TARIKI YA 20 KAMENA: UMUNSI MUKURU W’IMPUNZI KU ISI HOSE

ok
  • Views 2658
  • Rating 12345
Taliki 20 Kamena ni umunsi mukuru W’Impunzi Ku Isi hose. Banyarwanda banyarwandakazi mpunzi tubaramukanyije amahoro y’Uwiteka ! Taliki 20 Kamena, ni umunsi wahariwe Impunzi ku isi yose, kuri twe abanyarwanda wakagombye kutubera umunsi w’umwihariko kuberako inzira y’ubuhungiro bene kanyarwanda bayibuka kuva 1959 (ubuhunzi buzwi na HCR) kandi kugeza magingo aya ikibazo cy’ubuhunzi kigikomeje.
Niyo mpamvu by’umwihariko twe mpunzi z’abanyarwanda tugomba kwibuka igihugu cyacu dukunda: Rwanda Rwacu! Ukaba umunsi wo kuzirikana impamvu twahunze igihugu n’ubu tugihunga. Nidutekereze ku rubyiruko rwacu icyo tuzaruraga cg se akazaza turuteganirije mu bihe bizaza! Ba sogokuru bagize bati:”so ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye”.
Tudatinze mu magambo, ibyatumye tuva mu gihugu cyacu ni ubwikanyirize bwa bamwe mugushaka kwikubira ibyiza by’igihugu bonyine, ubwikanyirize burenze kamere bushingiye ku moko yokamye bamwe, amacakubiri ashingiye ku turere! Muri ibi bihe tugezemo, birababaje cyane kubona bamwe mu banyawanda bakibunza inda ndende ngo bakunde baramuke! Bakaba bariyemeje gushyigikira ingoma mbi ikomeje gutuma abanyarwanda bakomeza guhunga urwababyaye.
Iki cyari igihe cyo kutemera gukomeza kuba inyuma y’imigambi mibisha ya mpatsibihugu igamije gusahura akarere k’ibiyaga bigari, batitaye ku mivu y’amaraso imeneka! Twibutse ko akarere k’ibiyaga bigari kamaze gutakaza abantu barenga miliyoni 10 kuva 1990. Uyumunsi w’impunzi rero utubere umunsi wo kwitegereza, dukore isuzuma tureba aho tugeze dusezerera amacakubiri ayariyo yose twunga ubumwe, dutahiriza umugozi umwe, dufatane urunana twamagana abagamije gucamo ibice abanyarwanda kunyungu zabo bwite!
Dushyire hamwe mu kwamagana ingoma mpotozi ya Kagame n’agatsiko ke ishaka kumarira Rubanda ku icumu! Kuri uyumunsi kandi dufatanye gushimira Uwiteka Mana yacu ikomeje kuturinda twibuka ko abashize hamwe Imana ibagana, yo idufitiye isezerano ridakuka! Ubumwe bukomeze buturange kandi twibuke kwiragiza Rurema mubyo dukora byose! Murakarama ! Mugire umunsi mwiza w’Impunzi ku Isi hose, umunsi wo kwibaza uburyo bwo guhagarika burundu ubuhunzi ku bana b’u Rwanda.
Umunyamabanga mu buyobozi bw’impunzi z’abanyarwanda batuye Cape Town muri  South Africa
Dusabimana Oswald.
Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

6 Responses to TARIKI YA 20 KAMENA: UMUNSI MUKURU W’IMPUNZI KU ISI HOSE

  1. Uwimana Erodie says:

    Wilson na Hamada batatiye “Igihango”. Ntibateze kugira icyo bazimarira. Babaye ibicibwa muri Rubanda- Urugaga.

    Abaguye mu mutego wa ba bagambanyi basabwe kuva ibuzimu bakajya ibuntu, bakitandukanya n’aba ba Mutima Muke wo mu Rutiba.

    Abacunguzi mwese mwereke izi nkunguzi (Wilson na Hamada) ko barose nabi bukabakeraho: mubahigishe uruhindu mubacire imanza bahanwe by’intangarugero ku buryo na Rukokoma aho yihishe i Bruxelles mu Bubiligi yumva ko na ho bizamugera ho. Iki gisaza cyaratugambaniye cyicisha abanyapolitike bakundaga igihugu turacyihnganira ngo wenda kizisubiraho kimaze gushyira ubwenge ku gihe, none irya mukuru riratinda koko ntirihera: “akabaye icwende ntikoga”; ngo “ni yo koze ntigashiramo umunuko”. Murabona ko iki gisaza na cyo iyo kitagambaniye Rubanda, kiribwaribwa nka Ngoto Kagome. Rwose ntihagire uzongera kumva amahomvo yacyo. Ni ikivume inda nini no gukunda ubutegetsi kurusha abazima n’abapfuye ni byo bikiranga (Ikigambanyi Rukokoma).

    Abacunguzi,Rubanda rero, mubandanye mugere ku ntego mwiyemeje.

    Banyarwanda, banyarwandakazi, nshuti z’Abacunguzi, mutere ingabo mu bitugu Urugaga rwacu, buri wese uko yifite. Igihe kirageze ngo twereke Ngoto Kagome/FPR ko na nyina w’undi abyara umuhungu. Tugomba kwereka Ngoto Kagome/FPR ko nta ngabo, nta gisoda gikomeye kurusha Rubanda kuko ubutegetsi butangwa na Rubanda kandi ko Rubanda igomba gusubizwa bidatinze igihugu, umurage twasigiwe n’abasokuru bacu ariwo, Urwanda.

    Abacunguzi badufatiye umuheto, icumu n’ingabo. Natwe rero aho turi hose, twumve ko kuba turi Rubanda, turi mu Rugaga kuko ndabarahiye ko nta zindi ngufu zizaterura, zigasohora ku ngufu uriya mwami w’umwega mu Rugwiro uretse Urugaga, Abacunguzi,Rubanda. Muzi ko nta matora, nta butabera, nta bwiyunge, nta bumwe, nta majyambere arambye azaba mu Rwanda igihe Ngoto Kagame/ FPR azaba akiri ku ngoma.

    Aho muri hose mutsinde ubwoba, buri wese yitange uko yifite. Umusanzu, umuganda wa buri wese urakenewe kugira ngo dusubirane uburenganzira bwacu twambuwe n’inyangabirama inyenzi- inkotanyi. Twirinde kugwa mu mutego w’abagambanyi, tumese rumwe, utwo tudorali bashukishije ba Wilson na Hamada ni uduhendabana twavuye mu maraso y’inzirakarengane, tutwamagane kuko tuzabona amafaranga meza atariho amaraso tugeze ku ivuko iwacu. Twirinde kurya akataribwa nk’umugaragu w’inkotanyi Rukokoma n’abambari be Wilson na Hamada.

    Abishize hamwe nta kibananira. Nyabuna rwose, mutsinde ya mvugo abanzi ba Rubanda bavuga ngo “uburo bwinshi ntiburyoshya umusururu (ikigage). Tugomba kubereka, tukabumvisha ko Urwanda rugomba gusubizwa bene rwo,Rubanda kuko ari yo iharanira uburenganzira bwa buri wese.Umuhutu, umutwa n’umututsi bakabana mu Rwababyaye bafite uburenganzira bureshya imbere y’amategeko.

    Abwirwa benshi akumvwa na bene yo.

    Twese twibumbire mu Rugaga, Rubanda, mu Rutare rudukingira umwanzi, duharanira kubohoza u Rwanda.

    Roho Mutagatifu ayobore ibikorwa n’imigambi y’Abacunguzi,Rubanda.

    Harakabaho Abacunguzi,

    Harakabaho Rubanda,

    Harakabaho Urugaga, Urutare rurinda impunzi umwanzi.

    Imana ishobora byose, ikunda ukuri iri kumwe na twe. Tuzatsinda nta kabuza

  2. Ndikubwima says:

    IMPURUZA

    Amakuru aturuka ahizewe neza aremeza ko Kaguta (M7),Kagome, Buyoya na Kabila bazanye abacancuro bakomoka muri Somaliya na Etiyopiya babahuza n’abaganda n’abanyarwanda bakora umutwe w’ingabo, babohereza i Kindu. Aho i Kindu ngo bafite umugambi wo kurwanya FDLR bakayisenya nyuma bagakomeza bajya gutera Uburundi.

    Aya makuru yamenyekanye kubera umugaba w’ingabo i Kindu wo mu bwoko bw’ababembe bahamagaje i Kinshasa bakamuha amabwiriza y’ukuntu izo ngabo agomba kuzivanga muza FARDC ayoboye kugira ngo mu gihe zizahangana na FDLR bazavuge ko ari FARDC iri guhiga inyeshyamba z’abahutu bo muri FDLR. Uwo musirikari rero, ufite ipeti rya général ntiyashoboye kumvikana na Kabila kuri ayo manyanga. Ubwo Kabila yahise amwica kuko yari amenye imipango ya Empire Hima- Tusi. Umusirikari mwene wabo uri i Kinshasa ni we wasoheye iri banga akimara kubona uko bishe mwene wabo. Umurambo w’uyu musirikari mukuru wayoboraga ingabo bawuzanye i Kindu aho ugomba gushingurwa.

    Inzego z’iperereza za Leta y’Uburundi zikaba zikomeje iperereza kugira ngo zimenye neza imipango yose y’izi nyenzi ziyemeje kwangaza abahutu n’abatutsi bose bashaka amahoro n’ubumwe, batumva imigambi mibisha yabo.

    Bacunguzi, Ntwari zacu, muryamire amajanja kuko turabona ba KKK (3K) baranze kuva kw’izima, banze kunamura icumu.Bazapfa karibwaribwa kuko ntibateze kuzatsinda Rubanda. Rubanda Nyarwanda na Rubanda Barundi twishyire hamwe, twivune umwanzi wacu ariwe Kaguta, Kagome na Kabila. Abo ba 3K bashaka ko Nkurunziza avanwa ku butegetsi bakimika Buyoya hanyuma bagakomeza umugambi wabo wa Empire hima tutsi.

    Peuple Rwandais et Peuple Burundais, unissons- nous et, nous remporterons la bataille contre cette hégémonie hima tutsi.

    Que l’Esprit- Saint nous guide et nous fortifie.

  3. Remera says:

    Jyewe nahise rwara Dhiarea cg ni macinya kubera ibibazo by impunzi mu mashyamba ya Congo. Oya ndapfa we, izi mpunzi zo mu mashyamba ya Congo ntizinsize turajyanye. ariko se koko igihe HCR, UN biciye impunzi zabanyarwanda muri Congo nuyu munsi barakomeje? Mbese amaraso yabahutu babanyarwanda ntameze nkayabandi bantu kwisi? Mbese amaherezo ni ayahe? Mbese haryana ngo abazungu bazatura afrika aruko bamaze gutsembaho abahutu babanyarwanda? Abazungu babona bataturana naba Bantou bo muri afrika yibiyaga bigari? Rutuku iratumaze neza peee!!! Mpatsibihugu ntakindi yakora atari u kumena amaraso yabantu?

  4. Rusimbi says:

    Yebaba weeeee!!!! Impunzi Wilson Irategeka yafashe kungufu zibaye izande weeee!!!!inkotanyi zigiye kubakubita amafuni koko n’imyaka impunzi zahangayikiye mu mashyamba ya Congo?
    nyabuneka ni mu tabara izi mpunzi zitarashirira kwicumu. Wilson Irategeka yariye amadollar namakotanyi agurishije impunzi zabanyarwanda mu mashyamba ya Congo? tuzamutega azagwa muri rwagakoco ye, tuzamwereka kuko FDLR turi kwisi yose. Buri wese abe afite ifoto ye gusa kugirango tutazamuhusha, dutanguranywe gufata umushi.

  5. Evaziyo says:

    Ikibazo cy’impunzi Col Wilson na Twagiramungu barakirangije mu kanya nk’ako guhumbye: Hahahaha, burya koko ubugabo si ubunini. Sibwo CNRD-Ubwiyunge ivutse ejo bundi itanze anad mashaka gutaha. Thomas Nahimana wakomeje kugenda yigiza inyuma amatariki asezera buri munsi nk’utari iyo ajya none dore abasore b’inkorokoro barangajwe imbere na Twagiramungu Faustin bararutashe bataramara kabiri bashinze CNRD-Ubwiyunge. Nibyo ibi bivugwa ko bari mumishikirano na RDC, HCR na Kigali i Goma ngo bayobore abaturage i Mutobo, noneho abasirikari bakusanyirizwe hamwe mu kigo cya gisirikari cya Kongo, bamburwe intwaro ubundi destination Mutobo, ubwo birumvikana ko Col Wilson we azahita ajaynwa Amerika nkuko amasezerano ameze, ariko icyo ntabashije kumenye uko Twagiramungu azaba President cyane cyane ko bigaragara ko yahiye ubwo ba bakaba bamushatse bamubuze. Ahubwo arimo gukoresha amzina atazwi n’abantu batazwi mu gusohora amatangazo y’ikinyoma. Nguwo Kamuhanda, nguwo Kalisa Jean n’abandi. Gusa uyu Kalisa Jean, ari hafi kumenyekana kuko ngo byagaragaye ko ataba kumugabane w’i Buraya kandi abeshya ko ahagarariye impunzi z’abanyarwa ba baba i Buraya

  6. Kansinge says:

    CNRD-Ubwiyunge bagiye gutaha mu Rwanda : Amakuru yizewe twakuye muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi, aremeza ko , mu nama iri kubera i Goma ya HCR, RWANDA, RDCongo n’intumwa 2 za CNRD-Ubwiyunge (Mr Rusanganwa Gaspard wiyise Nyiramatwi na Mme Angelina) ; Abigumuye b’abasirikare kuri FDLR bagiye gukusanyirizwa mu kigo cya gisirikare cya Kongo, imbunda bakazirometa MONUSCO, bagataha banyuze i Mutobo. Gen Mandevu commandant SOKOLA2 FARDC ingabo za Kongo ni we washinzwe kudezaruma no gushyira mu kigo abarwanyi ba CNRD-Ubwiyunge bitegura gutaha mu Rwanda banyuze i Mutobo. Impunzi bari kumwe nazo zigomba kuba zageze mu nkambi y’agahe gato mu Sake, nyuma bagacyurwa mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *