakwita mu gifransa ‘complex d’inferiorite’. Aho abonye umututsi ahita yikanga, akamubona nk’umwanzi naho yaba atamuzi. Umuhutu ahora ateze amatwi ngo yumve inkuru mbi z’ibyabaye ku batutsi n’inshuti zabo zose. Urukundo hagati y’abahutu n’abatutsi rwabaye rucye cyane ndetse hamwe na hamwe rwashizeho kabisa. Muri make rero ubuhake bwateye mu bahutu imbuto zera inda nini, kutibaza – kudashishoza, umususu – ubwoba, inzika, urwango, ubugwari, kwikunda n’ibindi bisa na byo. Bahutu bavandimwe, ibi bintu navuze haruguru ni umutego ukomeye cyane ku bahutu. Nk’uko twabibonye haruguru, uwadufasha kubivamo, si Pasteur Bizimungu, si Faustin Twagiramungu, si Victoire Ingabire, si abafransa, si ababiligi, si abadage cyangwa se n’abandi bose ukeka ko bakomeye, ahubwo ni Umwami Yesu gusa. Ubu abahutu bamwe, cyane cyane ababa hanze y’igihugu, batangiye kwibaza ko Imana yabakuyeho amaboko. Si uko bimeze ahubwo soma Yesaya igice cya 59, umurongo wa 1 n’uwa 2 aho Yesaya agira ati: Dore, ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza; n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva. Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso, ikanga no kumva. Reka nsubire muri iyi nteruro ya nyuma hanyuma nyisome nanjye nishyizemo: Ahubwo gukiranirwa kwacu niko kwadutandukanije n’Imana yacu, n’ibyaha byacu nibyo biyitera kutwima amaso ikanga no kumva. Ibyaha byacu ni ibyo byose navuze bibyarwa n’imbuto twatewemo n’ubuhake bwabyawe n’amasezerano y’ubugererwa. Iyo urebye imyaka irenga maganane ubuhake butangiye, wasanga twe ubu turi nk’ubuvivi cyangwa se ubuvivure. Kora imibare y’ibyaha byose byatewe n’ubwo buhake kuva bwatangira, ongeraho n’ibyaha biterwa n’ingaruka z’ubwo buhake, noneho ubigereke hejuru y’amasezerano y’ubugererwa hanyuma ubishyire hejuru y’abahutu! Ntabwo ari urwenya ahubwo ni ukuri kwambaye ubusa: iyo ukoze ibyaha ntiwihane, Imana ibibara ku bana bawe; abana bawe batabyihana ikabishyira ku buzukuru; abuzukuru batabyiha ikabishyira ku buzukuruza bityo bityo…bikagera ku buvivi n’ubuvivure byabaye umutwaro. Ni ukuvugako uko abantu bagenda basimburana ninako bagenda bahererekanya ibyaha bya ba sekuruza babo. Iyo hagize rero muri urwo ruhererekane ugiriwe ubuntu akihana ahita acamo kabiri rwa ruhererekane. Noneho n’abamukomotseho bakomeza kwihana, buri wese akazajya yibarizwa ibye gusa. Niba utabyumva reka ngusomere muri Biblia yera, mu gitabo cyo Kuva igice cya 34 umurongo wa7: igumanira abantu imbabazi, ikageza ku buzukuruza babo n’ibihe igihumbi, ibabarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha: ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa; ihoora abana gukiranirwa kwa ba se, ikageza ku buzukuru n’abuzukuruza n’ubuvivi. Ubu butumwa bugenewe abahutu bari hanze y’urwanda. Impamvu yabajyanye hanze y’urwanda urayisanga muri ibyo twavuze. N’impamvu izabasubiza mu Rwanda urayisanga muri ibyo twavuze. Niba bitarakwinjiramo, reka nanone dusome muri Biblia yera, Yeremia igice cya 25 umurongo wa 5: nimuhindukire ubu, umuntu wese ave mu nzira ye mbi no mu bibi by’imirimo yanyu, mube mu gihugu Uwiteka yabahanye na ba sogokuruza uhereye kera ukageza iteka ryose . Twabonyeko Umwami Yesu ariwe wenyine ushobora kudufasha guhanagura amasezerano y’ubugererwa. Inzira yo kumubwira ngo adufashe nta yindi keretse amasengesho. Kandi ijambo ry’Imana ritwemezako Imana itumva amasengesho y’abanyabyaha. Zaburi ya 66 umurongo wa 18, Biblia yera iragira iti: Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye. Ibyo gukiranirwa Biblia ivuga hano ni ibyaha. Ibyo byaha kandi bikaba ari nabyo byatuvanye mu Rwanda. Nitwihana rero, ntabwo Imana izatubabarira ibyaha gusa. Ahubwo, izadufasha no guhanagura ariya masezerano y’ubugererwa, hanyuma idufashe gusubira mu Rwanda. Kandi tuzagenda tugiye kuba imitwe ndetse nta na kimwe kizaduhagarara imbere.
    None se uri umuhutu?
    Uba hanze y’urwanda?
    SUBIRA MURI AYA MAGAMBO
    Mwami Yesu, ndemera ko ndi umuhutu. Ndemera kandi ko ibibazo by’urusobe abanyarwanda barimo nanjye nabigizemo uruhare. Nakoze ibyaha byinshi ndetse bimwe bintera isoni zo guhagarara imbere yawe (noneho rondora ibyaha byose wibuka wakoze. Wibande ku birebana n’ibyo twanyuzemo: niba hari abantu wishe, cyangwa se ukaba hari ibintu by’abandi wasahuye naho yaba ari amafranga, ushobora kuba hari abagore cyangwa se abakobwa wasambanyije batabyiteguye, ushobora kuba hari amazu washenye cyangwa ukayatwika, ushobora kuba warariye inka z’abandi cyangwa se n’andi matungo, ushobora kuba hari abantu wahohoteye igihe wari uhagaze kuri bariyeri, birashoboka ko hari abantu birukankiye iwawe ubwo bari bakurikiranywe n’ababahigaga noneho ukanga kubahisha ahubwo ukabashumuriza ababahigaga bakabatsinda imbere yawe, ushobora kuba wari umunyamakuru noneho ukaba waragiye utangaza inkuru z’aho abantu bihishe noneho bagakurikiranwa bakicwa, ushobora kuba wari umutegetsi noneho ukaba warakoreshaga abaturage inama ukabigisha amayeri yo kwicana, ushobora kuba wari umusirikare noneho ugaha urubyiruko imyitozo n’intwaro barangiza bagakoresha za ntwaro kwica abantu, n’ibindi byose wakoze ubonako byagushyira mu rubanza). Ndakwinginze rero ngo umbabarire. Umpanagureho ibyaha byose nakoze n’ibyo ba sogokuruza bakoze. Ibyo nibuka n’ibyo ntibuka. Ibyo nemera n’ibyo ntemera. Waravuze mw’ijambo ryawe ko nubwo ibyaha byacu byaba bitukura nk’ibendera, uzabihindura umweru nk’urubura. Ndakwinginze rero ngo umpanagureho ibyaha byose hamwe n’ibyatewe n’amasezerano y’ubugererwa: umujinya, ubwoba, inzika n’ibindi bibi byose dufitiye abatutsi, unyoze mumaraso ya Yesu. Hanagura izina ryanjye mu bitabo by’abarimbuka, uryandike mu gitabo cy’abera. Ibyo byose mbisabye mw’izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amina!
    (Birarangiye ubwo uhise uba umwere!)
    Umupaka kandi watubuzaga kumvwa n’Imana uvuyeho. Uhereye nonaha tubaye abana bayo. Dufite rero uburenganzira bwo kuyibwira ibibazo byacu.

    DUSENGE
    (Ahangaha usome usa n’ureba Imana imbere yawe noneho umere nk’uyinginga ariko wizeye, hanyuma nugera aho wumva bikubabaje, uhindure ijwi umere nk’umwana urira ariko arimo anavuga).
    Mana yacu, izina ryawe rihimbazwe ku mbaraga zawe zitangaje. Ni wowe waremye byose, ibiboneka n’ibitaboneka. Urema isi n’ijuru. Ni wowe Mana waremye igihugu cy’urwanda ukarushyira mu karere ruherereyemo. Ni wowe waremye abanyarwanda nk’uko amoko yabo ari ukabashyira mu Rwanda ngo baruturemo. Tugushimiye kandi ko waturinganije akaba nta munyarwanda usumba undi imbere yawe. Ariko rero ntabwo ibyo Satani yabyishimiye. Ahubwo yaturoshye mu masezerano y’ubugererwa yatubyariye ubuhake, uburetwa, ibiboko, amashiku n’ibindi bisa bityo. Ibyo nabyo byatubibyemo inzika, inzangano z’urudaca hagati y’amoko wishyiriye mu Rwanda. Byabyaye amakimbirane, ubwicanyi n’intambara z’urusobe, (ibuka amaraso y’abanyarwanda yamenetse yose utitaye ku moko uhereye kera kugeza n’ubu, ibuka abanyarwanda bari mu magereza yuzuye hirya no hino mu Rwanda kandi wibukeko abenshi muri bo bafungiye ubusa, ibuka abanyarwanda bafungiye Arusha ndetse n’ahandi mwisi, ibuka abanyarwanda baheze hanze y’igihugu wibuke n’imibabaro bahura nayo, ibuka ukuntu aho abahutu bageze hose bakirwa nk’abicanyi noneho abatutsi bakakirwa nk’abagomba kugirirwa impuhwe, ibuka abazairois birirwa bapfira mu ntambara zireba abahutu n’abatutsi gusa, ibuka abahutu bose bari mu Rwanda bihoranira ubwoba n’umususu bikaba kandi kugeza ubu bose bafatwa nk’abagaragu cyangwa abagererwa, ibuka n’ibindi byose bibi bibabaje bibera muri kariya karere kandi bikaba bitoroshye kubibonera umuti). Turakwinginze rero, Mana yacu, ngo mu mitima yacu, twebwe abahutu, uhanaguremo inzika, umujinya hamwe n’ubwoba dufitiye abatutsi kubera ibyo badukoreye imyaka irenga maganane. Ku ruhande rw’abatutsi Mana, turakwinginze ngo ubahanaguremo agasuzuguro, umujinya, ishyari, guhoora, kugoreka imanza, guhohotera abatariho urubanza, ubwibone, ubujura, ubusambanyi, n’ibindi byose bibi byabaritsemo aho bari hose. Dushyiremo twese hamwe, abahutu n’abatutsi, imbuto y’urukundo uhereye uyu munsi, tureke kurebana ay’ingwe, tuzabone uko tubana mu gihugu cyacu twubahana (nitumara gusubirayo bien sur), kugeza igihe uzagarukira. Twebwe abahutu rero, duhakanye ku mugaragaro ubuhake, uburetwa, n’ibindi byose bisa n’ibyo. Dukoresheje amaraso ya Yesu Kristo, duhanaguye bidasubirwaho amasezerano y’ubugererwa ba sogokuruza bagiranye n’abatutsi. Dutegetse kandi ko Satani asubirana nonaha ibitekerezo byose byabyaye ariya masezerano mu izina rya Yesu (ushatse wahaguruka ugasoma ukarishye). Twirukanye ubwoba n’umususu byaritse mu mitima y’abahutu. Uhereye nonaha dutangarije Satani ko turi beza, tuzi ubwenge, turi intwari, kandi ko dushoboye no gutegeka. Turagushimiye Mwami wacu ko wumvise ibyo tugusabye byose kandi ukaba wamaze kubiduha mw’izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Amina.

    UMWANZURO
    Ubu butumwa rero bugenewe abahutu gusa baba hanze y’urwanda ubugejejweho na Kmc. Ntabwo ari ubutumwa nakuye mu bwenge bwanjye. Ahubwo nabifashijwemo n’Umwuka Wera. Nibukugeraho rero ntubwihererane, ahubwo ubugeze no kubandi, bityo bityo bugere kubo bugenewe bose aho bari hose.
    Ubutaha nzakugezaho ibirebana na jenoside n’inzira yo gusohokamo. Niba kandi ufite icyo wabivugaho, kandi ukaba wifuza ko nkomeza kukugezaho uruhererekane rw’ibintu birindwi bikomereye abahutu n’ukuntu Imana yanyeretse twabivamo, nyandikira kuri email: intumwa.kmc@gmail.com.

    ICYITONDERWA
    1. Uhereye ku kuntu amateka y’urwanda asa cyane n’amateka y’uburundi urasanga uhita ubonako ibi bintu n’abahutu b’abarundi bibareba n’ubwo ingero natanze inyinshi ari izo mu Rwanda gusa. Nuko nyene nuburonka, ukaba uri umuhutu w’umurundi uba hanze y’uburundi, ntuce ugirango bwoyovye. Uce uburungikira nyene abandi bahutu b’abarundi n’abanyagwanda muzinanye baba hanze y’ivyo bihugu, hanyuma ingene tuzorushaho kwegera imbere uzoca ubonako urutsindo abahutu b’abanyagwanda bari kurondera ninarwo abahutu b’abarundi bari kurondera kandi ndakwemezako abahutu b’abarundi bataronse insinzi nyakuri, n’abahutu b’abanyagwanda bizobagora.
    2. Ubu butumwa nibukugeraho uri umuhutu ukaba uba hanze y’urwanda n’uburundi, hanyuma ukaza kwisubiraho ukiyemeza gusubira aho waturutse, mu Rwanda se cyangwa mu Burundi, umaze gukandagira muri ivyo bihugu ubu butumwa kuri wowe buhita butakaza agaciro. Ariko niwongera gusubira hanze kubera impamvu zinyuranye nziza uzahita wongera kurebwa n’ubu butumwa.
    3. Ubu butumwa nibukugeraho, ukaba uri umututsi cyangwa se umutwa, cyangwa se umuhutu w’abatutsi, cyangwa se umuhutsi, cyangwa se umutwatsi, cyangwa se umumetisi, cyangwa se umuhutu w’umunyarwanda uri mu Rwanda, cyangwa umuhutu w’umurundi uri i Burundi, umenye ko bwakuyobeyeho!
    4. Ubu butumwa nibukugeraho, ukabona bukureba, noneho ugaterera agati mu ryinyo (ntugire icyo ubuvugaho cyangwa se ngo ubwoherereze abandi), ukabisuzugura ukigira ntibindeba, uzaba urimo ukerereza ibitego abahutu twitegura gutangira kwinjiza.
    5. Ubu butumwa nibukugeraho, ugasoma noneho wakoresha ubwenge ntiwumve icyo intumwa yashatse kukugezaho, ongera usome, ukomeze usome inshuro nyinshi. Uko uzarushaho gusoma inshuro nyinshi uzabona ibintu byinshi cyane Imana ishaka kukubwira ndetse nusenga Imana ishobora kukwereka ibirushije ibyo wasomye.
    6. Ubu butumwa nibukugeraho, noneho ukabona hari abandi bureba bashobora kuba hafi yawe, ushobora gukora printing noneho ukegera babandi mukabirebera hamwe ndetse ninabwo muzarushaho kubyumva vuba.
    7. Ubu butumwa nibukugeraho, aho kugirango ukore ibyo intumwa yakubwiye noneho ugatangira kwibaza ibibazo bikurikira: uyu se kandi kmc utangiye kwiyita intumwa ni muntu ki, aba mu kihe gihugu, yize he, arashaka kugera kuki; cyangwa se ukumva amajwi akubwira ibintu bisa n’ibikurikira: uyu nawe arashaka ko bamuta muri yombi bakamujyana Arusha cyangwa i Kigali; noneho ukumva uri kunyibazaho ibibazo by’urudaca, umenye ko Satani yagutashyemo! Mwirukane mw’izina rya Yesu, hanyuma ubu butumwa ubwoherereze abandi bugenewe noneho nanjye umbwire icyo ubitekerezaho kuri intumwa.kmc@gmail.com hanyuma tusonge mbele.

    Imana iguhe umugisha, kandi wizere tuzatsinda.
    Kmc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *