NONEHO RUKOKOMA YIBATIJE JEAN KALISA YIGIRA UMWAMI W’IMPUNZI

ok
  • Views 2985
  • Rating 12345

Ijisho rya rubanda rirebera ku mugabane w’ i Burayi rimaze kubona impuruza y’urukozasoni yasohotse mu kinyamakuru Veritas info yo kuri 18/06/2016 yanditswe n’uwiyise “Kalisa Jean” uhagarariye “impunzi z’abanyarwanda barokotse ubwicanyi k’umugabane w’i Burayi” ntiryatangaye ahubwo ryabonye ikimenyetso kindi cyerekana ko CNRD -Ubwiyunge ari ishami rya FPR inkotanyi.

Ati twamaganye General Byiringiro Victor urimo kwica impunzi. Ubu se koko aba bacikacumu rya General Byiringiro bayobowe na Kalisa Jean aka kanya bageze i Burayi? Niba baraje kera se barokotse ubwicanyi bwa Byiringiro Victor akiri kumwe na Col Irategeka Wilson none bararega Byiringiro gusa?

Hanyuma se iyi association yavutse ryari? Ko ku mugabane w’i Burayi tuzi associations zisanzwe zirengera abarokotse ubwicanyi iyi yaba ivutse kugirango ku bw’umwihariko ishinje Byiringiro na FDLR? Basomyi, banyarwanda murabona neza ko bigaragara ko CNRD-Ubwiyunge ije igamije gucamo ibice abanyarwanda no kwikoma General Byiringiro Victor! Murabe maso dore ni wa mugambi wa CPC ugikomeje, muzi ko CPC yaje ishaka guhirika ubuyobozi bwa FDLR yita General Byiringiro umujenosideri ngo ishyireho Twagiramungu Faustin n’ amashumi ye Col Wilson Irategeka, capt Twagiramungu Théophile n’abandi. Kandi mwibuke umutwe w’ingabo Twagiramungu Faustin yise INTIMIRWA akanawubera umugaba mukuru: Iyo gahunda ya Twagiramungu iracyakomeje, ntajya ava ku izima!

Iri shyirahamwe rihagarariwe na Baringa Kalisa Jean ni iry’abagizi ba nabi iki kirego bagishyire Wilson na Rukokoma n’ubwo aribo bacyanditse. Ijisho rya rubanda rirabashimira gukomeza kwishyira hanze no gutanga ibimenyetso bigaragaza ko CNRD-ubwiyunge ari ishami rya FPR inkotanyi. Ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira:

– Iri tangazo ririmo ibinyoma bituruka mubyo mu Rwanda bita itekinika.

– Harimo ivangura ry’abarokotse nako ry’inzirakarengane.

– Harimo ubuswa bugaragara kuko nta mpamvu yumvikana itangwa ndetse nta gihamya kugeza ubu itangwa kandi igaragaza ko General Byiringiro Victor arimo ahohotera impunzi yarinze imyaka makunyabiri n’imisago mu mashyamba ya Congo.

– Izi nzirakarengane zibumbiye muri ibuka ya CNRD-Ubwiyunge. Kalisa Jean ntaho itaniye na Ibuka ya DUKUZUMURENYI Jean Pierre uhagarariye Ibuka ya FPR.

Mugire amahoro, ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka kuko turi iburayi turi benshi bararokotse ubwicanyi bwa FPR inkotanyi twashumurijwe na Twgiramungu Faustin bita Rukokoma , aka gatsiko ni kigireyo dushimire ABACUNGUZI ba FDLR kuba baritangiye gupfa no gukira bakarengera impunzi kugaza magingo aya ndetse bamwe turacyariho kubera FDLR.

Banyarwanda, banyarwandakazi, bacunguzi namwe bacunguzikazi inzira yo kwibohoza ni ndende, ihoramo amahwa, iyo udahuye nayo ngo uyakandagire maze uyahandure uba utazashyika ku mugambi wiyemeje w’ amahoro! Tunashimiye Uwiteka ko abagambanyi bivuyemo nk’inopfu bityo urugendo rukaba rugiye kwihuta ubwo imigambi ya Twagiramungu Rukokoma n’amashumi imaze gutahurwa. Bacunguzi namwe bacunguzikazi ibuye ryatahuwe ntiriba rikishe isuka, ariko dukomeze kuba maso kandi tunashishoze ejo tutazavuga ngo “twarashutswe”. “ Umucunguzi ni Rubanda, Ukuri guca muziko ntigushye” . Twese Hamwe Duharanire REPUBLIKA na DEMOKARASI.

Murakoze!

Ijisho rya Rubanda

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

7 Responses to NONEHO RUKOKOMA YIBATIJE JEAN KALISA YIGIRA UMWAMI W’IMPUNZI

  1. Ndikubwima says:

    IMPURUZA

    Amakuru aturuka ahizewe neza aremeza ko Kaguta (M7),Kagome, Buyoya na Kabila bazanye abacancuro bakomoka muri Somaliya na Etiyopiya babahuza n’abaganda n’abanyarwanda bakora umutwe w’ingabo, babohereza i Kindu. Aho i Kindu ngo bafite umugambi wo kurwanya FDLR bakayisenya nyuma bagakomeza bajya gutera Uburundi.

    Aya makuru yamenyekanye kubera umugaba w’ingabo i Kindu wo mu bwoko bw’ababembe bahamagaje i Kinshasa bakamuha amabwiriza y’ukuntu izo ngabo agomba kuzivanga muza FARDC ayoboye kugira ngo mu gihe zizahangana na FDLR bazavuge ko ari FARDC iri guhiga inyeshyamba z’abahutu bo muri FDLR. Uwo musirikari rero, ufite ipeti rya général ntiyashoboye kumvikana na Kabila kuri ayo manyanga. Ubwo Kabila yahise amwica kuko yari amenye imipango ya Empire Hima- Tusi. Umusirikari mwene wabo uri i Kinshasa ni we wasoheye iri banga akimara kubona uko bishe mwene wabo. Umurambo w’uyu musirikari mukuru wayoboraga ingabo bawuzanye i Kindu aho ugomba gushingurwa.

    Inzego z’iperereza za Leta y’Uburundi zikaba zikomeje iperereza kugira ngo zimenye neza imipango yose y’izi nyenzi ziyemeje kwangaza abahutu n’abatutsi bose bashaka amahoro n’ubumwe, batumva imigambi mibisha yabo.

    Bacunguzi, Ntwari zacu, muryamire amajanja kuko turabona ba KKK (3K) baranze kuva kw’izima, banze kunamura icumu.Bazapfa karibwaribwa kuko ntibateze kuzatsinda Rubanda. Rubanda Nyarwanda na Rubanda Barundi twishyire hamwe, twivune umwanzi wacu ariwe Kaguta, Kagome na Kabila. Abo ba 3K bashaka ko Nkurunziza avanwa ku butegetsi bakimika Buyoya hanyuma bagakomeza umugambi wabo wa Empire hima tutsi.

    Peuple Rwandais et Peuple Burundais, unissons- nous et, nous remporterons la bataille contre cette hégémonie hima tutsi.

    Que l’Esprit- Saint nous guide et nous fortifie.

  2. Evaziyo says:

    Ikibazo cy’impunzi Col Wilson na Twagiramungu barakirangije mu kanya nk’ako guhumbye: Hahahaha, burya koko ubugabo si ubunini. Sibwo CNRD-Ubwiyunge ivutse ejo bundi itanze anad mashaka gutaha. Thomas Nahimana wakomeje kugenda yigiza inyuma amatariki asezera buri munsi nk’utari iyo ajya none dore abasore b’inkorokoro barangajwe imbere na Twagiramungu Faustin bararutashe bataramara kabiri bashinze CNRD-Ubwiyunge. Nibyo ibi bivugwa ko bari mumishikirano na RDC, HCR na Kigali i Goma ngo bayobore abaturage i Mutobo, noneho abasirikari bakusanyirizwe hamwe mu kigo cya gisirikari cya Kongo, bamburwe intwaro ubundi destination Mutobo, ubwo birumvikana ko Col Wilson we azahita ajaynwa Amerika nkuko amasezerano ameze, ariko icyo ntabashije kumenye uko Twagiramungu azaba President cyane cyane ko bigaragara ko yahiye ubwo ba bakaba bamushatse bamubuze. Ahubwo arimo gukoresha amzina atazwi n’abantu batazwi mu gusohora amatangazo y’ikinyoma. Nguwo Kamuhanda, nguwo Kalisa Jean n’abandi. Gusa uyu Kalisa Jean, ari hafi kumenyekana kuko ngo byagaragaye ko ataba kumugabane w’i Buraya kandi abeshya ko ahagarariye impunzi z’abanyarwa ba baba i Buraya

  3. Uwayo says:

    CNRD-Ubwiyunge bagiye gutaha mu Rwanda : Amakuru yizewe twakuye muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi, aremeza ko , mu nama iri kubera i Goma ya HCR, RWANDA, RDCongo n’intumwa 2 za CNRD-Ubwiyunge (Mr Rusanganwa Gaspard wiyise Nyiramatwi na Mme Angelina) ; Abigumuye b’abasirikare kuri FDLR bagiye gukusanyirizwa mu kigo cya gisirikare cya Kongo, imbunda bakazirometa MONUSCO, bagataha banyuze i Mutobo. Gen Mandevu commandant SOKOLA2 FARDC ingabo za Kongo ni we washinzwe kudezaruma no gushyira mu kigo abarwanyi ba CNRD-Ubwiyunge bitegura gutaha mu Rwanda banyuze i Mutobo. Impunzi bari kumwe nazo zigomba kuba zageze mu nkambi y’agahe gato mu Sake, nyuma bagacyurwa mu Rwanda.

  4. Rusimbi says:

    Twagiramungu Faustin Rukokoma niwe wahaga amabwiriza urubyiruko rw’abana babahutu ngo ni bice abatutsi kuko inkotanyi zigiye kuza kandi zizabica ngo arabizi neza. Uyu mugabo yicishe abatutsi beshi baho yari atuye. Arangije yicisha nabahutu yabwiraga inkotanyi ngo nizice abahutu bose ndetse nuwitwa umuhutu wese kuko ngo ari abicanyi.Arangije byose yurira indege ajya mu bubiligi aho yabaye DMI nkuru ya Kagome na FPR inkotanyi.

  5. tharcise, semy says:

    Ibikorwa nibyo bikenewe ntabwo ari amagambo kuko ninyoni ziravuga. Uyu Twagiramungu rukokoma akorana ninkotanyi kuva kera uyu mugabo niwe washegeshe Presida Habyarimana Juvenal kugaza amwicishije, uyu mugabo niwe watanze igihugu cy’urwanda mumaboko ya FPR-inkotanyi, uyu munsi Twagiramungu Rukokoma niwe mukuru wa DMI inkotanyi. Rero ari gukora akazi ke asanzwe akora kuva kera ntabwo ari uyu munsi agatangiye.
    Ikibazo, nukubona umuntu wicishije imbaga yabanyarwanda, kandi akomeje kubicisha, umuntu wagurishije igihugu cyacu urwanda, umuntu wicishije presida w’urwanda nuw’uburundi hanyuma mugatinyuka kwandika gusa. Uyu mugabo mumubitsemo ibiki?
    Uyu murozi w’umwicanyi wamaze abanyarwanda mumubitsemo ibiki?

  6. Ndorimana says:

    Ngirango abenshi mu banyarwanda ntibazi Rukokoma uwo aliwe. Njye ndamwibuka acicikana ku Mulindi na Nairobi asaba Kagame na FPR ye ko bamushyirishya ku mwanya wa Premier Ministre Designe muli Accords d’Arusha; Kagame nawe yaramubwiye ati mfasha gushyira akaduruvayo mu gihugu. Sibwo Twagiramugu atangiye kugaburira urumogi aba JDR (urubyiruko rwa MDR). Abari mu Rwanda icyo gihe muzi ibyakuriye.
    Ndamwibuka nanone mu gitondo gikurikira urupfu rwa Gatabazi Felicien, RFI yahamagaye Rukokoma iramubaza iti uwo ukeka waba wishe Gatabazi ninde? Umwana w’umuhungu ntiyazuyaje, yaravuze ati: “ni MRND”. Nguko uko uwo “munyapolitiki yo mukirere” ateye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *