KUKI ABAGAMBANIRA RUBANDA BAYOBOWE N’INDA NINI, IRARI RY’UBUTEGETSI BATAVA KW’IZIMA ?

ok
  • Views 2415
  • Rating 12345

Ibihe turimo n’ibyashize ku banyarwanda birakomeye cyane, ibihe biri imbere nabyo biteye amatsiko, ibi ndabivugira ko urebye uko abanyarwanda bababaye, kubw’agahiri n’agahinda bashowemo na FPR n’abafatanyabikorwa bayo, hakagombye kugira isomo ibihe byashize byaba byarasigiye abanyarwanda cyane  abazwi nk’abanyepolitiki barwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal kugeza bamushyize ahacecekerwa, ubu bikaba byitwa ko barwanya ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.Uko njye mbibona uretse n’isomo nta no kwisuzuma kwabo barukarabankaba ngo nibura bumve ko bahekesheje abanyarwanda impyisi none ikaba itumazeho urubyaro. None se koko, aba banyarwanda b’abagambanyi, babuze iki mu bwonko bwabo ngo basubize agatima impembero maze bumve ko abanyarwanda barushye kwikorezwa imitwaro batihitiyemo? Babuze iki ngo bamenye ko amaraso yabo n’ayabarubanda rugufi nayo ari umutuku kandi ko ava kimwe n’ayabo? Babuze iki ngo bamenye ko umuntu ari nkundi ?Babuze iki ngo bumve ko amagara aryana azirana n’uburyamirane? Babuze iki ngo bumve ko uburengazira bwo kubaho k’umuntu ari ndakuka kandi ko ntawe ushinzwe guhitiramo umuntu gukira cyangwa gupfa nkuko bagiye kutuzanira urupfu barukuye Uganda, Kagitumba, Muvumba, kugeza igihe barugereje mu mugi wa Kigali rwagati babifashijwemo na bagashakabuhake na ba mpatsibihugu bo bababereye ikiraro kibahuza na FPR Inkotanyi, bakaba isoko y’amafunguro yateye abagambanyi umwijuto wo kwikunda no kwanga Rubanda kugeza igihe bayitereje Impyisi bihehe igiye kumara rubanda ruhongo hongo, none hakaba hasigaye ingerere nazo ubu ziteguye kujyanwa bunyago  mu Rwanda. Umunyarwanda yabivuze ukuri ngo « iyanyereye ntiyumuka » aho kugirango bikubite agashyi, ubu abagambanyi  imishyikirano bayigeze kure, muribuka mwese ko byatangiye ari Ibaruwa ifunguye Twangiramungu Faustin  yandikiye Paul Kagame, aha wenda reka mbe nirengagije n’indi baruwa tutaramenya ibyo ipfunyitsemo nabyo byasabwe na THOMAS Nahimana ayandikiye Kagame Paul, ntatandukiriye cyane ka nongere nibutse ko ibisa bisabirana kuko Padiri Thomas na Faustin Twagiramungu, batangiranye ishyaka RDU-Rwanda rwiza bakaza gutandukana nyuma gato umwe akareba umutwe we akoreramo, nyamara umubano ubu ni wose, kandi n’imikorere yaranze Faustin Twagiramungu, ubona ariyo nzira na Thomas NAHIMANA arimo ateramo ikirenge aha nkaba nibaza  niba aba bantu batagira AGENDA bahuriyeho mu ngamba bafatira abanyarwanda, nibyo kwibazwaho, kuko iyo umwe agiye i Burundi, undi ajya Tanzaniya, umwe yajya kubonana na Bagashakabuhake, agahura n’undi nawe avayo, gusa icyo nkundira Thomas we nuko iby’impunzi zo muri CONGO-ZAÏRE we atajya azitindaho, kuko yavuze ku Ijwi rya rubanda niba nibuka neza, ko ziba mu myobo nk’inyaga ko urwo zipfuye ruzihagije ngo kuko ziramutse ari nzima zapfupfunukayo zikaza akazibona aho yibereye mu Bufaransa, kubwe izo mu mashyamba ntizimureba kuko afite izindi yitayeho ziri ahagaragara hatari mu myobo, ese mama izi zo azazirengera aho agiye kuvugana na Paul Kagame uko ikibazo cy’Urwanda cyajya mu buryo ? Reka tumutege amaso twe kuvuma iritararenga, wenda ubwo Twagiramungu Faustin yapatanye izo mu myobo wasanga Nahimana THOMAS akijije izo ku gasi!

Ngarutse k’urwandiko rwa Twagiramungu Faustin, we yasabaga Paul Kagame, gutegura uko igihiriri k’inzirakarengane z’impunzi zo mu mashyamba ya CONGO-ZAÏRE, n’izindi zo hirya no hino zazajishwa zigacyurwa bunyago, hadashije iminsi Kagame Paul yahise atangira nawe umushinga wo kuzicyura no kuzicira aho ziri akoresheje INTORE, nibwo muri ZAMBIYA impunzi zishwe karahava, Mozambique naho zimwe zirabeshyerwa kugirango zifungwe, izindi ziratorongezwa. Kagame rero n’Intore ze ntibaboneka ku nkiko zose z’Isi, kugirango umugambi ushyirwe mu bikorwa vuba kandi neza, abifashijwemo n’abagashakabuhake bafitanye amasezerano ahoraho na Kagame Paul, biyambaje  Intyoza mu kuvuga, akaba n’umunyapolitiki ukuze Faustin Twagiramungu, ubwo nawe yashatse ingabo kw’ikubitiro zatangiye zitwa INTIMIRWA (niba ari z’imisheru cyagwa imitamu ntimumbaze !), kuko ntangufu zari zifite zahise zihindurirwa izina ziba EQUAL RIHGT MOUVEMENT, bidateye kabiri ubu zibaye CNRD-UBWIYUNGE iyi nayo ihindura inshingano naho ibarizwa buri segonda , iyi nyito ya CNRD ikaba ifite icyo itubwira twe abanyarwanda kuko ba gashakabuhake ariwo muyoboro bahisemo wo Kwicaza ubwami mu karere k’ibiyaga bigali, tukaba tuzi neza ko iyi nyito inaboneka mu Burundi aho imereye nabi ubutegetsi bw’umukuru w’igihugu cy’Uburundi, itesa ikanica abarundi n’abarundikazi, aho naho ba gashakabuhake bifashishije abahutu n’abatutsi b’inda ndende ngo bahirike ubutegetsi bwa Nkurunziza hagamijwe mbere na mbere inyungu  za Paul Kagame na ba Mpatsibihugu.

Akimara kumva iby’icyo kiraka,Twagiramungu Faustin yagisamiye hejuru, nkuko bigaragara, akazi yaragatangiye, aho umukuru mu NTIMIRWA cyanwag CNRD-UBWIYUNGE (Wilson IRATEGEKA) yafashe iyambere agatangaza ibyo yategetswe na TWAGIRAMUNGU Faustin ko yitandukanije n’urugaga rwa FDRL ibice byombi, ubwo baratangatanze noneho Twagiramungu Faustin na CNRD, Ubwiyunge, Intimirwa..bahera kurundi ruhande kugirango we na Kagame basoze ikivi cyo koreka impunzi.

Nkuko tubizi aba bagabo bombi n’inararibonye mu bijyanye no gusenya umuryango nyarwanda, bitwaje amoko, uturere, amatiku…bikaba kandi bizwi ko iyi migambi ari iy’igihe kirekire kuko habaye amanama menshi yahuzaga aba bagabo bombi mu by’ukuri ubona ko bakorera ahantu hatandukanye nyamara bagamije umugambi umwe, ndetse rimwe na rimwe bakajya bikinisha ikinamico ryo guhigana kugira  ngo rubanda rurangare maze barwubikire bakocore mu kico, turibuka twese abari baciye akenge ko Twagiramungu Faustin n’abandi bagambanyi nkawe, bagiye bahura na Paul Kagame na FPR Inkotanyi  mu manama menshi kandi mu bihe bitandukanye nka za Mulindi, Bruxelles nahandi kuva 1990 kugeza baninjiranye mu rugwiro, bagakomereza umugambi wabo muri CONGO Zaïre,ubwo bicaga impunzi zari zarahahungiye bambukiye ku mirambo bari basize bararitse ikibeho.

Aho muri Zaïre, impunzi zahanganye n’ibitero bya Gouverinoma ya Twagiramungu Faustin ndetse n’izazikurikiye, impunzi nyinshi zihasiga ubuzima izindi zirarokoka, none mu myaka mikeya ishize, Twagiramungu yaje kumva ntamahoro afite kuko yabonaga amashusho acicikana kuri Internet, yerekana ko bamwe bacitse kw’icumu bamaze kwibaruka, kandi akabona abanyarwanda banamaze gushyirahamwe mu rwego rwo kugoboka izo ngorwa zo mu mashyamba, yihutiye rero gushinga ikintu kitanarambye yise CPC, iri huriro akaba ariryo yagombaga gucamo agiye kureba umubare wabazakurikira kwicwa, aha yabigezeho kuko yahise yumvikana na ONU na HCR ko hagomba ibarurwa ry’impunzi kugirango zicyurwe ku ngufu, abanyarwanda baribuka ko iyo impunzi zijya kwicwa buri gihe habanza ibarura ryazo, byarabaye 1995-1996, ubwo twabaruzwaga encre indélébile, turangije kwibaruza ku kagambane ka ONU-UNHCR na Kigali bigahita bifunga imfashanyo, noneho bakurikizaho gusenya inkambi n’amabombe avanze n’amasasu no kwica impunzi umugenda mu mashyamba ya CONGO ZAÏRE.Mu byukuri ibyo Faustin Twagiramungu nabatekereza nkawe bakoze  mu mpunzi ninabyo neza neza birimo gukorwa ubu ngubu ku mpunzi, mu 1995-1996 ONU-UNHR na KIGALI  babanje ngo gukura les intimidateurs(aba bari les têtes penseurs b’impunzi) mu nkambi zimpunzi bakazijyana i Kinshasa niba koko nazo barazigejejeyo kuko hari abo ntongeye kumva amateka yabo kuva bakurwa mu nkambi z’impunzi.  Twagiramungu rero wari uhagarariye CPC (itakibaho) nawe yahise atangaza ko VICTOR Byiringiro na Mudacumura bagomba gushyikirizwa inkiko ko bagize impunzi ingwate, ikirego neza gihura nicyambere FPR INKOTANYI isenya inkambi z’impunzi muri ZAÏRE, kandi mu byukuri uretse FPR Inkotanyi n’abambari bayo, ubundi ntacyo abanyarwanda banenga cg barega aba bagabo. Abonye byanze yahisemo gushinga muri FDLR hagati INTIMIRWA Z’IMISHERU ziyobowe na Col Wilson Irategeka, Hamada, n’abandi tuzagenda tumenya gahoro gahoro, umugambi ukaba kugirango izo NTIMIRWA cg CNRD-UBWIYUNGE zijye zihiga bucece aba bagabo batifuzwa na FPR na Twagiramungu.Ese mama bazabigeraho ?Ka duhe igihe igihe cyacyo ! maze ubundi tuzarebe niba Kwica Byiringiro Victor cg Mudacumura ko aribyo bizaha Twagiramungu Faustin , Hamada Kagame, n’abazungu babari inyuma amahoro.

Birababaje binateye agahinda, aho umunyepolitiki nkuyu, ava mu bushyuhe yibereyemo iburayi, akajya koshya no gushuka Col Wilson IRATEGEKA, Hamada …, babanye bakanarinda impunzi igihe kinini cyane, none kubw’umunyepolitiki umuntu yakwita ko yahanzweho na Shitani, bakaba barimo bateza akavuyo mu mpunzi, ntibanatinye kugabiza impunzi Abamayi-mayi n’indi mitwe yitwaje ibirwanisho iba muri CONGO ZAÏRE, ntibanakorwe n’ikimwaro gutanga abana bareze bo ubwabo bakababona bakura bagasoreka, none bakaba banogeje umugambi wo kubajyana mu mabagiro y’Ikami i kigali nahandi FPR Inkotanyi yahinduye amabagiro y’abantu.

Birababaje kubona hakiri abantu bagikurikira cyangwa bakivugira (nka VERITAINFO) Twagiramungu babona ibyo yatugejejeho naho atugejeje, kuko gusa ngo babanye muri za MDR bakiri Amajyojyi, Inkuba cg aba JDR.

Ndangije mburira abanyarwanda b’impunzi bahora batabaza ngo babateye kuko bari kuruhande rwa Col WILSON ko ntawabateye kuko ahubwo aribo biteye ubwo batandukanaga nabo bonse rimwe, abo basangiye gupfa no gukira, ababakijije kirya gihe FPR yabagotaga (igota impunzi) ubwo Byiringiro, Mudacumura, Kabiligi, Renzaho,… bitangaga batazi ko bagaruka ari bazima, bakajya kuzibohoza cg guhagarika umuvuduko w’Inkotanyi n’abari bazishyigikiye harimo indege za HCR zaturasagaho. Ka mbisubiremo abitandukanije na FDLR yabarinze imyaka 22, nibo bikozeho ubwo bitandukanyaga n’ubwenge bwabo bagakurikira ibisahiranda(umwana w’ikirara) wakurikiye Shitani n’inama zayo, none impunzi akaba azikuyeho amaboko akazigabiza abicanyi ba FPR n’indi mitwe yitwaje intwaro igengwa n’inkotanyi zacengeye mu mashyamba ya CONGO-ZAÏRE ngo zikunde zimare impunzi.

Nibo bizize kuko na ba ntibitura cyangwa ba Mutimamuke, babona Isha itamba bagata n’urwo bari bambaye.

Ninde uyobewe uburyo umusore Alex Bakunzibake yitangiye abanyarwanda, akabatabariza, agatamaza FPR Inkotanyi izuba riva Ntaganda afunze, noneho mu kanya nkako guhumbya Twagiramungu Faustin akitwaza ko bava hamwe i Cyangugu, akamwiyegereza akamushuka, maze Alex Bakunziobake agatangira kwiterura k’umukuru w’Ishyaka PS Imberakuri, ubwo ngo T.Faustin akaba yari yamwijeje ngo imyanya ikomeye,( hehe mumbaze mbabaze !!!), nubufasha ngo bwo kumenyekana, none se ubu Bakunzibake Alex  ari he ? Niba atari mu nkotanyi arimo azikorera, ko zishobora kuba zaranamugize amateka, gusa amahirwe asigaranye akaba ari ayuko tuzahora tumwibuka nk’umusore wari ubyirutse neza muri politiki akatuvamo amanzaganya bitewe n’umunyepolitike utamwara, uhora ahishe inkota muri kabuti, yo kumara abanyarwanda bucece bucece.

Amahirwe rero abitandukanije na FDLR basigaranye, ni ukugisha umutimanama wabo inama, n’ubundi iyabarinze n’ababarinze baracyahari, nibitandukanye n’abishi babo maze basange ingabo itari iy’izina ahubwo ingabo y’ibikorwa, ingabo yabarinze imyaka ikaba ibaye 22 bakiriho mu mashyamba aho bategurirwa gucyurwa mu cyubahiro batanyuze mu cyunamiro cy’Imutobo n’ahandi hogerezwa ubwonko mu Rwanda.

Abashaka kugumana na Wilson rero mu gihe nawe ataba yisubiyeho ngo yumve ko yahemutse maze yongere afatane na bakuru be munda ngo bunge urunana rwo kubohoza icy’atubyaye, abo nababwira nti muzasohore amahoro wa mugani wa mwenewacu wo mu majyaruguru.

Iyo umugabo agiye niyo ruba, ariko kurwishyira ubizi nabyo n’ishyano.

Nongere nti « Abagira iyo bajya baragenda »

Nsengiyumva De Gaule 

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to KUKI ABAGAMBANIRA RUBANDA BAYOBOWE N’INDA NINI, IRARI RY’UBUTEGETSI BATAVA KW’IZIMA ?

  1. Ndorimana says:

    Ndibuka igihe amashyaka ya politiki yariho amera nk’imegeri mu Rwanda, igihe abakuru b’amashaka ya Opposition birirwaga bakarara baririmba ngo “umunsi Habyarimana yavuyeho impundu zizavuga”, naje kuganira n’umuntu wariinshuti yanjye akaba yali no nzeko z’ubuyobozi muli MDR. Naje kumubaza nti aliko kuba mugenda mutuka umukuru w’igihugu kariya kageni mubona alibwo buryo bwiza bwo kuzana democrasi muli iki gihugu! Yaranshubije ati: “Twe dufite abanzi babiri. Umwe ni Habyarimana, undi ni FPR. Tugomba kubanza kurwanya ukomeye aliwe Habyarimana, naho FPR yo ni ifu iseye”. None Colonel Irategeka nawe ahisemo kubanza kwirenza General Byiringiro na Mudacumura, hanyuma akikuza FPR ifu iseye. Bonne chance, mon Colonel!

  2. kotoni says:

    Mbese ni makuruki ko turi kumva ngo M23 yongeye kubura imirwano, bari kuvuga ko yateye inkambi ya Kamina ikica beshi kandi ngo ifatanyije na Mai-Mai. Murebe amakuru neza kandi mube maso. Birashoboka ko Wilson Irategeka afite isiri na FPR-inkotanyi cg RDF mugushaka kwica impunzi vuba aha bidatinze, M23 cg ingabo za Kagome ziri muri Congo.
    Amakuru kuri okapi radio.

    FDLR mukomere kumuheto natwe rubanda tubari inyuma, FDLR mukomere ntwari. Murakarama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *