Twagiramungu na Col Wilson bafite amayeri menshi: Radio Itahuka ya RNC ishobora kugwa mu mutego wa CNRD-Ubwiyunge

ok
  • Views 6735
  • Rating 12345

Nibyo koko Twagiramungu na Col Wilson bafite amayeri menshi: Ese ni iki cyatumye Radio Itahuka ya RNC ihagurukira gutabariza CNRD-Ubwiyunge kandi igihe impunzi zaterwaga zikicwa na Kigali cyangwa FARDC iyi radio yararuciye ikarumira?

Ubundi abantu batangaza amakuru iyo bashaka kwemeza abasomyi ko amakuru batanga ari ukuli, bavuga aho bayakuye.Iyo abasomyi basanga aho avuye ari ahantu koko h’inyangamugayo usanga bavuga bati aya makuru ni Ukuli urebye aho aturuka. Nka Radio Vatikani y’i Roma ibyo ivuze biba ari ihame.

Amakuru avuga ko umuntu yishwe azize indwara cyanga ubwicanyi ni amakuru akwiye kwitonderwa. Kuyavuga ni ukureba niba aho aturuka ari ahantu h’inyangamugayo koko None Veritas yaTwangiramungu na Wilson, ngo amakuru yabo yo guharabika abakuru ba FDLR ni amanyakuri kuko ari Serge Ndayizeye wa Radio Itahuka wayatanze. Umudamu witwa Ayinkamiye Agnès wibabariye wirirwa yirukanka ahunga ibisasu batejwe n’ibisahiranda byabagize icyambu cyo gucaho bafata ubutegetsi butazanashoboka,yavuganye na Serge Ndayizeye amubwira ibyo yumvana abo bacuruzi b’amaraso y’impunzi nawe asubiramo ibyo babigishije nka bya bindi bibera mu Rwanda rw’inkotanyi. Impunzi nta gihe tutumva ko hari ibitero bizigabwaho ejo ejobundi,Veritas ntacyo yavugaga; ariko kuko ishaka kogeza abo bagabo b’ibisambo barimo gukorera abazungu bashaka kumara abahutu mu karere, ubu Veritas irimo gukinira kuri izonzirakarengane ngo abazirasa ni Byiringiro w’umukiga uyoboye FDLR wabanye n’izo mpunzi imyaka irenga 20. Ubu koko bya bisambo by’abakongomani Kagame agurira ngo birase impunzi z’abahutu bihindutse abere kuko bikorana na ba Col Wilson Irategeka? None abahindutse abanzi b’impunzi ni Byiringiro we n’abandi biswe abakiga mu gihugu cy’abandi nkaho u Rwanda rwimutse rukajyana nuturere hariya muri Kivu? Veritas ngo ayo makuru ni impamo kuko ngo yatangajwe na radio Kaminuza Itahuka ya RNC na Serge Ndayizeye.

Banyarwanda banyarwandakazi, Impunzi z’abahutu zarishwe kuva muri 1995 kugeza ubu ariko Radio Itahuka aho iziye ntaho nigeze numva itanga amakuru y’ubwo bwicanyi bwazambaguje abahutu mu mashyamba. None Radio Itahuka yumvise ibyago byagwirirye abo bahutu kubera abayobozi babo bamwe bariye akataribwa ngo bafashe umuzungu na Kagame kuzuza imigambi yo kurimbura ubwoko, noneho irabyutse ngo ivuge kuri ibyo byago by’abahutu. Izo mpuhwe ntawazemera keretse abatazi ibipfa nibikira.

Naho Veritas yo ni akarumbeti ko guhamagarira abanyekongo b’abamayimayi ngo bamare impunzi zari zisigaye bajye babona uko bacura ibinyoma babeshyera abo kongera kubohera Arusha no kwica. Bacure ibinyoma, bigaragure mu mahomvu, ariko amaherezo ukuri kuzagaragara kandi kuzatsinda.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to Twagiramungu na Col Wilson bafite amayeri menshi: Radio Itahuka ya RNC ishobora kugwa mu mutego wa CNRD-Ubwiyunge

  1. Kabego says:

    Arikose ibi birasenyande birubakande?kuki amateka ntacyo atwigisha banyarwanda.

  2. Russian says:

    Amazi yarenze inkombe. Uyu munsi tugomba guhigisha uruhindu Wilson Irategeka mpaka tumufashe uyu munsi kuko ejo haba ari kera cyane.
    Twese rubanda uyu murimo nuwacu uratureba. kirazira ko Wilson Irategeka atumaraho urubyaro, atumaraho imiryango, atumaraho inshuti nabavandimwe.
    Rubanda twese twivuye inyuma tuvuge ngo kirazira, inkota nuburozi bya Wilson Irategeka byose tugomba kubihagarika ubu nyine. Twarapfuye twarashize ntibyongere ukundi, duhagarare kumaguru yacu yose abili twivune umwanzi twivuye inyuma.
    DMI ya kagome ntiyakongera kutwica tureba namaso gusa. Yemwe mpunzi mwese muri mu mashyamba ya Congo kirazira kuba insina ngufi icibwaho amakoma na buri wese, kugaraguzwa agati, kwicwa uko bishakiye. Oya. tuvuge tuti Oya.
    uyu munsi ntabwo ari ejo kuko haba ari kera cyane.

    mukomere mwese

  3. Bigaruka says:

    Gutinda gufata ibyemezo kwa bamwe mu Banyarwanda ni byo bituma abantu bahora bisanga mu nzitane z’ibibazo bitarangira. FDLR ko yamenye kare ko Col. Wilson ari urumampfu mu ngano, yari irindiriye iki ngo irurandure, irutwike maze ikibazo kirangire? Ubu na bwo uwo Wilson amaze gukura agahu ku nnyo kakagaragaza ku buryo butaziguye ko arimo kugambanira impunzi n’abandi bose bashaka gutsinsura ingoma y’igitugu mu Rwanda, hategerejwe iki ngo bakumire umurozi ataratumaraho urubyaro. Kugirango rubanda rw’impunzi rugire amahoro, Col. Wilson nashakishwe, afatwe, bamubuze gukomeza gutera kaduruvayo. Keretse niba abarusha ingufu. Icyo gihe rero ubwo ni ukumuyoboka naho gukomeza kurebera nta gikorwa ni ugukomeza kwicisha izo mpunzi z’inzirakarengane.

  4. Sabuny says:

    RNC ikorana na CNRD- Wilson Irategeka hamwe na Twagiramungu Faustin 100%. mugushinga iri shyaka ryo gusenya FDLR bose barabisinyiye kumigambi miremire yabo mibisha yo kwica impunzi mu mashyamba ya Congo, kugirango bo bazabone ubutegetsi mu Rwanda nta nkomyi. muribuka umwe mubo muri FDLR wafatiwe iGoma avuye muri Africa yepfo byavuye kukagambane ka RNC bamwe baba muri Africa yepfo.
    ikindi kigambanyi gikorana na RNC mugutanga amakuru yabayoboke ba FDLR ni ya radio ya kilimi kibi ngo ni ijwi rya rubanda. uyu mugabo nyiri iyi radio atanga amakuru yose ashoboka kuri RNC kumuntu wese azi yaba ashyigikiye FDLR. RNC nayo ikandika kugirango nibishoboka bazagirire nabi uwo muntu. Intore nyishi zikorana na FPR iyo zije hanze yurwanda zikorana na RNC.

  5. Abdlah says:

    Radio Itahuka iratubeshya kuko RNC iri inyuma y’iri ryivumbura rya Col Wilson Irategeka. Serge yabeshye amanywa y’ihangu ngo numero ya Ayinkamiye Agnes bavuganye ngo yayihawe n’umuntu wo muri Afrique du Sud. Ese mwibwira ko uriya Ayinkamiye ari umuntu usanzwe? Niba ari umuntu usanzwe se yabwiye n’iki Aho Byiringiro yise Rumuli yagiye kwihisha? Hahahaha, Serge na radio ya RNC ngo barimo gutabariza impunzi ziri kuruhande rwa Irategeka???? izi mpuhwe ko ntazo bigeze bagira igihe FPR yambukaga umupaka icika impunzi zitagira ingano, kimwya 1 na kimwya 2, Umoja wetu n’ibindi bitero byose byagiye biba ko ntigeze numva Radio Itahuka? Uyu mukino RNC irawumenyereye dore ko ari FPR ivuguruye yanga Kagame gusa, ibi RNC yarabikoze icamo ibice FDU-Inkingi, none irimo kugerageza no guca intege FDLR ngo none RNC isigare ari kizigenza, ariko barabeshya ntabwo bizoroha kabisa. Iyo numvise abahutu bari muri RNC nibaza ibibazo byinshi, ese ko ntajya numva umututsi wayobotse andi mashaka ni ukubera iki? Uwaba azi umututsi uba muri FDU, RDI, cya n’andi mashaka y’abahutu azamubwire wasanga naba nibeshya. Ariko bagize gutya bishingira RNC yabo, kubera akarimi karyoshye abahutu mbona babirutse inyuma, numvise ngo hari n’abari baremerewe kuzaba ba President dore ko abatutsi bazi inda z’abahutu bahita babizeza ibitangaza. Nguwo Docteur Paulin Murayi wahoraga yishyura amahoteli ahenze cyane Rudasingwa yararagami i Buraya ngo kuko yarai yaramubwiye ko azaba President, hahahaha. Numvise n’undi muhutu witwa Ngarambe w’umuteruzi w’ibibindi muri RNC ushobora kuba ari Murekezi wo muri RNC. Ikintangaza ni ukubona abo bahutu bagera kuri Genocide bavuga ko ngo yakorewe abatutsi bagasya batanzitse ariko bagera ku kaga abahutu bbahuye nako kandi gatewe na bamwe bashinze RNC bakabivuga bucece cga ntibanabivuge kugira ngo bashimishe Gahima mukuru wa Rudasingwa cga bashimishe Kayumba watumazeho ibibondo, mperutse kumva n’undi muyoboke wa RNC witwa Mutaboba wavugiye kuri Radio Itahuka ngo FPR nta muhutu n’umwe yigeze yica, hahahahaha, ngo abahutu bo mu Ruhengeri na Gisenyi kayumba yaritaguye ngo nta kibazo kuko bari bivanze n’abacengezi. Aka ni akaga kabisa, aha ni naho nahise ntinyira ikintu bita RNC

  6. Abdlah says:

    Nanjye RNC mbona ukuntu bakora bikanshisha. Uribuka igihe impunzi z’abanyarwanda zarimbagurwaga na FARDC muri za kimya 1 za Umoja wetu n’ibindi ntavuze ariko habe n’agatangazo na kamwe kuri Radio Itahuika. None babonye abahutu bafite ibibazo basya batanzitse. Ese uretse kubeshya izi ni impuhwe RNC ifitiye abahutu cga ni ibyishimo byo kubona ishaka rikomeye nka FDLR ryasenyuka ubundi RNC igasigara yonyine? Ese ubundi ririya cikamo ibice rya FDU-Inkingi mwibwira ko RNC ntacyo ibiziho? Ese ubu ikorana na FDU-Inkingi cga n’agashami k’Inkubiri ikorana nako bucece. Ikizwi neza ni uko RNC iteganya kwifatanya na CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka kuko uyu mugambi wa gusenya FDLR irawuzi neza ntibakatubeshye bazabeshye abahutu birirwa babiruka inyuma naho oya. Niba mujya mwumva Radio Itahuka muzanyumvire uwitwa Ngarambe w’umuhutu wahisemo kuba bangamwabo ubu akaba ashobora kuba yarabaye Murekezi muri RNC

  7. kalinda styven says:

    Nimukomeze mwikirigite nimurangiza museke nka Kagame!Mwice impunzi ariko amaraso yazo azabasema!Ndabizi iyi comment murahita muyisiba ariko ntimusibye ibitekerezo byanjye!

  8. Fabien says:

    FDLR abacunguzi mukomere cyane twebwe rubanda turabashyigikiye kandi tubari inyuma aho dutataniye kwisi yose. Abanzi bacu twebwe rubanda
    abagome, abagambanyi, abicanyi, bose bazatsindwa.

    1. Wilson Irategeka na twagiramungu Faustin ni DMI ya kagome polo kandi ni abagambanyi nabicanyi ruharwa kuri twebwe rubanda.

    2. RNC ni abagambanyi bakorana na Enough Project yabanyamerika bucece, kandi bahora bapfukamiye ba mpatsibihugu ngo babahe ubutegetsi babakurireho kagome kuko aba RNC bo ngo bazakorera abazungu kuruta uko kagome yabakoreye. ikindi kandi ntawakwibagirwa umwe mubakuru ba RNC Kayumba Nyamwasa watsembatsembye impunzi mu mashyamba ya Congo. nuyu munsi bashaka kurangiza impunzi yaba yararokotse muri ayo mashyamba ya congo.
    RNC ni FPR ya kabili ikorera inyuma y’urwanda nkuko nubundi ari abatutsi babanyiginya badashaka abatutsi babega. ariko ikitwa umuhutu kirabanukira ntibashobora gukorana na rimwe haba mu Rwanda ninyuma y’urwanda.

    ikibabaje abahutu bananiwe ninda zabo, inda zabo ziruta ubwenge bwabo, kwica no kwicisha bene wabo babahutu ntakibazo kuribo. twese tuzi Twagiramungu faustin guhera muri 1990 kugeza uyu munsi 2016 ntiyahindutse mu kwicisha abahutu, kugambana, ubugome, kubeshya, ninda nini ye yamunaniye. uyu munsi havutse undi twagiramungu rukokoma witwa Wilson Irategeka.

    Urugamba nkaho rwatangiye rwo kubohoza urwanda nabanyarwanda ahubwo ibyitso, FPR ya 1 yo murwanda, na FPR ya 2 yinyuma, hamwe naza DMI za kagome bakora ijoro numunsi bagahagarika urugamba akakanya.

    Ntiducike intege urugamba rurakomeje

    FDLR abacunguzi mukomere cyane nimwe bacunguzi bo gucungura urwanda nabanyarwanda, mutabayeho twashira twese, ntanumwe warokoka.

    FDLR abacunguzi muragahorana Imana nabanyarwanda. nimuturangaze imbere kuko nimwe mizero yacu.

    Mukomere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *