
Nyuma y’ibitero by’ingabo z’u Rwanda, RDF ku nzirakarangane z’impunzi z’abanyarwanda ziri mu burasiraziuba bwa Kongo FDLR ikirwanaho, ubutegetsi bw’i Kigali, bwazanye andi mayere yo kubiba urwango n’amacakubiri mu buyobozi bwa FDLR, bwifashijije ibinyamakuru rutwitsi nka Rwanda Tribune, ndetse n’imbuga nkoranyambaga, nka twetter, Youtube ne Facebook.
Umugambi mubisha wabo akaba ari uguteranya abayobozi ba FDLR, bakoresheje i bihuha bivuga ko hari umwiryane mu buyobozi cyane cyane mu guhererekana ubutegetsi.
Ubutegetsi bwa KGL, bushaka nanone gushyira mu mitego ubuyobozi buriho, ko hari abakiri bato bafite umugambi wo gusimbura ubuyobozi buriho nko habaye umwiryane mubihe byashize. Iyo mikorere mibisha yo kuryanisha no gucamo ibice abanbanyarwanda si ubwambere FP iyikoresheje.
Muntambara bashoje batera u Rwanda muri 90, ingabo z’u Rwanda icyo gihe FAR zabakubise inshuro maze bakwira imishwaro. Intambara y’amasasu iyinaniye, yahisemo gukoresha intambara y’amagambo, gutera ubwoba, kuryanisha no guca amacakubiri mu bayobozi, mu gisirikare no mu banyarwanda muri rusange, kugirango babashe kugera kuntego yabo ariyo gufata ubutegetsi ku kungufu.
Ubuyobozi bwa FDLR burakangurira abayoboke b’urugaga kutagwa muri uwo mutego w’umwanzi, nkuko byagiye bibaho, aha twavuga nk’ikibazo Kiga, Nduga cyaciyemo ibice abana b’urwanda.
Ubutegetsi bw’i Kigali, bwaba bwaratakaje abasirikare benshi mur RD Congo, mubitero byagabwe ku mpunzi mu minsi ishize. Ubu rero barimo barashaka izindi nzira zo gukomeza gutsemba impunzi banarwanya FD . Aha twavuga nko gukwirirakwiza ibihuha ko hari umuwiryane mubuyobozi bwa FD.
Intego ya KGL akaba ari ukuyobya uburari, kugirango bateshe agaciro, ibikorwa byiza bya FD, byo kurengera impunzi z’abanyarwanda zikiri mu mashyamba ya Congo. No kuta ba ingaruzwa muheto.
Nkuko mu minsi ishize umuyobozi mukuru w’urugaga V, yagegejeje ubutumwa ku bacunguzi n’a bacunguzi kazi, urugaga rufite ruracyakomeye, rufite inzego zikora kandi zu bahiriza amategeko arugenga, n’ubwo mubihe byashize hagiye habaho kugerageza kurusenya. Akomeza agir ati : nti byashobotse kubaho rero kubera, ubwitange, disipline, n’umurava biranga abacunguzi. Ibi byose byagaragajwe n’imbaraga, urugaga rwerekanye mugusubiza inyuma ibitero byose. Aha twavuga nka :
Operation Kimya 1,
Operation Kimya 2,
SOCOLA 1,
SOCALA 2
Umuyobozi mukuru wa wa FDLR yarangije ubwo butumwa yibutsa abacunguzi ko aribo mizero y’inzirakarengane z’abanyarwanda mu gihugu no mubuhungiro, ari mubwitange n’umurava bakomeje kwerekana kurugamba barwanya umwanzi batiganyira kandi bakomeza kurinda impunzi