ITANGAZO RY’UHAGARARIYE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI KIVU Y’AMAJYARUGURU (NORD KIVU)

impunzi
  • Views 3157
  • Rating 12345

 

Twebwe impunzi zo mu Kivu y’amajyaruguru (Nord Kivu) mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa, twatangajwe no kubona itangazo ryanyujijwe ku kinyamakuru cya www.veritasinfo.fr ryo kuwa 09 Kamena 2016 ry’uwitwa Munyakazi Manasse, uvuga ko ahagarariye impunzi z’abanyarwanda muri N/Kivu, turabamenyesha ibi bikurikira:

  • Ibivugwa muri iryo tangazo ntabwo aribyo kuko uwo Munyakazi Manasse yari asanzwe yungirije uhagarariye impunzi z’abanyarwanda muri N/Kivu.
  • Uyu Munyakazi Manasse yanze kubahiriza amategeko n’amabwiliza y’ubuyobozi bw’impunzi z’abanyarwanda ziri muri FDLR guhera mu kwezi kwa Mutarama 2016.
  • Uyu Munyakazi Manasse arimo gushyigikira abigumuye muri FDLR bafatanyije na Col Irategeka Wilson mu buryo bubi bwo kubeshya no gusebanya. Ibi yanditse ni propaganda ya CNRD-Ubwiyunge.
  • Hari irindi tangazo ryo kuwa 11 Kamena 2016 naryo ryanyujijwe kuri icyo kinyamakuru cya veritasinfo aharabika ingabo za FDLR azibeshyera ko zirimo kwica impunzi mu gace ka Mweso, Gashuga, Gikuku na Nyanzale kandi aho hacungwa n’ingabo za Congo. FDLR ntishobora kwikora mu nda kuko ariyo icunga umutekano w’impunzi. Ibyo avuga byose ni ukubera ubugambanyi n’inda nini bashaka gucuruza impunzi ngo bibonere indonke.

Turasaba impunzi zose kwamaganira kure ayo matangazo.

Bikorewe i Rutchuru taliki ya 16 Kamena 2016.

 Uhagarariye impunzi z’abanyarwanda muri Kivu y’amajyaruguru (Nord Kivu)

 ( sé )

Coordinateur Sinai Jean Eric

 

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

5 Responses to ITANGAZO RY’UHAGARARIYE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI KIVU Y’AMAJYARUGURU (NORD KIVU)

  1. Kamana says:

    Reka ngire ibibazo nibariza Twagiramungu Faustin alias Rukokoma, Patrick Kibirira, Col Wilson Irategeka n’abandi bose bafite aho bahurira na CNRD-Ubwiyunge kumpamvu zitandukanye ntaza kurondora hano:
    Maze gusoma Communique de presse ya CNRD-Ubwiyunge yasinywe n’umutware wayo Colonel Wilson Irategeka ku italiki 5/06/2016. Naje kwibaza ku inyito y’iri shyaka nsanga isa n’iyafashwe huti huti. Iyo Col Wilson alias Lumbago avuga Ubwiyunge aba ashaka kuvuga iki? Aba ashaka kuvuga ko yageze k’Ubwiyunge cyangwa se ko ashaka kuzabugeraho? Uwo bagiranye ubwiyunge ni nde? Uwo ashaka ko bazabugirana ni nde? Ngirango ubwo ariho ashaka abayoboke b’ishyaka rye yagombye gutanga ibisubizo kuri ibi bibazo.
    Ikindi naje kwibazaho muri iyo Communique ye yanditse mu gifaransa ni aho avuga ngo “le CRND-Ubumwe ne represente pas ceux qui fuient la justice. Ngenekereje mu kinyarwanda navuga ko ishyaka rye ritarimo kandi ridashyikiye abahunga ubutabera (aha navuga abanyabyaha) kuberako ko aribo bahunga ubutabera. Ese ubu Col Wilson aravuga ubutabera mpuzamahanga cga ubw’ikihe gihugu? Ese ubu Col Wilson cga abayoboke be biteguye kwitaba ubutabera mu gihe hari uwaba muri bo atunzwe agatoki? None se ko umuntu wese uhunga igihugu cye aba afite impamvu ze zimwumvisha ko aramutse agumye mu gihugu yagirana ibibazo bikomeye n’ubutegetsi bwacyo, Colonel Irategeka yaba se yarakubise icyuhagiro impunzi ahagarariye kandi ashaka kujyana mu Rwanda kuburyo ibyo zahunze byose bihanagurika! None se we icyo cyuhagiro yagikubiswe na nde?
    Nigeze kumva Leta y’Urwanda itanga liste y’abo ikekaho ibyaha bari muri FDLR, numva itanze umubare ushobora kuba uruta abasirikari bba FDLR, none se Col Wilson ko nawe ashobora kuba yari kuri Liste yiteguye kwitaba ubutabera bw’Urwanda niba ari umwere? Cga koko ni ikiraka ariho cyo kwitandukanya na bagenzi agahita abita abanyabyaha ari ku isiri ya Kigali gutyo we agahembwa kugirwa umwere?
    None se yibagiwe ko ubu mu Rwanda umuhutu wese iyo ava akagera, yewe n’utaravuka, afite ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi? Umututsi utavuga rumwe na Leta nawe akaba ari umujura cga ikigarasha? Kandi ibi byose birahanwa n’ubutabera bw’Urwanda. Aliko mumbabarire, Colonel Irategeka ashobora kuba ari umucikacumu wa jenoside yakorewe abatutsi dore ko aribo nibura utiswe umujura cga ikigarasha aba ari umwere!
    Ntegereje igisubizo cya CNRD-Ubwiyunge ubundi nkabona kubaza ibibazo bisigaye.

  2. Kazenga says:

    CNRD-Ubwiyunge bagiye gutaha mu Rwanda : Amakuru yizewe twakuye muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi, aremeza ko , mu nama iri kubera i Goma ya HCR, RWANDA, RDCongo n’intumwa 2 za CNRD-Ubwiyunge (Mr Rusanganwa Gaspard wiyise Nyiramatwi na Mme Angelina) ; Abigumuye b’abasirikare kuri FDLR bagiye gukusanyirizwa mu kigo cya gisirikare cya Kongo, imbunda bakazirometa MONUSCO, bagataha banyuze i Mutobo. Gen Mandevu commandant SOKOLA2 FARDC ingabo za Kongo ni we washinzwe kudezaruma no gushyira mu kigo abarwanyi ba CNRD-Ubwiyunge bitegura gutaha mu Rwanda banyuze i Mutobo. Impunzi bari kumwe nazo zigomba kuba zageze mu nkambi y’agahe gato mu Sake, nyuma bagacyurwa mu Rwanda.

  3. muneza says:

    Uyu Manasse Munyakazi ari gushakisha umutwe wa Nyakubahwa Victor Byiringiro kumeza ye. Ari gushakisha inziria zose zo kwica umukuru wa FDLR.
    Uyu munsi yasohoye itangazo avuga ko ari Paris,France kandi bavugako byanditswe na Mr Jean Kalisa uvugira impunzi muri Europe.

    Nimwisomere namwe: bihibindinews.blogspot.fr

    Ibi biraboneka ko ari Twagiramungu Rukokoma Faustin ubirinyuma. Amadollar namakotanyi yarayariye mu kwica no kwicisha impunzi mu mashyamba ya Congo. Mube maso iminsi yose.

    FDLR mukomere cyane iyi ntabwo ari imperuka ni mukomere kumuheto iyi mvura izahita.

    Mukomere muri byose

  4. Kanamugire Emmanuel says:

    Ntiwumva se none ukuri, nanjye rwose uriya Munyakazi ntawe nzi. Ariko iyi ngirwa shyaka ngo ni CNRD_ubwiyunge ko ifite amanyanga menshi? Yatingiye ivuga ko ivugirwa na Kamuhanda , uyu Kamuhanda nta muntu n’uwe uvuga ko amuzi. Yatangiye ivuga ko bikorewe i Kigali bagashyiraho ama numero de Tel yo muri Congo. Barakomeje baba bahimbye uyu Munyakazi ngo ahagarariy impunzi zo muri Nodr Kivu kandi umuntu w’impunzi wese aho ava akagera ha muri Nord Kivu azi neza ko uyu Munyakazi yahoze ari vice president akaza kutubahiriza amabwiriza akabivamo, Barakomeje no Kamuhanda bigaragara ko atabagahom bamuhiritse bashyiraho undin nawe utazwi witwa Baranabe Sinayobye cga Barnabe Narayombye ntumbaze, buriya bazabeshya kugeza ryari ko mbona batunzwe n’ububeshyi? Col Wilson yabwiye umunyamakuru wa BBC ko ingabo za FDLR zose zamukurikiye, arangije ngo FDLR irimo kumutera. Umunyamakuru ati ko FDLR nta ngabo yasigaranye se none urimo guterwa nande? Ubwo urimo guterwa na Gen Byiringiro na Mudacumura abantu babiri gusa? Wilson yariye indimi ati hari n’undi witwa Omega, hahahahaha, gusa iri zina Omega yarivuze afite ubwoba bwinshi menya Omega yaramuhahamuye. reka mbagire inama bavandimwe kandi nshuti bacunguzi mwakurikiye uyu mugambanyi Col Wilson ukoreshwa na Rukokoma, nta rirarenga, mwakwigarukira mugakomeza imirimo yanyu muri FDLR, mukareka uwo mugambanyi akagenda wenyine. Ariko na none niba mwumva hari icyo aabagezaho mbifurije akazi keza nk’abantu twabanye, ario mwibuke ko ntawitandukanya na Rubanda ngo agire iyo agera. Muragahorana Imana nshuti. Natwe muri FDLR twikomereje umugambi wacu wo kurinda impunzi tunazishakira uburyo bwo kuzicyura zemye kandi nta kabuza ibyo twiyemeje tuzabigeraho, ntabwo imiyaga iterwa n’abagambanyi yadukoma imbere. Gusa byanatweretse ko dukomeye kuko burya inshuti iyibonera mu kaga, abanyarwanda n’abanyarwandakazi batweretse ko tutari twenyine. Ndashimira abaturwanyeho bose kandi mbashishikaza gukomera kuntego, kuko twese hamwe nidukomeza kwishyira hamwe tuzatsinda ntakabuza.

  5. Refugee USA says:

    Yewe! burya koko hariho ubwoko butavumika ndabyemeye. Iyi nkambi irantangaje cyane, ahari barabeshya iyi foto niya kera, ibaye arifoto ya vuba byatuma bamwe tumenyako habaho Imana.

    Umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo uwo ni jyewe.

    FDLR mukomere cyane kandi Imana ibahe imigisha myishi cyane.

    Ubu ndacumbitse muri amerika aho izuba ribyara ijoro, namanwa akabyara umwijima.

    FDLR mukomere ntwari ngobyi yaduhetse. Beshi ntituzabibagirwa kugeza kugupfa kwacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *