UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR) KU MINSI MPUZAMAHANGA NGARUKA MWAKA Y’UMWANA W’UMUNYAFURIKA KUWA 16 KAMENA N’ UW’ IMPUNZI KUWA 20 KAMENA.

FDLRlogo
  • Views 1866
  • Rating 12345

FDLRBanner

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI,

NSHUTI BAVANDIMWE,

MPUNZI DUSANGIYE AKAGA,

Turabaramutsa: Nimugire ubutabera, amahoro n’ubwiyunge nyakuri byo nkingi y’amajyambere nyayo turangamiye.Tubifurije kandi umugisha n’uburinzi biva ku Mana ishobora byose.

junen16

Tariki ya 16 Kamena buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika hazirikanywa imbaga itabarika y’ abana batikijwe n’ingoma ya ba Gashakabuhake kuwa 16 Kamena 1976 i SOWETO muri Afurika yepfo ubwo abana bajyaga mu mihanda baharanira uburenganzira bwabo bavukijwe. Naho tariki ya 20 Kamena buri mwaka, isi yose ikizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi. Iyi minsi yombi irizihizwa mu gihe impunzi z’abanyarwanda cyane cyane iziba mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa zimaze imyaka 22 zaratereranywe n’ umuryango mpuzamahanga harimo na HCR ubusanzwe ishinzwe kurengera no gufasha impunzi ku isi hose. Kuva imbaga itabarika y’abanyarwanda yahunga ubwicanyi bw’ ingoma icura inkumbi ya FPR- INKOTANYI muri 1994, izo nkoramaraso za FPR n’abambari bayo ntibigeze baha izo mpunzi amahwemo.

Uretse gukomanyirizwa mu bihugu zahungiyemo no kuzimisha uburenganzira bwo kuba impunzi, FPR n’abambari babo bazisenyeyeho amakambi arinzwe na LONI, zimwe zicyurwa ku ngufu, izindi ziricwa, izindi zihigwa bukware zicwa umugendo cyane cyane mu mashyamba ya Kongo kugeza n’ubwo raporo ya LONI (Mapping Report) yo mu Ukwakira 2010 ihamya ko ubwicanyi ndengakamere zagiriwe bwakwitwa jenoside buramutse bukurikiranywe n’ inkiko zibifitiye ububasha. Muri ayo marorerwa, abana ntibarebewe izuba, barishwe, bicirwa ababyeyi, batabwa ku gasi, bicwa n’ inzara n’ umwuma,  abitwa ngo bararokotse babura kivura, bavutswa kwiga, muri rusange bavutswa uburenganzira bwabo bw’ ibanze dore ko batazi n’igihugu cyabo gakondo.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI,

NSHUTI BAVANDIMWE, MPUNZI DUHUJE IBIBAZO,

Akaga impunzi z’ abanyarwanda zahuye nako niko katumye urugaga FDLR ruvuka mu 2000 rugamije by’umwihariko kurengera impunzi z’ abanyarwanda ngo zidashirira ku icumu no guharanira ko zasubira mu gihugu cyazo zitububa byo kuzigira abacakara n’ ingaruzwamuheto.

Icyo gikorwa cy’ubutabazi ntikigeze na rimwe gishimisha FPR-INKOTANYI n’abambari bayo badashaka ko ukuri ku mahano bakoreye abanyarwanda muri rusange n’ impunzi bw’ umwihariko kutamenyekana.

Kubw’ ibyo ntacyo basize inyuma ngo batsiratsize FDLR n’ impunzi zirinze. Twavuga:

– Ibitero simusiga bihoraho;

– Kuyikomanyiriza mu ruhando rw’ amahanga;

– Kuyibibamo amacakubiri n’inzangano;

– Kuyigerekera ibirego by’ ibipapirano;

– Kwica, kwicisha no gufungisha abayobozi bayo;

– Kurema no guha intwaro imitwe yitwara gisirikare yo kuyirwanya; n’ ibindi…

Muri ibi bihe, amayeri agezweho ni ayo gukoresha HCR no kuzana amacakubiri mu rugaga FDLR.

Leta ya FPR mu Rwanda niyo yasabye amahanga na HCR kuvanaho uburenganzira bwo kuba impunzi ku banyarwanda mu bihugu bahungiyemo (Clauses de cessation) ngo kuko impamvu zatumye bahunga zitakiriho mu Rwanda. Kubera ko impunzi z’ abanyarwanda muri Kongo zitari kwakwa ubwo burenganzira zitarigeze zibuhabwa, Leta ya Kongo ifatanije na HCR biyemeza kubarura impunzi. Umubare wazo wa 245.000 utungura FPR n’ abambari bayo, niko gutangira itekinika basaba ko haba “Recensement biométrique” mu gihe FARDC yo igaba ibitero kuri FDLR no ku mpunzi. Kubarura impunzi bazirasa byateye FDLR amakenga isaba ko ibitero bihagarara kugira ngo ibarura rikorwe mu mutekano ntibyakirwa. FPR n’ abambari bayo ntibanyurwa, bitabaza amafranga n’ibyitso byabo by’uducurama twari twararitse mu rugaga FDLR kw’isonga hakaba Col IRATEGEKA WILSON wari na visi perezida wa kabili wa FDLR. Urugaga barubibamo amacakubiri n’ inzangano bitwaje iryo barura ariko mu by’ ukuri ari wa mugambi usanzwe wo gusenya FDLR. Ayo macakubiri niyo yavuyemo kugumuka kwa bamwe mu Bacunguzi barangajwe imbere na Col IRATEGEKA WILSON ari nabo ubu bakomeje kwigira nyoni nyinshi bigaragaza nk’abafitiye impunzi impuhwe nyamara ari amareshyamugeni agamije kuziyegereza ngo huzuzwe umugambi wa Leta ya FPR wo kuzicyura zidasobanukiwe, abariye amafaranga bigaramiye!!!

None se byakumvikana gute ko HCR yatereranye impunzi z’abanyarwanda ziba muri Kongo imyaka isaga 20  yose yakwibuka kuzibarura ari uko Leta y’u Rwanda ivanyeho uburenganzira bwo kuba impunzi ku banyarwanda bari barabuhawe? Kuki se icyangombwa ibaha yandikaho ko kitabahesha uburenganzira bwo guhabwa imfashanyo ? Niba koko HCR ifitiye impuhwe impunzi z’abanyarwanda baba muri Kongo, kuki itahereye ku ziri mu makambi i KISANGANI, i KANYABAYONGA na WALUNGU ngo izifashe kandi ubu zifashwe bunyamaswa! Ni ukuba maso, imitego y’umwanzi ni myinshi.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI,

NSHUTI BAVANDIMWE,

Urugaga FDLR ntiruzatezuka na rimwe ku ntego rwiyemeje zirimo kurengera impunzi no guharanira ko zitaha mu gihugu cyacu cy’ u Rwanda mu cyubahiro no mu mutekano. Mu kwibuka iyi minsi yombi, tuzirikane ko uburenganzira bwa muntu buharanirwa. Nta mpamvu rero yo gucika intege no guhururira ibihita. Dukomere ku bumwe bwacu, twime amatwi abadushuka bifitiye inyungu zabo bwite zitugusha mu mutego w’umwanzi. Imana yaturinze ntaho yagiye. Dukomeze tuyigororokere ntizigera idutererana igihe cyose duharanira ukuri n’ uburenganzira bwacu.

IMANA NYIRIMITSINDO IBAHE UMUGISHA.

Bikozwe kuwa 15 Kamena 2016.

Byiringiro Victor

Gen Maj.

Président ai des FDLR.

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR) KU MINSI MPUZAMAHANGA NGARUKA MWAKA Y’UMWANA W’UMUNYAFURIKA KUWA 16 KAMENA N’ UW’ IMPUNZI KUWA 20 KAMENA.

  1. Mbonyingabo says:

    Byiringiro, nimukomere Wilson nmumwihorere, akomeze arengere HCR mukimbo cyokurengere impunzi. Wilson namenye yuko ntawunanira umushuka, ahubwo ananira umuhana.

  2. Nuru says:

    Umva umuyobozi naho ureke izi ntimirwa za Wilson an Twagiramungu. Iyi CNRD_ubwiyunge ko ifite amanyanga menshi? Yatingiye ivuga ko ivugirwa na Kamuhanda , uyu Kamuhanda nta muntu n’uwe uvuga ko amuzi. Yatangiye ivuga ko bikorewe i Kigali bagashyiraho ama numero de Tel yo muri Congo. Barakomeje baba bahimbye uyu Munyakazi ngo ahagarariy impunzi zo muri Nodr Kivu kandi umuntu w’impunzi wese aho ava akagera ha muri Nord Kivu azi neza ko uyu Munyakazi yahoze ari vice president akaza kutubahiriza amabwiriza akabivamo, Barakomeje no Kamuhanda bigaragara ko atabagahom bamuhiritse bashyiraho undin nawe utazwi witwa Baranabe Sinayobye cga Barnabe Narayombye ntumbaze, buriya bazabeshya kugeza ryari ko mbona batunzwe n’ububeshyi? Col Wilson yabwiye umunyamakuru wa BBC ko ingabo za FDLR zose zamukurikiye, arangije ngo FDLR irimo kumutera. Umunyamakuru ati ko FDLR nta ngabo yasigaranye se none urimo guterwa nande? Ubwo urimo guterwa na Gen Byiringiro na Mudacumura abantu babiri gusa? Wilson yariye indimi ati hari n’undi witwa Omega, hahahahaha, gusa iri zina Omega yarivuze afite ubwoba bwinshi menya Omega yaramuhahamuye. reka mbagire inama bavandimwe kandi nshuti bacunguzi mwakurikiye uyu mugambanyi Col Wilson ukoreshwa na Rukokoma, nta rirarenga, mwakwigarukira mugakomeza imirimo yanyu muri FDLR, mukareka uwo mugambanyi akagenda wenyine. Ariko na none niba mwumva hari icyo aabagezaho mbifurije akazi keza nk’abantu twabanye, ario mwibuke ko ntawitandukanya na Rubanda ngo agire iyo agera. Muragahorana Imana nshuti. Natwe muri FDLR twikomereje umugambi wacu wo kurinda impunzi tunazishakira uburyo bwo kuzicyura zemye kandi nta kabuza ibyo twiyemeje tuzabigeraho, ntabwo imiyaga iterwa n’abagambanyi yadukoma imbere. Gusa byanatweretse ko dukomeye kuko burya inshuti iyibonera mu kaga, abanyarwanda n’abanyarwandakazi batweretse ko tutari twenyine. Ndashimira abaturwanyeho bose kandi mbashishikaza gukomera kuntego, kuko twese hamwe nidukomeza kwishyira hamwe tuzatsinda ntakabuza.

  3. Kanamugire says:

    Komera FDLR ngobyi iduhetse tubarashigikiye mukomereze aho.
    Ntureba ko burya muzi icyo gukora, wasanga uyu Col Wilson yari aziko arangije FDLR ariko biraza kurangira ayihaye ingufu.
    Burya l’homme se mesure avec les problèmes dore Wilson wasanga atumye muhagurukira rimwe

  4. Rusogi says:

    FDLR-abacunguzi mukomere cyane.ndabingize nimurinde impunzi, nimurinde abana bimpunzi, nimurinde buri wese muri kumwe aho muri mumashyamba ya Congo.
    FDLR ndabingize cyane nimukomeze ishingano yanyu yo kurinda impunzi kuko muzabigororerwa haba muriho cg mutariho kuko Imana yonyine niyo izabibahembera.

    FDLR ndabatangariza iyi nkuru: abazungu baciye irihumye utwana twimpunzi zimpfubyi zari zakoranyirijwe Bukavu, Congo-Zaire hari(1996). abo bana baburije indege bababwira ko babajyanye, kubarera no kubafasha. ikibabaje babagejeje mu bihugu byabazungu abo bana babahinduye ko ari abagore nabagabo bagomba kwimenya, babanditseho imyaka myishi itari iyabo, bukeye kabili abo bana bakuwemo ibice byimibili yabo kuko abazungu bari babikeneye cyane ari nayo mpamvu babakuye muri afrika babazana aho badafite ubatabara cg ubarengera. beshi muri abo bana barapfuye bishwe nabazungu mubihugu byabazungu. ibice byimibili abazungu ubu bakeneye cyane ni impyiko, amagufa, imitima, ibihaha, ibice byose byindanga gitsina, amaso, ubwonko, nibindi.

    abazungu mubumva ko ari abazungu nyamara bahishemo byishi cyane bitarondoreka byubugome burenze ubugome.

    FDLR Mukomere Cyane twese rubanda tubari inyuma. kubaho kwacu ni wowe utariho twashira.

    Mukomere

    • Ndorimana says:

      Iyi nkuru ya Rusogi yaba yarabayeho cyangwa se itarabayeho, icyo nzi ni uko muli ibi bihugu by’abazungu iyo umuntu ukiri muto yishwe na accident ako kanya hari za agences zishaka organes z’abantu zo gutera kubandi ziza ziruka zishaka umuryango w’uwo nyakwigendera ngo uzihere uwo murambo.
      Hariho ababigirana umutima mwiza wo kuba bashaka kuramira ababa bakiriho aliko bakeneye ibice bimwe by’umubili kugira ngo iminsi yabo yo kubaho yiyongere.
      Nyamara hari nabandi babigiramo ubucuruzi bakaba batatinya gufata abana bari mu kaga bakajya kubacuruza nka bariya bakuwe i Bukavu n’ahandi. Twese tuzi igituma abazungu bariho bashaka kumara impunzi z’abahutu zili muli Congo: ni ukugira ngo babone uko bisahurira amabuye y’agaciro ali muli ako karere; iby’amaraso ahamekera ntacyo bibatwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *