INTWARO ZO GUHANGANA N’UMWANZI

ok
  • Views 2495
  • Rating 12345

Kugira ngo duhangane n’abagambanyi barimo kuboha abaturage babagurisha kuli ba Gashakabuhake, intwaro ya mbere nuko twabohoka mu mitwe. Izi mpunzi zikulikira abantu babayoboye muri ruhurura umenya biterwa nuko ziba zidasobanukiwe. Bishoboka bite ko impunzi zakulikira abantu nka bariya batabereka koko ko hari icyo bafite barusha iyo FDLR bashaka gusenya? Reka mpere ku mpanvu zatanzwe n’umutwe uyobowe na LONI- HCR-WILSON-TWAGIRAMUNGU-HAMADA, wo gutoba FDLR ngo ite ingufu yari isanganwe.

  1. Wilson Irategeka n’abo bagabo bafatanije bavuze ko banze FDLR kuko abayobozi babo banga ko impunzi bazibarura bivuga ko baterwa bya byapa byo kuberekana aho bajya hose; ibi byumvikane, abacakara b’abirabura bajyanwaga bunyago babaguze muri Afrika bakajyanwa mu bihugu bya Amerika, babateraga ibyapa bakabambika n’amaherena arereta ku matwi. ibimenyatso nkibyo nibyerekana ko uri umuja ubuziraherezo, ukubitwa igihe ba shobuja babishatse, ighe bashatse bakakumanika nk’imbwa. None se ba Wilson barega abayobozi banze ko impunzi z’abahutu ziterwa icyasha na ba Gashakabuhake, impunzi zibakurikira ziba zumva zijyanwa hehe? Ese izi mpunzi ahari zigeze zibwirwa amateka y’aba bazungu bakoresha aba bajura biba abantu?
  2. Indi mpamvu abo bakozi ba Gashakabuhake batanga ngo yatumye bafata icyemezo cyo guca FDLR intege, ngo Byiringiro yarashe kuri HCR. Izo mpunzi se ko zari zihari zabonye HCR iraswa maze abasirikare ba LONI ntibaza gutabara? Ko nta radio mpuzamahanga twigeze tubona itangaza iryo shyano ryo kurasa HCR nukuvuga ko bakunda FDLR ku buryo bayihishiriye? Ibi binyoma Twangiramungu alias Rukokoma asanganwe bisa na birya bya FPR uyu mugambanyi yarerewemo dore ko amayeri yazo yose Rukokoma ariyo yagize ideologie ye ya politiki. Ese impunzi zumva ibi kandi zari zihihagarariye ntizibone iryo raswa rya HCR zikemera ayo manyanga y’abashaka kubajyana bunyago, abo ngabo umuntu yabagira ate? Ese bayobewe uko abahutu bariho hariya mu Rwanda kandi ba Rwarakabije bahari? Ese hari aho abo ba Wilson na ba Hamada bazatandukanira na ba Rwarakabije n’abandi bihaye kumvira umunyamerika bagataha bamanitse amaboko kwa FPR-Kagame?
  3. Impanvu ya gatatu ngo yo kongera gushumuriza abanyarwanda Gashakabuhake ngo imaririze abarokotse agafuni n’imbunda by’inkotanyi, ngo nuko abayobozi ba FDLR biyicariye gusa ntibagire icyo berekana cyo gucyura impunzi. None ibi byumweru bitatu bishize CNRD igiyeho, abakurikiye CNRD batubwira akanunu ko kubacyura bemye aho kageze ? Ahubwo icyo tubona, ni gahunda bateguye yo kumarisha impunzi ziraswa n’abicanyi dusanzwe tuzi baba muri Kongo Kagame yakodesheje kuva kera. Uko kugaburira Kagame nabacancuro be amaraso y’abahutu bari basigaye muri Kongo, ngo nibyo bizahesha Twagiramungu miliyoni zisigaye kuri zazindi eshanu z’amadorari, dore ko bigaragara ko yahawe Avance!!!! Ibyo gucyura impunzi zemye ntabiriho, impunzi zibyumve zibimenye.. Niba abo bayobozi ba FDLR batarabacyuye, ni nka bya bindi Rukokoma yavugaga muri za 1990 ngo we arahagarika intambara ngo Habyarimana niwe wicisha abanyarwanda, kandi FPR yicaga abaturage bo mu majyaruguru umugenda, izuba riva……Guhagarika intambara kwa Twagiramungu mwarabibonye (abakibyibuka) kwari uguha FPR imyanya yose mu mishyikirano ya Arusha, noneho Twagiramungu we agahembwa kuba Ministri w’intebe désigné. Ababibonagamo umutego muke bakagerageza kubirwanya bavuga bati imibare mutanga irakabije bitwaga extremist Hutu aribo ubu bitwa ngo bafite ingengabitekerezo, ndetse abenshi bakubiswe agafuni kubera ibitekerezo byabo nkibyo (bakabashinja ko bicanye nta muntu bakojejeho n’urwara). Ngibyo ibyo Twagiramungu na Wilson barimo: kubeshyera abantu bamwe batifuzwa na Gashakabuhake ngo bamanikwe, nuko ubutegetsi bwo gutegekesha minorité mu karere kose bugakomera, abahutu bakaguma mu bucakara n’ubuja no gucurwa inkumbi nkuko bimeze ubungubu. Ese izi ngirwa barideri zizumva ryari ko kwicisha abahutu bene wabo ngo kugira ngo umuzungu na FPR baganze mu karere nabo ubwabo bizashira bikabageraho nkuko byagendekeye ba Pasteri Bizimingu, Sendashonga naba Kanyarengwe n’abandi benshi?
  4. Ibi byose rero impunzi wasanga inyinshi zitabizi … Ndetse na biriya bisambo bitwa ba Wilson umenya nta ka information bigeze bamenya, bemera gusa amanyanga ya Twagiramungu ubashukashuka ngo abone raporo yuzuye aha ba shebuja bitwa ba Feingold naba Kobler n’abandi bicanyi ruharwa bashaka gutura Afrika bamaze kuturimbura. Ese ibi bisambo byumva koko bizabaho mu mahoro bimaze kumarisha abahutu bene wabo? Ese ntabwo bizi urwo ba Savimbi bapfuye bamaze imyaka n’imyaniko bakorera ba gashakabuhake hariya mu karere?

Umwanzuro
Nkomeje gutsindagira ku kintu kitwa INFORMATION. Abanyarwanda bakeneye information ku mikorere y’ibisambo ibyaribyo byose mu karere k’ibiyaga bityo bakamenya uko babikwepa byaba ngombwa bagahangana nabyo ku mugaragaro. Iri hururu ry’ibisambo ryo kumarisha rubanda bishaka gukira ibya mirenge, rigomba kurwanwa nkuko aba FREEDOM-FIGHTERS bose barwanije ibikoresho by’ingoma nyicanyi zabayeho mu karere kose kibiyaga bigari n’amajyepfo ya Africa. Ntabwo abicanyi bashaka kutumaraho urubyaro bagatwara ubutaka bwacu bazavanwaho n’Imana yonyine itabona ko abantu ubwacu tubifitiye ubushake. Nongere mbisubiremo bene wacu bakeneye ihugurwa ku mikorere y’abagome bakomeje kubacuruza ku bazungu biyemeje gutegekesha Afrika yo hagati agatsiko k’abatutsi bifashisha abahutu b’ibisambo nk’aba biyita za CNRD zidasobanutse. Intambara ni ndende. Kuyirwana ni ugukenyera tugakomeza. Intwaro murazizi ariko iz’ingenszi ni UMUTWE UFUNGUYE WUZUYE UKURI, URUKUNDO RW”IGIHUGU, URUKUNDO RWA BENEWACU. Nizo ntwaro zashwiragiza bariya bagenzwa n’inda zabo batitaye ku buzima bw’abanyagihugu

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

9 Responses to INTWARO ZO GUHANGANA N’UMWANZI

  1. Kansinge says:

    CNRD-Ubwiyunge bagiye gutaha mu Rwanda : Amakuru yizewe twakuye muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi, aremeza ko , mu nama iri kubera i Goma ya HCR, RWANDA, RDCongo n’intumwa 2 za CNRD-Ubwiyunge (Mr Rusanganwa Gaspard wiyise Nyiramatwi na Mme Angelina) ; Abigumuye b’abasirikare kuri FDLR bagiye gukusanyirizwa mu kigo cya gisirikare cya Kongo, imbunda bakazirometa MONUSCO, bagataha banyuze i Mutobo. Gen Mandevu commandant SOKOLA2 FARDC ingabo za Kongo ni we washinzwe kudezaruma no gushyira mu kigo abarwanyi ba CNRD-Ubwiyunge bitegura gutaha mu Rwanda banyuze i Mutobo. Impunzi bari kumwe nazo zigomba kuba zageze mu nkambi y’agahe gato mu Sake, nyuma bagacyurwa mu Rwanda.

  2. Rukara says:

    Bacunguzi turi kumwe ijana kw’ijana. Ndagirango mbihanganishe muri ibi bihe bikomeye. Umwanzi ari muri twe, umwanzi ari mu mitima yacu no mu bitekerezo byacu. Irondakarere, kuyoborwa buhumyi, no kutabya nyiramutegerakazazejo, abo nibo banzi bambere dufite.
    Nimucyo duhaguruke twese hamwe twikize uwo mwanzi udukurikiranye.

    Uwiteka abarinde mwese,

  3. Ndorimana says:

    Abashaka gufatanya na Rukokoma mu kintu icyaricyose ni abatamuzi. Rukokoma inshuti agira yonyine ni ifranga. Niba Rukokoma agize ati reka dufatanye muli iki n’iki, menya ko yakubonyemo inzira izamugeza ku ifranga. Ahasigaye iyo nzira wayigwamo utayigwamo, ibyo ntibimureba.
    Abibuka Rukokoma atangira ibya politiki mu Rwanda, nimusubize amaso inyuma mumbwire umunyapolitiki wakoranye nawe baba bakiri kumwe uretse Kagame ajya ashaka kwereka rubanda ko batakiri kumwe. Amakuru ya Rukokoma tuzakomeza tugende tuyavunguraho.

  4. kalinda styven says:

    Ariko,nyuma y’imyaka makumyabiri ntimuramenya icyo twazize?!Mbahishurire ibanga mwazize kutamenya gukora diplomatie!Kandi biragaragara ko mutarabigeraho.Murajya mwirirwa mû bigambo aho gukora ibikorwa ngo abanyarwanda babirebe maze babajye inyuma?!Wowe se ushinze umutwe nyuma y’ibyumweru bitatu waba wateye?Ngiryo rya h ubuka mugira rijya ridukoraho!Ibigambo Bagosora yahuraguye sibyo bidukozeho?Mwakoza bucece ko ibikorwa biruta amagambo kandi ko Nina mufite intumbero impunzi ubwazo zizabakutikira.Biragaragara ko mushobora kuba mwarushijwe politike na Wilson!Ndabizi mwabaye nka kagame ntimushaka kumva ibitekerezo binyuranye n’ibyanyu iyi comment murahita muyisiba nkuko mumaze iminsi mubigenza!

  5. rukundo says:

    Njye ndumva mwabaha igihe abahari mukabasobanurira abanze mekabareka bakagenda ariko bakaba babaye abanzi mubandi byaba nangombwa ko mubarasa mukabarasa kuko baba ari abanzi, kureka ba Wilson bagakora ibyo bashaka ntaho bitaniye nibyo Habyarimana yakoze areka batwagiramu bakazambaguza igihugu, mukoreshe ukuri nurukundo ariko munarwanya umwanzi gupfa no gukira, naho mwasigara muribake uriko beza. Mbifurije urugamba riza ninsinzi nyayo.

  6. Ndikubwima says:

    Ndababwiza ukuri ko Rukokoma aho ari ubu adasinzira kubera icyizere yari yahawe na Wilson ko bariya nasaza azabivuga ubundi impunzi agashorera akaijyana i Mutobo dore ngo yijejwe kuzajya kwiturira muri America , Rukokoma we ngo agahabwa Presidence y’amasaziro. Muramwaye kuko umutego mutindi warababashukanye mwa nkoramaraso mwe

  7. Kans says:

    Hahahaha, dore cya Wilson kirimo kirareba nk’igisambo hano kuri ino foto, ngo cyagombaga guhemberwa kwivugana Mudacumura na Byringiro none cyabuze ayo gicira n’ayo kimira. Mbabajwe n’abakwirutse inyuma batazi imipango yawe na Twagiramungu. Kiriya gisaza ni igishukanyi umunsi cyagiye kukarubanda kizakwihakana uzaba ureba

  8. Uwimana Erodie says:

    Wilson na Hamada batatiye “Igihango”. Ntibateze kugira icyo bazimarira. Babaye ibicibwa muri Rubanda- Urugaga.

    Abaguye mu mutego wa ba bagambanyi basabwe kuva ibuzimu bakajya ibuntu, bakitandukanya n’aba ba Mutima Muke wo mu Rutiba.

    Abacunguzi mwese mwereke izi nkunguzi (Wilson na Hamada) ko barose nabi bukabakeraho: mubahigishe uruhindu mubacire imanza bahanwe by’intangarugero ku buryo na Rukokoma aho yihishe i Bruxelles mu Bubiligi yumva ko na ho bizamugera ho. Iki gisaza cyaratugambaniye cyicisha abanyapolitike bakundaga igihugu turacyihnganira ngo wenda kizisubiraho kimaze gushyira ubwenge ku gihe, none irya mukuru riratinda koko ntirihera: “akabaye icwende ntikoga”; ngo “ni yo koze ntigashiramo umunuko”. Murabona ko iki gisaza na cyo iyo kitagambaniye Rubanda, kiribwaribwa nka Ngoto Kagome. Rwose ntihagire uzongera kumva amahomvo yacyo. Ni ikivume inda nini no gukunda ubutegetsi kurusha abazima n’abapfuye ni byo bikiranga (Ikigambanyi Rukokoma).

    Abacunguzi,Rubanda rero, mubandanye mugere ku ntego mwiyemeje.

    Banyarwanda, banyarwandakazi, nshuti z’Abacunguzi, mutere ingabo mu bitugu Urugaga rwacu, buri wese uko yifite. Igihe kirageze ngo twereke Ngoto Kagome/FPR ko na nyina w’undi abyara umuhungu. Tugomba kwereka Ngoto Kagome/FPR ko nta ngabo, nta gisoda gikomeye kurusha Rubanda kuko ubutegetsi butangwa na Rubanda kandi ko Rubanda igomba gusubizwa bidatinze igihugu, umurage twasigiwe n’abasokuru bacu ariwo, Urwanda.

    Abacunguzi badufatiye umuheto, icumu n’ingabo. Natwe rero aho turi hose, twumve ko kuba turi Rubanda, turi mu Rugaga kuko ndabarahiye ko nta zindi ngufu zizaterura, zigasohora ku ngufu uriya mwami w’umwega mu Rugwiro uretse Urugaga, Abacunguzi,Rubanda. Muzi ko nta matora, nta butabera, nta bwiyunge, nta bumwe, nta majyambere arambye azaba mu Rwanda igihe Ngoto Kagame/ FPR azaba akiri ku ngoma.

    Aho muri hose mutsinde ubwoba, buri wese yitange uko yifite. Umusanzu, umuganda wa buri wese urakenewe kugira ngo dusubirane uburenganzira bwacu twambuwe n’inyangabirama inyenzi- inkotanyi. Twirinde kugwa mu mutego w’abagambanyi, tumese rumwe, utwo tudorali bashukishije ba Wilson na Hamada ni uduhendabana twavuye mu maraso y’inzirakarengane, tutwamagane kuko tuzabona amafaranga meza atariho amaraso tugeze ku ivuko iwacu. Twirinde kurya akataribwa nk’umugaragu w’inkotanyi Rukokoma n’abambari be Wilson na Hamada.

    Abishize hamwe nta kibananira. Nyabuna rwose, mutsinde ya mvugo abanzi ba Rubanda bavuga ngo “uburo bwinshi ntiburyoshya umusururu (ikigage). Tugomba kubereka, tukabumvisha ko Urwanda rugomba gusubizwa bene rwo,Rubanda kuko ari yo iharanira uburenganzira bwa buri wese.Umuhutu, umutwa n’umututsi bakabana mu Rwababyaye bafite uburenganzira bureshya imbere y’amategeko.

    Abwirwa benshi akumvwa na bene yo.

    Twese twibumbire mu Rugaga, Rubanda, mu Rutare rudukingira umwanzi, duharanira kubohoza u Rwanda.

    Roho Mutagatifu ayobore ibikorwa n’imigambi y’Abacunguzi,Rubanda.

    Harakabaho Abacunguzi,

    Harakabaho Rubanda,

    Harakabaho Urugaga, Urutare rurinda impunzi umwanzi.

    Imana ishobora byose, ikunda ukuri iri kumwe na twe. Tuzatsinda nta kabuza

  9. Ruhumeka says:

    Yemwe bantu bimpunzi urugamba nurwa twese, tugomba gukenyera tugakomeza kuko urugamba rurakomeye. Impunzi cyane cyane muri mu mashyamba ya Congo mube maso kandi mukomere cyane. Yemwe banyarwanda bimpunzi dutataniye kwisi yose urugamba nurwacu twese. Waba uri impunzi iri mubihugu bya abazungu cg mubindi bihutu bya afrika uru rugamba rurakureba. Wimbwirako waguze ubwenegihugu bwaho uri ariko uribeshya cyane kuko wavutse nkumunyarwanda kandi uzapfa witwa umunyarwanda uko niko biri. ikiruta ibindi tabara rengera bene wanyu.
    iri shyaka ryamaraso ryavutse rya Wilson Irategeka hamwe na Twagiramungu Faustin Rukokoma bagiye kurimbagura impunzi zabanyarwanda mu mashyamba ya Congo, barangije kuzigurisha kuri mpatsibihubihugu na FPR-inkotanyi- Kagome. Nyabuneka nimutabare amaraso yimpunzi zacitse kwicumu mu mashyamba ya Congo yongeye kumeneka. Nyabuneka ni mu tabara. Twese hamwe nkabitsamuye duhagurukire rimwe dutabare kandi turengere bene yacu, inshuti nabavandimwe bacu, ndetse nabaturanyi bacu.
    Abazungu ntabwo afrika yari iyabo none uyu munsi ni yabo. Twebwe se abanyafrika turajya hehe? Mbese nutarwanira Gakondo yawe, nturwanire ubuzima bwawe cg ubwa bene wanyu, uzarwanira kindi giki? Ahubwo se Waba uri muntu ki?

    Inkoko niyo ngoma ejo mugitondo dutangire urugamba.

    Mukomere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *