DUKENEYE URUBUGA RWA POLITIKI RUTUMA RUBANDA YIHITIRAMO ABAYOBOZI ISHAKA

Abaturage bo muri Afurika y’epfo batora bwa mbere bihitiramo abayobozi babo muri 1994.
  • Views 2977
  • Rating 12345

Abanyepolitiki batabonako ikintu kibuze mu Rwanda ari urubuga rwa politiki baba nabo batekereza kunyura mu bikari bagapfunyikira rubanda amazi. Aha ntaho twaba tuvuye nta naho twaba tugiye. Nakomeje gukurikirana imvugo z’abantu bamwe bakorera opposition nyarwanda usanga hari abibanda mu gusimbura perezida Paul Kagame ukagirango nibyo koko rubanda ikeneye. Rubanda giseseka ikeneye ihabwa gaciro ry’ijwi ryose ritanzwe mu matora anyuze mu mucyo. Ibi nibyo biha rubanda agaciro mu kugira ijambo uko igihugu kiyoborwa. Uwakumva ko yakuraho Paul Kagame akamusimbuza umumarayika ariko inzego z’ubutegetsi na gisirikare ntizihinduke ntabwo byahindura ikandamizwa. Igikenewe ni ugushyiraho inzego zose z’ubutegetsi zikorera abaturage kandi abazikoramo bakaba bashobora gusimbuzwa abandi bikozwe n’aba baturage igihe zitabakoreye. Hari abavuga ko hari agatsiko k’abicanyi kayobora igihugu. Ntitwagombye kugasimbuza akandi gatsiko katubwira ko ari shyashya ariko mu minsi mike kakaba karusha ubukana ako gasimbuye. Mu yandi magambo abanyapolitiki bagombye kwikuramo inzira ya bugufi ifite ubusembwa yo gukemura ikibazo kitwugarije. Dukeneye inzira iboneye niyo yaba iziguye yagera ku mpinduka iha rubanda kwishyiriraho abantu babayobora, abasunikwa na mpatsibihugu ku nyungu zabo tugomba kubirinda.

Dufite amasomo menshi twaheraho. Ihinduka ry’ubutegetsi kuri repubulika ya mbere ntiryanogeye benshi. Hakoreshejwe inzira ya bugufi ifite ubusembwa. Nta kinyuranyo cyagaragariye abanyarwanda mu mitegekere y’igihugu ku bantu basimbuye abavanweho hakoreshejwe inzira ngufi ifite ubusembwa. Igikenewe nuko ikibi gisimbuzwa icyiza. Kugirango ibi bishoboka abaturage bagomba kugira ijambo mu mihindukire y’ubutegetsi bahitamo ababayobora nta gahato.

Abaturage bo muri Afurika y’epfo batora bwa mbere bihitiramo abayobozi babo muri 1994.

Abaturage bo muri Afurika y’epfo batora bwa mbere bihitiramo abayobozi babo muri 1994.

Iyo ihinduka ry’ubutegetsi rikozwe n’agatsiko niho ibibazo bikomera. Agatsiko gakomeza kugira ubwoba ko bakavanaho bigatuma kima ijambo abaturage, ikandamiza rigatangira. Ikintu cyaranze ubutegetsi bwa repubulika zombi MDR na MRND abanyarwanda bakoraga ibintu byabo nta nkomyi. Nta muntu wicwaga kandi abantu batemberaga mu karere ntacyo bishisha. Hari amakosa ya politiki yabaye ariko inkota ntiyafatiwe hejuru y’abanyarwanda. Abanyarwanda bahuye n’urujya gusenya batavanye umusaruro mu mashyaka menshi yari yatangiye gukora muri 1991. U Rwanda rwari rugiye kuba intanga rugero muri demokarasi mu karere k’ibiyaga bigali. Aha niho amakosa ya politiki yari gucocwa maze abanyarwanda bagasabana ntacyo bishisha. Abaturage bari bahawe ijambo, umuntu wese avuga rikijyana nta bwoba abifitiye.

Ingoma ya Kalinga igarutse muri 1990 ibintu byarushijeho gukomera. Abantu bari basagasiye iyi ngoma bari bagizwe n’agatsiko kadakozwa ijambo rya demukarasi kandi gafite ibitekerezo bya mbere ku gihe cya cyami. Ibi byagaragajwe n’imishikirano ya Arusha aho FPR-Inkotanyi yahawe imyanya mu buyobozi bwari kuba ubw’inzibacyuho ariko ikabirengaho igateza ubwicanyi mu Rwanda muri 1994 ihanuye indege yarimo abaperezida babili Juvenal Habyalimana na Cyprien Ntaryamira. Ubugome bwo kwica bwongeye gusesekara mu Rwanda, aho uwishe abantu benshi yagiye afatwa nk’intwari. FPR-Inkotanyi yanze ihinduka ry’ubutegetsi aho umuturage yagira ijambo. Ibi nibyo byaranze ingoma ya cyami. Kugirango hatagira ukomakoma agatsiko, ikandamizwa rirakoreshwa. Abantu baricwa, bagafungwa ndetse bamwe bakaburirwa irengero. Iterabwoba ni intwaro ikomeye. Uzasanga mu Rwanda abantu bose barara amarondo kandi abasirikare birirwa bazenguruka mu baturage. Ikindi usanga imitwe y’iterabwoba ihari ijujubya abaturage, hano umuntu yavuga DASSO n’inkeragutabara.

DASSO, umutwe w'iterabwoba washyizweho na FPR-Inkotanyi mukujujubya abanyarwanda.

DASSO, umutwe w’iterabwoba washyizweho na FPR-Inkotanyi mukujujubya abanyarwanda.

 

umuzunguzayi

Inkeragutabara, umutwe wa FPR-Inkotanyi wa kubise umuzunguzayi w’imyaka 27 yitaba Imana.

Umunyapolitiki wese uzi ibi mvuze hejuru ntiyagombye kuba akora politiki yo kwinyabya ngo asinye amasezerano rubanda itazi ngo ahindukire ayibeshye ashaka ko imukurikira. Byaba biteye agahinda niba abanyapolitiki bumva bakoresha inzira ngufi ifite ubusembwa yakongera ikamena amaraso y’abanyarwanda kubera inyungu ze. Tuvugishe ukuri kubyo tubona biba mu Rwanda. Amashyaka ari muri Forum akora ibyo FPR-Inkotanyi ishaka. Iyo unyuranije nabyo ishyaka ntibaryandika cg nyiraryo agafungwa. Bakunze no kujujubya abantu bakorera amashyaka nka PS-Imberakuri, FDU-Inkingi n’andi ashaka gukora ibintu bitandukanye n’ibyo FPR ishaka. Ibi bitwereka ko nta rubuga rwa politiki ruba mu Rwanda. Kumva hari amashyaka avugako azajya kwiyamamaza umuntu yibaza niba abayayobora bakurikirana ibintu biba mu Rwanda. Nabonye ibintu FDLR ivuga bifite ishingiro aho yemerako urubuga rwa politiki rukenewe ngo haboneke uburyo abanyarwanda bihitiramo abayabozi. Ikintu kibabaje nuko iyo igitekerezo nk’iki gitanzwe usanga abanyepolitiki bamwe barimo gushaka visa ngo bajye kwiyamamaza. Ibi bigatuma igitekerezo cyo gushaka urubuga rwa politiki rukenewe kititabwaho kuko abanyepolitiki bamwe baba bemeye ku mugaragaro ko urubuga rwa politiki ruhari. Ikindi kibabaza aba banyepolitiki barabivuga ugasanga babikwije mu mahanga yose ko bagiye kwiyamamaza barangiza bakavugako babuze visa cg hari utundi tubazo bagize. FDLR yatanze inda ya bukuru irambika intwaro hasi ireba niba koko FPR-Inkotanyi ishishikajwe n’amahoro. Ahubwo FPR-Inkotanyi yarushije kugambanira impunzi z’abanyarwanda ziri ku isi hose ngo bazice cg bazicyure ku ngufu.

 FDLR itanga inda ya bukuru irambika intwaro hasi imbere y'amahanga yose igirango FPR-Inkotanyi yakunamura icumu amahoro n'umutekano birambye bikagaruka mu karere.

Umwanzuro

Abanyapolitiki bari muri opposition nyarwanda bareke amagambo yo gucabiranya. Niba babona ko urubuga rwa politiki ruhari mu Rwanda ni bagende bakorere yo. Niba bagumye hanze nibareke kuyobya abanyarwanda bari gushakisha urubuga rwa politiki. Ntabwo ari byiza kujya kwiyamamaza mu bazungu hanze y’u Rwanda nkaho wabikoze imbere mu gihugu aho abanyarwanda bakandamijwe bakeneye abayobozi b’inyangamugayo.

Mureke tureke guta igihe cyacu duhugiye mu tuntu tujyana n’inzira ngufi zifite ubusembwa. Twishyire hamwe, dushake urubuga rwa politiki mu Rwanda kugirango hageho ubuyoboze bwa rubanda. Twivanemo ndi gabo ituma tuvuga ibyo tutasubiramo nyuma yejo, dufatane urunana duhuze imbaraga, bidatinze tuzabona uruvugiro mu gihugu cyatwibarutse.

Umusomyi wa Intabaza,

David Rudatinya

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

One Response to DUKENEYE URUBUGA RWA POLITIKI RUTUMA RUBANDA YIHITIRAMO ABAYOBOZI ISHAKA

  1. kamana says:

    Urakoze davide njewe hariconisabira abashakakudukura kuriyingoyi yuburetwa nubwicanyi butumazeho imiryango ababanyapiritiki batatu binararibonye muri poritiki yakarere ndetse na npuzamahanga nibashirehamwe badutabare turashize abonvuga naba twagiramungu F gasana A rudasingwa Teogen ndetse na paul Rusesabagina urebeko ababicanyi batavamunzira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *