ABANYAPOLITIKI BIRIRWA BISOBANURA NGO BIKUREHO UBUHUTU NIBO BAZAMARISHA BENE WABO NABO BATISIZE.

ok
  • Views 4723
  • Rating 12345

Banyarwanda banyarwandakazi, abakurikirana politiki yo mu Rwanda mwabonye ukuntu abahutu bataye imitwe birirwa bihakana ubwoko bwabo batanga na bene wabo ngo babamanike bibwira ko ingoma iyobowe n’agatsiko k’abatutsi kazababeshaho nkaho ariko Imana. Nagize ngo iterabwoba riyoboye u Rwanda niryo ryabahahamuye bata ubwenge. None ko mbona n’abari hanze y’u Rwanda bagiye guta imitwe kubera kwitwa abahutu? Mukulikire iyi AUDIO (abatumva icyongereza bambabarire mwabaza abacyumva) aho Thomas Nahimana ari kuganira kuri Radio Jefferson Public Radio ivugira muri Amerika http://ijpr.org/post/surviving-violence-rwanda#stream/0

Icyo nshaka kuvugaho gatoya niri jambo Thomas yasubije umuzungu wari utangiye amubaza ati: “Thomas Nahimana, uri umunyarwanda wacitse ku icumu rya jenoside? (uyu muzungu ntabwo yavuze jenoside yakorewe abatutsi !!!)” arakomeza….

Dore uko Thomas Nahimana yasubije:

“I am not really a survivor of genocide because I am not a Tutsi; but I was born in a very mixed family where there is Tutsi and Hutu and by my Father, I am a Hutu”. Mu Kinyarwanda bivuga ngo:

NTABWO MUBY’UKURI NDI UMUCIKACUMU WA JENOSIDE KUKO SINDI UMUTUTSI; ARIKO MVUKA MU MURYANGO UVANGAVANZEMO CYANE ABATUTSI N’ABAHUTU, NKABA NDI UMUHUTU KU RUHANDE RWA DATA. (Padiri Thomas Nahimana)

Banyarwanda banyarwandakazi, Iyi politiki irimo gukinwa n’abahutu bari gusunikwa n’abazungu babaha amafaranga bakabategeka nuko bavuga ibibazo byabaye mu Rwanda, ntaho izageza rubanda. Uko njye mbibona rubanda iracyagaraguzwa agati. Jenoside yakorewe abahutu irahari ahubwo inyongwa n’abayikoze (abazungu n’inkotanyi)- KUKI ABAHUTU BABAFASHA KUYINYONGA?

Iki kibazo cyakomeje kuba ihurizo mu bahutu kuko ngo nibavuga ko bakorewe jenoside, LONI na Kagame mwene Kazungu bazabica cyanga Kazungu uwo abime amafaranga yo gukora politiki yo kubeshya rubanda. Iyi Rubanda uko mbona, igiye kuzaguma ku kayo niba itabonye LEADERSHIP IHAMYE (abayobozi nyakuri)

Kugeza n’ubu abahutu biyemeje kugendera kuri narrative ya LONI n’abatutsi ko Jenoside ari ukuvuga ihonyabwoko ryakorewe abatutsi gusa, naho ihonyabwoko ryakorewe abahutu ryo rikitwa Ubwicanyi bushobora kwitwa jenoside LONI nibyemera. Loni ntizabyemera kuko niyo yayoboye jenoside yakorewe abahutu muri Kongo, indege za LONI (cg za USA kuko ariyo mubyukuri iyobora LONI) zayoboraga inkotanyi zirimo zica abahutu zabonywe n’isi yose. Abahutu bicwaga kuva muri 1990 mu majyaruguru y’igihugu imiryango ikazima, LONI yarareberaga. N’ahandi hose abahutu bamazwe nizo nkotanyi, LONI yararebaga. None ninde wakagombye gusobanura itsembabwoko ryakorewe abahutu kuva muri 1990 kugeza n’ubu niba atari abanyapolitiki b’abahutu ubwabo? None ko abo banyapolitiki mbona hafi ya bose barwanira kwivanaho ubuhutu nubwemeye akavuga ko ubuhutu bwe ari agace gatoya? Ese u Rwanda abanyapolitiki b’abahutu bategura rutaniye hehe n’urwa FPR- Inkotanyi? Umunyamahanga yararebye ibibera ku isi ati: UN PEUPLE SANS HISTOIRE N’A PAS D’AVENIR. ni ukuvuga ngo: IYO ABANTU BIHAKANA AMATEKA YABO, BABA NTA HAZAZA BAFITE; mbese baba barimo kurangira ku isi.

Ibintu bigeze iwa Ndabaga:

Hari abahutu nka ba Bizimana J Damaseni, na ba bandi bandi birirwa bisobanura uko intanga zababyaye zasaga ko zari umweru ariko zikaza kwitwa umukara none ubu zikaba zarogejwe nanone ngo zongere zemerwe n’agatsiko k’abatusti kigize ishyano hariya mu Rwanda no mu karere. Abo bahutu ntibari mu Rwanda gusa, murebe neza bari no mu mashyaka yo hanze yitwa ngo araharanira kubohora rubanda. Aba bahutu bashaka ko umuhutu wemera ubwoko bwe azacibwa umutwe ni bazima? Nta munyarwanda nigeze numva mu mateka uvuga ubwoko bwe areba ngo amaraso yanyina na nyirakuru. Ubwoko bw’abana ni ubw’ umubyeyi w’umugabo ariko amahano twagushije iki gihe ngo kubera ko umuhutu yiswe umwicanyi, ni amahano ateye ubwoba. Ese kuki baterekana ibikorwa byabo ko aribyo ngombwa, kuki bagomba guta igihe mu byo kwisobanura amaraso na genes na DNA?

TWAKORA IKI?

Hagomba resistance kuri aba banyapolitiki bakora buraya. Abahutu bagifite umutima niberure basobanure ko bakorewe itsembabwoko ( jenoside). Ese aba bahutu batemera ko benewabo bakorewe itsembabwoko bataniye he n’abatubuza kwibuka abacu ? Tumenye ko abahutu nka Thomas Nahimana urimo kujijinganya ngo afite genes z’ubuhutu ariko nkeya tatatata, tumenye ko atari rubanda bakorera. Abazungu bababeshya ko bazabaha ubutegetsi nibo bababuza kuba abahutu. Ese niba bumva kuba umuhutu biteye isoni baba biruka inyuma y’abahutu ngo baze kubayoboka kubera iki? Keretse niba ari ukubashakira kuzaboza ubwonko nka bya bindi Kagame n’abamotsi be bakorera abahutu mu Rwanda. Dukeneye kumenya abantu nibyo barimo kwirukamo. Kugira information kuri aba bagabo bariye karungu niyo étape ya mbere ikomeye. Kuko nitutabamenya, tuzabakurikira kubera kwemera ibinyoma byabo batugushe mu ruzi turwita ikiziba. Nitumara kumenya ukuri kuri bo, abakunda igihugu na rubanda rwababyaye cyangwa bavukana, bazakenyere bakomeze, barwanire uburenganzira bwabo badatinya gupfa kuko amaherezo yacu ni ugupfa, ariko naho twapfa amaraso yacu imbwa ntizizayanywere ubusa.

Icyo nabwira abanyapolitiki bisobanura ngo batitwa abahutu:

Wowe munyapolitiki ufite ubwoba bwo kuba uri umuhutu sigaho no gushaka abayoboke mu bahutu ujye gushaka abo wasuzumye ngo bafite ubuhutu ariko butari ubuhutu. MBEGA AKAGA!!! Kwisobanura ukabira icyuya ngo batakwita umuhutu ntibizabuza bene Kanjogera kugukubita agashoka kandi LONI ikabiha umugisha. IMANA YADUHAYE ISHUSHO ISHAKA KANDI IBONA ARI NZIZA. YIKORESHE MU KURI NUBIZIRA SI ISHYANO AHUBWO NIRYO SHEMA.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to ABANYAPOLITIKI BIRIRWA BISOBANURA NGO BIKUREHO UBUHUTU NIBO BAZAMARISHA BENE WABO NABO BATISIZE.

  1. Muhire says:

    Muraho!!!
    Nahimana icyoyabeshye ni iki mwabagabomwe? aho yihakanenye ubwoko nihe?
    Ntabwomba, mumurongowe ariko aho muramugerekera pe!

  2. Kanuma says:

    Thomas Nahimana ni umunyenda nini kimwe na Twagiramungu. Namufatiye aho yabeshyaga abanyarwanda ngo uwamuha miliyono y’amadolari yakuraho Kagame. Ese koko uretse ko wabibwira umwana w’uruhinja ibi birashoboka ko avec un million wakuraho Kagame kandi we ayiha umuntu ngo agende amwicire Kayumba byanakwanga n’ejo agatanga indi?
    Nahimana amaze gusezera inshuro zitazwi umubare ngo aratashye kugira ngo bamuhe cash abone uko yishyura appartement abamo. None azabeshya kugeza ryari?

    • Mavunane says:

      Mumbarize rwose uriyamugabo numushyushyamitwe tu yarinzagera kumunsi wanyuma acyemezako ngo amanutse nabo BA gahunde none ikimwaro cyarabishe sha ngiminsi ipfurumugara wintare koko bajya hariya bagatekimitwe bakibwirako iminsi itazabakurura mumuhanda!! Ubujyakuboooooooona ukabona ngabo kuri Facebook sinzaho bakuyinkuru ngo batibagirana burundu maze bagaturaho ubundi bakituramira iminsikicuma esubundi BA akishuri n’urikatsa barihe? BA Minani ningabo barihehe? INTABAZA ko ntagihe mutaduhayamakuru mwambarizababagabo aho baherereye muribibihe ra? Mamase bagiye gutangumusada Muri siriya??

  3. Ndababona says:

    Ubundi se ko yiyambuye ikitabashwa asigaranye iki uretse amariganya n’akarimi nk’ak’inzoka?

  4. John says:

    Nahimana Thomas aritutsuye nawe da! Yibwira ko kwihakana ubuhutu bizabuza inkotanyi-ingome gukanda amabya ye afungiye ahantu hatazwi?

  5. Hodari says:

    Iyingirwa mupadiri nta bwenjye igira iyo ibugira yarikuba igikorera Imana usibye ibi yiyeguriye ingutiya za maraya ubwose yayobora abantu

  6. Rumangabo says:

    inkuru zabahutu babanyarwanda ntawazivuga ngo azirangize, kuko Abahutu bo bahungiye muri amerika bari tutsuye ubu bose bitwa abatutsi bihakanye ko ari abahutu babanyarwanda abandi bihinduye abarundi cg abacongomani. muribo beshi utagendeye kure yabo bucya buguhaye uburozi butaraza kuko utifanyije nabo mu kwimakaza tutsi Rwanda ningoma ya kagome polo umwami wabidishyi.

    ikibabaje kihishe inyuma ya byose ni umugambi muremure cyane wa mpatsibihugu bashaka gukoresha abanyarwanda mu kurimbagura bene wabo ndetse nabaturanyi bose bo mubiyaga bigali hanyuma bamaze gushiraho abazungu bakazajya kuhatura kubera ubukungu kamere bahabonye ntahandi buboneka kwisi. ibinyenda nini zabananiye kandi ibitagira ubwenge byose bihita bisamira hejuru amadollar babahaye yo kwica no kwicisha twese abanyafrika dutuye muri afrika yibiyaga bigali.

    Uwo mupadiri we ngo ni Thomas Nahimana yabuze byose wagirango yavutse atuzuye cg inda ye yasumbye ubwenge bwe.

  7. Uwayo says:

    Hahahaha, Thomas Nahimana buriya yihinnye muri America avuga yiyorosa uruhu rw’intama agira ngo ntabwo Ijisho rya Rubanda rizamubona? None uyu utagiye guhisha icyo aricyo harya niwe uteganya kubohoza abanyarwanda kandi nawe ubwe mbona aboshye mumutwe?
    Birambabaje cyane narinzi ko padiri Thomas ahuzagurika ariko ntabwo nari nzi ko atanajya yemera icyo aricyo. Ngaha aho ryazina ry’abagambanyi biyita aba modere rijya riva. Gusa Thomas Nahima ibya Politique ashaka abivemo kuko biragaragara ko atabishoboya ni aya nda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *