CNRD-UBWIYUNGE NI NK’UBWATO BWATWARAGA ABANYAFURIKA BAJYANWAGA BUNYAGO

ok
  • Views 3074
  • Rating 12345

Guhera mu kinyejana cya 17 gishyira icya 19 abanyafurika baracurujwe karahava. Ba Gashakabuhake baturutse i Burayi muri za Espagne, Holland, France n’ahandi, batorongeraga bashakisha aho kwiba noneho baza kuzagera muri Afrika nka tombola basanga abantu bafite ingufu bamera nk’intare zibonye inyama. Ku cyambu kinini Muri Ghana niho abenshi mu banyafurika burizwaga amato bajyanywe bunyago muri za Amerika (Sud na Nord). Ayo mato yabaga afite amazina meza : Mutagatifu Yohani, Mutagatifu Paul, Mutagatifu Fransisco, La Clemence(Impuhwe) , La charite (Urukundo) n’andi mesnhi nubwo hari harimo nafite amazina yaba nyirayo.
Abo bazungu bacuruzaga abantu bitwaga les Negriers. Abo baguraga nabo ni abashefu b’imiryango (ABAHINZA) muri Afrika nyine bagatanga abantu babo babagurana ibintu binyuranye.

Rukokoma na Wilson ni abahinza bo kugurisha impunzi

Hambere aha muribuka Twagiramungu asimbukira muri FDLR abantu bose bakibaza uko bigenze n’ukuntu yangaga ingabo z’u Rwanda muri za 1990 ashuka abajideri (urubyiruko rwa MDR) ngo bo bitegure inkotanyi ziraje ziri hafi nizo basirikare bemewe kuko ngo aba-FAR bari butsindwe mu kanya nkako guhumbya. Uyu Rukokoma yabwiye Alex Bakunzibake wari vice presida wa PS Imberakuli (ubu wabuze) wari wafatanije na FDLR nawe mu kiswe FCLR, ngo “mumbabarire mumpe dernière chance dore ndisaziye wenda nzabone manda imwe”. Uburyo bivugwa ko yapfukamye akutiriza uwo musore Alex, byari bifite icyo bihishe kandi mwarakibonye: amaze kuba ngo umwe mu bayobozi ba CPC yari irimo FDLR, yicinye icyara ko abonye uko ayicengera maze akayihirika yivuganye abagenerali bayobora abo ba FDLR, kuko nibwo butumwa yari afite, ubundi agakubita iposhi miliyoni eshanu z’amadorari. Mwiyunviye mu rurimi rwe ati “gukiza impunzi nicyo cyangombwa nibitange (BYILINGIRO na MUDACUMURA), maze babe ibitambo nibo bazaba berekanye ko bakunze impunzi barwaniye. Gushyuhaguzwa kwe ko kubona amafaranga vuba vuba n’imyanya byamuvugishije amagambure niyo mpanvu ubu yahisemo kubunda ntavuge. Ese avuge iki? Yihishe inyuma ya Wilson ariko ijisho rya rubanda ntawe uryihisha tuzi ko ariwe watangiye kera ngo FDLR nihindure izina, ngo nibwo abazungu bazabemera, n’andi manyanga. Wilson amaze kugera muri Tanzaniya  we na Rukokoma bari barigize abayobozi ba FDLR mu bundi buryo bushya; Wilson ngo we ntawundi yabonaga abazungu bemera keretse Rukokoma. Yari yaramugize shefu we direct, ndetse Twagiramungu hari ukuntu yakoze amanyanga yo kumugira  Jenerali asanga FDLR iradadiye n’amategeko y’umutamenwa. Ariko igitangaje nuko na Wilson yari yabyemeye ko Twagiramungu yabishobora byo kumugira Jenerali . Ni ishyano.
None Twagiramungu na Wilson barembye bazanye ubwato bwa ba Negriers bwitwa CNRD-UBWIYUNGE. Izina ryo kubeshya nkuko ya mato y’abazungu yo barundagamo abanyafurika babatwara bunyago yabaga yanditseho utuzina twiza.

CNRD-UBWIYUNGE  cyangwa CNRD – Gatanyamiryango ?

Uyu muntu watoranije iri zina nta wundi ni Rukokoma abitegeka Wilson ngo atangaze aya manyanga. Umuntu ashwanyaguze organization narangiza abyite UBWIYUNGE ?  Ubu se hari aho ataniye nabo ba Negriers batanyaga abantu n’imiryango yabo bakabapakira mu bwato bise IMPUHWE?
Rukokoma muri za 1991 yadukanye ijambo “Conference Nationale” ariyo inama Rukokoma mu kinyarwanda. Iyo nama abantu bari barayizeho cyane bifuza ko yaba nkuko muri Afrika yepfo byagenze ndetse no muri Kongo Kinshasa. Iyo nama koko iyo ibaye ikayoborwa n’abantu b’inyangamugayo bakunda ibihugu byabo izo nama zivamo amabwiriza ahamye aha igihugu icyerekezo akavana abanyagihugu mu makimbirane nk’aya turimo. Twagiramungu rero yumvise iryo jambo ari ryiza aricara yiga amayeri yo kurikoresha ahuruza abantu ngo bamujye inyuma ariko nyuma azakine NTEBA bayoberwe uko bigenze. Yageraga mu kibuga ati TURASHAKA RUKOKOMA abantu bagasimbuka bamuha amashyi ngo ubutegetsi babufashe . Nyamara dore UKURI kwa Twagiramungu niyo nama Rukokoma:
1.Inkotanyi yakoreraga ntizashakaga Rukokoma na mba kuko zitari kwemera ko ibyazo byazavugwa muri iyo nama; Twangiramungu yari abizi neza
2.Twagiramungu ubwe, ntiyashakaga iyo nama kuko nawe uko yari yaragiye ayobora imirimo ye nka za STIR azisiga mu bihombo, ntibari kumurebera izuba mu gihe cyo kwamagana abantu badakwiye gufata imyanya mu butegetsi.
None Twagiramungu yabaga amena amatwi imisozi nibibaya ngo “TURASHAKA RUKOKOMA “ atari ubunyanga bwo kugira ngo bamujye inyuma byagera mu mahina  akayiburizamo? Niko byagenze nyine. Yahoraga kuri ambassade y’abanyamerika ari muri ibyo byose byo kudurumbanya ibintu, no kubabwira aho ageze arindagiza abanyarwanda bari mu ishyaka rya MDR. We n’abanyamerika, byageze  mu mahina, bavuga ko mu masezerano azabera  Arusha bandikamo izina Twagiramungu kuko bari bazi ko nibavuga ngo MDR itange mu bwisanzure uzaba premier ministre, MDR itazatanga inkotanyi Twagiramungu
Ubwo ba Gashakabuhake n’inkotanyi n’umukozi wazo Rukokoma banditse izina rye mu masezerano yagombaga kuzajyaho umukono muri bya bihe nyine bya nyuma. Nguko uko Rukokoma yabonye igihembo cyo kubeshya abanyarwanda ngo inama Rukokoma izabaho abashuka ngo bamujye inyuma abanyamahanga bajye bafotora ashagawe nk’umwami, naho arimo abaroha mu gihirahiro. Ibintu byasinyiwe  Arusha byari imikino kuko FPR yo yari yifitiye ibanga ryo kuzivugana  presida ubundi igafata ubutegetsi bwose ikica abo ishaka igategeka uko ishaka. Muzasome “Memorandum addresse a L’ONU 2008 – Le peuple Rwandais cries Justice” byose birimo kandi ababyanditse bose babaye mu nkotanyi nyuma barahunga, umenya aribyo Mushayidi azira kuko ari mu banditse iyo nyandiko ya page 80.

Umwanzuro

Buriya Bwiyunge bw’umutwe cyangwa ishyaka rya Wilsona na Twagiramungu (sinzi neza icyo aricyo)  ni ukubeshya rubanda, izina ni ukuyobya uburari. Nyabuna abantu nibabwirane bakoresheje uburyo bushoboka bwose babwire impunzi ko ubwato bwiswe CNRD-UBWIYUNGE na Rukokoma ari ubwo kubaroha aho yaroshye abahutu benshi kubera ubutiriganya bwe.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to CNRD-UBWIYUNGE NI NK’UBWATO BWATWARAGA ABANYAFURIKA BAJYANWAGA BUNYAGO

  1. oras.com says:

    Tariki 26 Gashyantare 2017 nibwo ubuyobozi bwa CNRD-Ubwiyunge bwatanze itangazo risaba ko ubona Brig Gen Semugeshi amufata akamushyikiriza ubuyobozi kugira ngo acibwe urubanza.

  2. sarah says:

    nange rekangirikyomvuga twagiramungu ntiyitwaze imvugoyuburyarya ngoyarashutse kuko nicyambere ntiyari umwana muto numwana muto ntiwatega amaboko ngaze mubiganza byawe atakuzi bishakakuvugako twagiramungu yarazi inyenzi bihagije ese kozaje zica bikagaragarira buri umwe wese koyemeyekuga muri leta yabo ntashuke abanyarwanda we nuwo numvango wilison irategeka irategekawe urapfuye nturaye twagiramungu numugambanyi womurwego rwohejuru kandi ubugambanyibwe abukorera abahutu kuko ariho mpatse ibihugu imuhera ryishi nuko umunyandandende rukokoma akatumara bravo mudacumura bravo byiringiro natwe abanyarwanda tubarinyuma mbabazwa cyane na hamad wakurikiye irategeka

  3. kamanae says:

    Bo nimuve muri poritike yamaganbo muje mubikorwa uwazawese kudukuriraho irishano rimaze abanyarwa uruhongohongo twamuja inyuma uwabonekawese mureke amaganbo udutera agahinda ubuse mwafashe wenda nasegiteri tukayihungiramo akakumiro katu mazeho abantu nibintu ibindi muvuga mufitiye abanyarwa miriyoni cuminebyiri uwenda babategereje imyaka 24 ngomujekubatabara amaso agahera mukirere bakaba bagiye gushirira kwicumu uwaza wese twamujinyuma mwibuke ukomwarwaniye sasungweso kabiramukuru kabira muto kugeza ejebundi kuri m23 ariko mukananirwa kurwanira igihugucanyu ubuturi kubagaya cane

  4. BIRASOHOYE Eminence says:

    Iyi nkuru irambabaje kuko inyibukije ibyatubayeho byose. Muzambwirire Twagiramungu ngo njye ndamwumva iyo avuga ko yashutswe ariko nakibuka ko yemeye kuba ingirwa MINISITIRI w’ingirwa NTEBE kandi abonye ibimaze kuba, nkumva rwose yarahemukiye abanyarwanda. Rimwe na rimwe ni nayo mpamvu nawe ubwe yemera ibyo bamushinja byose ni ubwo yihagarara ho. Burya iyo abona bahanuye indege yarimo abaperezida Babiri bose agahita yamagana kandi agahita avuga ko ubwo bigenze gutya atakibaye ingirwa minisitiri w’intebe, twese tuba twaremeye ko atari ingambanyi. Niba yaragiraga icyo apfa na Habyarimana, Ntaryamira we bapfaga iki? UMUNYAPOLITIQUE UTARAGIZE ICYO AKORA RUGIKUBITA HARIYA NTA MUNYAPOLITIQUE UMURIMO! Wenda iyo ahita akuramo ake karenge ubu tuba tumwemerera ako ngako. Ariko niba abiterwa no kudashishoza, nawe akabona yaguye mu mitego, ndamugira inama ko yiyicarira nta politique ye yo guhora aroha abanyarwanda nawe atiretse. Kereka niba ariwe JORIJI BANETI twasomaga mu bitabo tukiri abana. Kuko iyo turebye abadutegeye ahariho hose, twakwibeshya gato bataturitura, navuga ko uwakwibeshya wese yaba atanze occasion, kandi ingaruka zaba nini cyane! Ndagira n’inama abanyarwanda bose nti ubwo Muzehe Twagiramungu ahora yibeshya, abanyarwanda bazi ubwenge birinde kumukurikira batazahora mu marira, nanjye ndimo. Muzamumbwirire ngo azababarire abanyarwanda cyane kandi Imana izamufasha asaze neza. Nawe ntiyiyanze! SI NDI INARARIBONYE MURI POLITIQUE ARIKO NZI KO NTA POLITIQUE YO GUCIKAMO IBICE NZIMA, KEREKA IYO KWISHYIRA HAMWE NIYO POLITIQUE NZIMA.Twe ba rubanda rugufi tuzashimishwa ni uko mwe mutubwira ko muturangaje imbere, MWIYUNZE KANDI MWABAYE UMWE.

    MURAKOZE MURAGAHORAHO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *