ITANGAZO RY’UMUKURU WA FOCA KU BACUNGUZI BOSE BA FDLR.

FDLRlogo
  • Views 3270
  • Rating 12345

FDLRBanner

  1. Kuva taliki ya 3 Kamena 2016 kugeza taliki 13 Kamena 2016, iminsi icumi (10) irashize abacunguzi bamwe bari mu gihirahiro, twatejwe na CNRD-Lumbago y’abashaka kwigumura kuri FDLR. Iyo CNRD iri gufata bugwate abatayishaka, abandi ibamenesha mu byabo, bakarorongotana mu bisambu no mu mashyamba bya RDCongo; abo ishyikiriye ibaraza ku nkeke, bakubitwa imihini n’ikiboko twaherukaga kumva ku ngoma ya cyami, mbere ya revolisiyo y’itanu n’icyenda (1959).
  1. Ubutumwa bw’ubuyobozi bwa FOCA bwa taliki ya 3 Kamena 2016 bwahamagariraga abigumuye kugaruka mu nzira nziza ya FDLR/FOCA bitarenze taliki ya 10 Kamena 2016, bakababarirwa, ubuyobozi bwa FOCA bubongeje indi cumi n’itanu (15) kugeza taliki ya 25 Kamena 2016 bakaba bishyikirije ibirindiro bya FOCA bibari hafi. Uzarenzaho, azagaruka ari uko bikurikije amategeko ya FDLR/FOCA tugenderaho, ku bigumuye, abagambanyi, abataye urugamba, n’ibindi bibi nk’ibyo.
  1. Turifuriza ikaze ku bakomeje kwitandukanya n’izo ngumuke, berekeze ku birindiro bya FOCA bibari hafi, babimenyeshe umutwe w’ingabo za FOCA bakoreragamo.
  1. Bacunguzi, bravoure, Dieu dispose!

 

UMUKURU WA FOCA

( sé )

Lt Gen. P. Mpenzi

Print Friendly, PDF & Email
Share on FacebookTweet about this on TwitterEmail this to someone

2 Responses to ITANGAZO RY’UMUKURU WA FOCA KU BACUNGUZI BOSE BA FDLR.

  1. Karisoriso says:

    Ariko rwose niba muri ingabo nyazo mwagabye igitero mu Rwanda mugafata nibura akarere kamwe mukerekana ko mufite ingufu ? Aho mwahereye muvugaaaaa nta bikorwa ubwo amaherezo yanyu azaba ayahe ? None mwatangiye no kuryagagurana ! Kagame ntabwo yumva amagambo ,yumva urusasu,niba nta bushobozi mufite bwo kumwumvisha akarengane kacu abanyarwanda, basi murekeraho kucyatsa.

  2. Nuru says:

    Iyi CNRD_ubwiyunge ko ifite amanyanga menshi? Yatingiye ivuga ko ivugirwa na Kamuhanda , uyu Kamuhanda nta muntu n’uwe uvuga ko amuzi. Yatangiye ivuga ko bikorewe i Kigali bagashyiraho ama numero de Tel yo muri Congo. Barakomeje baba bahimbye uyu Munyakazi ngo ahagarariy impunzi zo muri Nodr Kivu kandi umuntu w’impunzi wese aho ava akagera ha muri Nord Kivu azi neza ko uyu Munyakazi yahoze ari vice president akaza kutubahiriza amabwiriza akabivamo, Barakomeje no Kamuhanda bigaragara ko atabagahom bamuhiritse bashyiraho undin nawe utazwi witwa Baranabe Sinayobye cga Barnabe Narayombye ntumbaze, buriya bazabeshya kugeza ryari ko mbona batunzwe n’ububeshyi? Col Wilson yabwiye umunyamakuru wa BBC ko ingabo za FDLR zose zamukurikiye, arangije ngo FDLR irimo kumutera. Umunyamakuru ati ko FDLR nta ngabo yasigaranye se none urimo guterwa nande? Ubwo urimo guterwa na Gen Byiringiro na Mudacumura abantu babiri gusa? Wilson yariye indimi ati hari n’undi witwa Omega, hahahahaha, gusa iri zina Omega yarivuze afite ubwoba bwinshi menya Omega yaramuhahamuye. reka mbagire inama bavandimwe kandi nshuti bacunguzi mwakurikiye uyu mugambanyi Col Wilson ukoreshwa na Rukokoma, nta rirarenga, mwakwigarukira mugakomeza imirimo yanyu muri FDLR, mukareka uwo mugambanyi akagenda wenyine. Ariko na none niba mwumva hari icyo aabagezaho mbifurije akazi keza nk’abantu twabanye, ario mwibuke ko ntawitandukanya na Rubanda ngo agire iyo agera. Muragahorana Imana nshuti. Natwe muri FDLR twikomereje umugambi wacu wo kurinda impunzi tunazishakira uburyo bwo kuzicyura zemye kandi nta kabuza ibyo twiyemeje tuzabigeraho, ntabwo imiyaga iterwa n’abagambanyi yadukoma imbere. Gusa byanatweretse ko dukomeye kuko burya inshuti iyibonera mu kaga, abanyarwanda n’abanyarwandakazi batweretse ko tutari twenyine. Ndashimira abaturwanyeho bose kandi mbashishikaza gukomera kuntego, kuko twese hamwe nidukomeza kwishyira hamwe tuzatsinda ntakabuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *