Cpt.Twagiramungu Theophile, Col Wilson, Col Hamada na Alex Bakunzibake mu kunyereza abanyarwanda babakuye Canada, America n’i Buraya nk’uko DMI isanzwe ikora

hamada
  • Views 5010
  • Rating 12345

Ijisho rya rubanda ryabonye isano hagati y’imikorere ya FPR-Inkotanyi n’iya CNRD-Ubwiyunge. FPR-Inkotanyi ni agatsiko k’abagizi ba nabi gakoresha amayeri yo kureshya rubanda nka CNRD-ubwiyunge, ingero ni nyinshi nta wazirondora. CNRD-Ubwiyunge nayo yabeshye impunzi ko izarwana n’ingabo za Paul Kagame ikazicyura kandi yaraziteje cyamunara. Ijisho rya Rubanda ryabonyeko umutwe CNRD-Ubwiyunge, ubeshya abanyarwanda ko uharanira inyungu za Rubanda. Ugira uti dufite ingabo n’amahanga aradushyigikiye, tuzatsinda. Muri iyo gahunda abakusanya imbaga yo kubajya inyuma ntibavugisha ukuri. Ni mu gihe ntibavugisha ukuri bahaze ruswa ya Ba mpatsebihugu na DMI ya FPR.

Murebe iyo photo murabona neza uko abo amagara y’abo bagabo ntaho ahuriye n’ay’ingorwa bavugira. Ku ifoto hariho col Irategeka Wilson, Cpt Twagiramungu Théophile, Hamada na Bakunzibake Alexis. Nyamara Théophile akunze kwihakana aba bantu bari kumwe ku ifoto.

Bamwe muri izo Ntimirwa zikuriye uyu mutwe barazonzwe uretse inyeshyamba Wilson na Hamada, batoshye kuri iyi foto nk’abakamirwa inyamibwa ziragiye mu rwuri rwa Mpatsebihugu.

hamada

Nk’iyi ikipe ya DMI yo muri CNRD-Ubwiyunge: Uvuye ibumoso hari Col Wilson, Cpt.Theophile Twagiramungu, Col Hamada na Alex bakunzibake aho bari mu nama Tanzania biga uko bazajya batwara abasore bababeshya ngo Tanzania hari ingabo zabo. Rukokoma nawe yajyaga abasangayo

Uko Twagiramungu Faustin yihisha hari n’undi Twagiramungu wihisha, uwo ntawundi ni capitaine Twagiramungu Théophile ubarizwa mu gihugu cy’Ububiligi. Burya ngo “So ukwanga akwita nabi” pee! Kandi ngo “umugabo w’ikigoryi acyeza umutware wanyazwe” Uyu mugabo ukomoka i Cyangugu yiyemeje kugwa inyuma ya Rukokoma ni umu ex- FAR wahisemo kuba umwambari wa premier Ministre Désigné kugeza ubwo ahitamo kwinjira mu ngabo za FPR aho gukurikira izatsinzwe ngo adatatira igihango cya shebuja Rukokoma wahamagariraga aba FAR b’induga kutarwana urugamba ngo ni urwa Habyarimana. Nyamara igihe cyarageze Rukokoma arahunga uwo Cpt Twagiramungu asigara mu Rwanda yibona muri gereza, Rukokoma yarikandagiriye kera yigira i burayi n’umuryango we.

Mu minsi yashize Capitaine Théophile Twagiramungu yagaragaye mu bihugu Tanzaniya, i Burundi, muri Congo, … ngo agenzwa no kubohoza u Rwanda kandi mu byukuri yarimo agerageza gucamo ibice impunzi no kubeshya abanyarwanda n’abo baturanyi b’u Rwanda abatondeka inyuma ya Rukokoma ngo babafashe huharanira inyungu za Rukokoma.

Tugarutse kuri iyi CNRD-Ubwiyunge nayo ifite imikorere isa neza neza n’iya FPR-Inkotanyi dore ko bombi bafite amazina yometseho n’ay’amapagani! Capitaine Twagiramungu niwe uhagarariye DMI yo muri CNRD-Ubwiyunge, uyu Twagiramungu yagaragaye hafi mu bihugu byose bibarizwamo impunzi z’abanyarwanda aho agenda abeshya abasore b’abanyarwanda ko afite ingabo muri Tanzaniya no mu Burundi. Abamukurikiye bose ngo bajye muri izo ngabo ze kugeza ubu baburiwe irengero. Uyu Bakunzibake Alexis nawe yaburiwe irengero.

Aho mu minsi mike ntituzabona indi mirambo nk’iyo muri rweru? Nkuko FPR-Inkotanyi ikora aho idatinya no kuroba bamwe mu bayoboke bayo na Cpt Twagiramungu ntiyarebeye izuba Col Bonheur mwene adj Chef Munyenshoza kandi bivugwa ko yari umuyoboke wabo waburiwe irengero yari yagaragaye muri Tanzaniya hamwe na Théophile Twagiramungu.

Umuyobozi wa CNRD-Ubwiyunge ariwe Twagiramungu Faustin n’ubwo kugeza ubu ahisha ko akuriye uyu mutwe ; yisunze ya politiki y’ikinyoma kubera ko azi neza ko imbaga ya rubanda nyamwishi y’abanyarwanda bamenye ko ari umugambanyi utagira umugambi na gahunda yo kubabohoza. Muri make ntawamujya inyuma abizi uretse ibisahiranda nka we.

Uyu mugabo ni nka Paul Kagame, ntacika intege, akunda ubutegetsi n’ubwo azasaza ntabwo abonye nka Tshisekedi wo muri Congo. Rukokoma azarunduka aburi inyuma abushaka ntazigera abwicaramo na rimwe. Nka Paul Kagame Ntatinya gukoresha iturufu y’iteme ry’amaraso y’abanyarwanda yuzuza umugambi wa ba mpatsibihugu. Ariko we kurya ahora mu gatsiko kabatemera ubutegetsi ahora ahakana ingorane ashoramo igihugu n’abagituye, iteka abihereza ku bandi. Ibi nabyo nibizamba nyirabayazana azaba Col Irategeka Wilson, cpt Twagiramungu cyangwa andi mashumi yabo.

Banyarwanda , banyarwandakazi muri mu mahanga, umuntu wese waba afite umuvandimwe we waburiwe irengero mu minsi ishize ubwo havugwaga umutwe wingabo zitwaga Intimirwa zaje guhindukamo Equal Right Mouvement nayo ikarangira yiswe CNRD-Ubwiyunge rero nta gushidikanya ko uwo muntu yaba yaratwawe na Twagiramungu Theophile amubeshya ko amujyanye muri izo ngabo ze.

Ijisho rya rubanda rifite ibimenyetso simusiga by’amanama yagiye abera Tanzaniya hagati ya Col Wilson Irategeka, Col Hamada, cpt Theophile Twagiramungu na Bakunzibake Alexis ndetse n’intumwa za Kabarebe. Muri ubwo bugambanyi bwagiye butuma abantu batagira ingano babeshywa ngo bagiye mu ngabo za Twagiramungu kandi bagurishijwe.

Aba bagambanyi bagiye bahabwa amafaranga menshi muri iyi migambi yabo, bamwe banagiye bubaka imiturirwa hirya no hino. Aha natanga urugero rw’iyi nzu ya Col Hamada ni iyo mubona ku ifoto iri i Kampala akaba ari nayo umugore n’abana batuyemo.

321

 

 

Banyarwanda, banyarwandakazi, ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Mwirinde mudakomeza kugwa mu mitego ya Theophile Twagiramungu, Col Wilson n’abandi bagambanyi bose bo muri CNRD-Ubwiyunge barangajwe imbere na Faustin Twagiramungu alias Rukokoma. Aba bagambanyi ntacyo bazabamarira uretse kubakereza ko kubaheza mu buja. Mubamaganire kure maze mukomeze mwifatanye n’Umucunguzi.

Harakabaho Umucunguzi kandi Umucunguzi ni Rubanda

 

Ijisho rya Rubanda

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to Cpt.Twagiramungu Theophile, Col Wilson, Col Hamada na Alex Bakunzibake mu kunyereza abanyarwanda babakuye Canada, America n’i Buraya nk’uko DMI isanzwe ikora

  1. Peggy Whtie says:

    10/5/2016 @ 16:54:56 says good work intabaza.com!

  2. Birakomeye says:

    CNRD-Ubwiyunge bagiye gutaha mu Rwanda : Amakuru yizewe twakuye muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi, aremeza ko , mu nama iri kubera i Goma ya HCR, RWANDA, RDCongo n’intumwa 2 za CNRD-Ubwiyunge (Mr Rusanganwa Gaspard wiyise Nyiramatwi na Mme Angelina) ; Abigumuye b’abasirikare kuri FDLR bagiye gukusanyirizwa mu kigo cya gisirikare cya Kongo, imbunda bakazirometa MONUSCO, bagataha banyuze i Mutobo. Gen Mandevu commandant SOKOLA2 FARDC ingabo za Kongo ni we washinzwe kudezaruma no gushyira mu kigo abarwanyi ba CNRD-Ubwiyunge bitegura gutaha mu Rwanda banyuze i Mutobo. Impunzi bari kumwe nazo zigomba kuba zageze mu nkambi y’agahe gato mu Sake, nyuma bagacyurwa mu Rwanda.

  3. Kazenga says:

    CNRD-Ubwiyunge bagiye gutaha mu Rwanda : Amakuru yizewe twakuye muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi, aremeza ko , mu nama iri kubera i Goma ya HCR, RWANDA, RDCongo n’intumwa 2 za CNRD-Ubwiyunge (Mr Rusanganwa Gaspard wiyise Nyiramatwi na Mme Angelina) ; Abigumuye b’abasirikare kuri FDLR bagiye gukusanyirizwa mu kigo cya gisirikare cya Kongo, imbunda bakazirometa MONUSCO, bagataha banyuze i Mutobo. Gen Mandevu commandant SOKOLA2 FARDC ingabo za Kongo ni we washinzwe kudezaruma no gushyira mu kigo abarwanyi ba CNRD-Ubwiyunge bitegura gutaha mu Rwanda banyuze i Mutobo. Impunzi bari kumwe nazo zigomba kuba zageze mu nkambi y’agahe gato mu Sake, nyuma bagacyurwa mu Rwanda.

  4. Rumangabo says:

    Mbese koko ubu ntawamenya inkuru ya Romeo aho yaba aherereye. ko agahinda kanyishe cyane. video ze zose yakoze adukangurira buri munsi yebaba weee!
    nahoraga nandika mvuga nti nyabuna mugire ubwenge kandi mube maso nonese koko bamubonye gute, ninde yatanze amakuru ye? cg umwirondoro we? birambabaje cyane pe! mbona urujya nuruza umunsi kumunsi mpaka tuzashiraho kwisi. ngo umugambi nuwo kuzajya berekana ko umuhutu yasaga ningagi. nibyo koko.

  5. Uwayo says:

    Iyi nkuru irambabaje kabisa ntabwo nari nziko Col Wilson yakoze ibintu nkbi nagiraga ngo baramubeshyera ariko hamaze kuboneka ibimenyetso byinshi cyane. Ese koko bariya basore ba Romeo ubu byararangiye koko? Ariko abanyarwanda menya turi ibigwari koko, ubu ntabwo twafata uyu Theophile ngo avuge aho yashize bariya bahungu? None Wilson arimo ararindagira ngo azacyura abanyarwanda bo muri Congo? Abo amaze kurigisa we na Theophile se ubwo bo ntabwo arai abanyarwanda. She Wilson ndakuvumye uzapfa nabi kabisa izo nda zanyu mwashyize imbere FPR izazimena nicyo gihembo ijya itanga

  6. Kidiyoni says:

    Nawe ndebera iriya nda ya Hamada? Harya uriya niwe uzacyura Rukokoma akamugira President? Hahahaha
    Col Wilson alisa Lumbago we arareba nk’umubeshyi koko. Uriya Twagiramungu Theophile we ntacyo namvugahokuko muzi neza niwe watwaye Romeo no Ikaze hamwe n’abandi basore yakuye muri Canada none bose baburiwe irengero. Bakunzibake nawe ibye murabizi ko ari urujijo, none koko aba banti niba tari DMI ubwo baba ari iki kindi?

  7. Thimotheo says:

    Ahubwo amafranga twahaga Alex Bakunzibake nabo bakoranaga batwizeza ko bazayashyikiriza FDLR ni meshi cyane, ntabarika. Bamwe twari twiyemeje gutanga hafi umushahara wose wa buri kwezi ndetse tukongeraho nayo tugujije ngo turi gufasha FDLR nabana bo mu mashyamba ya Congo hanyuma bakimirira bakarangiza, twahamagara tuti mbese mwadusohoreje ubutumwa bati turi kubikora naho byahe byo kajya. uyu munsi dufite umubabaro mwishi cyane wabantu biyitaga ko bakorana na FDLR kandi bafite indi mitwe bari guteka. abana bo mu mashyamba ya congo baratubabazaga cyane. yewe abo bantu mwavuze haruguru barakize pe! kumafranga bibye FDLR nabana bimpunzi zabanyarwanda mu mashyamba ya Congo.

  8. Akayezu says:

    Ese burya bano bagambanyi nibo bagurishije Col Bohneur? Yewe ntabwo byoroshye, none wasanga aribo banagurishije Romeo na Ikaze Iwacu?
    Muzabidukurikiraniye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *