INTAMBARA FPR-INKOTANYI YATEJE KUVA KU ITALIKI YA 1 UKWAKIRA 1990 YARI IGAMIJE IKI?

Kagamexxx
  • Views 6575
  • Rating 12345

Hari ibyo amateka y’u Rwanda atubwira umuntu yavuga mu ncamake ngo tumenye abafashe izina rya FPR-Inkotanyi bagatera u Rwanda muri 1990. Mbere y’umwaka wa 1959 u Rwanda rwayoborwaga n’abami b’abatutsi, ibi bikaba byarabaye imyaka isaga 400. Iki gihe umwami yaricaga agakiza. Muri rusange Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bari abagererwa mu gihugu cyabo. Ubutegetsi bwahererekanwaga hagati y’abatutsi hakoreshejwe ubwiru. Hari n’umuco aho umwami yavaga mu batutsi b’abanyiginya naho umwamikazi akava mu bega. Ibi nabyo byakuruye amakimbirane hagati y’abatutsi mu kizwi nk’intambara yo ku Rucunshu.  Hari ingoma Kalinga yakoreshwaga mu gutera ubwoba rubanda giseseka cyane cyane bo mu bwoko bw’abahutu. Iyi ngoma bayitamirizaga ibinyita by’ibishahu by’abahutu. Hari ubugome bukabije burenze kwemera.

ok

Muri 1959, Abahutu bamwe bari bamaze kwiga babona akarengane gakomeje bishyize hamwe barwanya aka karengane. Ibi byabaye mu myivumbagatanyo ya rubanda yo muri 1959 yavanyeho ubutegetsi bwa cyami hajyaho ubwa repubulika. Abakurikiranye amateka bavugako intandaro y’ubwicanyi yaturutse ku Batutsi bari bagundiriye ubutegetsi bwicaga bugakiza. Aba batangiye kurwanya no kwica abahutu bavugaga ko ingoma ya cyami igomba guseswa. Birumvikana ko muri izi mvururu abantu batari bake bahasize ubuzima bwabo. Muri 1961, Habayeho kamarampaka yo guhitamo cyami cg repubulika birangira rubanda ihisemo repubulika. Abatutsi bari bararahiriye gutegekwa n’abantu bitaga abaja babo barahunze bajya mu bihugu bikikije u Rwanda. Aba nibo bagarutse batera mu myaka ya 1960 biyise INYENZI. INYENZI ntizashoboye gutsinda intambara nubwo zateye inshuro nyinshi ziturutse mu mpande zitandukanye z’u Rwanda, Nshili, Bugarama, Bugesera n’ahandi.

Abatutsi bahungiye Uganda bafatanyije na Joweri Museveni mu gufata ubutegetsi, hano bahawe ubwenegihugu ndetse n’imyanya ikomeye mu gisirikare. Mu myaka ibanziriza 1990, ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda cyarimo kwigwa mu Rwanda. Hano niho wumva abantu bavuga ngo ikirahure cyuzuye amazi ngo byavuzwe na Habyalimana maze bakabifata nkaho adashaka ko bataha. Aya magambo yaravuzwe ariko afatwa avanywe mu buryo yavuzwe (context). Uko jyewe nabyumvise nuko havugwaga ko abanyarwanda bahunze bashobora gutaha ariko abashaka gufashwa mu kuba mu bihugu bibacumbikiye bagahabwa inkunga kuko n’ubundi u Rwanda rwazaga ku mwanya wambere mu karere kugira abaturage benshi ukurikije uko rungana. Ndibuka Habyalimana ajya kwambika amapeti Rwigyema kandi ashyigikiye Museveni kuba yarafataga neza abanyarwanda. Ndibuka Habyalimana asura impunzi z’abanyarwanda i Masisi muri Congo akabafasha no kubaka inzu babamo. Erega ubu naho niko bimeze, u Rwanda rubeshejweho n’imfashanyo za mpatsibihugu zirukoresha mugukora ibigayitse. Gusa ntibibuza abakene gusuhuka berekeza Uganda na Tanzania n’ahandi. Hano mu nyumve neza sinanze igitekerezo cyo kuzamura ubukungu bw’igihugu ku buryo abantu bose bagituye babaho neza. Ikindi kigaragara nuko ari mbere ya 1990 cg ubu abanyarwanda baba mu bihugu bikikije u Rwanda ntabwo ari bake. Abenshi banze no gutaha cg baratashye basubira hanze babonye FPR-Inkotanyi yibereye mu bindi. Igitekerezo cyo kubana neza mu karere byatumaga abanyarwanda baba mu bihugu by’ibituranyi nta nkomyi, ntawakirwanya.

Ikibazo dufite ubu FPR-Inkotanyi yo ishaka kuzana umunyarwanda wese aho yahungiye ikamwumvishiriza mu Rwanda. Ikirahure nticyuzuye. Iyo witegereje ikirahure cyaratobotse mu ndiba. Ukandagiye mu Rwanda ngo aratashye ahita yongera agahunga. Hari ingero nyinshi sinakwirirwa nzivuga hano. Umutima mwiza warangaga abanyarwanda mu kureka abandi bakabaho ubuzima bwabo wavuyeho, FPR-Inkotanyi ihiga impunzi aho zahungiye ikazica. Umuntu FPR iketse ko atayiri inyuma imurasa ku manywa y’ihangu. Kuba umuntu atishimiye uburyo igihugu kiyobowe ntiyagombye kubiburira ubuzima bwe. Aha niho umuntu yibaza ati FPR-Inkotanyi ifite migambi ki?

Ngarutse inyuma FPR-Inkotanyi zitera muri 1990 zaranzwe n’ibintu bidasanzwe. Ibi nta bindi ni ibintu twumvana abantu bazibayemo nyuma bakaza guhunga. Kagame waruvuye mu mashuli yo muri Amerika yazanye agashya afatanyije na Museveni maze bongerera ubukana Inkotanyi. Ubwo batangira kwica igihumeka cyose aho babaga bafashe. Abaturage b’i Byumba na Ruhengeri baricwa abasigaye babaka agateka ka muntu. Nyacyonga yuzura impunzi zacitse ku icumu. Agafuni gakoreshwa ku basirikare ba FPR ndetse no kubaturage bikorera amasasu. Ngo uwarangizaga kwikorera amasasu baramwicaga, ni ubugome butagira ingano. Umusirikare wa FPR wavugaga igifaransa bamucyetse ko yaba ari icyitso ni agafuni kakoraga. Ikibazo wa kwibaza ni uyu mujinya w’umuranduranzuzi FPR yakoreshaga irwana, ese yarwaniraga nde kandi irimo kurimbura abaturage?

Nta byera ngo de! Muri 1991 haje amashyaka menshi mu Rwanda aho abantu bavugaga bisanzuye. Ubutegetsi bw’igitugu (kiticaga abanyarwanda nkuko tubibona ubu mu Rwanda) bwemeye gusaranganya n’abandi banyarwanda bafite ibitekerezo bitandukanye. Habyalimana yararuciye ararumira iyo yumvaga baririramba “Ikinani cyarira cyarira”, “Habyalimana zinga akarago ugende iwanyu mu bushiru”, “Habyalimana navaho impundu zizavuga – gusa siko byagenze hacuzwe umuborogo mu bana b’u Rwanda” n’izindi ndirimbo amashyaka yaba Faustin twagiramungu, Mugenzi, Gatabazi n’abandi bari muri opposition. Habayeho agashya abakombozi bakajya ku Mulindi gukina umupira n’Inkotanyi. Tuvugishije ukuri ubwisanzure nk’ubu buzongera buboneke vuba aha? Abanyarwanda bari baragushijwe mu mutego na FPR-Inkotanyi babonaga ubusabane mu Rwanda aricyo FPR irimo iharanira, bakarota demukarasi isesuye izira uburyarya igihe ingabo z’Inkotanyi bazivanze n’Inzirabwoba. Ibyakurikiye ni agahomamunwa aho FPR irenze imishyikirano ya Arusha igateza ubwicanyi mu gihugu cyose. Bigaragarira buri wese ko guteza ubwicanyi mu gihugu cyose abahutu, abatutsi n’abatwa bagombaga gupfa bazize ubusa. Ninde wabona impamvu FPR-Inkotanyi yafashe umwanzuro wo guteza ubwicanyi mu gihugu cyose? Hano niho tuvugako abantu bamwe barusha ubugome inyamaswa.

FPR-Inkotanyi yahanuye indege y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda n’uburundi barimo, Juvenal Habyalimana na Cyprien Ntaryamira. Hano yabikoze yabiteguye izi uko ubwicanyi izabukwiza mu gihugu cyose ndetse ikanangira uwaza kubuhagarika. Byaje kumenyekana ko inkotanyi zimwe zambaye imyenda y’interahamwe zitangira kwica abatutsi n’abahutu ngo zibimburire urubyiruko rwaguye muri uyu mutego. Byaravuzwe ko guverinoma y’abatabazi yasabye inshuro nyinshi FPR guhagarika imirwano yari yubuye irenze amasezerano ya cessez le feu iranga. Hano niho FAR zashoboraga guhosha ubwicanyi zidahanganye n’Inkotanyi. Mu by’ukuri nta muntu wabaga ari ku ruhande rwa guverinoma wari guteza ubwicanyi aziko aribwo FPR yaritegereje ngo ifate ubutegetsi mu kaduruvayo. Umuntu wese ukoresheje inyurabwenge (logique) asanga ubwicanyi bwaratejwe n’uwumvaga bimufiteye akamaro mu kugera kubyo yifuzaga. Hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko FPR-Inkotanyi yashakaga ko mu bwicanyi bwa 1994 hagwamo abantu benshi b’ingeri zose. Mu yandi magambo FPR yari ishyigikiye ubwicanyi bwabaye muri 1994. Ibi bigaragazwa n’ibarwa yanditswe na FPR-Inkotanyi ku italiki ya 30 Mata 1994 iyandikiye umuryango w’abibumbye iwubuza kandi iwihanangiriza kutoheraza ingabo zaza gutabara abanyarwanda. Igitekerezo batangaga ngo Abatutsi bari bashize ntibabonaga impamvu ingabo zaza mu Rwanda (Hano ntibavugaga abahutu bitaga abaja bagomba gusubizwa aho babaga mbere ya 1959). Kuki se bavuga ngo ubwicanyi bwamaze iminsi 100 kandi mu nyandiko bo bemeza ko bwamaze iminsi 24? Iyi ni imvugo y’abantu b’indyarya bigize inyaryenge (http://intabaza.com/?p=759&lang=en). Iyo witegereje bashakaga ko nta muntu wahagarika ubwicanyi ngo amasezerano ya Arusha ajye mu bikorwa kandi bashakaga no kubanza kwica abahutu n’abatutsi batabashigikiye bari baranze kuba ingaruzwamuheto z’abicanyi. Ikindi kivugwa cyakozwe ni “punguza” aho bagombaga kugabanya umubare w’abahutu cyane cyane bize cg bakora ubucuruzi.

Nyuma ya 1994 ubwicanyi bwarakomeje i Kibeho, mu nkambi z’impunzi muri Congo ndetse n’imbere ku misozi mu Rwanda hose. Iterabwoba risakara mu gihugu no hanze yacyo. Ubu abantu barangwa n’urwikekwe nta muntu wizera undi, abantu barara amarondo mu gihugu cyose, abasirikare birirwa bazenguruka mu baturage n’imbunda, hagiyeho imitwe ya DASSO n’Inkeragutabara zo gucinyiza rubanda, Hagiyeho ubusumbane mu bantu aho bamwe bitwa amazina agayitse nk’umuhanya cg abasigajwe inyuma n’amateka n’ibindi bigayitse mu butegetsi bw’igitugu.

Umwanzuro

Intambara ya FPR-Inkotanyi ku Rwanda muri 1990 yari igamije iki? Utekereza ko kwari ugucyura impunzi aribeshya kuko impunzi zatahutse zimwe zongeye guhunga. Igishekeje nuko muri abo bahunze ubwa kabili harimo n’abarwanaga. Ubu ubabajije niba icyo barwaniraga barakibonye sinzi icyo basubiza. Gusa abenshi wumva bavuga ko uko ibintu babwirwaga siko byagenze. Ibi bikaba bishoboka ko amabanga y’abacurabwenge ntiyigeze agera kuri rubanda bafataga imbunda bica abantu batazi ibizakurikira.

Isomo hano twavanamo ntitugakore ibyo abantu batubwiye tudasobanukiwe. Imana yaduhaye ubwenge ngo tubukoreshe. Uzakubwira ngo ica mama wakubyaye urahita ujya mu ijuru uzamubwire uti icyo kinyoma kiranyagisha. Kera iyo umuntu yabeshyaga ku gihe cy’abami bashoboraga kumunyaga inka ze cg umutungo we agasigarira ho.

Abanyarwanda babuze ubuzima bwabo baruta abo FPR yashakaga gucyura inshuro nyinshi, umubare w’impunzi watejwe n’intambara ya FPR uruta kure umubare w’impunzi FPR yavugaga ko ishaka gucyura. Impunzi nyinshi zari hanze y’u Rwanda mbere ya 1990 zanze gutaha kuko nizatashye zongeye zigahunga. Ahubwo bamwe bishwe na FPR_Inkotanyi kandi barayifashije gufata ubutegetsi ku ngufu. Ubu nandika FPR-Inkotanyi irimo guhiga bukware impunzi zayihunze harimo n’abo bafatanyije bimika ishyano Kalinga riganje mu Rwanda.

Hari ibyagaragaye biranga intambara ya FPR-Inkotanyi yari mu mitwe y’abacurabwenge bayo nka Tito Rutaremara n’abandi. Ni ukugarura Kalinga yari yarasezerewe na rubanda muri 1959, ni uguhaka abantu baturiye akarere k’ibiyaga bigali byarimba bakagura ubwatsi, ni ugukoresha ubwiru n’iterabwoba rubanda icakajwe ntibyure umutwe maze bagahererekanya ubutegetsi nkuko byahozeho ku gihe cya cyami. Kuba hari Abatutsi babigwamo bifatwa nk’igitambo mu kugera kubyo biyemeje.

Banyarwanda namwe bantu baturiye akarere k’ibiyaga bigali mureke tujijukirwe n’intambara turimo kurwana. Ikibazo nyamukuru ntabwo ari umuhutu cg umututsi muturanye ushaka kubaho buri munsi nkuko nawe ubishaka. Ikibazo ni agatsiko k’abantu biyemeje kugarura ubutegetsi bugendeye ku bwoko kandi bukandamiza rubanda. Ni ubutegetsi bwa cyami bwiyambitse uruhu rwa repubulika. Abari inyuma y’iyi ngengabitekerezo ntabwo ari benshi, ahubwo bashyigikiwe na mpatsibihugu ibakoresha mu kurimbura abanyafurika bakabona ubukungu kimeza batavunitse kandi ntacyo babuguze. Mureke duhaguruke tuburwanyirize hamwe, twivanemo amoko n’uturere bikomeje gukoreshwa n’aka gatsiko k’abihanduzacumu mu kuducamo ibice. Nitwishyirahamwe nta kintu kizatunanira kandi Imana izadufasha tuneshe Sekibi ukomeje kutubuza amahwemo no kudutwara abakunzi bacu.

Umusomyi w’Intabaza,

David Rudatinya

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

10 Responses to INTAMBARA FPR-INKOTANYI YATEJE KUVA KU ITALIKI YA 1 UKWAKIRA 1990 YARI IGAMIJE IKI?

  1. Ingabo y'u Rwanda says:

    Abishe abanyarwanda bagomba kubibazwa imbere y’amategeko, ari umutwa, ari umuhutu, ari umututsi bose ntawatumwe kwica abanyarwanda ataremye. Cyangwa niba bishoboka tuzashyireho urwego rushinzwe ubumwe n’ubwiyunge basobanure icyo babahoye n’uwabatumye, hanyuma bakanirwe urubakwiye.

  2. Ibibazo by’urwanda n’abanyarwanda ni Satani irwana n’Imana kandi umukozi w’Imana aho ari hose Satani afite icyegera yamushyizeho kumucunga mubuzima bwe bwose buri munsi, niyo mpanvu birugije!!! Intumwa ya Satani iraza ikakwigiraho inshuti ukagira ngo muhuje ukwemera yamara kukumenya ko ushaka cyane inzira itunganye igahita yuzuza inshingano zayo ikakwica ,niyo mpanvu biruhije kumenya uwokwizera cyangwa uwo wabwiriza ubutumwa bwiza ,biraruhije biraruhije ,,, keretse abera nidutura k’umusozi wacu tukabwiriza ubutumwa bwiza neza twitaruye intumwa za Satani zitugendaho!!!

  3. ntwali says:

    erega mwaratsinzwe ntahomuzatunyura abafite ubwenge muri mwe baritahihira bagatangira ubuzima bakava mumashyamba kuko basobanukiwe. mbahaye imyaka 5 mwese muzaba mwaratashye iyomyuka mibi ibarimo yarabashizemo.

  4. Karenzi says:

    Uyu mwanditsi azi gushishoza kabisa ibyo avuga ni ukuri kwambaye ubusa

  5. BIRASOHOYE Eminence says:

    Urugero: Bahisemo kwica abaturage bose ba Gisenyi na Ruhengeri kuko bakekagako Congo haturuka aba FDLR kandi bahageze kubakuramo byari kuba ikibazo. Naho ibyo bahora babeshya ngo bari barahageze ni INZITWAZO ZO KUMARA ABANTU.Mumbabarire mbahe urundi rugero rwa vuba aha. Baherutse kwicira umuzunguzayi mu mujyi ku manywa y’ihangu mugani wabo, noneho babonye ko abaturage batabishyigikiye, BAHOHEREJE INGABO ZITABARIKA KUKO BARI BATINYE KO BISHOBORA KUVAMO IMYIGARAGAMBYO IKOMEYE. KUKO BAZI KO NYINE ARI UKO BIZATANGIRA! Ese amaso ntabaha? Aho ahubwo ariho hashakirwa umuti!Doore, dushakira ibisubizo kure!!

  6. BIRASOHOYE Eminence says:

    Hari igihe numva nasoma ariko simvuge, bikanga ariko nyine niko bigenda. Ibi mumaze kwandika hano mbibona nko kwisubiramo kenshi ni ubwo ntavuze ko ari bibi. Ariko byagirira akamaro abavutse ejo batazi amateka y’u Rwanda. Gusa ndagira ngo aho gukomeza twikoma IBIKORESHO, twakwikoma ABABIKORESHEJE. Ntawe uyobewe ko abatutsi bajya kwishyira hamwe babikoreshejwe naho ubwabo ntibagombaga kubishobora. Yewe, ni ubwo hari uburangare mu micungire y’umutekano w’igihugu, urugamba rwari rwabananiye kandi inzego z’umutekano zose zari zaramunzwe kera. Akaba ari nayo mpamvu iyo bagize akabazo gato kerekeranye n’umutekano bakabona ko igihugu cyabacika, bakarwanya kataraba ikibazo. Urugero: Bahisemo kwica abaturage bose ba Gisenyi na Ruhengeri kuko bakekagako Congo haturuka aba FDLR kandi bahageze kubakuramo byari kuba ikibazo. Naho ibyo bahora babeshya ngo bari barahageze ni INZITWAZO ZO KUMARA ABANTU. Kuko bazi ko nyine uwabashyigikiye abaretse, agatanga rugari mugani wa ba bana bashaka kurwana abandi bakabareka bababwira ko barwana noneho hakagaragara imbwa n’umugabo. Ibyo ngambiriye kuvuga rero, ni uko mwareka kwisubiramo ahubwo ntimwongere kuvuga Kagame kuko atariwe kibazo. Kibazo mwanga kumuvugira iki? Mpatsibihugu cyangwa amerika muzamwandikeho ku buryo burambuye noneho n’abo bana bavutse ejo bamenye uruhare rwe n’icyo yabikoreye. Umuti uzashakirwe aho ngaho. Wenda wagira uti ete ko akomeye? Ndakumenyesha ko umugisha wa mbere abanyarwanda bagira ni ugusenga ibyo byirumbaritse bigacika intege. Twese nidushyira hamwe tukavuga tuti Amerika ntitugushaka mu kibazo cy’abanyarwanda tukanakora, ntihazabura ibindi bihugu bibona aribyo bikadushyigikira. Kandi abanyamerika batabogamye ngo bivange twagera kucyo twifuza. Nta n’ubufasha bwabo twakenera. Ayo masezerano basinyanye bwihishwa atuma ni aho barasa abantu ku manywa y’ihangu amerika ikomeza kubashyigikira niyo dukwiye gukoraho ubushakashatsi bwimbitse. Mumbabarire sindi umwanditsi kandi rwose ndiseguye cyane. Sinagaye ibitekerezo, hatagira unyumva nabi ahubwo ndunganira. Murakoze cyane.

  7. Bigaruka says:

    FPR itera yari igamije kugarura Kalinga ya lunari (UNAR). Twibuke ko mbere yo gutera yitwaga RANU mu rurimi rw’ Icyo gereza. Nucurukura (gusoma uturutse inyuma) urasanga nyine RANU ari UNAR (lunari)! N’ bindi byose ikora cg ivuga jya ubanza ubicurukure uzajya uhita usobanukirwa n’ ikibyihishe inyuma!

    FPR nikubwira ngo Kagame ari guhahira Abanyarwanda jya ucurukura umenye ko ari gusahura umutungo w’ Abanyarwanda. Nibakubwira ngo adashaka kugira u Rwanda nka Singapure, jya ucurukura umenye ko azarusiga nk’ uko yarusanze (mu mivu y’ amarira n’ amaraso). Nikubwira ngo iri kwibuka abazize jenoside, jya ucurukura umenye ko iri kubyina intsinzi ikesha jenoside yakoreye Abanyarwanda. Nikubwirango Kagame nta yindi manda aziyamariza, jya ucurukura umenye ko umugambi we ari ugutegeka kugeza abuguyeho. N’ ibindi, n’ ibindi…. Nukora utyo ntuzigera ugwa mu mutego wayo. Nugira ubunebwe bwo gutekereza, ukagendera inzira ubugari, ukamira bunguri ibyo FPR ikubwiye byose, uzaba urwishigishiye kandi ntabwo uzatinda kurusoma.

  8. Bigaruka says:

    FPR itera yari igamije kugarura Kalinga ya lunari (UNAR). Twibuke ko mbere yo gutera yitwaga RANU mu rurimi rw’ Icyo gereza. Nu urukura (gusoma uturutse inyuma) urasanga nyine RANU ari UNAR (lunari)! N’ bindi byose ikora cg ivuga jya ubanza ubicirukure uzajya uhita usobanukirwa n’ ikibyihishe inyuma!

    FPR nikubwira ngo Kagame ari guhahira Abanyarwanda jya ucurukura umenye ko ari gusahura umutungo w’ Abanyarwanda. Nibakubwira ngo arashaka kugira u Rwanda nka Singapure, jya ucurukura umenye ko azarusiga nk’ uko yarusanze (mu movie y’ amarira n’ amaraso). Nikubwira ngo iri kwibuka abazize jenoside, jya ucurukura umenye ko iri kubyina intsinzi ikesha jenoside yakoreye Abanyarwanda. Nikubwirango Kagame nta yindi manda aziyamariza, jya ucurukura umenye ko umugambi we ari ugutegeka kugeza abuguyeho. N’ ibindi, n’ ibindi…. Nukora utyo ntuzigera ugwa mu mutego wayo. Nugira ubunebwe bwo gutekereza, ukagendera inzira ubugari, ukamira bunguri ibyo FPR ikubwiye byose, uzaba urwishigishiye kandi ntabwo uzatinda kurusoma.

  9. kamana says:

    Urakoze muvandimwe davide nyakwigendera habyarimana juvenar yajaga avuga ati iyintanbara niyakarere ntibamwunve none iryavuzwe ryaratashe igisigaye mubwire tanzania na zambia na zinbabwe kwarizo zitahiwe biribuve iburundi bikomeza nyabuna abazi indimizibyo bihugu mubaburire vuba nabwangu naho uvuze iryohuriro ryabakayunba nibyo ntibatomora ngobavuge amabi ya rupifu

  10. Kansinge Pelagie says:

    Urakoze cyane bwana David kubw’inyandiko nziza kandi yuzuye ubuhanga.Mperutse kumva ikiganiro kuri Radio Itahuka cyatanzwe na Major Mutabobwa ni naho nabonye ko inkotanyi zitajya zihinduka. RNC nayikundaga ariko numva kiriya kiganiro cya Radio itahuka narazinutswe kabisa. Kubona umuntu muzima yihanukra ngo FPR nta muhutu n’uwe yishe koko? Ngo abaturage ba Ruhengeri na Gisenyi bari bakwiye gupfa nkuko FPR yabishe ngo kuko bari bivanze n’abacengezi. Uyu ngirwa Major yasebeje Ruzibiza ngo ibyo yanditse mu gitabo cye ni ibinyoma , gusa anarangije amwita umujura ngo yibye salaire z’abasirikari kandi na FPR ubwayo iki cyaha itarigeze ikimushinja. Ese koko ababa barumvise iki kiganiro hari icyizere baba bagifitiye RNC koko? None se niba uyu major Mutabobwa ari umwe mubacurabwenge ba RNC akemeza ko FPR nta muhutu n’umwe yishe, ubu ni iki abanyarwanda bakwizera cyiza RNC yabazanira kiruta amabi Kagame ari kubakorera. Njye ndifuza ko RNC yadusobanurira neza niba ihuje ideologie n’uriya muntu wayo ngo ni Major Mutabobwa none tukamenya aho duhagaze n’abo turi kumwe nabo muri RNC tubeshya abanyarwanda ko tugamije kubohoza Urwanda n’abanyarwanda. Namwe mwisomere abatarabashije kumva icyo kiganiro

    http://www.inyenyerinews.org/truth-reconciliation/radio-itahuka-major-rutayomba-ntamuturage-wishwe-ninkotanyi-ruzibiza-yarabeshye/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *