Flash news: Forces Spéciales zivuye muri garde présidentielle y’Urwanda zihishe mu myambaro ya FARDC zifatanya na CNRD-Ubwiyunge gutera ku birindiro bya FDLR

iii
  • Views 5784
  • Rating 12345

Nkuko twari twabibatangarije ubushije, Urwanda n’Ubuganda barimo kohereza ingabo muri Congo mu rwego rwo kurimbura FDLR bakabona uko bafata Kivu. Umugambi wabo si ugufata Kivu gusa ahubwo bagomba na guatera Uburundi ngo bagahirika Pierre Nkurunziza ubundi umugambi wabo wo gushing Empire Hima bakaba bawugezeho. Inkuru yabaye rero impamo. Ingabo z’inkotanyi zasesekaye muri Congo.

Amakuru aturutse i Kigali aravuga ko umutwe w’ingabo udasanzwe uvuye muri garde presidentielles za Kagame (special forces form republican guard) uyobowe n’umusirikari witwa Willy Bagabe niwo woherejwe muri Congo aho wageze ukifatanya n’ingabo za CNRD-Ubwiyunge za Colonel Wilson Irategeka banafatanije n’abasirikari bo hejuru bamwe na bamwe bo mu ngabo za Congo bakomoka mu Rwanda. Umunsi w’ejo, izo ngabo z’u Rwanda zihishe mu myambaro ya FARDC, zifatanije na CNRD zitera ku birindiro bya FDLR ariko ntabwo umugambi mubisha zari zifite wazihiriye na nubu urusasu ruravuza ubuhuha.

Nta gushidikanya rero ko CNRD yaba ari umutwe ushobora kugira icyo wamarira impunzi z’abanyarwand muri Congo kuko bigaragara ko icyo bagamije ari ugufasha RDF mu bikorwa byayo bigayitse. Kabila, Museveni na Kagame bamaze kuzuza umugambi wo kwigarurira intara ya Kivu batitaye ku bantu bazagwa mu mirwano. Abanyepolitiki bari muri opposition nyarwanda kuki baruciye bakarumira kandi abicanyi bagiye kudukoza isoni mu gihugu cy’igituranyi?

Ese hano bavuga ko bitabareba cg baziko abazungu bapfukamira aribo bazavanaho akarengane mu karere k’ibiyaga bigari? Mbona iki ari igihe cyo kwamagana ubwicanyi ku mugaragaro n’indoto za mpatsibihugu zo gushing Empire Hima bifashishije Kagame, Kabila na Kaguta. Ibi bintu bagiye gukora bizatuma abatutsi bahinduka ruvumwa mu karere k’ibiyaga bigari biturutse k’ubantu bake biyemeje gukomba imbehe ya gashakabuhake. Banyarwanda, Banyarwandakazi na mwe nshuti z’umucunguzi tubasabye kwibuka ko Umucunguzi ari Rubanda. Tubasabye rero kutaba ba ntibindeba ahubwo mugahagurukira rimwe maze umwanzi tukamuvugutira umuti urura.

Bavandimwe mwibuke ko abafaransa bavuga ngo; “Celui qui accepte le mal sans lutter contre lui coopère avec lui. Rappelez-vous aussi que devant le mal, le silence est soit coupable soit complice.” Tugenekereje mu kinyarwanda ibi biravuga Ubona ikibi nta kirwanye , aba akorana nacyo kandi ngo imbere y’ikibi, guceceka bifatwa no kwihamya icyaha cga nk’ubugambanyi. Twese hamwe tuzatsinda kuko ntawe utsinda rubanda.

Uwayo Viviane

DRC

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

10 Responses to Flash news: Forces Spéciales zivuye muri garde présidentielle y’Urwanda zihishe mu myambaro ya FARDC zifatanya na CNRD-Ubwiyunge gutera ku birindiro bya FDLR

  1. 10/5/2016 @ 16:46:00 says nice job intabaza.com!

  2. Sisiri says:

    Twanaganiriye kandi n’umwe mu bayobozi bakuru ba CNRD utishimiye ubu bugambanyi aduha amazina y’abayoboye urugomo rwa CNRD
    1.MAJ GIGARD
    2.SM TORERO
    3.SGT BAKAME alias Manudi
    4.Lt Profe Mfashadusenge Emmanuel Hilariya
    5.Sgt Kasongo Joseph Mudahinyuka
    6.Maj Marcel alias Ibuguma
    7.1Sdt Ntihinyurwa Filmin alias Fils
    8.Lt Tsunami, SM Ngendabanga Frédéric
    9.Lt Mazimpaka Elie
    Uyu muyobozi mukuru muri CNRD kandi yatubwiye ko abajenerali bakorera M23 ya Kigali mu gisirikare cya Kongo aribo bashinzwe kuzuza umugambi wo gufata akarere.

  3. Mutokambali says:

    Ibyo birindiro bya FDLR birihe?kuva lyali?

  4. Makasi says:

    Abacunguzi bishyaka ryacu FDLR ntimutinye izo bwa APR murazizi kuva muri 1990,ntambaraga babasumbya ni détermination cyangwa gukunda urwanda Imbaraga zabo ni ikinyoma na bampatsibihugu.Abo bâ Colonel Wilson murabazi ntamirwano yabo.Uwo Hamada muziko twahunze igihugu cyacu ari suspendu kubera pillage no gutinya urugamba. Murumvako ntabarwanyi murwana nabo.TENIR ! ! !

    • BIZA BARIMANA says:

      NIKO MAKASI, IYO UTINYUKA KUVUGA UTYO, WOWE WARWANYE KU YIHE FRONT KUGEZA AHI USHAKA GUSHYIRA EN CAUSE ABANTU BAFITE AMATEKA KANDI TWESE TUZI!!??? NGAHI VUGA AHO WARWANYE NIBA UTARI IMBWA ITANASIMBUKA URUPAPURO!

    • BIZA BARIMANA says:

      WOWE UBWO UDATINYA URUGAMBA TYBWIRE IZINA RYAWE RY’UKURI UTUBWIRE IBIGWI BYAWE NI UTARI UMUGABO KU RUGARA RW’INKONO NKA CYA GISHWI.

  5. iseta says:

    Ibintu ni bibili, guhitamo kuba umugaragu w’ibimanuka cg ugapfa urwanira kwibohoza iyo ngoma ishaka kwimikwa mu karere k’ibiyaga bigali. Nyamara abibwira ko ntacyo bizabatwara mulibeshya. Mbona bene wacu barashinze udushyaka aliko ntumbaze icyo bazatumalisha, kuko uretse kudushinga ntiwakumva bavuga bati dufite mugambi ki, balinga gusa. Ese mam bazategeka nde ngo mbona mwene Nkundamatungo agiye kubamalira ku icumu!!

  6. Babwire says:

    Aba ngaba Imana yamaze kubashyira mumaboko yanyu. nti mugatinye ibifaru, ndetse na abandi bicanyi babari inyuma. MUTEGEREZE UKO Imana igiye gusobanya indimi zabo. ubundi muzagenda mutora umwe umwe basubira iyo bavuye.

  7. Zilikana J says:

    Uwo mugambi mubisha wo kurimbura abahutu urazwi kuva kera. Empire Hima ntabwo yagerwaho FDLR ikiriho. Niyo mpamvu bashaka kubanza kuyisenya bakoresheje imbaraga zose. Bazi neza ko FDLR igizwe na rubanda kandi ikunda igihugu n’abanyarwanda. Niyo mpamvu ba mpatsibihugu batayishaka kuko itatuma biba imitungo y’igihugu nkuko bishakiye.

    Kugeza ubu abacunguzi berekanye ubutwari budasazwe, bakumira ingabo za Kagome bazibuza kugera ku ntego zabo. Naho abanyapolitiki murumva se bavuga iki? Izo ngirwa abanyapolitiki bakoresha n’inda. Nta kintu gifatika twabategaho mur’uru rugamba. Barahakirizwa ku bazungu bakibwira ko bazabagirira impuhwe bakabaha ubutegetsi. Ushaka ubutegetsi agomba kubuharanira, byaba ngombwa akanatanga ubuzima bwe kugira ngo abohoze abakandamijwe. Ibyo nibyo bibuze muri politiki y’impuguke nyarwanda!

    Abenshi dushyigikiye byimazeyo abacunguzi ba FDLR. Bari ku rugamba turabuzi. Tuzi kandi ko ntawabameneramo. Turabashyigikiye ariko ntabwo turi hafi yabo ngo tubatabare. Ese n’iki twakora ngo tubafashe koko bitagumye mu magambo gusa? Tugomba guhagurukira rimwe tukaburizamo uriya mugambi mubisha wo kumarira kw’icumu aba bantou bose bo mu karere k’ibiyaga bigari.

    Abacunguzi ba FDLR turabashyigikiye kandi turi inyuma yanyu, mutubwire gusa icyo dukora kugira tubatere ingabo mu bitugu.

    Imana irikumwe natwe, tuzatsinda abiyemeje gukorera umwanzi satani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *