Ijisho rya Rubanda ryumvise kandi ryabonye agahinda k’abacunguzi ba FDLR uwitwa Col Wilson wahisemo ubunyenduga kurusha ubunyarwanda yabashoyemo.

ok
  • Views 5572
  • Rating 12345

Ku munsi w’ejo bari mu ndiri bategereje imishashara uwitwa Rwaka Théobald n’umukwe we bateye imirwi kera, ingabo za Congo ziyobowe na Géneral Delphin Kahimbi wari usanzwe ari ishumi n’umujyanama wa Col Wilson Irategeka kandi akaba n’inkoramutima ya Kabarebe na Kabila, ubu ziri kurasa ku birindiro bya Wilson Irategeka n’abo yagumuye.

Genereli Delphin Kahimbi n’ingabo ze ngo zaba zirimo kurasa ibyo byigomeke ngo bishyire intwaro hasi byerekeze mu Kigo kiri ahitwa i Mutobo nkuko yari yarabyumvikanyeho na Wilson mu mugambi bacuze wo gucyura impunzi. Icyo kigo ni urwuhagiriro umuryango w’abibumbye wateganije ku bwumvikane na Kagame, gikorerwamo iyozabwonko ry’impunzi z’abahutu bari muri Congo mbere y’uko basubizwa mu buzima busanzwe mu Rwanda. Izo mpunzi zabeshywe ubu zirimo gutabaza kuko ziri kuraswaho kandi abenshi ntibifuza kujya mu Rwanda bashorewe, zifite impungenge kuko igitugu n’ubwicanyi bwa FPR bahunze na n’ubu birimbanyije! Iryavuzwe riratashye Wilson Irategeka, Twagiramungu Rukokoma, Kabarebe na Delphin Kahimbi bamariye kw’icumu impunzi z’abahutu zari zifite agahenge muri FDLR yazirinze agafuni iyi myaka yose.

None Rukokoma ubu yaba yiteguye kugirana na Kagame ya mishyikirano ya nyirarureshwa? Bacunguzi, bacunguzikazi, nshuti basomyi ubu abo bana banyu Wilson na Twagiramungu barimo kuroha mu mwobo bacukuriwe n’abo abagambanyi bafatanije na ba Gashakabuhake na ba Gashozantambara bamaze imyaka 25 bahekura u Rwanda ; murumva tugikeneye abagabo nka Wilson na Rukokoma?

Mwihitiremo hitamo ikwerekeza ku rupfu cyangwa ku bugingo! Mfite agahinda kuko ubu n’abaturanyi bacu b’abanyekongo nabo barasumbiriijwe. Irategeka Wilson amaze kubona ko Gen Kahimbi amurasheho yatangiye kugira inama ibyegera bye kwiseseka mubanyekongo bakiyoberanya byarimba bakarongora abanyekongokazi kugirango babone ubwihugiko no kubacengeramo dore ko n’ubundi ariwe wabibye amacakubiri hagati y’abanande n’abahutu bibaniraga neza nta nkomyi.

Twitandukanye n’abo bagambanyi b’abicanyi n’ibisahiranda ritararenga

VERONICA FEZA

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to Ijisho rya Rubanda ryumvise kandi ryabonye agahinda k’abacunguzi ba FDLR uwitwa Col Wilson wahisemo ubunyenduga kurusha ubunyarwanda yabashoyemo.

  1. I as well as my pals appeared to be reviewing the excellent tricks found on your web blog while immediately got a horrible suspicion I had not expressed respect to you for those tips. The boys had been excited to see them and have in effect certainly been using them. I appreciate you for indeed being really accommodating and for settling on these kinds of incredibly good information most people are really desirous to understand about. Our honest regret for not expressing appreciation to you sooner.

  2. KAGEMANA says:

    MUREKE MBAGIRE INAMA BANTU B’IMANA IBIBA TURABIBONA NTITURI ABANA.
    ABA BAFANA BAHAGURUTSE NA PROPOGANDES Z’IBINYOMA N’AMATIKU NTIMUTE IGIHE MUBASUBIZA.UMENA AMARASO Y’IMPUNZI KUBERA URWANGO AFITIYE BAGENZI MUMUREKE AYA MARASO AZAYARYOZWA.
    ESE UYU NIWE NGO WARI KUZADUCYURA?ESE IYO ABISHOBORA SI INGOMA IMENA AMARADO YARI KUBA ISIMBUYE INDI?
    MUHAVURUKE TWAMAGANE ABAHEZANGUNI IYO BAVA BAKAGERA NTAKIZA NAZATUZANIRA.

  3. Innocent says:

    FDLR igomba kujya gutabara ba Wilson, ariko yarangiza kubatabara ikabihorera. Mu rwego rwo kurengera impunzi nkuko imaze imyaka myinshi ibikora, igomba kugenda ikarasa kuri uwo mu congolais, nyuma igacira icyanzu impunzi. Erega umwanzi aracyari umwe

  4. Samilyn says:

    RNC ni ikitso. Mukutikirane amakuru yo kuri radio itahuka 6/11/2016.
    RNC yihishe mu migambi mibisha yo kurimbura impunzi mu mashyamba ya congo cyane cyane gusenya FDLR burundu kwicisha abakuru ba FDLR. Inyenzi ziyuburura nkinzoka koko. Umuvugizi wa FDLR ni abe maso kandi agire ubwenge mubyo avuga. RNC ifatanyije na Enough Project rwihishwa mu kugambanira abakuru ba FDLR.

  5. kotoni says:

    FDLR- Abacunguzi mukomere cyane, mukomere nk’urutare natwe rubanda twubatse kuri urwo rutare FDLR-Abacunguzi. Nimuhumure inziria nimunzu tuzataha urwanda rwacu nkabanyarwanda kuko turi abanyarwanda. Naho ba Ndi umunyarwanda bazabwira imisozi ngo nibagwire nayo yange, inkozi zibibi zizabona ishyano.

    FDLR-abacunguzi mukomere kumuheto kandi mube maso ntihagire inkozi zibibi zongera kubihishamo ukundi. Nimuvuge ngo kirazira.

    FDLR agati kateretswe n’Imana ntigahungabanwa n’umuyaga. Mukomere muri byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *