Flash News!!! SAYINZOGA USHINZWE IKIGO CY’I MUTOBO YAMENNYE AMABANGA YA CNRD-UBWIYUNGE NA KIGALI

Sayinzoga
  • Views 6496
  • Rating 12345

Mu nkuru yacu y’ubushize twabatangarije icyatumye Col Wilson Irategeka na Twagiramungu Faustin (Kamuhanda) bashinga CNRD-Ubwiyunge, tubabwira ko impamvu nyamukuru yari ukwihutisha urugamba rwa FPR ngo rwo kurimbura burundu Urugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohoza U Rwana (FDLR). Abatarabashije gusoma iyo nkuru mwayisanga kuri iyi link (http://intabaza.com/?p=1151)

Niba hari abari bagishikidaka kuri iyo nkuru rero, Sayinzoga rwose yadukoreye akazi tutari kuzabasha gukora dusobanurira abantu ko CNRD ari imbuto y’ubugambanyi ikomeye. Impumyi n’ibigoryi byakurikiye CNRD ya Rukokoma na Wilson nk’intama cg imishwi n’ibyana by’igishuhe, igihe kirageze ko Sayinzoga ababwiza ukuri kugirango ejo hatazagira ugira ngo ntiyabimenye.

Inkuru rero ibaye impamo CNRD ikiraka yaragifashe nta banga rikirimo kuko bene ubwite babyivugiye. Ubu inkuru iri kuzunguruka  hano mu Rwanda ni uko Commissaire ushinzwe cya kigo cy’i Mutobo ( Pastor Sayinzoga) yaraye atangarije kuri radio Rwanda mu kiganiro “Isange mu banyu“aho yarangizaga ingando, yabwiye abari aho ko bifuje gusenya FDLR inshuro nyinshi birananirana. Arongera ati ariko “twaje kwegera Col Wilson Irategeka ngo adufashe muri icyo gikorwa atubwira ko icyo ari ikibazo cyoroshye kuriwe rwose“.

Ng’uwo rero umushinga wa Col Irategeka Wilson wo gusenya FDLR abicishije muri CNRD-Ubwiyunge ye na twagiramungu Faustin alias Rukokoma. Burya iyo mwumva Leta y’U Rwanda yihanukira ngo izihagurukira ijye gusenya FDLR ni uko yamaze kubona abazayifasha aribo CRND (http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwaciye-amarenga-yo-gusubira-muri-congo-kugaba-ibitero-kuri-fdlr).

Indi nkuru igezweho ni uko wa wundi wiyita Jean Kalisa wigeze gukwirakwiza inyandiko ko ngo ahagarariye impunzi z’abanyarwa ku mugabane w’i Buraya kandi atariho aba ngo avuye hano i Kigali kandi akaba ariwe ushinzwe umutekano muri CNRD-Ubwiyunge

Banyarwayanda, banyarwandakazi rero mwaba mwarakurikiye CNRD mutazi umugambi wa Wilson na Rukokoma, igihe ni iki ko mumenya ukuri ubundi mukabakurikira mubizi neza.

Uwaba na none atari muri CNRD ariko afite umuvandimwe cyangwa inshuti ye muri CNRD ni byiza kumumenyesha ukuri ejo hatazagira ugwa mu ruzi arwita ikiziba. Turacyashakisha audio y’icyo kiganiro (“Isange mu banyu”) cya Pasiteri Sayinzoga ariko hagize uwaba agifite cya akadutanga kuyibona yayitugezaho tukayisangira n’abasomyi.

Umwanzuro

Ese Col Wilson na Twagiramungu ntibaba barariye akataribwa? Ibyo bemereye Sayinzoga se bazabigeraho? None bazishyura iki baramutse batabigezeho? Nkuko na Sayinzoga ubwe yabyivugiye bashatse gusenya FDLR kenshi birabananira. Bifashisha Twagiramungu na Wilson, ariko ikigaragara ni uko nabo babinaniwe kuko gahunda yambere yo kwirenza abayobozi ba FDLR yarapfubye.

Rubanda yagombaga kubakurikira nayo yarabamaganye. Abagomba kubibafashamo bamwe na bamwe babonye bitangiye nabi baricecekera. Inda nini nayo ntiboroheye kuko bamwe muri bafashe amafaranga barayikubira baca mu byatsi, aha navuga Rwaka Theobald. Ikindi umuvugizi wa CNRD igishingwa ariwe Kamuhanda bivugwa ko ari Rukokoma nawe arimo gukinira mu mwobo acecetse. Nta gitangaza cyaba kirimo rero mu gihe CNRD inaniwe gukora ibyo yasezeraniye Sayinzoga mwakumva Kamuhanda (Rukokoma) yihakanye Col Wilson na bagenzi be.

Bavandimwe namwe nshuti, mwirinde kwiruka inyuma y’abagambanyi birirwa bababeshya ngo bazabacyura mu gihe cy’ibyumweru 2 cyangwa 3 kuko uko kubacyura kuvugwa i Mutobo namwe murakumva. Mukomeze mutahure abo bagambanyi maze tubashyire hanze kuko ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka. Harakabaho Rubanda kandi Umucunguzi ni Rubanda.

Ijisho rya Rubanda

Kigali, Rwanda

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to Flash News!!! SAYINZOGA USHINZWE IKIGO CY’I MUTOBO YAMENNYE AMABANGA YA CNRD-UBWIYUNGE NA KIGALI

  1. Sayinzoga Betty, umuyobozi muri Prime Insurance avuga ko ibigo bikwiye gutangira abakozi ubwishingizi

  2. Umuyobozi muri Prime Insurance Sayinzoga Betty, we avugako iyi nama yari igamije kugira ngo barebere hamwe aho u Rwanda rugeze mu iterambere n’icyo ubwishingizi bwabafasha kugira ngo batekereze ejo hazaza heza h’abakozi babo n’imiryango yabo. Yagize ati “Igihugu cyateye imbere mu bintu byinshi ku buryo tugomba gutekereza uko twafasha abantu n’imiryango yabo ejo hazaza cyane cyane nk’igihe bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru tukarihira abana babo amashuri yisumbuye.”

  3. Dude says:

    Barababeshye ngo bazajya babahemba $200 buri kwezi ngoFDRL ntacyo ibamariye none inyenzi murugano zahembwaga angahe?

  4. Kanuma says:

    Hahahahaha, Col Sinayobye Barnabe alias Morani ariwe muvugizi wa CNRD wasimbuye Kamuhanda (Rukokoma) ibi abamo ni ibiki? Ese sha ko naherutse uri umusirikari w’intwari inda nini yatumye uba imbwa mwa? Ngaho nawe reba ibintu wari ugiye gukora igihe washaka kwivugana umuvandimwe wawe Col Kimenyi ku munsi w’isakaramentu? Koko ubu ntabwo uba wumva biguteye isoni
    Sha ibi bintu wishoyemo uracyari muto ntabwo wari ukwiye kwanduza izina ryawe gutya. Gusa nta rirarenga uracyafite igihe cyo gushyira ubwenge ku gihe naho ibya CNRD ndumva ubu umaze kubona ko ntaho byagera kabisa

  5. Nkubana says:

    Rukokoma ameze neza neza nka Etienne Tshisekedi. Mu by’ukuri azi neza ko atazapfa na rimwe abaye president w’u Rwanda.
    Ibyo arabizi neza rwose ureke indindagizi zirirwa zimwoma mu nyuma. Ariko nyine opportunite yose abonye imugeza kuri cash no gutuma avugwa ntashobora
    kuyisubiza inyuma kabone n’iyo we ubwe yaba azi ko izarimbura abamukurikiye bose bishinze urugambo rwe rusize umunyu aba yakwirakwize abajijisha ngo arashaka kubahobora,
    ibyo nta kintu na kimwe biba bimubwiye pe! Icya ngombwa ni cash.
    Buri gihe mbabazawa n’abamukurikira buhumyi bibwira ko ari umuntu muzima ngo w’inararibonye da!

  6. Nkubana says:

    Rukokoma ameze neza neza nka Etienne Tshisekedi. Mu by’ukuri azi neza ko atazapfa na rimwe abaye President w’u Rwanda. Ibyo arabizi neza rwose. Ariko nyine opportunite yose abonye imugeza kuri cash no gutuma avugwa ntashobora kuyisubiza inyuma kabone n’iyo yaba azi ko izarimbura abamukurikira bose bishinze urugambo rwe rusize umunyu aba yakwirakwije ngo arashaka kubabohora, ibyo nta kintu na kimwe biba bimubwiye.
    Buri gihe mbabazwa n’abamukurikira buhumyi bibwira ko ari umuntu muzima ngo w’inararibonye.

  7. Ndorimana says:

    Erega Rukokoma niko yamye akora. Iyo abona ushobora kumubera ikiraro cyamugeza ku ifranga n’ubutegetsi aragukurura akakwigereza akakuguyaguya, yabona byageze mu mahina akakwitaza. Niko yabigiriye Frodualdi Karamira wari waramutije umuturirwa we ngo awugire ibiro bya MDR ye, niko yabigiriye Agatha Uwiringiyimana yari yakoresheje kugira ngo ashobore kwikiza Dismas Nsengiyaremye; niko yabigiriye bariya bose yashoye mu matora ye yo muli 2003 yari yahembewe hanyuma yabona ko Kagame yamukiniye amayida, amaguru akayabangira ingata akisubirira mu Bubiligi, naho abamukoreye mu matora bagasigara bigorerwa, etc. Ndibuka ajya kujya kwiyamamaza mu Rwanda, Colette Braeckman, Inkotanyi butwi, yaje kumukorera publicite avuga ko ali umukwe wa Kayibanda. Aha niho naje kubona ko uyu mugabo ali n’ikigoryi. Ubu yabonaga rwose ko iyi publicite yasabye Collette Braeckman ngo amukorere izamuhesha amanota mu gihugu cy’Inyenzi zanga urunuka Gregoire Kayibanda. Ni akumiro!

  8. Hello says:

    Banyarwanda, banyarwandakazi,
    Nimureke gukurikira ikirura RUKOKOMA cy’igisahiranda mutererana impunzi mwarwaniriye imyaka myinshi cyane.
    Mugume mu muryango wa FDLR kuko nibo Bacunguzi bacu naho abandi ni ibisahiranda by’ibirura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *