
Actualité des Grands Lacs Africains
Nyuma y’ibitero by’ingabo z’u Rwanda, RDF ku nzirakarangane z’impunzi z’abanyarwanda ziri mu burasiraziuba bwa Kongo FDLR ikirwanaho, ubutegetsi bw’i Kigali, bwazanye andi mayere yo kubiba urwango n’amacakubiri mu buyobozi bwa FDLR, bwifashijije ibinyamakuru rutwitsi nka Rwanda Tribune, ndetse n’imbuga nkoranyambaga, nka twetter, Youtube ne Facebook. […]
Nyuma y’ibitero by’ingabo z’u Rwanda, RDF ku nzirakarangane z’impunzi z’abanyarwanda ziri mu burasiraziuba bwa Kongo FDLR ikirwanaho, ubutegetsi bw’i Kigali, bwazanye andi mayere yo kubiba urwango n’amacakubiri mu buyobozi bwa FDLR, bwifashijije ibinyamakuru rutwitsi nka Rwanda Tribune, ndetse n’imbuga nkoranyambaga, nka twetter, Youtube ne Facebook. […]
Akarere Amakuru PolitikiKuri Radio yitwa Ijwi ry’ihuriro rishya, niho hasigaye humvikana amateka y’u Rwanda ategurwa na Dr Theogene Rudasingwa, umuyobozi wa RNC nshya, Musonera, na Ngarambe. Abo bagabo bakaba bafite ubufatanye n’abayobozi ba MN Inkubiri ya Eugene Ndahayo na bagenzi be. Uko batangije iyo gahunda ngo yo […]
Akarere Amakuru Ibidukikije PolitikiNyuma y’ibitero by’ingabo z’u Rwanda, RDF ku nzirakarangane z’impunzi z’abanyarwanda ziri mu burasiraziuba bwa Kongo FDLR ikirwanaho, ubutegetsi bw’i Kigali, bwazanye andi mayere yo kubiba urwango n’amacakubiri mu buyobozi bwa FDLR, bwifashijije ibinyamakuru rutwitsi nka Rwanda Tribune, ndetse n’imbuga nkoranyambaga, nka twetter, Youtube ne Facebook. […]
Akarere Amakuru PolitikiNyuma y’ibitero by’ingabo z’u Rwanda, RDF ku nzirakarangane z’impunzi z’abanyarwanda ziri mu burasiraziuba bwa Kongo FDLR ikirwanaho, ubutegetsi bw’i Kigali, bwazanye andi mayere yo kubiba urwango n’amacakubiri mu buyobozi bwa FDLR, bwifashijije ibinyamakuru rutwitsi nka Rwanda Tribune, ndetse n’imbuga nkoranyambaga, nka twetter, Youtube ne Facebook.
Umugambi mubisha wabo akaba ari uguteranya abayobozi ba FDLR, bakoresheje i bihuha bivuga ko hari umwiryane mu buyobozi cyane cyane mu guhererekana ubutegetsi.
Ubutegetsi bwa KGL, bushaka nanone gushyira mu mitego ubuyobozi buriho, ko hari abakiri bato bafite umugambi wo gusimbura ubuyobozi buriho nko habaye umwiryane mubihe byashize. Iyo mikorere mibisha yo kuryanisha no gucamo ibice abanbanyarwanda si ubwambere FP iyikoresheje.
Muntambara bashoje batera u Rwanda muri 90, ingabo z’u Rwanda icyo gihe FAR zabakubise inshuro maze bakwira imishwaro. Intambara y’amasasu iyinaniye, yahisemo gukoresha intambara y’amagambo, gutera ubwoba, kuryanisha no guca amacakubiri mu bayobozi, mu gisirikare no mu banyarwanda muri rusange, kugirango babashe kugera kuntego yabo ariyo gufata ubutegetsi ku kungufu.
Ubuyobozi bwa FDLR burakangurira abayoboke b’urugaga kutagwa muri uwo mutego w’umwanzi, nkuko byagiye bibaho, aha twavuga nk’ikibazo Kiga, Nduga cyaciyemo ibice abana b’urwanda.
Ubutegetsi bw’i Kigali, bwaba bwaratakaje abasirikare benshi mur RD Congo, mubitero byagabwe ku mpunzi mu minsi ishize. Ubu rero barimo barashaka izindi nzira zo gukomeza gutsemba impunzi banarwanya FD . Aha twavuga nko gukwirirakwiza ibihuha ko hari umuwiryane mubuyobozi bwa FD.
Intego ya KGL akaba ari ukuyobya uburari, kugirango bateshe agaciro, ibikorwa byiza bya FD, byo kurengera impunzi z’abanyarwanda zikiri mu mashyamba ya Congo. No kuta ba ingaruzwa muheto.
Nkuko mu minsi ishize umuyobozi mukuru w’urugaga V, yagegejeje ubutumwa ku bacunguzi n’a bacunguzi kazi, urugaga rufite ruracyakomeye, rufite inzego zikora kandi zu bahiriza amategeko arugenga, n’ubwo mubihe byashize hagiye habaho kugerageza kurusenya. Akomeza agir ati : nti byashobotse kubaho rero kubera, ubwitange, disipline, n’umurava biranga abacunguzi. Ibi byose byagaragajwe n’imbaraga, urugaga rwerekanye mugusubiza inyuma ibitero byose. Aha twavuga nka :
Operation Kimya 1,
Operation Kimya 2,
SOCOLA 1,
SOCALA 2
Umuyobozi mukuru wa wa FDLR yarangije ubwo butumwa yibutsa abacunguzi ko aribo mizero y’inzirakarengane z’abanyarwanda mu gihugu no mubuhungiro, ari mubwitange n’umurava bakomeje kwerekana kurugamba barwanya umwanzi batiganyira kandi bakomeza kurinda impunzi
Kuri Radio yitwa Ijwi ry’ihuriro rishya, niho hasigaye humvikana amateka y’u Rwanda ategurwa na Dr Theogene Rudasingwa, umuyobozi wa RNC nshya, Musonera, na Ngarambe. Abo bagabo bakaba bafite ubufatanye n’abayobozi ba MN Inkubiri ya Eugene Ndahayo na bagenzi be. Uko batangije iyo gahunda ngo yo […]
Akarere Amakuru Ibidukikije PolitikiKuri Radio yitwa Ijwi ry’ihuriro rishya, niho hasigaye humvikana amateka y’u Rwanda ategurwa na Dr Theogene Rudasingwa, umuyobozi wa RNC nshya, Musonera, na Ngarambe. Abo bagabo bakaba bafite ubufatanye n’abayobozi ba MN Inkubiri ya Eugene Ndahayo na bagenzi be. Uko batangije iyo gahunda ngo yo gucukumbura amateka y’abanyarwanda, bavuze ko bagiye kuzasesengura ibyabaye byose ku banyarwanda byatumye tugera ahangaha twageze.
Ni byiza ko abantu bafata initiative yo gutondeka amateka y’abanyarwanda maze koko abantu bakumva aho amahano menshi yagiye aba mu gihugu yagiye aturuka; ariko se niki twaheraho twemera noir sur blanc ibintu aba bagabo batondeka nkaho ari ba Yezu waje ari Jambo n’ Umuziranenge? Ndahamagarira abanyarwanda bashyira mu gaciro kwitondera iyi Nkubiri y’umuyaga yashyize hamwe abantu d’abord bakoranye na FPR inkotanyi nk’abahanzi bayo cyangwa abateruzi bayo b’ibibindi; icya kabiri bose bahuye na za FRUSTRATIONS mu mashyaka bari babereye abayobozi cyangwa abayoboke hanze mu buhungiro. Ubu icyo bagezeho ni ugushaka kuturangaza mu cyo bita AMATEKA YACU MABI ariko mu byukuri wareba ugasanga gushimangira urwango hagati y’abakomoka mu ntara zahoze ari Nduga na Rukiga ariwo mugambi bafite.
NI NDE UFITE UBUZIRANENGE BWO GUSHYIRA AHABONA IBYABAYE MU RWANDA ATABOGAMYE ?
Iyo wumva bariya bagabo bibaza bakisubiza ku byabaye, wibaza icyo iriya muvoma yo kwenyegeza inzangano yitwikiriye kuzana ubumwe n’ubwiyunge bikakuyobera. Nawe se, kuva natangira kumva ayo mateka, nta handi baganisha usibye gusa: abakiga ni babi, bakandamije abanyenduga n’abatutsi. N’ubwo harimo ingingo zinyuranye, ariko ikibazo cya Nduga Kiga usanga aricyo bagize Credo yabo, ibindi bibazo nk’ikibazo cy’amoko ugasanga yego bakivuga ariko ntibagitindaho kugira nyine ngo bagabanye uburemere bw’amahano inkotanyi zazanye mu Rwanda ndetse no mu karere.
Hari uwakwibaza impanvu aya mashyirahamwe abiri ashimishijwe no kwamamaza ikibazo Kiga Nduga ngo aricyo gihabwa uburemere kurusha ibindi. Aba bagabo bose bamye bakorana mu gihe cy’amashyaka muri za 1990’s n’ubwo abo mu Nkubili babaga mu masyaka yo mu Rwanda MDR cyanga PSD babaga bahujwe n’iyo philosophie ngo Abatutsi n’abanyenduga nibo barenganye mu gihugu.
Aho FPR ifatiye ubutegetsi bariya bo mu Nkubili bakuriwe na Twagiramungu Faustin basigaranye na FPR babona n’imyanya mu butegetsi. Ariko ntibatinze kubona ko Ndugsa Kiga kitari ikibazo cya FPR ahubwo cyabaye PONT (ikiraro) nziza ya FPR yo kwambukiraho ishinga ingoma nyicanyi mu Rwanda. Aba bagabo rero nta manota bafite abaha ubudahangarwa bwo kutwigisha amateka mabi yacu kuko nabo bakwiye kujya imbere y’ubucamanza hamwe n’abongabo birirwa bacira imanza babashinja ibyaha byose nkaho ubwabo ari abere.
Bijya gutangira Dr. Theogene Rudasingwa na bagenzi be bariye rubanda umutima ngo babemereye Jenoside yakorewe ABAHUTU.
RNC nshya, cyane cyane uyiyobora Dr. Theogene Rudasingwa bazi umuvuno nk’ikotanyi nyine; ntibayobewe ko abahutu ari ba banyurwa manuma. Ntibayobewe ko twatitijwe na LONI na FPR mubyara wayo. Ibyo bihangage byombi byatitije umuhutu kuburyo byakoreye abahutu jenoside areba ariko ngo ntakabivuge cyanga ahigime….ahubwo ko agomba kuvuga ngo jenoside ni iyakorewe abatutsi gusa….
Ihuriro rishya (New RNC) ryabyawe na FPR riherutse kuzana agashya:“Genocide yakorewe abahutu bipanzwe na Kagame na Kayumba Nyamwasa”. Iyi strategie irimo ubuhanga ikaba igomba kubeshya umuhutu ko Rudasingwa na bagenzi be ari abanyapolitiki bavugisha UKULI, ndetse ko wenda bazatubwirira LONI ikemera ko n’abahutu ari abantu!!!!….. Nyamara aba batutsi, by’umwihariko, Dr. Theogene Rudasingwa, ntabwo yambwira ko atari mu mubare w’abari bagize cerveau yo gutegura iri totezwa ry’Abahutu ku isi yose. Gutotezwa ku isi yose ninabyo bituma iyi jenoside ikomeje gukorerwa abahutu itazarangira (ndetse wenda kugeza bashize). None icyo gipindi ihuriro rishya ryadukubise cyakulikiwe na muvoma ikomeye yo gukomeza kwenyegeza urwango Kiga Nduga kuko urwo rwango nirwo FPR yifashishije ifata ubutegetsi ku mbunda mu Rwanda. Ntabwo rero Dr. Theogene Rudasingwa yambwira ko aje gusesengurira abanyarwanda aya mateka ya Kiga Nduga kubera ko ashaka ubumwe n’ubwiyunge, ahubwo arashaka indi nzira ya kabiri yo kwibonera uko yazabugeraho niba babandi bateretse FPR ku butegetsi baramutse barambiwe Kagame.
Ntangira navuze muri rusange, ariko reka mvuge bimwe nabonye bakabiriza muri ya ntego yabo yo gusebya ikitwa umukiga (kuko niwe wari uri ku butegetsi).
Ese koko twazize ikinamico ryabereye muri Kigali Habyarimana atahutse mu rugendo yarimo rwahuriranye n’igitero cy’inkotanyi? Oya ibi ni amanyanga y’abatutsi. Ibyitso byo byari biri mu gihugu koko, wenda hari abagiye bafatwa bazira ubusa (ibi si ishyano kuko iyo amahano aguye hari ibintu nkibyo biba).
Ese nta batutsi bigambaga ko abana babo bari hafi kugera i Kigali ndetse ko nta mututsi udafite imbunda???Ese Rutaremara we kuri Radio Muhabura ntabwo yirirwaga yishongora ko ngo bafite utugali mu Rwanda ko rero FPR ihafite ibirindiro ???
Ese ibintu nk’ibyo kuki Theogene Rudasingwa n’abo bafasha be byo batabivuga? Ryaba ikinamico ritaba ryo ntaho rihuriye n’ububisha inkotanyi zazanye zitera igihugu. Josesph Ngarambe ubwe aravuga ko umuntu yamwemereye ko yari icyitso kandi ko abafashwe koko bari ibyitso. None rero ngo ibyitso ntabwo bagombaga kubifata!!!!Sinzi uko iby’intamabara bigenda, ariko nk’umuyobzi w’igihugu kandi akaba ari mu ntambara, sinzi icyo shefu w’intambara yaba amaze adakoze tactique isa na couvre feu niba bimaze kumenyekana ko ibyitso (Infiltrations) biri mu gihugu kandi igihugu ku mipaka cyugarijwe.
Ahubwo ba Rudasingwa nibatubwire niba gukora irya COUVRE FEU hari aho bihuriye n’ibyo inkotanyi zakoreye abaturage mu makomini yegereye u Bugande zigitera, zibica igihiriri zibatwara bunyago ntibazagaruke zifata abakobwa n’abamama ku ngufu….Ese babikoraga kubera ko Habyarimana yari yakoze ikinamico muri Kigali???Yari yishe bangahe muri iryo kinamico??? Mureke kuvanga vanga ibintu.
Ese FPR n’aba WEST (MPATSIBIHUGU) bagiye inama yo gukuraho ngo HUTISM no kwigarurira akarere kubera ikinamico Habyarimana yakoze muri Kigali??? Inyandiko yakusanijwe n’abahoze ari abayoboke ba FPR “Memoranduma addresse a L’ONU 2008 …Le peuple Rwandais cries justice” yarabyerekanye bihagije, ivuga amanama aho yakorerwaga muri Uganda n’ahandi ku isi, abayakoraga barimo abongereza, abanyamerika abatutsi ba FPR…, etc
http://www.mondialisation.ca/g-nocide-rwandais-le-peuple-crie-justice/8283.
KUKI RUDASINGWA NA BAGENZI BE BADASHOBORA KUTUVUNGURIRHO N’AGACE KURI AYA MAHANO YO KUDUSHUMURIZA LES IMPERIALISTES IWACU NO MU KARERE KOSE ?????
Museveni mwajya kumuvuga mukavuga muhuha, nyamara niwe wateye u Rwanda. Kuki se mutavuga uko Museveni n’abatutsi bari mu ngabo ze bari bafite umugambi na mbere hose wo kuzatera u Rwanda??? Ese kuki tutumva muvuga ku mishyikirano yariho hagati y’u Rwanda-Uganda- na HCR yo gucyura impunzi z’abatutsi??? Nuko se iyo mishyikirano nta gaciro inkotanyi zayihaga?
Byumvikane nuko zari zifitiye ABANYAMERIKA N’ABONGEREZA ABABILIGI NA MUSEVENI bo kubahesha ubutegetsi sans partage ???
Mureke rero gukomeza kubeshya abanyarwanda ngo murababwira amateka muhishahisha bimwe mukazana gusa POINT SEMSIBLE ya Kiga-Nduga. Iyi ni point ikomeye abashaka ubutegtsi bose bazajya bakuruririza ngo bagere ku butegetsi nabo baheze abo badashaka. Mureke guhubika abantu: nubwo inkotanyi zigiye kumara ubwoko bw’abahutu abakiriho ntabwo ari injiji cyanga impumyi.
Impunzi zabayeho mu bihugu byinshi muri Afrika muri Aziya kuva kera na kare. Twabonye abatiyoipiya abasomaliyani Abasudani n’abandi benshi. Ariko ntaho turumva impunzi zigera mu bihugu by’abandi ngo zihategeke nkuko abatutsi bategetse Uganda cyangwa Congo ugasanga bashaka gukora intambara aho hose bimwe abazungu bita expansioninme. Abatiyopiya ni abantu bazi ubwenge, abakozi, ariko sindumva bafashe ibihugu by’abandi bitwaze ubwo butegetsi bw’ubwibano bafata ibitwaro bajya gusenya igihugu cyabo. N’ahandi nahandi nditegereza ngasanga nta mpunzi ku isi zakoze nka FPR. Ariko ntaho mbona Rudasingwa avuga ukuntu FPR yabo yayogoje ibihugu by’abandi babaga barahungiyemo.
Usanga ahubwo babifata nkaho gufata intwaro a partir y’ibihugu byabakiriye ari droit yabo legitime. Inkubiri ikikiriza imbyino ngo uko niko kuba abanyakuri. Nta kuri aba bagabo njye mbona bafite ahubwo bafite kwifashisha des faits zimwe zabaye bakarangaza rubanda ngo amafuti yabo bayahishe berekane ko aribo bazadukiza. Ntabwo aribyo.
Umuti ni uwuhe ?
Ubumwe n’ubwiyunge ntabwo buzazanwa n’amarangamutima y’abantu bakomeza kwita UMUKIGA umugome, naho UMUTUTSI n’UMUNYENDUGA bakaba ari victimes. Abaturage bari mu Rwanda ubungubu nubwo ingoma mbisha yabashenye mu bwonko bakaba batubura amaso, batavuga, ariko babonye akanya ko kuvuga mwagwa mu gatangaro musanze ubwo bunyenduga n’ubukiga ntacyo bikibabwiye.
Agafuni, gurohwa mu migezi, kwicishwa inzara, kwitwa icyo ntazi ibyo ni umusaraba wikorewe n’umuhutu wese utuye ahitwaga Urukiga nahitwaga Nduga, naho abahaze inyama na divayi nukubareka bagakimirana mu Nduga na Kiga zabo bubatse i Burayi na Amerika.
Banyarwanda banyarwandakazi,
Hakenewe LA LIBERATION DE TOUT UN PEUPLE; umunsi abantu babohowe, abazaba bakiriho ntawe uzababuza gucukumbura UKULI mu bintu byavuzwe cyanga byanditswe ku mateka yacu. Naho abantu bari muri politiki yo kuturangaza bishakira interets politiques zabo bamenye ko ijisho rya rubanda riba ryabatahuye.
Rubanda mureke kurangazwa n’abagoreka amateka babizi kandi babishaka kubera inyungu zabo. Mwibuke ko Umucunguzi ari Rubanda kandi nta munyatigitugu ujya atsinda rubanda iyo yiyemeje guhaguruka
Umusomyi w’Intabaza
Peace