ICYATUMYE WILSON NA TWAGIRAMUNGU BASHINGA CNRD UBWIYUNGE KIRAGARAGAYE: NI UKWIHUTISHA URUGAMBA RWA FPR NGO RWO KURIMBURA FDLR

CNRD
  • Views 8723
  • Rating 12345

Hari abari bagishidikanya ku nkuru twasomye mu kinyamakuru INTABAZA yasohotse le 23/7/2016 (http://intabaza.com/?p=1140)

Muri iyo nkuru haravugwamo uburyo wa mutwe CNRD-UBWIYUNGE washinzwe na Wilson Irategeka ku mabwiriza ya Rukokoma Twagiramungu, ukataje mu gukorana n’abasirikare b’abanyekongo b’ibikoresho bya ba Gashakabuhake cyane cyane USA na UK mu kwigarurira Congo bakavoma ubukungu bwaho arinako bica abanyagihugu.

Iki gikorwa cy’amahano kandi kikaba kiyoborwa mu karere na FPR Inkotanyi bimwe bita ko ngo baba bagamije kurandura FDLR. Iyi nkuru rero ntawe ukiyishidikanyaho. FPR irivugira ko igiye kugaruka muri Kongo kurandurana n’imizi FDLR ngo kuko ibihugu byarwanije M23 byarangije kuyitsinda bikituramira aho gukomerezeho ngo birimbure FDLR.

Nta gitangaje rero ko FPR yumva ifite akanyamuneza ko kugaruka yirukanka kuko ibyo imazemo iminsi ipanga byo kugura abarwanyi ku ruhande rw’igisirkari cya Kongo, no ku ruhande rw’impunzi z’abanyarwanda (abahutu), imaze kubigeraho.Uko rwa rubuga rwazo rubivuga, Inkotanyi ubu ngo zirimo gukenyera maze zigabe ibitero kuri FDLR: http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwaciye-amarenga-yo-gusubira-muri-congo-kugaba-ibitero-kuri-fdlr
Nyamara ariko ibyo bitero bihoraho, kuko muri ibi bihe dukomeje kumva abahutu bo muri Kongo n’abahutu b’impunzi bicwa nk’ubushwiriri kandi bicwa n’abasirikare bo mu ngabo za Kongo bafatanya na ya mitwe ikunze gukoreshwa na Kagame –FPR mu kwica abantu. Ubu rero iyo mitwe imena amaraso, hiyongereyemo CNRD-UBWIYUNGE

CNRD-UBWIYUNGE: UMUTWE URWANA KU MPUNZI CYANGA ABAMERCENAIRES BAHAWE AKAZI KO KUZITESHA UBUZIMA?

Mu minsi ya mbere Col Wilson Irategeka na Rukokoma (ukomeje kwihisha mu mwobo) bagishinga uyu mutwe wabo ngo basenye FDLR, wasangaga hari imbuga zimwe zishyushye ngo zibonye ingabo zo gucyura abanyarwanda ngo kuko abayobozi ba FDLR basanzwe byabananiye. Ubu rero abenshi baribaza niba koko uwo mutwe w’abigomoye ku ngabo zari zisanzwe zirwana ku mpunzi waraje uzanwe n’imigambi yo gukiza impunzi. Imbuga zari zahagurutse ubu zararuciye zirarumira, kuko zishobora kuba zarabonye ko CNRD ibyayo bidasobanutse.
Amakuru yahise amenyekana nuko abarwanyi bakurikiye Wilson na Rukokoma babwiwe ko ngo bazajya bahembwa. Ese abantu bashaka gucyura impunzi zemye (zitamanitse amaboko) harya bagomba gusaba igiciro ?????
Ese indangagaciro z’urugamba rwo kubohoza abatsikamiwe zijyana n’ikiguzi??? Ese Wilson nta soni agira zo kwigisha abo ba combattants ko bazakorera amafaranga agahindukira akavuga ku maradiyo ngo CNRD igamije kubohora abanyarwanda?

Ahantu hose twagiye twumva aho abarwanyi babohoye ibihugu byabo, twumva barabagaho gikene bakirwanaho mu mibereho yabo (nkuko FDLR imaze imyaka ibaho); aho ninaho herekana ko abarwanira freedom n’uburenganzira bwabo babifite ku mitima koko. Naho abashaka ikiguzi nka ba Wilson n’abayoboke babo ubu turabona ko ari ba MERCENAIRES. Abo ni babandi barwana kuko bakuramo igihembo. Ndibuka FPR igaba igitero cyo guhindura abaturarwanda (ndetse n’abandi baturanyi mu karere) ingaruzwamuheto n’abaja, yakoreshaga abarwanyi b’aba- Sudanais, abagande, abaEthiopians, aba Erythreans, n’abandi benshi. Abo rero bari aba mercenaires kuko bahembwaga. Abo bantu barica bakica n’inyoni yigurukira icyo bapfa numushahara wabo ku itariki basezeranye.

None rero CNRD nayo ubwo bakorera amafaranga, bagomba kugaba ibitero aho abatanga ayo mafaranga bashaka kwigarurira hose. Iyo urebye ba Gashakabuhake batanga ayo mafaranga, ntabwo bayatanga bagamije gucyura impunzi zemye…Numwana w’igitambambuga arabizi keretse atari impunzi y’umuhutu. None se tuyobewe abo Gashakabuhake agambiriye kugabaho ibitero????Gashakabuhake n’inkotanyi bafite umugambi umwe. Niba rero bahemba CNRD ngo ibarwanire, ibitero byabo bagomba kubigaba kuri FDLR n’abandi bantu FPR/Gashakabuhake itifuza muri Congo (abahutu b’abanyekongo) no mu karere. Nta hurizo rikomeye ririmo birasobanuye cyane, CNRD ni abamercenaires. Umuntu wese ukunda igihugu cye na bene wabo bahonyorwa na FPR yagombaga kumva ko ababasezeranya imishahara batabajyanye kubohora abaturage. bagombaga kubitekerezaho mbere yo guhubuka.

HAKORWE IKI?

Ndatekereza ko abo bigomoye bakarohwa mubu MERCENARIAT (wenda batabizi) bafite amaso yo kubona n’amatwi yo kumva. FPR dore yateye akamo ko igiye kuza muri Kongo kurasa FDLR. FPR iranavuga ko ikorana na FARDC, kandi CNRD ya Wilson na Rukokoma nayo ikorana na FRDC.

Niba abantu barabeshwe ko ngo bagiye gucyura impunzi zemye none ubu ibintu bikaba bigaragara ko ataribyo kuki abantu batahunga ngo bave muri ayo mahano? Harya ngo Wilson yakwica umuntu ushaka gusohoka muri ako gatereranzambe??? Ubwo se abarwanyi bari ahantu bafunganye ku buryo ntawinyagambura ngo yigendere asange FDLR aho iri ???
Abantu babeshwe bakaba baragizwe abacancuro kubera amanyanga ya Rukokoma na Wilson nibakore iyo bwabaga babavemo basubire mu buzima bw’impunzi zisanzwe. Wilson ntazica abantu bose kandi ntabwo ariwe Muhanzi w’ubugingo bw’abandi.

FDLR ni Freedom Fighters abahisemo kuba Mercenaires bazagende kuko babyemera, abadafte umutima wa Mercenariat bamenye umwanya wabo barwanire uburenganzira bwabo n’ubw’ababo nkuko babayeho kugeza ubu.

Umusomyi w’Intabaza

Peace

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

8 Responses to ICYATUMYE WILSON NA TWAGIRAMUNGU BASHINGA CNRD UBWIYUNGE KIRAGARAGAYE: NI UKWIHUTISHA URUGAMBA RWA FPR NGO RWO KURIMBURA FDLR

  1. Epimaque Nshizirungu says:

    Mwambariza Wilson aho colonel Boniface aherereye akiva kubonana na Rusesabagina?

  2. Mbanda says:

    Ese ko twumvise ko CNRD yifatanyije n’ishyaka rya Rusesabagina kandi mwaratubwiraga ko ari Wilson wifatanyije na Rukokoma, iyo mpinduka yaje ite kugirango Rusesabagina akuremo Rukokoma mwahiraga mutubwira kuva kera? Ni mugerageze mukure urujijo muri iki kibazo!

  3. N’ubwo bwose Twagiramungu ashinjwa kuwusenya, mbere yatangazaga ko atewe ishema no kwifatanya nabo mu gihe ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba ndetse unayobowe na bamwe bijanditse mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.

  4. […] Mu nkuru yacu y’ubushize twabatangarije icyatumye Col Wilson Irategeka na Twagiramungu Faustin (Kamuhanda) bashinga CNRD-Ubwiyunge, tubabwira ko impamvu nyamukuru yari ukwihutisha urugamba rwa FPR ngo rwo kurimbura burundu Urugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohoza U Rwana (FDLR). Abatarabashije gusoma iyo nkuru mwayisanga kuri iyi link (http://intabaza.com/?p=1151) […]

  5. Nehemia says:

    Abeshi imitima yacu yavuye mugitereko, Mana ihoraho impunzi zakize byishi ariko Wilson Irategeka na Twagiramungu Faustin bongeye gutera inkota mubisebe, mbese nkubu aba bahutu badusongeye iki? Isi yose ko yatwishije ikonderainfos ikatwica, kandi ikaba iri kutwica nkubu Wilson na Rukokoma baduhoye iki?
    Imana yo mwijuru niyo iba hejuru yabyose kandi niyo yaremye abantu. Umurimo nuwawe Mana. Amaraso yimpunzi zabahutu babanyarwanda ari kumeneka kandi yamenetse ni meshi cyane yuzuye inyanja nini cyane. Yesu we tabara impunzi zabanyarwanda mu mashyamba ya Congo nkuko nawe wabaye impunzi ku bwa Herode ashaka ku kwica ukiri umwana; ibuka maze ukore ibikomeye kuri izi mpunzi uzirengere Papa.

    • BAHATI Eric says:

      Va kumiteto
      Urravuga ibyo utazi

      • Babwire says:

        Rukokosi na Wilson bari gushyaka urufaranga, maza aho babera ababingwa bihakanyae ko ari abashyi, ubundi bihibdura abanyabutare na Gitarama. Nkuko rukokosi yashyutse abanyarwanda , ababuza kurwanya inkotanyi ngo urugamba ni urwabakiga, ntiyigeze anyurwa yumva hari abagihumeka. Mbabazwa na abantu Wilson na Rukokoma bagiye gutangaho icya cumi munyenzi, no muri FRDC. abo basore bamenyeko nibikomera Wilson azaba yamaze gukuramo aye nti muzamenya ikibakubise. iyi jeux niya Rukokoma muribuka 2003, ubwo Abazungu bari bamuguze ngo avalide amatora ya Kagame, aba tareba kure barasaze barashyizora ngo Rukokoma yagifashe maze bakura agahu ku inyo , nyuma bihindutse Rukokoma Abazungu baramutwara ngo bazongere bamukoreshe muzindi mission zo gutsemba ubwoko bwe, abandi Inyenzi zisigara zibatoragura umwe umwe. None bahinduye umuvuno , mwirinde mutagwa mu rwobo murwita ikiziba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *